• 14/12/2019 10:36 11

Eugene Kaspersky wakoze Anti Virus yamwitiriwe azitabira TransfromAfrica i Kigali

Eugene Kaspersky (amazina ye yose ni Yevgeny Valentinovich Kaspersky) azaba ari mu Rwanda mu nama ngarukamwaka yitwa TransfromAfrica. Uyu rwiyemezamirimo ukora mu rwego rw’ikoranabuhanga afite ikigo yise Kaspersky Lab gikora ‘programs’ zitandukanye z’ubwirinzi bwa mudasobwa.

Eugene Kaspresky azaba ari mu Rwanda

Ikigo ke gikoresha abakozi 4 000 kandi,  antivirus yakoze ikoreshwa n’abantu miliyoni 400 ku isi hose.

Eugene Kaspersky yarangije amashuri mu ishami ry’ikigo cy’ubutasi cya KGB mu Burusiya ryigisha ikoranabuhanga. Icyo gihe hari muri 1987.

Igitekerezo cyo gukora iriya Antivirus cyaje muri 1989 ubwo mudasobwa ye yinjirwagwamo na virus bise Cascade.

Yahise akora antivirus yo kuyikuramo abona ikoze neza ahita atangiza uwo mushinga wo kuzikora nyinshi. Ni uko ikigo Kaspersky Lab cyavutse.

Biteganyijwe ko azatanga ikiganiro muri TransfromAfrica izabera i Kigali guhera taliki 14 -17, Gicurasi 2019.

Ikigo cye gikoresha abakozi 4000
Ikigo cye gikoresha abakozi 4000

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Erega ntago ibi aribyo twe abaturage dukeneye!
    Imishinga idahuye n’ibyo dukeneye ngo tubashe kubaho niyo ishyirwa imbere gusa ngo abategetsi bifotoze dore ko bakunda amafoto kurusha shaddy boo.
    Ubuse uwa bwiriwe akeneye anti-virus,akeneye indege adafite na kawunga se?
    Nibyiza gushyira imbere gukorera abaturage kurusha kubagira ibikoresho.

  • @ Umuturage, birababaje kuba utumva isano magirirane iri hagati y’abaturage n’inama zibera mu Rwanda nk’iyi ya Transform Africa. Biragaraga ko inama zibera mu Rwanda ushobora kuba utamva akamaro kazo peee!!! kugira ngo ubyumve neza birasaba ko wumva uburyo ibikorwa (ubuhinzi, ubworozi, education, ikoranabuhanga, ubuyobozi bwiza dufite, etc) byose mu gihugu ari magirirane. Kimwe kidindiye cyadindiza nibindi. Dore bimwe mubyo wibaza iriya nama izazanira u Rwanda binagere kuri wamuturage: amadevise, ikoranabuhanga, abashoramari, ubumenyi, ibikorwa bikoranye ikoranabuhanga, etc.

  • @Umuturage we izo nama uri kwamagana zivuga kubikorwa by’ikoranabuhanga ibizivamo bifasha mukunoza uko ibyo bikorwa washyize imbere bikorwa. ubaye uzi gahunda nshya yo mubuhinzi bita Smart Nkunganire System aho cyera abahinzi biyandikishaga kumpapuro basaba imbuto n’ifumbire ubu bakaba bayisaba bakoresheje telephone zabo iyo system ikabafasha kubara ingano ikenewe yimbuto n’ifumbire wabona ko ikoranabuhanga rikenewe cyane ngo rirusheho gufasha mu iterambere ry’ibikorwa bitandukanye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *