• 29/01/2020 5:26 50

Episode63: Elysie asanze Ryan mu buvumo amutegeka kuva ku izima

Mama Elysie-“Mubashyingire, aka kanya mubashyingire ndekere uyu muruho, nta ndaya nshaka mu rugo rwanjye, mu muryango wacu ntaho byabaye, mbega Elysie? Ndi nyoko urambabaje nubwo ntakuvuma uri ikinege cyanjye”

Njyewe-“Muyobo! Mama Elysie….”

Mama Elysie-“Wimvuga! Ceceka aho se nyine!”

Umuyobozi yahise azunguza umutwe asekamo gacye yitegereza Elysie maze ako kanya aravuga,

We-“None se mubyeyi, uragira ngo tubashyingire none aha?”

Mama Elysie-“Mubashyingire rwose, kandi amujyane bamvire mu rugo, ni agasuzuguro, yuuuu! Ngo nuko harya ndi umupfakazi niyo mpamvu mwansuzugura mukanyereka ko ntacyo mvuze?”

Nakomeje kugerageza kuvuga ariko nkimwa ijambo, ahubwo Mama Elysie agakomeza kuvuga byinshi ndetse akanjomba intoki ngatuza kuko ijuru ryari ryangwiriye, natsikamiwe,

Nyuma y’ akanya gato bose barasohotse ngo bajye kuvugana gato badusigamo njye na Elysie twenyine ndetse baradukingirana ngo ntatoroka, ako kanya mpita mpagurukana umujinya mwinshi,

Njyewe-“Elysie! Ntabwo unzi! Ubu ugiye kumbona”

Elysie-“Ryan! Mbabarira! Ni ukuri mbabarira ibyo ndi gukora byose ni ukugira ngo nkurengere”

Njyewe-“Ceceka aho se nyine! Uratinyuka ukangereka ho inda, ukabivuga imbere y’ ubuyobozi, imbere ya mama wawe na Sabine?”

Elysie-“Ryan! None se wagiraga ngo mvuge iki cyatuma bahosha mama akakureka? Wowe humura, mama ntacyo arenzaho, Hhh! Ahubwo ushobora no kubigiriramo amahirwe”

Njyewe-“Elysie! Urakina nibyo utazi, njyewe nta mahirwe nakugiriraho uteye Sabine  guhogora, ungeretseho inda ntarabonanye nawe, uhamije ibinyoma ukanga kuvuga ukuri”

Elysie-“Ryan! Wowe bifate nk’ umukino, birangire dutahe ubuzima bukomeze! Hahahahh!”

Elysie yarasetse noneho umujinya uba wose ngize ngo mufate mu ishingu umutima urambuza, nicara ku ntebe nubika umutwe mu biganza, atemba ajya munda.

Nibazaga aho Sabine agiye n’ agahinda ajyanye, nkibaza uko nzamuhinguka imbere ngo mubwire ko ibyo Elysie avuga atari byo, nibazaga iyo nda Elysie ambeshyera iramutse impamye….

Nkiri muri ibyo, ako kanya urugi rwarafungutse, umuyobozi yinjirana n’ abandi,

We-“Umva musore! Biremejwe, ugomba kujyana uyu mukobwa mukajya ku bana, nyuma y’ icyumweru mukaza gusezerana imbere y’ amategeko”

Njyewe-“Reka reka! Ibyo ntibishoboka! Ibyo uyu mukobwa yavuze arabeshya, njyewe ntabwo nigeze ndyamana nawe, inda yavuze atwite si iyanjye, njye namenyanye nawe umunsi duhurira kwa muganga….”

Nabarushije urusaku mvuga cyane, ukuri kwanjye kose ngusuka hanze, byabaye ibicika Mama Elysie aba ibamba,

Mama Elysie-“Noneho niba ari ibyo bamufunge! Mumufunge ntaho ntazagera mburana!”

Muyobozi-“Niko musore, uremera ibyo mama w’ umukobwa avuga cyangwa?”

Njyewe-“Ntabyo nemera, sinshobora kwemera guhera mu mutego naguyemo ntagiye kona, mfite umukunzi ndetse ntegenya kuzabana nawe, aho kugira ngo nemere ibyo muntegeka mukore icyo mushaka”

Mama Elysie-“Eeeh! Ntiwumva! Reka nze noneho nitabaze imbaraga mfite zose urebe ngo urawugwamo”

Mama Elyise yasohotse yihuta,

Muyobozi-“Ubu uremeye peee! Ugiye gufungwa? Warongoye uyu mukobwa koko? Urumva yatinyuka kukubeshyera?”

Njyewe-“Muyobo! Nabivuze kandi ntabwo mbisubiramo, sinshobora! Elysie! Ariko wavugishije ukuri?”

Elysie yakomeje guceceka ntiyagira icyo asubiza, hashira umwanya munini, hinjiye umugabo wari kumwe nundi musore w’ intarumikwa, ahita avuga vuba,

We-“Ngo yanze kumvikana ku neza? Ubwo nyine agomba kwemera ku nabi, wee! Haguruka sha”

Nabanje kwanga ariko ampagurutsa nabi, turasohoka Johnson akimbona akomeza kuvuga cyane,

Johnson-“Ariko muramujyana hehe uwo musore? Ese ko mumutwara nabi? Dore ra! Ariko nyabuna…”

Imodoka yahagurutse Johnson arwana no gusindagira aza ansanga, irahaguruka igenda yihuta cyane.

Numvaga ko ngiye imbere y’ ubutabera, nagiye nzi ko ngiye kugaragaza ukuri kwanjye, numvaga nibiba na ngombwa turitabaza abaganga bakadupima bakabona neza ko ibyo Elysie avuga ari ukubeshya ariko nkomeza kugenda mbona tugana ahantu ntazi.

Twinjiye mu gipangu…

Njyewe-“Aha ni hehe tujya? Munjyanye hehe?”

Ako kanya wa musore musore w’ intarumikwa wari iruhande rwanjye yaransikamiye cyane, wa  mugabo wampagurikije igitaraganya ahita avuga,

We-“Uraza kwemera ku nabi, cyangwa ntabwo unzi?”

Njyewe-“Uwo waba uri wese ntabwo nteze kwemera ibyo ntakoze, njye nageze hariya nimugoroba nje gucumbika ku musore witwa Nyandwi….”

We-“Ceceka! Ariko iryo vuzi vuzi riraza gushira”

Imodoka yarahagaze wa musore afungura umuryango, ansohora mu modoka hari mu rugo rugo, wagira ngo niho baba,

Njyewe-“Ese aha ni hehe? Ndavuza induru, kubera iki munzanye aha? Oya munjyane kuri polisi”

Ibyo umusore w’ ibigango ntiyabyumvise, yankuruye rimwe ankatisha hepfo gato twinjira mu kazu gato cyane kameze nk’ ubuvumo, anyaka ibyo nari mfite byose arakinga aragenda.

Muri ako kanya nibwo natangiye kubona ko nsumbirijwe, namenye neza ko ntari mu maboko y’ ubutabera, namenye ko Mama Elysie yitabaje abagiranabi ngo nkunde mve ku izama.

Nicaye hasi, amasaha aricuma ndetse umwijima unsanga aho hantu, intekerezo zantwaye kure mvaho nsanga Sabine, nabonaga muri inyuma agenda yihuta nanjye muri inyuma ngenda musaba imbabazi ariko akanga agakomeza.

Nabonye ngeze ku muryango wiwabo arinjira arakinga nicara aho nashigutse numvise umuntu ukoze ku rugi rwa ka kumba nari ndimo, sinamenye ko bwije bugacya, ibyo natekerezaga byari inzozi.

Nahagurutse vuba ako kanya wa mugabo wambwiye ngo ndaza kumenya uwo ari we yarinjiye, maze arambwira,

We-“Harya sha, ngo ntushobora kumvikana urashaka guhangana? So, niba ushaka guhangana rero, ndaje nkwereke impamvu bampaye akabyiniriro ka Giti”

Njyewe-“Rwose njye sinshaka guhangana, niyo mpamvu nemeye mukankura hariya ku neza, ndagusabye niba uri umubyeyi unyumve nkubwize ukuri uko byagenze, undeke ngende”

We-“Hano nta mubyeyi wawe uhari! Urumva neza!”

Njyewe-“Ntabyumva rwose ariko mwantegeka mwagira sinshobora”

We-“Bivuze ngo muri macye ntushaka kumva ko ugomba gutwara uriya mukobwa ukamurongora?”

Njyewe-“Ariko se ndinda murongora ntamukunda kubera iki?”

We-“Umva mbese, wagiye ku mujya mu maguru utamukunda rero?”

Njyewe-“Ibyo ntibyigeze biba mwumve ko uko ari ukuri kwanjye”

We-“Ok!”

Nta kindi yavuze yahise akinga aragenda, nakomeje gutegereza uko amasaha yicuma ari nako inyota n’ inzara binganza, nabera numvise uko inzara iryana.

Undi munsi waraje natangiye gutaka buhoro bigeze aho ndatabaza, wa musore w’ intarumikwa  yaje kuza arakingura,

We-“Umva! Gabanya urusaku! Nta soni?”

Njyewe-“Ndagusabye mpa amazi yo kunywa meze nabi”

We-“Umva mbese? Urazana imiteto aho? Ndavuze ngo ceceka! Uri gusakuriza Boss kandi afite umushyitsi”

Yarongeye arakinga aragenda, noneho numvise byanze ngwa agacuho, nongeye gukanguka nisanga nicaye imbere ya Mama Elysie, na wa mugabo,

Mama Elysie-“Nanubu se musore we?”

Nagize ngo mvuge biranga ako kanya nongera gutakamba nsaba amazi…ariko nawe akomeza kumbaza niba ntashobora kuva kwizima.

Nongeye guhamya ko ntashobora, wa musore w’ ibigango ansubiza muri ka kazu, nongeye gukanguka nanone mu mwijima, numva umuntu unyiyegamije.

Nahise numva ijwi rya Elysie,

Elysie-“Ryan! Ihangane utamire sha, mbabarira”

Elysie wari wacanye agatoroshi yatangiye kungaburira, wa musore acunga ko hari uza, amaze kungaburira sinzi aho igitonyanga cyavuye maze mubwirana agahinda kenshi mwinginga ndetse nshiye bugufi,

Njyewe-“Elysie! Kuki wemeye ibi koko? Niki cyaguteye gushaka kumbabaza gutya? Kuki utanyiyeretse mbere hose ngo menye uwo ndi kumwe nawe?”

Elysie nawe yavuganye ikiniga kinshi, ndetse amarira aba menshi sinzi niba yarabyikoreshaga,

Elysie-“Mbabarira Ryan! Ni ukuri ntabwo nari nzi ko bizaba ibi, nabivuze nziko birangirira hariya, nabivuze nziko nikinira none dare….”

Njyewe-“Elysie! Ibyabaye byarabaye, gira icyo ukora ndagusabye unkure aha hantu”

Elysie-“Sha ntacyo nakora amazi yarenze inkombe,  mama namubwiye ko namubeshye yanga kubyemera, ndetse ambwira ko nutemera kuntwara tukabana ntazongera kukubona ukundi,

Ntabwo nabona uko ngukura aha, uyu mugabo ugufunze ni umuntu ukomeye, yari inshuti na Papa, agirana imishyikirano cyane na Mama, nubu kugira ngo nkugereho nuriya musore ubimpfashijemo, kuko buriya arankunda cyane, yarabimbwiye mubwira gutegereza igisubizo”

Njyewe-“Elysie! Niba utarigeze wiyambika uruhu w’ intama kandi uri ikirura, niba koko nta ruhare ufite muri ibi bintu, ukaba uziko ndengana, mfasha umubwire ko uramuha icyo ashaka cyose ariko akize amagara yanjye”

Elysie-“Oya! Kuva aha byo ntabwo byakunda cyeretse….”

Njyewe-“Byibura umuryango wanjye na Sabine bamenye ko ndi hano”

Elysie-“Hhhh! Uti Sabine?…Ahubwo se…nako ihangane”

Njyewe-“Elysie? Ndashaka Sabine…mfasha…”

Elysie-“Eeeh! Oya wee! Ibyo ntibishoboka! Ahubwo Ryan emera uvuge ko tugiye kubana ndetse ko inda uyemera, mbega ibyo wanze mbere ubundi uve aha ibindi nzakwereka uko bizagenda”

Njyewe-“Elysie! Ibyo umbwira ntibishoboka! Aho kugira ngo nisubireho nsindwe uru rugamba nazicwa n’ inzara n’ umwuma, kandi isi izakumbaze”

Elysie-“Oyaa…Oya Ryan! Sinshaka, mbabarira erega ibi byose si ikindi…nanjye nta kundi nari ndambiwe kubaho njyenyine, nari ndambiwe kubwirwa na mama ko abandi bakobwa bahesheje ishema ababyeyi,

Nari ndambiwe kubona urungano rwanjye rwambara agatimba n’ urugori, bagatakwa bagakambikwa amakamba”

Njyewe-“Ngo? Elysie!….”

Elysie-“Ryan! Mbabarira ubyakire, wumve impamvu nkubona bwa mbere nagupfutse mu maso”

Njyewe-‘Oya ntabwo mbyumva neza Elysie….”

Elysie-“Ibuka ko nawe wampobeye wishimye ndetse na Mama agasanga urugwiro ruganje, emera Ryan! Emera ntabwo uzicuza, emera uve aha hantu kandi nta yandi mahitamo”

Ako kanya ntitaye ko Elysie yaje rwihishwa natangiye kuvuga cyane wa musore w’ intarumikwa aza yihuta amfunga umunwa, ntangira kurwana nawe Elysie aterura ibyo yari yazanye asohoka yihuta agenda atyo.

Hashize nk’ iminota icumi yarandekuye,

We-“Tuza! Nta soni wowe barakugirira neza bakagutabara ugiye kunanguka ugashaka kuraburiza?”

Nagize ngo mwinginge ndetse muture ibyanjye kuko ariwe nabonaga ariko aranga arakinga aragenda, agahinda karanganje, atemba ajya munda aca aho abonye, naguye agacuho uko bwije nuko bwacyeye sinamenye gusa byisubiyemo inshuro ntazi.

Burya kwihagararaho bigira aho bigarukira, hari uwavuze ngo aho gupfa none napfa ejo…ubuzima bwaranze, mu kuka nari nsigaranye nkomanga ku muryango, igihe cyari kigeze ngo mve ku izima…………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 64 y’ inkuru ndende “Sabine” ejo mu gitondo

12 Ibitekerezo

  • Mmbega ibintu biteye agahinda!!!??? Ryan hagarara urwane kigabo uhame kukuri kwawe uzatsinda💪

  • Mbega umutindi w’umukobwa ngo ni Elysie!Umugambanyi mubi gusa.
    Koko ngo ugenda mu ishyamba utazi ukahaca inkoni utazi.

    Icyo nzi cyo Elysie azabyicuza bitari kera ntawe ugirira nabi Ryan ngo bimugwe amahoro

  • Umuntu nimugari koko!Ubonye uwo mugore ngo ni za marokore!Ryan arageragejwe ariko azabivamo amahoro,Nyandwi na jhonson bashobora kumutabariza.

    • Umuntu ni mugari Koko,maman elysie ngo uraseka?uri mubi urutwa nutazi kumuryango wurusengero,ese kuki ushaka gushyingira umwana wawe kugahato?uri umubyeyi gito kdi umukobwa wawe umufata nkumwizerwa kdi siko kuri n’akarura kambaye uruhu rw’intama,Ryan komera humura ukuri kuraza kujya ahagaragara aho bakujyanye bazabiryozwe kko bagufunze batabyemerewe

  • Ryan va ku izima wemere maze uve aho hantu, Numara kugera hanze uzisubirire mu cyaro ugire amahoro ibya sabine ubivemo, urukundo ndarwanga, urabona imitwe elysie yagukinnye afatanyije na nyina?

  • Ryan va ku izima wemere maze uve aho hantu, Numara kugera hanze uzisubirire mu cyaro ugire amahoro ibya sabine ubivemo, urukundo ndarwanga, urabona imitwe elysie yagukinnye afatanyije na nyina?

    • yooooooooooooooooooooooooo

  • Ubwose urunva nabyihorera akemera ibyo bifuza atazaba atsinzwe guhunga ikibazo ntabwo ariwo muti aho ujya hose kiragukurikirana. Hangana nacyo what doesn’t kill you, makes you stronger(ikitakwishe kikongerera imbaraga)

  • Komera Ryan, humura aho ugeze niho Imana igiye kukugoboka, nzi neza ko Sabine, Nyandwi na Johnson bagiye guhuruza Polisi ikagushakisha kdi niho ukirira. kuri uwo munota wanyuma unaniwe kwihangana niho Imbaraga z’Imana zigiye kugaragara ndetse ukabona n’inshuti nyanshuti izo arizo. Nziko Sabine ari bubwire ba Gaelle nabo bakabwirana bose na ba Cedo, Gentil Sandrine,etc ukabona ubutabazi. Ahubwo iyo ngirwa murokore ngo ni maman Elysie n’umukobwa we baraje bagererwe mu kebo bashatse kugereramo Ryan? ubundi se uyu mubyeyi ko ari injiji iyo ajya gupimisha uwo mukobwa we akamenya koko niba atwite?

  • Ntivyiroshe kuzira itunda utamuye ark Ryan abantu dufise umutima wubwitonzi kandi ikindi ukunda kufatanya nabo ubonye Bose ubwo nubuswa

  • Jesus wee ndababaye nukuri pe gusa Ryan komera muhungu wanjye aho rugeze noneho ugiye kurutsinda gusa sinzi nukuri aho Sabine Ari uko hameze

  • Rwana rugabo Ryan,ukuri ntigutsindwa¡!!n’Imana irabibona kur’umwere pe !!!mbega Elsie agakobwa k’umutima mubi !!!??nne hoho Elsie yamenye gute ko Ryan arimo ngaho ??????

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *