• 28/11/2020 1:57 29

Ethiopia irashinja Dr Tedros guha intwaro abo muri Tigray

Umugaba Mukuru w’ingabo za Ethiopia, Gen Berhanu Jula avuga ko umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus ashyigikiye inyeshyamba zishaka ko Intara ya Tigray yigenga. 

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus

Muri iki gihe inyeshyamba zo mu mutwe witwa Tigray People’s Liberation Front (TPLF) zihanganye n’ingabo za Leta.

Gen. Berhanu avuga ko Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus afasha bariya barwanyi bo mu gace na we akomokamo kubona inkunga zirimo n’intwaro bakoresha ku rugamba.

Tedros Adhanom Ghebreyesus akomoka muri Tigray, akaba ari umwe mu bakomeye ku isi bavuka muri Ethiopia.

Gen Berhanu Jula yagize ati: “Yakoranye n’abo mu bihugu duturanye kugira ngo abatuye muri Tigray babone intwaro.”

Ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed buvuga ko abaturage ba Tigray bagamije guhungabanya ubutegetsi bwe.

Gen Berhanu avuga ko Dr. Tedros ari umunyabyaha ukwiye gukurwa ku mwanya ukomeye ariho.

Dr Tedros yahoze ari Minisitiri w’Ubuzima, ndetse yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Guverinoma ya Ethiopia mbere y’uko ajya kuyobora OMS muri Gicurasi 2017.

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020, ingabo za Leta ya Ethiopia zatangaje ko zisatira umurwa mukuru wa Tigray ari wo Mekelle.

Inyeshyamba za TPLF, zigenzura kariya gace nta cyo zirabivugaho. Imirwano imaze iminsi ishyamiranya ziriya mpande ebyiri yatumye abaturage basaga ibihumbi 30 bahungira muri Sudan.

Gen Berhanu Jula, umugaba mukuru w’ingabo za Ethiopia

The Citizen

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ndumva bitoroshye pe! Uyu Dr Tedros uyoboye OMS yageze kuri uriya mwanya u Rwanda rwamwamamaje rushoye akayabo. Ariko na Abiy Ahmed yaje mu ngabo za Ethiopiya zabungabungaga amahoro mu Rwanda jenoside ikirangira. Hazaca uwambaye kabisa! Bose baraziranye.

    • U Rwanda buriya rugomba guhitamo. Ubundi tukazamuka tukajya gukubitumuntu doreko hariyo nakantu.

    • Ngo”…yageze kuri uriya mwanya u Rwanda rwamwamamaje rushoye akayabo”???? ni umunyarwanda se ku buryo hari inyungu twari tumufitemo? Sobanura neza itiku twumve!

    • Ariko intambara siwo muti w’ibibazo.Ahubwo zongera ibibazo.Intambara siyo izatuma Tigrayans bumvikana n’aba Oromo tribe muli Ethiopia.Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Umuhanga watumye bakora atomic bomb,Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara,nuko abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yababujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’undi.Bisome muli Zaburi 5,umurongo wa 6 . Abumvira Imana,nibo bonyine bazaba mu isi izaba paradizo.Abandi bose izabakura mu isi ku munsi wa nyuma.Byisomere muli Imigani 2:21,22.It is a matter of time.

  • Trump yari yarabivuze ko OMS iyobowe nabantu bari corrupted kubera guhishira icyorezo cya COVID-19 bari baramenye ko gifite ubukana mu mpera za 2019 bakaza gushirwaho igitutu nubushinwa kutabitangariza isi mu mugambi wubushinwa wo kugikwirakwiza kwisi yose none dore tedros arashinjwa nigihugu cye gushigikira inyeshyamba.

  • Ntibitangaje uyu mugabo aba mu manyanga menshi. Ngatangare impamvu Ethiopia yohereje delegation i Kigali …

  • Ntakuntu wakorana n’uyumuntu wo mukadomo ngo ubure kugira amanyanga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *