• 23/01/2020 4:32 44

Episosde 84: Bruno arashyize amenya akazi gakomeye yahishwe

Nkimara gukupa telephone nasimbukiye mu bicu kuguruka biranga ndamanuka ngwira intebe yari iraho iravunika sinabyitaho, nabuze aho nyura niruka, niba nari ngiye hehe ntumbaze,

Nihuse njya muri salon aho Data na Mama bari, burya ibyishimo, umubabaro n’ ibindi byose iyo wagize amahirwe yo kugira ababyeyi nibo ubitura, kubera ibyishimo nasandaguje ibyo nsanze dore ko nisangaga, barikanga ariko ntagikuba nari nje guca…byari ibyishimo,

Njyewe-“Ariko nta muziki uba muri iyi nzu ra?”

Mama-“Ese bigenze ute noneho? Bruno! Ko nari maze iminsi nkuroteye inzozi ntashoboye gusigura, byaba ari ibisazi? Oya…oya nako mbwira, uti urashaka kubyina?”

Njyewe-“Mumpe umuziki mbyine, telephone nitabye ingaruriye ikizere, niba mutizera ndabasabiye ntimuzavumwe nkuko nivumye gata ikizere nkumva byose birangiye, nyamara…nako uyu mugoroba ndishimye nubwo nirengagije gato Queen twasangiraga ibyishimo”

Bose barasetse ndishima, Musada agasore gato kegera ibinyabazungu gashyiramo umuziki ntangira kubyina ubwo yewe ngo nari nirengagije ibindi byose, nibyo koko nari maze kubona ko nicaye ku ishingiro ry’ ubuzima.

Akaziki naragatambye ndihaza, abandi barasekaga niba bari kumfana ntabwo mbizi gusa numvaga nishimye, mu gitondo naramukiye Magerwa aho nari nahawe gahunda, nkihagera ibintu byose byari umunyerezo,

Umusore utari umusongareri yaranyakiriye atangira kunyereka ibyaje, byari byabindi koko twatumije njye na Serge, yabinshyize mu biganza mbere yuko agenda ndamwihererana ngo tuganire,

Aho twari turi hari ahantu hatuje hatagerwa nundi wese, ntabwo nirariye niwe wahanjyanye, icyo kunywa barakimuha nanjye ka byeri ndakamira ngo ibitekerezo bize.

Njyewe-“Bro! Kabisa ufite akazi keza, buriya ibi bintu byose ni wowe ibizanye kuva mu bushinwa?”

We-“Hhhh! Uti mu bushinwa? Oya ntabwo ariho bivuye, buriya twe tuzana ibintu bikomeye atari bya bindi abantu bishyizemo, ahubwo se ko…hari undi muntu mufatanyije business?”

Njyewe-“Wagira ngo wari ubizi”

We-“Nabiketse kuko tugeze Nairobi nahamagaye nimero ye yanga gucamo ndebye iyawe mbona niyo mu Rwanda kandi ni iwacu, ubwo twahise dufatiraho twiyizira murwatubyaye”

Njyewe-“None se Nairobi niho mwari kubisiga cyangwa?”

We-“Yego, niho twari kubisiga rwose, ahubwo se ko ubivuga nkaho utari ubizi? Cyangwa nakwibeshyeho?”

Njyewe-“Oya oya ni njyewe rwose nta kibazo”

Muri ako kanya nahise menya ko burya bwose Serge yari yabipanze rushorera yari agiye kuyinkenyeza, natangiye kwibaza impamvu yabyo ariko ndayibura ngarukira hafi dukomeza kuganira.

We-“Ngayo nguko rero niko twafashe umwanzuro wo gufatiraho tukaza mu Rwanda, nari nahakumbuye niyo yayo”

Njyewe-“Eeeeh! Ntiwumva se! Nanjye mbigizemo amahirwe ntaguhishurira none aha, gusa murakoze cyane”

We-“Hanyuma se ko nshaka kuruhuka hari umuntu wambonera unkanda ibitugu akangororera ijosi, akandambikaho ikimero ngasubira iyo bigwa numva meze neza?”

Njyewe-“Eeeh! Ko numva bindenzeho? Ushaka kugura indaya? Nako nizere ko wivugiraga”

We-“Hhhhhh! Oya wikwikanga humura byo nivugiraga”

Njyewe-“Nari ngize ngo wari ukomeje, naho niba ushaka kuruhuka neza wisanzuye hari hotel nzi neza ko yakira abantu neza, nakujyanayo ukaryama ukagubwa neza ugasubira  I rwotamasimbi umeze neza”

We-“Eeeh hari utwana tw’ udutoto se dufite umutima uguwe neza ugaba ineza twahumuriza nkatwe twahabiye iyo?”

Njyewe-“Cyane rwose”

We-“Noneho wahandangira nkagerayo nkaruhuka nkabona uko ejo nzongera gufata urugendo”

Njyewe-“Ahubwo reka nze nguhe ka lift nkugezeyo ntavaho nkurangira ukayoba”

Twamazemo akari gasigayemo maze njyana kuruhuka umusore wari unzaniye ubutumwa buhenze buri wese atari kubasha guhinyura, business yanjye na Serge kuri uwo munota ninjye wari uyifite mu biganza kuko nari maze kumenya neza ko burya bwose yari yarapanze kwigabiza byose bikamusanga Nairobi njye nkasigara nk’ ikirondwe ku nka yariwe cyera gusa amahirwe atakagize bose nayakiranye ibiganza byombi.

Twagezeyo twakirwa na Tonzi, nk’ ibisanzwe nabanje gusuhuza Mama mu gikoni, Mama Tonzi wari warabaye umuntu wacu wa hafi nawe namusanze ku kontwari mubwira ko nzanye umukiriya dutera ubuse gato nsubira aho twari twicaye aho nahavuye nsubira ku kazi.

Imbaraga zari zagarutse, ikizere cyari cyose, nkigerayo nicaje Musada maze ndamubwira,

Njyewe-“Musa! Igihe niki ngo nkubwire ko mu gihe tumaranye ntatinya kukubwira ko nakwizeye nkikubona, naguhaye iby’ ukwiye nka murumuna wanjye, nishimiye ko uri umwana mwiza wubaha kandi ufite impumbero y’ ubuzima, ubu rero akazi kagutse, hari ibindi bicuruzwa mvuye kwakira”

Musada-“Yeeee? Koko se?”

Njyewe-“Cyane rwose, ubu aha dukorera habaye hato, niyo mpamvu tugiye  gutandukana mu buryo bw’ akazi, ngashaka ahandi tukorera wowe ukaguma hano, uzakomeze ube umwana mwiza, ukore utikoresheje nunguke nawe ukomeze utere imbere”

Musada-“Eeeh ubu se koko ugiye kugenda? Ubu ntabwo nzongera kukureba wandikirana na cya kizungerezi gisunika umusatsi ukagwa mu mugongo ukagira ngo yariremye?”

Musada yavuze atyo nongera gutekereza Queen, nubwo nari mfite ibyo nakwita byose ariko byongeye kunkora ku mutima ndawitsa maze ndamubwira,

Njyewe-“Musa! Erega uwo uvuga yaratsize, ubu hashize igihe ntamubona, ariko ntabwo  byaduca intege, tugomba kwakira ibije tukihanganira ibyo tutabasha guhindura”

Musada-“Ibyo byo! Ariko Boss uriya mwana ntuzamubure, ni mwiza pe, iyo namurebaga nabonaga isi iri munsi y’ ibirenge byawe, kugukunda byo byari bimurimo ntabwo najyaho ngo nkubeshye, uzi iyo yazaga aha akakubura akavura kakagwa imbeho ikamwica akihina mu nguni agutegereje…disi umwana mwiza usa n’ umutima ati ndihangana kuko hari icyo umutima ushaka”

Ibyo Musada yavugaga byazamuraga ibyo ntabashaga kwitsa, nahise mpaguruka vuba maze ndamubwira,

Njyewe-“Musa! Reka njye gushaka inzu yindi yo gukoreramo, ndaza kukureba nimugoroba dutahe, urabizi ntabwo tugitega imodoka irahari n’ izindi ziracyiyongera, ni umugisha twagenewe nakiriye, burya inka aho uyishoye utazi ubwatsi ikunda birangira iyobotse ahari n’ umunyu nubwo iyo nanyweye itawigeze mba nkuroga mwana nakamiye”

Musada-“Hhhhhh! Koko se? Ngo Imodoka ziri kwiyongera? Nanjye se nzabonamo iyo nzajya nkata abashungerezi bakanshunga bakampepera baca inkoro ngo mbafatire akantu mbacupe nabanyame dore ko aribyo byeze?”

Narasetse cyane mbaza Musada ibyo gucupa no kunyama ambwira ko ari imvugo zigezweho, ngo iyo uguriye umuntu agacuma uba umucupye, wamugurira inyama ukaba umunyamye, ni ubwa mbere nari mbyumvise nariyongeje ndaseka mpava muhunze.

Feri nazifatite kwa komisiyoneri, wa musore wagarutse kenshi mu buzima bwanjye anshakira aho kwegeka umusaya, niko kari akazi ke nasanze inzu ihari ajya kuyinyereka ndayishima ibyo njye na Serge twari twatumije mbishyiramo mu gitondo Musada ajya hahandi nanjye nkomeza mu nzu nshya.

Uwo munsi niwo  nagombaga kujya kumerwa ibanga na Tante wa Queen, niyo mahitamo yanjye kuko ntari gupfa kumuheba gutyo gusa, nagezeyo nkingurirwa na Securite dore ko nari naramumenyereje ako bamwe kuri ubu bita giti cyera bitaga bituga ukwaha cyangwa umuti w’ ikaramu.

Nasanze nakerewe Tante akimbona nsanga yarakaye,

Tante-“Ntabwo mbyumva! Ni ubwa mbere nategereza umuntu bene aka kageni ataraza, ugira ngo inyungu ni izanjye cyangwa ni izawe?”

Njyewe-“Oya Mabuja mumbabarire mu muhanda ntabwo biba byoroshye, imodoka zafunze umuhanda”

Tante-“Niba ikibazo ari imodoka, kuki utambwiye ngo nohereze umushoferi aze agufate ko nta kibazo cy’ amafaranga mfite? Uko nkubona ndabona utazagashobora pe, uwaba agusezereye hakiri kare”

Njyewe-“Oya rwose mbabarira ntabwo bizongera”

Tante-“Ok! Injira mu modoka tugende”

Muri ako kanya ninjiye mu modoka nicara imbere mfata hahandi ku kanyirayo dufata umuhanda, mu nzira nagiye ntakereza inzira ntazi nagendagamo, ariko byose nabikoreraga Queen burya urukundo ntabwo waruheba cyeretse warakinguriwe amarembo nyamara yarabuze uyinjiramo.

Bidatinze twageze ahantu muri parkingi tuvamo ajya imbere ndamukurikira twinjira mu nzu nziza cyane, nagendaga nyurwaho n’ abagabo bari kumwe n’ abakobwa beza, dukomeza hirya gato maze Tante wa Queen ahita ambwira,

Tante-“Aha ureba niho hari ibikorwa byanjye, benshi baziko ari inzu y’ imideri ariko siko biri aha niho nshururiza abana bato b’ abakobwa uwo nizeye akajya no gukorera hanze”

Akivuga ayo magambo narikanze cyane ndatitira nibajije niba Queen yagiye ajyanywe na Serge gukomeza akazi yari asanzwe akora ntabizi, dukomeza kugenda ariko ndeba abakobwa beza bacacanaga aho hafi.

Twageze aho bari bari bose, hari ahantu hijimye cyane  uwari kwinjira muri iyo nzu ntiyari kubasha kumenya ko hari ubwihisho nkubwo, nasanzemo abakobwa bategereje ababagura ndikanga ngize ngo nsohoke,

Tante-“Bite se ko ushaka kugenda, Hmmm! Ariko uyu musore banza namwibeshyeho? Ubundi muzanye aga gute?”

Njyewe-“Oya oya ntabwo wanyibeshyeho ahubwo…”

Nabuze icyo mvuga nuri ako kanya nitegereza abaribeza bari bategerejwe kugurishwa agahinda kiyongera ku kandi turasohoka maze mabuja waSerge uwo Quen yitaga Tante aba arambwiye,

Tante-“ Ngira ngo ubonye imari yanjye, ni ibanga wazira, niba uri tayari gukora najya nguhemba neza, erega nibyo bigezweho utagirango ubutunzi  bwubu ni ugukoboka intoki”

Njyewe-“Ntabwo mbyumva, ucuruza abakobwa?”

Tante-“Yego! Ntabwo wari ubizi kandi ntabwo wahita ubimenya, niko kazi kanjye, wagashima ukagakora wakanga ugakomeza inzira yawe usibye ko nta mahirwe nyiha kuri wowe kuva umenye ibanga”

Muri ako kanya nabuze icyo mvuga, nashyikije ibyicaro aho maze nitsa umutima aho, ari nkawe se?…………………………………………………………………………..

 

Ntuzacikwe na Episode 85

0 Igitekerezo

  • Njyewe mbuze icyo mvuga ndumiwe gusa

  • Mwaramutse neza nshuti dusangiye ishuri mbega tante wa Queen ubusekoko aha Bruno azahakurwa nande mwokabyaramwe ahaniho zanzozi Maman we namuroteye zigiye gusohorera.niyompamvu disi Queen yangaga ko aza kumureba. Ariko yarahemutse abayaramubwije ukuri none Bruno agiye kugwa mumatsa. Urakoze mwanditsi dukunda cyane sinziko ejo baragera pe.

  • Mbega tante yewe niyo si turimo buriya wasanga queen yaramugurishije disk agatandukana na Bruno gusa Bruno agomba kwitonda uwo mugore ni shitani kbc.

  • Akazi karagwira nubona uko ugets hanze uzatsnge ituro ritubutse pr.Queen imana imube hafi

  • Queen ndamwanze kbs, uburyo Bruno yamukuye kurupfu agiye kwicwa nuburozi none arakorange akazi nkako agaceceka akabeshya bruno ko amukunda? Puuuu, Bruno umutima wawe umuzinukwe urunuka ubundi wifatire Tonzi kdi muzubaka rukomere

  • Mana wee rwose uyu mutante ni sekibi yigendera pe.
    Arko Bruno ntacike intege yegere Afande Joel ashyikirize iyo nyangabirama RIB ikore akazi kayo kuko ibi ni ibyaha ndangamipaka na INTERPOL izamufasha kugarura Queen.Big up Ku umwanditsi wacu

  • Ndumiwe gusa. Mbuze icyo kuvuga

  • Yebabaweee mbega tante mubi! Burya bwose Queen yihishe muri Bruno koko? Genda Queen urambabaje bikomeye, gusa Bruno nakugira inama yo guhamagara Joel ukiva aho ukamuha ayo makuru kdi ukishinganisha kuri police. Naho Queen yatewe ubwoba ko navuga ibibera aho azicwa kdi akabona ubuzima bwiza arimo atabuhara bituma yanga kubwiza Bruno ukuri. None rero Bruno nkurikije inzozi za maman wawe wirinde gukurikira iyo nzira igana k’umukunzi utazananirwa kwikurayo. Thx umwanditsi wacu. Mureke dusengere Bruno.

  • Bruno va inyuma ya Queen yamaze Kuba indaya butwi genda ukore witeze imbere kdi utabare about bakobwa Gusa ubigendemo gacye udasanga uwo urge ariwe uregera

  • nakabikenze. Queen mumubabarire kuba atarabwiye Bruno ibyuwo mugore yatinye kumena iri banga kuko yari kurizira

  • bjr njye ndabona queen biriya ntabyo yakoreye mu rwanda ahubwo yoherejwe hanze ngo serge amubone bimworoheye ,hanyuma bagezeyo queen azahura na mwene nyina ,bruno we azahikura abifashijwemo na wa mu police biganye maze bruno azihakana serge kubera ubugome serge yagerageje gukorera queen akamucika akagaruka ntasubire kwa tante kuko niwe mutangabuhamya wa 1 muri police

  • Mana yanjye abahemu babaho,ariko Bruno nizera ko azahivana neza cyane ko yubatse inshuti nziza agomba kubohora abo bakobwa yifashishije Joel kandi na Queen azagaruka

  • Bjr, mbega umu Tante mubi! Sha Queen sinamurenganya kuko yacecetse. Wasanga nawe Yaramuhamagaye ngo agiye kumurera no kumuha akazi keza maze Queen akagira ngo arashubijwe, yamara kubwirwa akazi azakora nawe agaterwa ubwoba na Tante ko namena ibanga azicwa bigatuma aceceka imbere yumukunzi

  • Nanjye Mbuze Ico Nakora.
    Kumbe Tante Wa Queen Ni Shitani Yigendera.
    Gusa Bruno Ari Buhave Neza Ndamwizeye.

  • Ahwiiiiiiiiii, mbuze icyo kuvuga ariko reka ngerageze, mu bigaragara Queen amaze kumenya icyo tante we akora yaramwihanangirije ngo ntazavuge amubwira ko nabe babigenderamo bituma ahisha Bruno iwabo hato ngo tante atazamugirira nabi kugira ngo Queen yemere kumukorera, mwibuke ko Queen yanze ko Bruno amuherekeza ku kibuga hato ngo Tante atamubona akamubera ikikango, mbona ko Queen yemeye kujya Nairobi kugira ngo azasenye iriya business ahereye mu mizi kuko ari umukobwa w’umutima kandi ibyo yasimbutse nibyo byinshi Serge we yaraziko acucuye umuvandimwe Bruno asanga agati kateretswe n’Imana kadahungabana Serge nyuma yo kugera Nairobi azabura intama n’ibyuma nabariya yatumye ibicuruzwa bari bajyanye Abakobwa muri Chine bagarukana ibicuruzwa nkaho ari business bakora kandi hari ikibyihishe inyuma kandi mpamya neza ko Serge ariwe wagize uruhare mu kubwira mabuja guha akazi Bruno kugira ngo atazapfira mu bukene cyane ko yaramaze kumuhenda ubwenge. bruno niyegere Joel amubwire ukuri kose icyo nzi neza ni uko Bruno na Joel ari inshuti z’akadasoka kandi bazagera ku kuri bakagaruza na Queen uzahurira n’impanga ye Nairobi yarajyanywe gucuruzwa. gusa ni urugamba rukomeye Bruno azagambanirwa na Mabuja bamufunge ariko kuko Joel azaba azi ukuri bizamufasha no kugira ngo amurinde hato atazahasiga n’ubuzima. munyihanganire mvuze byinshi ariko pe Bruno na Queen bagomba gutsinda urugamba. umwanditsi nakomerezaho gusa yihamgane aduhe ikindi gice nimugoroba pe.
    Murakoze

  • iyo titre ivuga ngo 84 ntiyabonetse muyikureho iri kujijisha abantu igitekerezo ndagitanga nyuma mumaze kubikuraho

  • Ahwiiiiiii Mana weeeee!!!!!Njye ibi ntibintunguye nabiketse kera kuri tente gusa birashoboka ko Queen ntabyo yigeze akorera mu Rwanda kdi yemeye kujya hanze kuko abona ariyo nzira yonyine ishoboka yo kuva muri ibi bintu naho kuba yarahishe Bruno aho aba yagiraga ngo tente atazamuhitana kuko baziranye.Imana nifashe Bruno ave hariya hantu ubundi afatanye na Joel bakore umuti.Big up k’umwanditsi wacu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *