• 13/12/2019 8:25 15

Episode5: Ganza akubiswe azira umukobwa…

Duherukana…

Ubwo twari njyewe, Annie na Ntwari mukuru wacu twari tugeze nyabugogo maze akadukatirishiriza amatike, akaduha amafaranga y’ itike, akatwifuriza amahirwe masa…..

Ntwari-“Ngaho rero reka nsubire mu kazi, mwakire amatike yanyu n’ amafaranga muzifashisha mugize ikibazo, Imana izabane namwe bana ba mama”

Twashimiye icyarimwe Ntwari maze agenda atyo, imodoka yagombaga gutwara Annie yahise iparika aransezera arinjira,

Amaze kugenda natangiye kureba mu banyeshuri bandi bari aho ngo ndebe ko nabona Kevine.

Nashigutse umuntu asakuza ngo barakwibye mpindukira vuba ndebye ahari harambitse igikapu ndakibura, umusatsi umvaho kubw’ amahirwe nahise mbona umusore wari ugitwaye bamufatiye hirya yanjye gato abantu benshi baza bansanga basakuza.

Umwe-“Ni umujura! Yari atwaye igikapu cy’ umunyeshuri, mumukubite mumwumvishe”

Undi-“Ariko uriya munyeshuri n’ indangare, ubundi yari arangariye iki?”

Bampereje igikapu cyanjye ndiruhutsa ubundi bajya gukubita umujura njye ibyo sinari mbyitayeho nahise nkomeza njya aho imodoka zijya I Butare zahagararaga nsanga igiye guhaguruka ninjira vuba ndicara ndiruhutsa dufata urugendo.

Mu nzira nagiye nigaya ukuntu bari banyibye, nibajije icyo nari kubwira Ntwari byavunye anshakira ibikoresho, nongera kwibaza ubundi icyo amaso yanjye yashakishaga mu ruvunganzoka rw’ abantu bari aho nari ndi….ariko nashakaga kureba ko nabona Kevine.

Nakomeje kugenda nibaza impamvu ntamwibagirwa kandi hashize igihe kirekire ahubwo intekerezo zanjye zigakomeza kumpa neza bya bihe byanjye nawe mu kahise, nibaza ga ikibitera ntari nabashije kumenya kugeza kuri uwo munsi.

Bidatinze twageze I Butare mva mu modoka mbaza abandi banyeshuri nabonaga aho hafi ikigo ngiye kwigaho giherereye kubw’ amahirwe umusore umwe nabajije niho yari agiye, twafatanyije urugendo.

We-“Nitwa nitwa Bunane ariko bakunze kunyita Bob, niga muwa gatanu kuri kiriya kigo ugiye kwigaho, wowe se bakwita nde Bro?”

Njyewe-“Nitwa Ganza! Nibwo nje kwiga kuri kiriya kigo”

Bob-“Uje kwiga ahantu ha sawa sawa rero! Kiriya kigo kiraceka kabisa, imikino, imyidagaduro, ewana ni aba mbere tu! Ahubwo se wowe muri ibyo byose ukunda iki?”

Njyewe-“Hhhhh! Nikundira imyidagaduro”

Bob-“Uzi kubyina se?”

Njyewe-“Oya ntabyo nzi ariko nkunda kureba aho babyina”

Bob-“Ubwo se niba utazi kubyina kuwa gatandatu muri boom uzajya wifumbata abandi basatiye abana”

Njyewe-“Ubwo nanjye nzagerageza”

Twakomeje kugenda tuganira tugera mu kigo, tujya gutonda umurongo kwa animateur n’ abandi banyeshuri,

Twakomeje gutegereza bidatinze bangeraho ndinjira,

Animateur-“Bite wowe?”

Njyewe-“Ni byiza, nitwa Ganza, ndi umunyeshuri mushya, nje kwiga muwa kane, niho banyohereje”

Animateur-“Ok! Ni byiza, urakazaneza mu kigo cyacu, nizere ko uzanye icyangombwa n’ibikoresho byose?”

Njyewe-“Yego nabizanye nkuko mwabitwandikiye ku rupapuro n’ amafaranga yose twayishyuye kuri bank, nguru urupapuro rubyemeza”

Animateur-“Ni byiza cyane rwose, ngaho komeza mu muryango ukurikira wigere uniforme zigukwiye ubundi ukomeze muri dortoire barakwereka aho abanyeshuri bo muwa kane bazajya barara”

Naramushimiye ndasohoka nkomeza mu muryango wo hirya ninjiramo umusore wari urimo anyereka imyenda y’ishuri ntangira kwigera inkwiriye, nyibonye ndamusezera nkomereza muri dortoire.

Nagezeyo nsanga Bob yagezeyo kare, niwe wanyakiye ajya kunyereka aho kurara maze gusasa nambaye imyenda y’ ishuri ngo nse n’ abandi, tuva aho atangira kuntembereza ikigo.

Twazengurutse ikigo anyereka ibiro by’ abayobozi batandukanye, salle z’ imyidagaduro, aho kurira n’ ahandi, nyuma barasonnye nyoberwa ibibaye nibwo Bob yambwiye ko hari itangazo ko Directeur araza kutuganiriza.

Twahise tujya aho lesamblement yaberaga ako kanya hahise haza umugabo ubyibushye cyane ahagarara ku gasongero Bob ahita ambwira ko ariwe Directeur, twese turaceceka,

Directeur-“Muraho mwese banyeshuri basanzwe n’ abashya? Mbifurije ikaze mu kigo cyacu”

Abandi bakomye mu mashyi nanjye ndayakoma, Directeur arakomeza,

Directeur-“Ni njyewe muyobozi w’ iki kigo, nitwa Nyundo kubatanzi, abasanzwe aha ndizera ko ibiruhuko byanyu byabaye byiza, abashyashya namwe nizeye ko muzanye umurava kuko hano ikintu cya mbere ari ukwiga,

Hano ikinyabupfura nirwo rufunguzo rwa mbere rw’ ubumenyi, uzitwara neza tuzagendana nanjye neza, uzitwara nabi namwe murabyumva Inyundo izavuga yerekeze iwabo, mukomeze kugira intangiriro nziza z’ umwaka”

Twarongeye dukoma mu mashyi maze atangira kutwereka abandi bayobozi batandukanye kuri twe bashya, ibyo birangiye baradusezerera buri wese yisubirira mubye.

Bob yagiye gusuhuza abandi banyeshuri biganaga bari bakumburanye nanjye nigira kwiyicarira mu ishuri aho nzajya nigira, nagezeyo nsangamo abandi bashya nicara ku ntebe y’ inyuma ndatuza.

Umunsi wa mbere wavuyeho uwa kabiri nari namenyeye icyumweru kirashira ndetse n’ ukwezi, Bob yabaye umuntu wanjye wa hafi cyane tukajya tuganira kenshi, tugasangira icyayi muri cantine akanyereka abandi banyeshuri bakuru nkumva mfite ishema mu bashya twazanye.

Rimwe twicaye ku kibuga cya football njye nawe tureba imyitozo, twatangiye kuganira njye nawe,

Njyewe-“Ewana! Ndumva nkumbuye umuntu tu”

Bob-“Hhhhh! Kandi ubwo wabona ukumbuye Mama wawe? Ntaho waba utandukaniye n’ utwana tuza kwiga muwa mbere twamara iminsi tugatangira kurira ngo dukumbuye television n’ icyayi cy’ amata”

Twese-“Hahahahaah!”

Njyewe-“Wapi njyewe ndumva nkumbuye umwana…umwana nyine nawe urabyumva”

Bob-“Ufite umwana utereta wasize se?”

Njyewe-“Ntabwo mutereta  gusa nyine ndamukumbuye”

Bob-“Ubwo se niba utamutereta umukumbura gute?”

Njyewe-“Urareba, nako Bob! Buriya uko undeba uku umutima wanjye uraziritse, ndashaka kumenya ikintu bita urukundo kuko ndwumvana abandi ariko ntabwo njye rwari rwanyisobanuraho ngo ndumenye narwo rumenye”

Bob-“Eeeh! Ko wagowe wana? Ubwo se ubayeho ute?”

Njyewe-“Mbayeho gutya gusa tu”

Bob-“Ayayaya! None se nta mukobwa ugira mukundana?”

Njyewe-“Bob! Njye mbitekerezaho kenshi nanjye nkiyoberwa ariko byose biterwa n’ umukobwa umwe namenye mu mateka ntazibagirwa, iyo mbonye umukobwa umutima wanjye ushimye ngatekereza kubimubwira, umutima wanjye urambuza ukankomanga umbwira ko ubikwiye ari Kevine wo mu buto”

Bob-“Eeeh! Ubwo uwo mukobwa mufitanye ayahe mateka?”

Njyewe-“Kevine….Kevine….”

Nikije umutima ntangira kubwira Bob amateka yanjye na Kevine, maze kumubwira byose…

Bob-“Ewana ndumva uwo mwana umwemera bitangaje, urwo nirwo bita urukundo rero, uwo mukobwa Kevine waramukunze ndetse cyane, kuba mwaratandukanye cyera na nubu ukaba ujya kubwira umukobwa wamwibuka umutima ukakubuza nuko ukimukunda gusa ikibazo ntiwigeze ubimubwira ngo umuhe isezerano kandi nta kizere ko uzongera kumubona”

Njyewe-“Byo nta kizere koko ko nshobora kongera kuzamubona”

Bob-“Ubwo urumva rero ko udakwiye guheranwa n’ irungu, uzi ukuntu gukunda biryoha mwana? Eeeh! Reba hariya…”

Narahindukiye ngo ndebe icyo Bob yanyerekaga mbona ni abakobwa babiri bazaga aho twari turi, mu kwitegereza neza nabonyemo uwari umukunzi wa Bob. Bob yatangiye kwimeza neza agorora ikora mbese yiteguye,

Njyewe-“Bro! Njyewe rero mbaye ngiye ubwo turasubira”

Bob-“Umva ra! Nkaho nawe wagumye hano ugafatiraho kuri uriya mwana bari kumwe nawe ngo uragiye?”

Njyewe-“Wapi Bro! Reka ngende”

Nagize ngo ngende batugezeho, Bob ahita ajyana n’ umukunzi we nanjye nsigarana na wa mukobwa wari uzanye n’ inshuti ya Bob, dutangira kuganira,

Njyewe-“Amakuru se?”

We-“Ni meza nta kibazo”

Njyewe-“Nitwa Ganza”

We-“Nari nkuzi, nanjye nitwa Gaelle”

Njyewe-“Uuuh? Wari unzi? Wari unzi hehe se?”

Gaelle-“Nari nkuzi kuko ukunda kuba uri kumwe na Bob, kandi nanjye akenshi mba ndi kumwe n’ umukunzi we”

Njyewe-“Eeeh! Ok! Ni byiza cyane kuba tuganiye bwa mbere, ubundi iyo Bob yabaga ajyanye n’ umukunzi we nasigaraga ndeba nk’ ururagara twatoboye ishashi, imibu ikandira kumara”

Gaelle-“Hhhhhh! Ngo ururagara?”

Njyewe-“Kandi ubwo wasanga utaruzi?”

Gaelle-“Wabimenye ntarwo nzi ni ukuri”

Njyewe-“Ifi se yo urayizi?”

Gaelle-“Hhhhhh! Yego”

Njyewe-“Ururagara rero ni agafi gato baroba gakanuye, bakakanika gakanuye bakagateka gakanuye, bakakarya kagikanuye”

Gaelle-“Hhhhhh!”

Gaelle yarasetse, arongera araseka koko kugeza ubwo muramiye ndamufata ngo atagwa, yasekaga neza shenge yari afite mu kanwa heza, amenyo yera yasaga n’ amaso ye, amaze gutuza,

Gaelle-“Ahwiiiii! Nari mfuye ni ukuri”

Njyewe-“Humura nakuramiye”

Tukiri aho hari umusore wahingutse aho nk’ iya gatera aba aransunitse ndabandagara…yari umusore wigaga muwa gatandatu, yari umusore w’ ibigango wateruraga ibyuma twese twari tuzi mu kigo, Gaelle twari kumwe atangira gutitira.

Uwo musore yahise ambwira vuba cyane,

We-“Niko wa mushenzi we nta soni kuza kunterera umwana uburondwe, erega wafashe izo njaba zawe uzimushyiraho, ubwo naza nkakudunda ugahombana nako reka nze nkwereke”

Yahise aza ansanga nanjye nsubira inyuma nicaye aba amfashe mu mashati aranterura akubita hasi atangira kunshota imigeri ako kanya Gaelle yashiritse ubwoba ahamagara cyane wa musore,

Gaelle-“John!”

Akimuhamagara yahise andeka arahindukira agenda amusanga Gaelle ahita aza yihuta amucaho arampagurutsa, maze ahita avuga cyane n’ ikiniga kinshi,

Gaelle-“John! Ntabwo nari nziko uri umugome gutya, ntabwo nari nzi ko nta bumuntu ugira ku buryo wahondagura umuntu umuziza ko anyegereye, urukundo unkunda niba ari urwo guhora abandi kumvugisha kuva ubu sinkiri umukunzi wawe, urukundo rwanjye nawe rurangiriye aha, mbonye ko nari narayobye uko nagukundaga ni nako nkwanze”

Uwo musore yakozwe n’ isoni abura uko yifata agerageza kwinginga Gaelle ariko aranga, arikubura aragenda adusiga aho, amaze kugenda Gaelle wazengaga amarira mu maso yahise anyegera amfata mu biganzaa………………………………………..

 

Ntuzacikwe na Episode 6 yiyi nkuru ejo mu gitondo

Writer: Eddy Rwibutso

7 Ibitekerezo

  • Eddy ni gato cyane noneho pe

  • Yiweeee mbega numvaga kagikomeza none karangiye pe gusa nikeza kd umwanditsi wacu Eddy nakomerezaho

  • Ganza humura nawe uzabona kevine wawe wo mubuto

  • Mwaramutse! Ndasetse ndatembara kandi nari ndyamye biba ngombwa ko mbyuka. Ururagara ruransekeje cyane ngo ni: “Agafi gato baroba gakanuye, bakakanika gakanuye, bakagateka gakanuye nuko bakakarya gakanuye.” Uyu yasetsa nuvuye gushyingura nyina rwose! Murakoze mwanditsi, Umuseke.rw namwe murakoze. Nifurije umunsi mwiza abari busome iyi nkuru ndende mwese

  • Maman wee ko bitazoroha .atangira ye imyaku murukundo.barashaka ko azajya top tower

  • Hhhhh noneho ndapfuye neza neza kbs ngo baruroba rukanuye, bakarwanika rukanuye, bakaruteka rukanuye bakanarurya rukanuye. Ganza uruwambere ukanikurikira niyo mamvu nanjye nemeye kugutega yombi kugeza menyuko ubuzima bwawe burangiye.

  • Mbega umuhungu kuziza umuntu kuvugana nundi kweri nibizoroha.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *