• 13/12/2019 9:25 57

Eric, nta nkomoko, nta muryango, nta n’amateka….agira ikizere gusa

Afite imyaka 24 y’amavuko ni ikigereranyo kuko atazi neza igihe yavukiye ahubwo azi gusa ko yatoraguwe mu cyahoze ari Zaïre ahagana mu 1997 ari umwana umaze kumenya kuvuga. Inkuru ye ihera ubwo, ikageza ubu ubwo avuga ko abaho nk’utaravutse, ntazi nyina cyangwa se, nta bavandimwe nta bene wabo. Iteka ngo ahata ubwonko bwe kwibuka cyane ngo arebe ko yakwibuka ishusho ya nyina, se cyangwa abavandimwe be agaheba. Ahorana ikizere ko hari uwe waba ukiriho kandi hari igihe azababona.

Eric, izina yabwiye umutabazi wamugezeho bwa mbere rihita riba irye, Nsengiyumva, izina yahawe n'uwabaruraga abana naryo riba irye
Eric, izina yabwiye umutabazi wamugezeho bwa mbere rihita riba irye, Nsengiyumva, izina yahawe n’uwabaruraga abana naryo riba irye

Yatoraguwe na Croix Rouge muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (Zaïre) baramufotora, bamubaza uko yitwa ababwira ko yitwa Eric, ariko ngo ntiyahamya ko ari naryo zina rye neza ahubwo ngo niryo ryamujemo icyo gihe nk’uko abivuga kuko yari muto cyane.

Ifoto bamufotoye niyo mateka agendana, nicyo kimenyetso yerekana ashakisha umuntu wese wo mu muryango we cyangwa uwamenya uwo mu muryango we.

Yumva ko mu 1997 ari bwo bamugaruye mu Rwanda bamujyana mu kigo k’imfubyi i Kabgayi ari naho yakuriye, umunsi umwe ngo umukobwa wagikoragamo yamubajije irindi zina rye ritari Eric kugira ngo yuzuze impapuro zimuranga, amubwira ko ntarindi zina agira, nuko uwo mukobwa ngo aramubwira ati ‘nkongereyeho Nsengiyumva’. Kuva ubwo yitwa Eric Nsengiyumva.

Yabaye mu kigo k’imfubyi kandi i Mbare ya Shyogwe muri Muhanga.

Eric avuga ko kubera ibibazo yaciyemo by’ubupfubyi ariko cyane cyane kutagira umuryango waba uwa bugufi n’uwa kure byamugizeho ingaruka zikomeye mu buzima, gusa yabashije kwiga arangiza amashuri yisumbuye.

Kuki yabwiye Umuseke ibye….

Mu buzima bwe avuga ko yatangiye gushakisha abe no kwibeshaho afite imyaka 10. Kuba mu miryango byaramugoye cyane kubera ko hamwe bamucunaguzaga ahandi ntibabashe kwakira ubuzima bwe.

Avuga ko yashakishije umuryango we mu buryo bwose bushoboka ashoboye, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe ngo baramwumvaga nibura bakamukomereza ikizere cyo gukomeza gushakisha, abandi bakamuca intege ngo nahore si we gusa ufite iki kibazo.

Muri byose ariko yakomeje kubaho yumva yizeye kuzabona umubyeyi we cyangwa umuvandimwe we.

Yaganirije ikibazo cye inzego zinyuranye, avuga ko hari umuyobozi wanamugiriye inama yo kwegera itangazamakuru akavuga inkuru ye ko yenda hari uwakumva imureba, azi umuryango we cyangwa se ari umwe mu be.

Ati “Iyo mbonye abana n’abakuru bari kumwe n’ababo bishimye nanjye bintera gutekereza ko nanjye hari abanjye ikibazo gusa ari uko tutarabonana. Nkakomeza kwibaza nti ese abanjye bariho? Ese nanjye mfite aho nkomoka? Nkakomeza nkashakisha…”

Yerekana ifoto ye Croix Rouge yamufotoye, nicyo kimenyetso, nicyo kimuranga, niyo mateka ye, nta kindi kintu afite.  Icyo gihe yari mu kigero k’imyaka ibiri, aba yizeye ko hari uwe cyangwa uwari umuzi wayitegereza akamumenya bakabonana.

Ifoto ye ari ikibondo, niyo mateka ye, nicyo kimuranga, nicyo yizeye ko kizamuhuza n'abe ahora yizeye ko bakiriho
Ifoto ye ari ikibondo, niyo mateka ye, nicyo kimuranga, nicyo yizeye ko kizamuhuza n’abe ahora yizeye ko bakiriho

Kubaho ari nyakamwe si ibye wenyine, hari abandi bana benshi nka we badafite imiryango. Gusa abenshi usanga batayifite ariko barayigeze, bafite iya kure cyangwa bafite amateka. Ikirenzeho kuri we ni uko nta n’amateka.

Ati “ibi bituma nibaza niba nanjye naranabyawe nk’abandi bana. Bituma numva ndiho nk’utaravutse. Bituma kandi nibaza icyo nzabwira abo nanjye nzabyara, nimbagira,.”

Eric Nsengiyumva ubu yirwanaho mu buzima, akorera abantu uturimo tunyuranye bakamuha amafaranga amubeshaho.

Nsengiyumva azi neza ko hari abandi bashobora kuba bahuje ikibazo akabasaba kudaheranwa n’agahinda ngo biyange, ahubwo bakomeza kugerageza gushaka ababo no gushaka ubuzima nubwo bari mu kibazo gikomeye.

Nsengiyumva yibaza ko hari abandi bahuje ikibazo, agasaba ko MINALOC yareba uko ibabarura ikabamenya ikanabafasha muri iki kibazo cyabo kihariye, kuko ngo ingaruka kibagiraho ni nyinshi cyane kandi amaherezo zigera no ku gihugu kuko batafashijwe kubana cyangwa kurenga iki kibazo.

Eric ahorana ikizere cyo kuzabona abe, ahorana ikizere kinshi… Aboneka kuri telephone +250 784 694 349

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

27 Ibitekerezo

  • Eric Nsengiyumva aya niyo mazina yawe kuko aragukujije, hari impamvu Imana yakurinze yemeye ko ubaho gutya si ku bwawe cga undi muntu wundi abenshi baragiye turasigara warakuze uri umunyarwanda ubereye reba imbere amateka yo ufite menshi cyane ahagije kandi abawe bazumva neza uwo uri we uri uwagaciro. igirire icyizere.

    • Jyewe ikinshimishije muli iyi nkuru,nuko abanditse Comments bose nta numwe wazanyemo ibyerekeye amoko.Nali mfite ubwoba ko bamwe bavuga ngo nagende iyo nterahamwe.Rwose tujye twumva ko twese,abahutu n’abatutsi,dukomoka kuli Adam.Abatuzanamo amoko,ni abashaka kwiharira ibyiza by’igihugu.Nicyo cyateye genocide,babeshya abaturage yuko ikibazo ari ubwoko.Imana ntabwo ironda ubwoko,ahubwo umuntu wese uyumvira,akirinda ibyaha,uwo niwe yemera kandi izaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.
      Abaronda amoko baba bakorera Satani.Uyu musore murabona ko ameze neza,nta kibazo azabaho.Ikibazo azagira gusa ni psycological.

    • Yewe musore we,ihangane.Ikibazo ufite ugifatanyije n’abandi benshi cyane kubera intambara yabaye mu Rwanda.Icyo nagufasha,nuko wanshaka ukambwira wanditse hano,noneho nkakwereka uko wabona inshuti nya nshuti zagufasha mu buryo bunyuranye,harimo n’ukuntu wakegera imana nayo ikagufasha.

  • Ni ukuri Imana igufashe ERIC… Hazagire uwawe ukumenya habeho guhuzwa na famille.

  • Nkiki ikibazo Minaloc ikwiye kugira icyo yagikoraho! kuko abana nkaba nibenshi!

  • Nsheshe urumeza!Komera.Imana irakuzi.Haranira kuzagira abagukomokaho.Imana igukomeze.

  • Ndakumvva shenge. Abana burwanda bafite amateka ashaririye. Kutagira uwawe biragatsindwa ariko Nyahasani aguhe imbaraga zo gutegereza wihanganye amaherezo uzzabona uwawe. Nkwifurije kuzubaka ukagira umugore wumutima uzakubera byose kuko azagufasha kuva muri ako gahinda. Kandi ujye wibuka ki mwijuru hari Imana ise w’ imfubyi

  • Mwana wumuhungu komera wigirire icyizere Imana niyo izi ibikwiye kukugirira umumaro.

  • ndababaye pee!!Izi ni ingaruka z’intambara.

  • Urakoze cyane

  • Urakoze cyane Imana iguhe umugisha

  • Murakoze Umuseke.rw.
    Ubu ni ubufasha bukomeye muhaye Eric, kuba ariho akaba akuze byonyine biratanga icyizere, kugira uwawe ni byiza ariko nanone amateka y’u #Rwanda arihariye, icyiza nuko afite Igihugu kandi afite Umutekano. Namugira inama yo gukomeza ashakisha inshuti kuko inshuti nziza kuri ubu ziruta benshi mu bavandimwe bacu, gusa na MINALOC ikwiye gushaka uko hamenyekana bene aba bana niyo igihe kimwe bajya batumizwa bagahabwa ibiganiro n’inzobere bibafasha gukomeza kwiyubaka, ntibaheranwe n’agahinda. Courage Eric, ubuzima nizera ko buzahinduka, wowe ntucike intege.

    • Urakoze cyane #Mugabo I nshuti ndazifite ndacyanashaka izindi ariko menye ababyeyi cg simbamenye haramatsiko yashira

  • Secondaires z’iki gihe zirasekeje, ibyo bigamo biteye ikibazo, mbona zisigaye zirutwa na primaires za kera. Uyu ngo yarangije secondaires, ubu afite imyaka 24 ariko yanze gukura mu mutwe ! Namugira inama yo gusoma amateka yu Rwanda nibura guhera, 1850 kugera 2019, azasobanukirwa neza ibyamubayeho, ibyo abakurambere be babayemo n’ibyo arimo kubamo uyu munsi ndetse bizanamufasha kuba yagereranya akamenya ibyo abana be bazabamo. Aya niyo mateka ye, kandi rero nafate umuryango nyarwanda n’umuryango we wagutse. Hari abandi bana bafite ikibazo nk’icye bajyanywe Europe muri 1994 ubu nabo bataye umutwe, ikibazo ni uko bo bawutereye muri Europe. Uyu munsi kandi hari n’abandi banyarwanda bavanywe mu nkambi za TZ, Zaire, bajanywa muri USA nabo uyu munsi bafite ikibazo nk’icye. Hari ndetse n’Abanyamurenge nabo bajyanywe Canada na USA nabo bugarijwe n’iyo Identity Crisis uretse ko bo nabonye bishyira hamwe bakunganirana, ariko nabo abato muri bo bafite icyo kibazo kandi kirakomeye. Ibintu byabaye muri aka karere kuva 1990 biteye ubwoba.

    • #MUGABINAKE urakoze cyane izo secondary upinga ikingenzi nuko zatwigishije kandi tukamenya kuzipfobya ntacyo bivuze igishyizwe imbere ni iterambere muri rusange niba ubona ntakuze mu mutwe unyihanganire si ku bwange uwo ndi we biranyuze .Uwiteka Abe ari we ugena Akanwa kawe

    • Mbega umutima Nyagasani! gukura se bikuraho kugira agahinda? Ariko ndakumva nawe buriya wifitiye trauma ikugira ikinya! Nyagasani agukuremo uwo mutima w’ibuye aguhe umutima w’inyama! @Eric, humura Imana irakuzi. yegerane umutima uciye bugufi uyisabe kukumurikira. abakubwira ko ikibazo Atari icyawe wenyine, nibyo ariko ntibikuraho ibyiyumvo byawe nk’umuntu ku giti cyawe. icyiza ni uko Imana yo nuyegera itazakugereranya n’abo bose ahubwo izakwihoreza wowe ku giti cyawe kuko uri ikinege mu maso yayo!

  • komera musore ,hari impamvu uriho, ntukage ubitekerezaho cyane nibwo uzashobora guhangana n’ubuzima natwe twese tuba dufite amateka atandukanye ,kandi atari meza tukagerageza kubyiyibagiza akanya gato ubundi ubuzima bugakomeza .komera nshuti

  • Kukise we batamushyira muri Farg? Ubwose we ntiyahizwe?

    • Ibyo sI ngombwa kuko ntago nzi inkomoko kandi nanayimenye ntabyamacakubiri ikingenzi ndiho kandi narakuze

  • Iyi nkuru nyituye abantu bafite umuryango mugari aliko kenshi ugasanga nta rukundo rubarizwamo.
    Nyituye kandi abana badaha agaciro ababyeyi babo kandi bahari.
    Umunyeyi yaba umukire cg umukene niwe tuba dukesha ubuzima nyuma yi’Imana.

  • Ahubwo ndumva ariwowe ufite ibyo bitekerezo bibi kuba unabitekereza nikibazo.Abandi barabirenze none wowe urumvahari uri bubivuge ntwawe hasigaye wowe.

  • Yoooooooooo ???????
    Kristo wera hoza
    umutima wuyu mwana???
    Mbega ingaruka z,intambara…
    Ikibazo nkiki gifitwe nabenshiiiii
    Ihangane mwana…..
    Umuseke.rw ,mwakoze kumuba hafi.

  • Urakoze cyane nange ndahari ninshuti ziba zikenewe

  • Mbega ubwishongozi buri muri iyi comment??? Ni iyo waba warize amashuri menshi kandi meza se hari ikintu kibahobo cyatuma uyu musore abura kugira agahinda. Abanyarwanda benshi nkawe bafite arrogance n’umutima w’ibuye.

  • Muraho bavandimwe. Ndashimira abakomeza kurema agatima Eric nkagaya abamubwira amagambo amukomeretsa gusa hari biterwa n’amateka yabo. Eric, Imana yarakurinze ntiwapfa, iguha abagira neza bakwitaho. Ntibyoroshye kutagira identity ndetse bitera ipfunwe mu mutima ariko humura Imana iragukunda. Iyubakemo icyizere gishingiye ku byiza ubona n’inshuti nziza ubona kandi humura uzashibukamo benshi. Ndizerako niwizera Imana izagukomeza, izaguha umuryango ukwitirirwa kandi bizaruhura umutima wawe. Komera ntucike intege bari igihe wabona abawe ariko bitabayeho, uRwanda ni igihugu cyakubyaye,niba usenga, itorero ryawe niwo muryango ubaye ufite wa hafi. Imana igufashe.

  • Eric komera kandi wikomeze cyane kuri Yesu, akubere urumuri rukumurikira mu buzima.
    Birumvikana disi nshuti yanjye urababaye, ariko ubwo umaze kuba umuntu w,umugabo komera urwane urugamba rwo kwiyubaka mu buzima utere imbere.
    Imana izaguhe umugore mwiza muzabyare mureme umuryango mushya.
    Pole sana.kandi imbere ni heza

  • Pole sana musore mwiza Nyagasaniagufitiye I byiza imbere kdi imvi zizarinda ziba uruyenzi akiguhetse

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *