• 14/12/2019 10:33 34

Eric utari uzi inkomoko ye yabonye umuryango adashidikanya ko ari uwe

Nyuma y’uko agannye Umuseke ngo umuvugire ikibazo cy’uko atazi inkomoko ye, Eric  Nsengiyumva kuri uyu wa Gatatu yagarutse atubwira ko ubu yamaze kubona abo mu muryango we barimo mukuru we witwa Eric Ndereyimana uba muri Finland, mushiki we uba muri Burera witwa Adeline Mukandayisenga, Nyina uba Uganda na Se uba muri Congo Brazzaville.

Eric Nsengiyumva avuga ko afite ikizere kirenga 100% cy’uko yabonye umuryango we

Avuga ko nyuma yo kubibwira Umuseke yagiye no ku zindi radio zo mu Rwanda kandi akomeza gushakisha akoresheje imbuga nkoranyambaga na YouTube.

Nyuma ngo hari umuryango wo mu Karere  ka Huye wavuze ko ubona yaba ari umwe mu bawugize bigeze kubura mu gihe cya Joenoside yakorewe Abatutsi ari na bwo Eric yaburanye n’ababyeyi be, biba ngombwa ko bajya gupimisha amaraso (ADN Test) ku bitaro bya Police biri Kakiru ariko ibisubizo biza ari ibyo kumutera ikizere, basanga badahuza.

Ati: “Na mbere y’uko nipimisha n’aba bantu nabonaga nta we dusa, cyangwa ngo tugire ikindi kiduhuza naheraho.”

Avuga ko atacitse intege akomeza gushakisha. Gusa hari bamwe babonye amafoto ye n’abo muri uwo muryango w’i Huye bakabona harimo agasano barebesheje amaso.

Ati: “Nyuma ejo bundi numvise umuntu ampamagaye arambwira ngo yabonye ndimo nshakisha umuryango kuri YouTube asanga nsa n’umwana wabo bagize ibyago arapfa yari bucura iwabo. Arakomeza ati “Ntiyabona uko amvugisha neza”. Yabonye umwanya ansaba ko namuha amafoto akayareba neza.”

Avuga ko yoherereje uwo muntu amafoto arayereba kuri Whats App araseka, na we amwoherereza aye.

Nsengiyumva ati: “Na we yanyoherereje amafoto. Nkibona ifoto ya mbere mbona ni njyewe neza neza. Nyuma yanyoherereje andi menshi nkiyabona nahise numva ikintu cy’ubwoba muri njye.”

Avuga ko yabwiye uwo yita mukuru we ko yamwibiye amafoto!

Yafashe amafoto ye abiri n’iy’uwo yita mukuru we arayahuza arayamwoherereza asanga birasa neza.

Uriya musore yita mukuru we ngo yahise amuha nomero za mushiki we uba mu Rwanda mu Karere ka Burera mu murenge wa Kivuye ngo bavugane.

Eric Nsengiyumva ngo yaramuhamagaye undi yumvise ijwi rye ahita amubwira ko avuga nka Se.

Hagati aho ariko ngo hari ifoto ya Eric Nsengiyumva bari bamaze guha Nyirakuru ubyara Nyina ubana na mushiki we muri Burera asanga barasa neza.

Nyuma y’uko amafoto bayahereyeho buri ruhande rwemeza ko rugomba kuba rufitanye isano n’urundi.

Byabaye ngombwa ko Nsengiyumva afata urugendo abasanga muri Burera basuzuma ibirenge byabo byombi basanga imiterere y’amano, n’imirongo iba mu biganza biteye kimwe, bityo baba babonye ikimenyetso bo bita simusiga cy’uko bafitanye isano ya hafi.

Ati: “Nagezeyo tumaze kubona ko duhuje ibirenge n’intoki bahise batangira kubyina biratinda.”

Avuga ko kuri we n’abandi nta mpamvu yo kwirirwa bajya gukoresha ipima rya ADN kuko bumva bafitanye isano ndetse ikizere kikaba kirenga 100%.

Avuga ko Nyina uba muri Uganda yamubwiye ko yababajwe n’uko bigoye kuza mu Rwanda cyangwa ngo Umunyarwanda ajye Uganda kubera ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi ariko ngo ibintu nibisubira mu buryo azaza amusure.

Eric avuga ko namara guhura n’umuryango we wose azatangira ubundi buzima agakora business y’ubuhinzi hafi y’umuryango we kuko ngo n’ubundi wari umugambi yatangiye.

Uwo bahagararanye ni uwo yita mukuru we
Uwo yita mukuru we ngo aba muri Finland
Aha yari yagiye guhura na mushiki we witwa Adeline utuye i Burera hamwe na Nyirakuru ubyara Nyina
Uyu ni mushiki we. Barasaga cyane kera akiri muto

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Uwiteka yankoreye ibitangaza ,Mwarakoze cyane kumfasha uwiteka abahe umugisha kandi azahe nimiryango yanyu guhirwa muri byose

  • Imana ishimwe yakugiriye neza muvandi nukuri. urusheho gusenga cyane no gukizwa cyane wakire Yesu bihagije niba atariko byari bimeze kuko Yesu aragukunda kandi uzagera kure. courage

  • Ohhhhh kabisa Eric inkuru ye yari yambabaje gusa Imana ishimwe cyaneeeee

  • Ni byiza rwose! Ariko bitiswe kugusubiza inyuma,mwazapima na ADN kugirango urwikekwe rutazabadukamo.
    Ngo wenda wasanga atariwe.
    Kandi ibyo bintu by’imishinga y’ubuhinzi uzabe urebye ahandi ubikorera,kuko isambu yo muri ibyo bice irahenze,uje uyisaba bakwisubira ukumirwa!

  • Imana ishimwe,nanjye ndabona basa,gusa kugirango urwikekwe rushire bazigore bakoreshe DNA.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *