• 26/01/2020 10:42 25

F Tshisekedi yasuye u Burundi, baganira ku kugarura umutekano mu karere

Kuri uyu wa Gatanu Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Felix Tshisekedi yageze i Bujumbura agirana ibiganiro na mugenzi Perezida Pierre Nkurunziza. Bagarutse ku byakorwa ngo imitwe yitwaje intwaro icike muri aka karere cyane cyane mu Burasirazuba bwa DRC.

Perezida Tshisekedi na mugenzi we w’uBurundi Pierre Nkurunziza

Itangazo ryashyizweho umukono n’Abakuru b’ibihugu byombi rivuga ko baganiriye kuri byinshi birimo guteza imbere umubano hagati ya Kinshasa na Bujumbura.

Rivuga ko uruzinduko rwa Tshisekedi mu Burundi ruri mu rwego rwo gukomeza umubano hagari y’ibi bihugu bituranye kandi ngo baganiriye no ku ngingo zitandukanye zireba Umuryango w’Africa y’Uburasirazuba.

Thsisekedi kandi ngo yashimye uruhare ingabo z’u Burundi zagize mu kubungabunga amahoro muri Somalia no muri Central African Republic.

Perezida Nkurunziza nawe yashimiye mugenzi we uko igihugu cye kitwaye ku matora y’Umukuru w’igihugu aherutse kuba mu Ukuboza, 2018 kandi asaba ko abaturage ba DRC bakomeza kubana mu mahoro nyuma y’ariya matora.

Abayobozi batandukanye baje kwakira Perezida Tshisekedi
Asuhuza abayobozi b’u Burundi
Baganiriye kuri byinshi harimo no kwirukana abarwanyi bahungabanye DRC baturutse mu Burundi

Regionweek.com

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

9 Ibitekerezo

  • Sinari mperutse kubona Nkurunziza ndabona ntacyo abaye

  • Arabura gushyuraho guverinoma ngo akemure ibibazo by’abakongomani akirirwa azenguruka amahanga! Amezi atanu kweri!!

  • Uyu wirirwa muri tourism ategereje kuzashyiraho guverinoma abiviriwe mo inama na Trump. Niwe mbona ujya ubwiza abanyafurika ukuri.

  • Ntabwo numva impamvu ajya gusura igihugu kiri gukorerwamo jenoside aho Nkurunziza arara yica akirirwa yica abatutsi abakorera jenoside ntacyo turimo gukora dore hashize imyaka 2 tutari twambuka Akanyaru.

  • Congo ubukweri uzazuka ryari? President wirirwa wiruka atarashiraho gvnm Paul ntiyafasha ikigihugu ngo abagire inama abereke uko bayobora.

    • Inama yagira Tchisekedi niyihe kandi we atarashoboye no kurekura ubutegetsi ubu ariho kugeza 2034? Ubu twagombye kwishimira ko Kongo kuva yabona ubwigenge 30/6/1960 habaye guhereraknya ubutegetsi binyuze mu matora nicyo cya ngombwa ibindi ni pala pala.

      • @Kwiti Kwiti, niki wita kurekura ubutegetsi? Ngirango bivugwa iyo abaturage batishimiye uko bayobowe hanyuma umuyobizi akinangira kuvaho. Mu Rwanda rero twishimiye uko tuyobowe kandi nawe nubwo wigiza nkana urabibona ndetse nundi wese arabibona. Tuve muri theories zidafututse mon cher

        • Umuntu yiyita Kwiti kweli? ubwo se watekereza neza wiyita izina nkiryo Kwiti? Mind your poor thoughts ubundi uceceke

  • @Didi uri kuvugira Abanyarwanda bangahe? Byagaragaye kenshi ko iyo umuntu atorwa hejuru ya 90% abaturage baba batamukunda. Ahubwo baba bamutoye kugahato. Urugero rutari kure abakiriho babihamya ni mbere ya 1994. Perezida wariho yatorwaga ku majwi menshi ariko abamutoraga bagize uruhare kumurwanya. Amarangamutima yawe rero Ushobora kuba utayasangiye na benshi nk’uko ubikeka. Murakoze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *