• 15/12/2019 9:11 06

Eric Rutanga w’imyaka 24  yibarutse umwana w’imfura amwita ‘Isimbi’

Myugariro w’ibumoso w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sport Rutanga Eric Akram n’umufasha we Umunyana Shemsa Sultan bamaze kwibaruka umwana w’imfura yabo mu bitaro bya Police ku Kacyiru.

Myugariro wa Rayon sports Rutanga Eric n'umukunzi we Umunyana Shemsa Sultan bibarutse imfura
Myugariro wa Rayon sports Rutanga Eric n’umukunzi we Umunyana Shemsa Sultan bibarutse imfura

Kuri uyu wa gatatu tariki 20 Kamena 2018 nibwo ikipe ya Rayon sports yagagurutse i Kigali ijya i Rusizi kwitegura umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ uzayihuza na Espoir FC.

Mu bakinnyi 18 bahagurutse ntabwo barimo myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso Rutanga Eric Akram kuko yasigaye i Kigali yita ku mugore we Umunyana Shemsa Sultan wibarutse umwana w’imfura uyu munsi saa 15h mu bitaro bya Police ku Kacyiru.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 yibarutse umwana amwita Isimbi Taaliah nyuma yo gusezerana n’umufasha we imbere y’imana tariki 16 Gashyantare 2018 byanatumye afata  icyemezo cyo kuva muri kiliziya Gatolika yinjira idini ya Islam aho Shemsa Sultan asanzwe asengera.

Rutanga yabwiye Umuseke ko umwana yibarutse atumye atangira ubuzima bushya.

“Ni ibyishimo bikomeye kuri njye n’umuryango wanjye. Urukundo rwacu rumaze iminsi kandi umusaruro ni uyu mukobwa twibarutse. Turishimye cyane ariko ni ubuzima bushya kuri buri mugabo. Umugore wanjye yabyaye neza turashima imana yatubaye hafi.

Ibyishimo ni na byinshi kuba twibarutse uyu munsi kuko umubare nkunda, gatatu ukomeje kugaruka mu buzima bwanjye. Nibarutse imfura ari kuwa gatatu, nambara umubare gatatu mu mugongo kandi mu kibuga nkina ku ruhande rw’ibumoso aho bita kuri gatatu.

Si Rutanga gusa Rayon sports izakina idafite kuko na Kwizera Pierrot yagize ikibazo cy’uburwayi cyatumye atajyana na bagenzi be. Gusa iyi kipe iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona yishimiye kugaruka mu kibuga kwa Yannick Mukunzi na Faustin Usengimana batakinnye umukino Rayon yanyagiye mo Gicumbi FC 4-0.

Urutonde rw’abakinnyi 18 bagiye i Rusizi

Ndayisenga Kassim, Bikorimana Gerrard, Faustin Usengimana, Ange Mutsinzi, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Yannick Mukunzi, Niyonzima Seif, Christ Mbondi, Djabel Manishimwe, Ismaila Diarra, Muhire Kevin, Eric Irambona, Mugisha Francois Master, Mugisha Gilbert, Mwiseneza Djamar, na Mugabo Gabriel.

Umwana yavukiye mu bitaro bya Police ku Kacyiru
Umwana yavukiye mu bitaro bya Police ku Kacyiru

Roben NGABO

UM– USEKE

0 Igitekerezo

  • Aka ni akumiro.Hashize iminsi mike cyane ibinyamakuru bitubwiye ko Rutanga yinjiye idini y’Abaslamu kubera umukobwa bakundana.None hadashize igihe ngo barabyaye?Nukuvuga ko n’ubundi babanaga.Niba ntibeshya,nta bukwe bwigeze buba.Ariko ntabwo ari Rutanga wenyine.Muli iki gihe,abakobwa benshi barongorwa batwite.Ikibabaje nuko abakobwa benshi batanga “Avance”,hanyuma batwita abo basambana bakabata.Rimwe na rimwe inda bakayikuramo,bakaba bakoze ibyaha 2:Gusambana no Kwica umuntu.Ikindi kibabaje nuko gusambana bisigaye byitwa gukundana.Ngiyi impamvu nyamukuru abantu barongorana basigaye bacana inyuma,bagatandukana cyangwa bakicana.

  • Nimwonkwe 3 urayikunda kabisa none na Rayon ibaye iya3 ibintunuburyohe gusa

  • Nimwonkwe kdi musubireyo ntamahwa muhungu wacu,
    Ngukundira ko utabaye nka yangegera y’intashima Yannick ngo wihenure kuri equipe yakugize uwo uriwe,
    Wagiye gushaka aho ukina kdi nkwifutije amahirwe wenda nibiba ngombwa uzagaruka murugo cyane ko utagiye nabi
    Allah abahe umugisha

  • yooooooh Nibyishimo Nukuri nange ndanezerewe Kubwumuryango wa Eric Rutanga Imana ikuze Uyumwana mwibarutse

  • NGO rayon izwkubura Pierrot na Rutabaga. Abandi kutabavuze

  • Ko kubyara ufiye 24 uba ukirumwana ra?

  • umubare 3 waraguhiriye koko, numugore wawe yibarutse 3:00PM

  • RUTANGA nkwifurije amahirwe n,umufasha wawe kandi Allah azabubakire.
    Kuba warabyariye amezi atatu hari icyo bitwaye,ariko Allah ni nyirimpuhwe na nyirimbabazi,muzicuze mubikuye kumutima azababarira.
    Ikindi murumuna wanjye RUTANGA ndagusabye ngo ntuzabe umuislam w,indowa gusa,ngo bicire aho.
    Wibuke ko uri STAR kandi caméra zikwerekejeho umututu,ngo zirebe niba koko uri umugabo uhigura icyo yahize.
    Nubishaka Allah akagufasha uzaba umuvugizi mwiza wa Islam muri bagenzi bawe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *