• 15/12/2019 10:43 33

Ethiopia: Minisitiri w’Ingabo w’Umugore yasimbujwe Umugabo

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed yasimbuje Minisitiri w’Ingabo, Aisha Mohammed, uwitwa  Lema Megersa wari Perezida w’Agace ka Oromia, uriya mugore na we yahawe akazi ko kuyobora Minisiteri yahozemo.

Aisha Muhammed asimbujwe nyuma y’amezi hafi 7 agizwe Minisitiri w’Ingabo wa Ethiopia

Abiy ntiyigeze atangaza impamvu zo gusimbuza uriya mugore wanditse amateka yo kuba Minisitiri w’Ingabo wa mbere w’Umugore muri kiriya gihugu, ariko asimbujwe Ethiopia yugarijwe n’umwika utari mwiza mu mibanire y’amoko ayituye.

Lema Megersa afite uburambe buhagije mu by’umutekano, yigeze kuba Komiseri Mukuru wa Polisi mu gace ka Oromia, ari na we ukuriye iby’umutekano.

Uyu afatwa nk’umuntu ukomeye watumye Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed agera ku butegetsi. Yagize uruhare runini mu gutuma habaho impinduka mu miyoborere ya Ethiopia.

Aisha Mohammed we yasaga n’udafite ubunararibonye mu by’umutekano n’ibya gisirikare.

Mu mpinduka nshya z’abagize Guverinoma, Aisha Mohammed yagizwe Minisitiri w’Iterambere ry’imigi n’imyubakire, akaba yarigeze kuba muri izi nshingano.

Gedu Andergachew, wabaye Perezida w’agace kitwa Amhara yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga asimbura Workine Gebeyhu, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’umuryango mpuzamahanga UN i Nairobi muri Kenya.

Mu mwaka ushize Minisitiri w’Intebe, Dr Abiy yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere ushyizeho Guverinoma y’Abaminisitiri aho abagore bangana n’abagabo mu mibare.

Nta cyo byahinduyeho ku mugambi we, n’ubundi amavugurura yakozwe yasize mu bagize Guverinoma 20, Abagore banaga n’Abagabo.

Lema Megersa afite uburambe buhagije mu by’umutekano kuruta uwo yasimbuye

BBC

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *