• 17/01/2020 11:04 23

Equity Group igiye kugura imigabane 62% ya Atlas Mara iri muri BPR

Ikigo gikomeye cy’ubucuruzi cyo muri Kenya, Equity Group cyatangaje ko kinjiye mu masezerano n’ikigo cya Atlas Mara cyo kugura imigabane y’amabanki yayo  yo mu bihugu bine bya Afurika harimo n’u Rwanda. Iki kigo gitangaza ko muri ayo masezerano harimo ayo kugura imigabane ya Banque Populaire du Rwanda.

Icyicaro cya BPR mu Mujyi wa Kigali

Ubuyobozi bukuru bwa Equity Group buvuga  ko izindi banki za Atlas Mara  Equity Group  izagura harimo African Banking Corporation (ABC), ikazagura imigabane yayo yose ingana na 100%, ikaba iri mu bihugu bya Zambia, Tanzania and Mozambique.

Mu itangazo bwashyize ahagaragara, bwatangaje ko amasezerano y’ibanze yo kugura iyi migabane yasinywe, aho buvuga ko buzayitangaho miliyoni 252 z’amadorali ya Amerika.

Kugura iyi migabane ngo bizafasha Equity kubasha kwagurira ibikorwa byayo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Muri 2015 ni bwo Atlas Mara yari yaguze imigabane ya BPR ingana na 62, nyuma y’aho muri 2014.

Atlas Mara iki ikigo cy’imari n’amabanki cyo mu Bwongereza ikaba yarashinzwe na Bob Diamond wahoze ayobora  banki yitwa Barclays.

Muri Nyakanga 2018, ni bwo Atlas Mara yatangaje John Staley, nk’Umuyobozi Mukuru avuye muri Equity Bank, akaba yari ayimazemo imyaka 14.

Equity Bank yatangiye gukorera mu Rwanda guhera mu 2011, aho yaje isanga ku isoko izindi banki z’ubucuruzi zirimo na KCB yo muri Kenya.

Jean-Claude NDAYISHIMYE 

UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Banques Populaires zashimuse imigabane y’abahoze ari abanyamuryango bayo b’abaturage baciriritse, na n’uyu munsi ntawaka amafranga ye ngo bayamuhe. Ngo barafasha mu kuyabyaza umusaruro. Ariko iyo migabane bifunze bariho barayigurisha. Ibi byakwitwa iki mu kinyarwanda kitanyura iruhande?

  • Nationalisation nicyo kintu cyambere kizakorwa kugirango abanyarwanda basubirane utwabo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *