• 11/12/2019 1:41 42

Episode85: Samantha abwiye Ryan uwo ari we kuri we aratungurwa

Sabine-“Uyu mwanya reka nere kuwitesha, untege amatwi nkubwire akandi kumutima”

Njyewe-“Nguteze yombi”

Sabine yikije umutima hashira akandi kanya yongera kuwitsa, amatwi yanjye yari ategereje kumwumva, nkuko namwumvise rya joro, bwa mbere mubona,muri ako kanya hahise haza moto iparika imbere yacu, kuko yari imbonekarimwe nahise nyegera,

Njyewe-“Tujyane se?”

Motari-“Ugiye hehe se Boss?”

Namubwiye aho ngiye ngira amahirwe nsanga niho yari atashye nawe, ndagaruka aho Sabine yari ahagaze,

Njyewe-“Bina…nako umwari w’ abandi, ngize amahirwe mbonye moto itaha neza neza iwacu, reka ngende, nawe urabizi ko ari imboneka rimwe ino”

Sabine-“None se ibyo kuntega amatwi uhise ubivamo?”

Njyewe-“nahereye cyera nyagutega, kuva nakumenya yahoraga ategereje ijambo ryawe gusa reka ngende iyi moto itansiga turaza kuvugana kuri telephone”

Sabine-“Oya Ryan! Urabizi ko kuvugana nawe kuri telephone atiri nko kuvugana nawe imboankubone, nagusabaga ariko ntabwo nagutegekaga”

Muri ako kanya motari yatangiye kwatsa moto cyane bya bindi bakunda,

Motari-“Niba utagenda mbwira wana nkomeze, ndabona wanze kuva imbere yiyo nkumi”

Njyewe-“Sabi! Wakoze kuntega amatwi, nari nziko bitazongera mu buzima ariko bibaye impano kuri njye, ngaho bye! Ukomeze witegure ubukwe neza, kandi ndagusabye umbabarire”

Sabine-“Nkubabarire kubera iki Ryan?”

Motari-“Nagiye kandi njyewe ntabwo njya ninginga abagenzi”

Muri ako kanya nahise mfata casque ndambara, maze kuyicaraho,

Sabine-“Ryan!…”

Motari yayikubise vitesse hasigara ivumbi dufata umuhanda, nagiye numva ijwi rya Sabine ryirangira mu matwi.

Mu rugendo rurerure twagezeyo, mva kuri moto nishyura motari aragenda, Papa Sabine, yari yantegerereje ku nzira imanuka,

Bravo-“Eeeh! Ryan! Ko watinze cyane, banza moto wayibonye utinze? Nageze hano ndagutegereza numvaga ntakomeza murugo iwanyu tutari kumwe”

Njyewe-“Iyo iza no gutinda ahubwo nkabanza nkumva….nako yahise iza nuko twaje buhoro twanga kwirukanka, burya umuvuduko ntabwo ari mwiza, nategetse motari kugenda buhoro”

Njye  na Papa Sabine twaramanutse tugera mu rugo, mama aratwakira nk’ ibisanzwe, Papa Sabine atangira kubara inkuru zuko byagenze.

Twagiye kuryama kare dore ko mu gitondo twari kuzinduka, mu bunyoni Papa Sabine arasezera dufata umuhanda.

Mu modoka tugenda,

Bravo-“Naho ubundi naraye ntasinziye, narebaga imbere yanjye ukuntu ngiye kuba umugabo w’ icyubahiro, umukwe wa Directeur! Hahaa! Ariko niba nibuka neza, inzu umukobwa wanjye agiye kumpa si yayindi….hahandi impande yahoo nari mfite butiki?”

Njyewe-“Yego!”

Bravo-“Hahaaa! Nkaba ndagabanye rero!”

Njyewe-“Ariko rero Papa Sabi! Ndabona wishimye cyane ni byiza, ariko kandi ntabwo ukwiye kubona isha itamba ngo ute nurwo wari wambaye, ibyo uzakora byose uzibuke akahise hato ibihe bitazisubiramo”

Bravo-“Oya humura Ryan! Erega buriya naragenze ndabona, kandi narize ndatsindwa, ni wowe wansindishirije, ntabwo nzata urwo nari nambaye, gusa ntabwo naguhisha ko nishimye”

Twakomeje kugenda, sinzi uko byanjemo nongera kubaza Bravo…

Njyewe-“Ariko buriya iyaba ari njyewe ugiye kurongora Sabine byari kuba bimeze bite kuri wowe?”

Bravo-“Eeeh! Nuko nyine atari yaruwawe ariko nabyo byari kuba ari byiza, ibyiza rero byasimbuwe n’ ibindi nta kibazo kandi namahoro kuko nawe wiyakiye?”

Njyewe-“Kwiyakira ko nariyakiriye, icyo ntari niteze nuko Directeur yanyakira gusa ndashidikanya ko atamenye ko ari njyewe Ryan wakundanye n’ umugeni we”

Bravo-“Ibyo byo ashobora kuba abizi, buriya niba hari umuntu ntakwizera ni umusore wakundanye n’ umugore wanjye”

Njyewe-“Uuuh? Kubera iki?”

Bravo-“Baca umugani ngo aho yaciye ntihaca urwango, bakongera ngo ahanyerera hahora hatose”

Njyewe-“Ubwo se bishatse kuvuga iki?”

Bravo-“Bishatse kuvuga nyine ko umutima wafunguye uhora ufite urufunguzo rwawo, kandi ngo burya intebe waterewe mu mutima w’ umuntu wayisimburwaho ariko igumya ari iyawe”

Njyewe-“Yampaye inka! Koko se? Ndumva uvugira mu migani gusa, reka nsabe mwuka wera ansobanurire”

Bravo-“Hhhhh! Wowe erega uri umwana, nta byinshi uba uzi gusa uzasobanukirwa umunsi umwe”

Twakomeje kugenda, bitinze tugerayo, Bravo ndamusezera ajya kuba aho yakodeshaga, yari yahanye gahunda na Sabine ko azaza kumureba bakajya kubana mu byabo ariko kuko inzu yakodeshwaga bagombaga guteguza abayikodesha.

Bamaze gupakurura nkicaye mu modoka, dore ko nangaga gusohoka ngo hato ijuru ritazangwira nkagura na Ntwari, Kokonati wari wasaraye basoje aza kumbwira….nako kunshira amarenga dufata urugendo.

Igicamunsi cyageze turi mu nzira, feri nayifatiye kwa Samantha, yabonye daihatsu igiparika aza adusanganira amwenyura, nanjye mvamo ndamuhobera.

Maze kumuhobera narahindukiye mbwira Kokonati wari wagumye mu modoka,

Njyewe-“Ko utavamo nta nzara ufite sha Kokona?”

Yanshiriye amasiri ambwira ko ahaze mpita menya ko yanyibese akajya kurya nkuko yajyaga abigenza.

Twatambitse njye na Samantha tuganira,

Samantha-“Umaze iminsi hehe ko nakubuze?”

Njyewe-“Ooooh! Niyo mpamvu se uje kunsanganira?”

Samantha-“Hhhh! Umva sha, moteri yiyi modoka erega nsigaye nyizi, iyo uje nkumvira kure”

Njyewe-“Hhhhh! Cyangwa ushaka kumbwira ko ishaje?”

Samantha-“Hhhhh! Ariko shahu urambeshyeye, basi moteri y’ umutima wawe niyo numvira kure iyo uza unsanga”

Njyewe-“Yeeee? Sama! Imitoma se kandi nayo….Hhhhh! Mbega wowe! Mbabarira basi ubutaha uzajye umbwiza ukuri, buriya amagambo aryoshye atavuye ku mutima aryana cyane iyo agahararo gashize”

Samantha-“Ryan! Hmmm! Nako reka tubyihorere, ngwino njye kukwereka aho nita iwanjye ariko? Ntabwo ujya ugira amatsiko ubundi yo kumenya aho nshumbitse? Cyangwa barakubujije”

Njyewe-“Bande se kandi?”

Samantha-“Umusimbura wa Sabine”

Njyewe-“Sha se….ibyo byihorere, ariko ejo twari turi kumwe, namwibukije ko atagutumiye”

Samantha-“Hmm! Mureke sha, yibagiwe ko twari inshuti z’ akadasohoka, ubwo nyine impamvu ndayumva, yakwanganye n’ abakuzi bose”

Njyewe-“Oya wimucira urubanza Sabine ntabwo nawe ari we, ahubwo nuko yatugiye kure, urabizi kandi impamvu yatumye agenda ni njyewe”

Samantha-“Ese ko numva umuvuganira nkaho amakosa yose atari aye? Ryan! Nubwo wakunze cyane ukemera kwigerekaho amakosa yose ariko Sabine nawe yarakosheje, urukundo wamukunze kuva cyera, ukamufuhira, ukamufata nkuwo wifuza gusigarana mu isi mwenyine ntabwo kwanga kukumva,

Maze nawe urakurikira sinakubwira, amajoro yoseee…..sha uwankunda nkurwo wakunze Sabine namuhesha ikamba atakwamburwa nundi wese”

Aho twari duhagaze hari ku muryango, ntabwo namenye ko twageze aho Samantha acumbitse,

Samantha-“Ni kalibu Ryan! Ni kalibu rwose hano niho nibera”

Yari inzu yari mu gikari cya restaurant abashoferi benshi baruhukiraga, narinjiye ngiye gukuramo inkweto ahita,

Samantha-“Aaaah! Zigumemo ndabizi abahungu beshi mutiny gukuramo inkweto…..”

Njyewe-“HHhhh! Koko se? Ntabwo nari mbizi gusa kuri njye ntabwo nakwangiriza tapis mbibona”

Nakuyemo inkweto ndinjira, Samantha yabaga ahantu hateye ubwuzu, hari harimo imitako myiza myinshi, sinicara ntangira kuzenguruka mubaza.

Nahereye ku ishusho ishushanyije y’ isura y’ umusore yari imanitse aho, maze kuyitegereza cyane,

Njyewe-“Sama! Iyi shusho ni iyande ko wahisemo kuyitaka hano aho igaragarira bose?”

Samantha-“Wayikunze?”

Njyewe-“Ni nziza rwose pe!”

Samantha-“Ryan! Komeza uyitegereze uraza kumbwira icyo benshi bambwira nkabikunda”

Nakomeje kwitegereza cyane iyo sura ishushanyije mbona harimo iya Samantha musa, gusa ntiwapfaga kubimenya udafite imboni nzima.

Njyewe-“Niba ndeba neza, ndabonamo isura yawe, uyu muntu ninde?”

Samantha-“Oooh! Uwo muntu se, uwo muntu nuw’ amateka, uwo muntu arimo isura yanjye koko nkuko wabimbwiye, uwo muntu ntabwo nari nzi ko dusa nabimenye agiye”

Njyewe-“Yoooh? Wabimenye agiye hehe?”

Samantha-“Uwo ni umusore twakundanye, yamenyeraga ibyishimo, mbega yabikoraga nkuko wabikoreraga Sabine, gusa ntabwo byakunze ko dukomezanya ubuzima ariko Imana yamukunze kundusha”

Samantha yabimbwiraga amarira amuzenga mu maso n’ikiniga kinshi, naramwegereye ntangira kumuhoza,

Njyewe-“Sama! Bibaho ihangane, mu buzima hari ubwo tubura abo twakundaga, tugashavura, tukarira tukihanagura, ubundi ubuzima bugakomeza, komera humura uwawe aho ari aheza”

Samantha-“Urakoze Ryan! Buriya nkumenya wari ufite imico nkiye, mbega iyo nagusangaga kwa Sabine numvaga nishimye cyane, iyo nabaga ndi kumwe na Sabine twenyine nimwe twavugaga, urukundo rukarushaho kushinga imizi muri twe,

Nahoraga nizeye ko umunsi umwe muzabonana mukaganira, gusa ntibyakunze, gusa uyu munsi bimenye ko nabuze umuntu nkawe”

Njyewe-“Yoooh! Sama! Kuki utabimbwiye mbere? Kuki ukunda gutungurana koko? Iyo uza kubimbwira umunsi twongera kubonan basi”

Samantha-“Oya ntabwo aricyo kihutirwaga, kandi ndacyeka nta gikuba cyacitse?”

Njyewe-“Sama! Ushobora kuba uri umukobwa w’ intwari, kandi uzabikomeze ahari yenda uzabona undi nkawe, muri iyi si kenshi ibyo dukunda sibyo tubona, gusa nanone iyo tubiharaniye haba amahirwe”

Samantha-“Yego sha”

Njyewe-“Birashoboka ko naka kanya uwo wifuza ushobora kumubona, burya iyo bukeye ntuba uzi uko burira, amarira warize mu gitondo bushobora kwira atakiri ku matama yawe”

Samantha-“Ibyo se ubwo byashoboka?”

Njyewe-“Cyane rwose, iri joro birashoboka ko warara ucigatiye ikizere cyo kongera kwishima, Samantha umukobwa wambonyemo indorerwamo uwo akunda, yakongera gukundwa”

Samantha-“Ryan! Mbwiza ukuri, urashaka kumbwira iki?”

Twari tugihagaze twitegereza ya shusho, ndahindukira sinakora kuri Samanta gusa, ndamwiyegereza,

Njyewe-“Sama! Ndeba mu maso, Ntega amatwi, kandi wakire amagambo ngiye kukubwira”

Samantha-“Nguteze yombi Rya!………………………………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 86 y’ inkuru ndende “Sabine” ejo mu gitondo

16 Ibitekerezo

  • Mwaramu basomyibeza murumva ukuntu kudashaka gutega amatwi umuntu bibabaza ndabona Sabine amenye neza agaciro ka Ryan umunsi mwiza mwese

  • Ubwo Ryan ashatse kubwira Samantha ko amukunda?Ntiyaba yihuse?

  • Yooooo kuki Ryan yanze gutega anatwi Bina koko ngo yumve icyo amubwira, Bravo we yameze amababa ariko se mama aho Ryan na Samantha ntibaba bagiye gukundana!? Umwanditsi nadufashe Ryan abonere umwanya Sabine Kuko wasanga Sabine agiye kugaruka. Umwanditsi komereza aho

  • Basomyi beza mwaramutse murumva ukuntu kudashaka gutega amatwi abakugana ataribyiza kuko harigihe nawe wifuzako bayagutega ukabura abayagutega ndakeka Sabine yaramenye amakuru ya Ryan ayabwiwe na Docteur none ashakako bamwumva bitagishobotse.mwese umunsi mwiza

  • Iriya mitungo Sabine agiye gusigira Bravo ndabona ipfuye ubusa kuko n’ubu ntarahinduka rwose yibagirwa vuba.

  • Manawe,Ryan urikwihuta ugana Samantha. banza wicarane na Sabine, umenye icyoyaragiye kukubwira

  • Mbega byiza Ryan niyikundire Samantha kuko ariwe wemeye kumwumva, kandi akaba amubwije ukuri amateka ye bazahozanya.

  • Biragaragara ko Sabine amaze kuva ku nzoka Ryan kuko iyo bitaba ibyo yari kumutega amatwi,ibuka amajoro yamaze amushaka ndetse afite n’imvune.Samantha ashobora kuba ari kubeshya Ryan ngo abone uko amwigarurira.D usigaranye amatsiko y’icyo Sabine yari agiye kubwira Ryan ariko ubwo ni aho ejo.

  • SABINE SE ARAVUGA IKI KO YANZE KUMVA RYAN KERA? NDI RYAN NTA NUBWO NAZASUBIRAYO. RYAN GERAGEZA UMWIBAGIRWE UTANGIRE UBUZIMA BUSHYA NA SAMANTHA. BIRAGARAGARA KO ARI WE WATUMYE SABINE AGUKUNDA ATIGEZE AGUKUNDA KUBWE. SABINE YIBAGIWE NA SAMANTHA KOKO? AHAAA! IYI NKURU IRARYOSHYE KWELI

  • Sabine rwose uburyo wasabwe gutega amatwi none nawe uy’umwanya ukeneye gutegwa amatwi umva uburyo bibabaza Ryan we burya uwagukunze nuwo ukunda baratandukanye nuhura nuwagukunze ugasanga ashimwa imico n’imyifatire ntuzamureke.

    naho Sabine we uramenye wimwiha utaza kwica ubukwe kdi rwose bupfuye habaho kubabaza benshi bidakwiye bona ko Directeur na Samantha basigara mugahinda kdi nabo n’abantu bakeneye kwishima.
    Mwanditsi turakwishimira rwose komereza aho umuseke muri abambere

  • wasanga Ryan agiye kubwira Samantha KO amukunda arko Sabina abonye KO guhita ufata umwanzuro utabanje gutega amatwi abandi ari Bibi none ashaka kwigarura. wakoze Eddy

  • Oya Ryan yakoze akantu keza kudatega amatwi Sabine.na Bibiliya irabivuga ko akebo tugereramo abandi ariko natwe tuzagererwamo.Sabine niyumve agahinda Ryan afite ko kuba yaranze kumutega amatwi nubwo twashakaga kumenya icyo yari agiye kumumbwira.

  • Bravo ati:Aho yaciye ntihaca urwango kandi Ahanyerera hahora hatose….

  • Ariko mwanditsi bimeze bite kowagaruye cedro nabandi chakir arihehe?

  • mwaramutse barimu beza .namwe basomyi beza , nukuri mutugezeho episode yanone amatsiko ntatuma dukora akazi.

  • mwaramutse,amaso ko yaheze mukirere?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *