• 16/12/2019 9:07 27

Episode4: Mu buzima bushya i Kigali Ganza atsinze umubiri yibutse akahise

Duherukana….

Ubwo Ntwari yari amaze kutubwira ko aje kudutwara tukajya kwiga I kigali tubana nawe maze mushiki wanjye Annie akishima cyane akamusimbukira akamuhobera naho njye ngasuherwa ngatangira gutekereza ukuntu ntazongera kubona Kevine….

Ntwari yahise anyitegereza maze ako kanya ahita ambaza,

Ntwari-“Ganza! Wowe ko mbona ntacyo bikubwiye? Ntabwo wishimiye ko nabonye ubushobozi nkaba ngiye kubakura mu muhangayiko mwahoragamo, nkabajyana tukibera mu buzima bwiza?”

Nakomeje guceceka hashize akanya Annie ahita avuga,

Annie-“Mwihorere Bro! Igitumye amera kuriya nakimenye, ababajwe nuko atazongera kubona Kevine wa mukobwa w’ umunyakigali biganagaga, uziko yaje no kumusura hano!”

Ntwari-“Ese koko? Ganza! Niba ari ibyo ihangane nta kundi bigomba kuba, iyaba wenda mutari mubayeho nabi ntabwo twari kwimuka, va muri ibyo wishimire ko tugiye gutangira ubuzima bushya bwiza, dore ko aribyo byandaje amajoro”

Naratuje koko nakira ibyo ntabashaga guhindura gahunda yari iyo mu gitondo tukerekeza I Kigali mu murwa.

Bwarakeye tuzinga imyenda maze turisukura njye na Annie twambara ya myenda myiza mishya n’ inkweto turasohoka tukigera hanze twakubitanye na masenge Mutoni akitubona,

Mutoni-“Erererere! Nta soni rero ubwo muri kundatira ko mwambaye imyenda mishya? Urabona ukuntu munyinyuza imbere mugenda muzunguza amabuno nta n’ isoni?”

Annie-“Ariko rero ntabwo tuje kukuratira twari twisohokeye muri kano kazu wadushyizemo bisanzwe, ahubwo se ko utatubajije aho tugiye?”

Mutoni-“Bindebaho iki se? Ntacyo bimbwiye, niyo mwaba mugiye kwiyahura sinabatangira, uko bareba”

Ako kanya Ntwari wari uri mu nzu yahise asohoka, Mutoni amubonye uko yari yarahindutse yarabaye umusirimu aratangara ariko kamere iranga ahembera wa mujinya we,

Mutoni-“Eeeh! Ese ni wowe wabigishije kwirya no kunyihenuraho? Ubwo rero muragira ngo munyereke ko ntacyo nabamariye kandi nabareze nkabagaburira none mukaba mwarakuze?”

Ntwari-“Hahahaha! Muto! Waratureze koko ntugasekwe, ariko se na nubu uracyari wa wundi? Humura, humura tuguhaye rugari, njye na barumuna banjye turagiye, ngiye kwibanira nabo I Kigali, uzasigare amahoro”

Mutoni-“Ererere! Ubwo rero muragiye, murabona ari inde uzahinga ariya masambu? Niko murabona ari njyewe uzajya ujya kwahira ubwatsi bw’ amatungo? Ntabwo murenga aha, naje kubarera mugomba kunyubaha”

Ntwari-“Hhhhh! Muto! Mbere twahingiye tukeza ukagurisha ukadusigira ibyaboze, tukahira tukaragira ntuduhe n’ agakombe k’ amata ngo dusangire, uratinyutse ngo ninde uzaguhingira ninde uzakuragirira?”

Mutoni-“Umva mbese, murashaka kuntuka? Murashaka gusiga muntutse, Hmmm! Reka noneho mbabwire, niba mwari mutanabizi ibi byose mureba ni ibya musaza wanjye, yarabiruhiye di, namwe muzaruhe mushaka ibyanyu murumva neza”

Mutoni-“Yego twumvise, Imana izabane nawe reka tugende”

Mutoni-“Umva ye? Izabane namwe ari mwebwe, muzagwe iyo mugiye”

Twafashe inzira twerekeza ku muhanda gutega imodoka, bidatinze tuba turayuriye twerekeza I Kigali.

Mu nzira ibiti byatangiye kugenda ndikanga, mukuru wacu yagiye atubwira aho tugeze, Annie yari yishimye bitavugwa, njyewe ho nakomeje gutuza nkitsa umutima ngakomeza kwifuza iyaba wenda nahuriraga na Kevine I Kigali, nkongera guhuza amaso nawe nkamubwira ko twimutse kubw’ impamvu z’ ubuzima.

Bidatinze Kigali twarayinjiye ntangira kubona abantu benshi n’ imodoka nyine Ntwari atubwira ko tuhageze, narangariye amazu agerekeranye…numvaga ngeze muyindi si, imodoka yarahagaze tuvamo.

Ntwari-“Mucunge ibintu byanyu hano iyo urangaye baba bakubikiye iby’ ufite, mukomeze munkurikire simbasige”

Twarikirije dukomeza kumukurikira dutonda umurongo kuri bus ntari nzi aho zerekeza, tugerwaho twinjiramo irahaguruka, Ntwari atubwira ko tugiye ahitwa I Remera.

Twageze aho imodoka ziparika tuvamo dutangira kugenda n’ amaguru ngenda ndangara,

Ntwari-“Nizere ko muri kureba aho turi kunyura ubutaha muzahizana”

Annie-“Njyewe nahabonye rwose, nubu umbwiye ngo nsubire mu rugo nigarure sinayona”

Ntwari-“Ganza! Nawe wahabonye?”

Napfuye kwikiriza nubwo bwose nari mbeshye, ntibyatinze twinjiye mu gipangu kimwe cyari kirimo imiryango myinshi bigaragara ko ikodeshya maze Ntwari ahita atubwira,

Ntwari-“Turahageze rero, nihano nibera dore njyewe mba mu muryango wo hepfo hariya hahera”

Twarakomeje maze arakingura turinjira, tugezemo twasanzemo intebe ziciriritse ariko nziza muri salon atwakira ibikapu turicara,

Annie-“Eeeh! Ntwari uba ahantu heza pe! Ubu koko tugiye kwibera mu mugi, hahaaa! Mbega byiza!”

Ntwari-“Mwari mwasirimuka se? Muraje musirimuke mu gihe gito ntawe uraba abamenya, gusa ariko muzitwararike, kera baravugaga ngo Kigali ni amahanga kandi koko, imyitwarire yanyu izakomeze kubaranga,

Cyane cyane wowe Annie! Uzirinde ibishuko by’ abasore n’ abagabo dore nibyo byeze muri iki gihe, uzamenye guhakana utazababaza ababyeyi bacu bakomeje kutureberera aho bari mu ijuru,

Wowe Ganza! Ugomba kwikuramo ibyo kuba warasize uwo mukobwa ugatangira ubuzima bushya, ukiga ushyizeho umwete, ukaba hafi ya mushiki wawe, ibindi niba ari ibyo gukunda bizaza nyuma…hahahh! Ariko ubundi mukundana gute mukiri abana?”

Annie yaransetse we na Ntwari, nubwo iby’ urukundo ntari mbizi narabyemeye baranseka ubuzima bushya butagira Kevine mbutangira ntyo.

Iminsi yaricumye, Ntwari ajya kutwandikisha ku kigo gishya aho twagombaga nanone kuzajya twiga dutaha, aho, baratwanditse atugurira imyenda y’ ishuri myiza itwegereye atari nka yayindi Dodos yansererezaga ngo iranyambaye, ibikoresho byari bihagije rwose…ntangira uwa kabiri.

Nabanje kugira ubwoba ntinya abandi bana b’ I Kigali ariko buhoro buhoro ndatinyuka ndetse ndamenyera, twigaga mu gitondo na nyuma ya saa sita tugataha nimugoroba tukahahurira na Ntwari avuye ku kazi tugateka tukarya tukiryamira umunsi ukaba uwo.

Ukwezi, igihembwe ndetse n’ umwaka byarashize ndimuka mushiki wanjye Anne aratsinda akomeza muwa kane ku kibuye, nanjye nkomeza kwiga nshyizeho umwete ngo ntazananirwa gusimbuka urwo rukiramende.

Ntibyatinze nanjye ikizamini cya tronc commun naragitikuye banyohereza kujya kwiga I butare

Ku gicamunsi kimwe nitegura kugenda, nari nasigaye mu rugo njyenyine kuko Annie na Ntwari bari bagiye kureba umupira kuri stade, njye sinagiyeyo kuko amakipe yakinaga uwo munsi nta nimwe nafanaga.

Nicaye hanze ntangira gutekereza, mu bwenge bwanjye hiyiziyemo ngeze I butare naba nkinjira mu kigo nkaba nkubitanye na Kevine wo mu buto nkamuhobera akongera kunsekera ya nseko ye nziza yerekanaga umutima we ucyeye uzira inabi ahubwo wicisha bugufi ugasanga.

Nkiri muri ibyo nashigutse hari unkozeho ndikanga cyane agatebe gato k’ agasongabugari nari nicayeho karahengama nikubita hasi.

Yari umukobwa witwaga Peace wabaga mu nzu nini yaho twakodeshaga, yigaga mu ku kindi kigo urebye twari mu rugero rungana…nako yandushaga igikuriro, natinyaga kumuvugisha.

Yahise aseka, arongera araseka, araseka koko…amaze kwiruhutsa,

We-“Ganza! Pole saana bibaho, ariko humura ntabwo usebye ahubwo nuko kwihangana binaniye, uzi ukuntu nageze hano kare nkareba ukuntu umwenyura wisetsasetsa…sha mbwira icyo watekerezaga”

Njyewe-“Pe! Urakoze gusa nta kindi, reka nigire mu nzu wa mugani ni njyewe ukwiteje nza kwicara hano”

Nahize mpaguruka njya mu nzu, nicara mu ntebe Peace nawe aba araje yicara impande yanjye, sinari nabonye uko yambaye, yari yambaye akajipo kagufi n’ aga single, nk’ umusore ukigimbuka amaso yanjye yamugumyeho yanga kumuvaho gusa nariyumanganyije ndatuza dutangira kuganira.

Peace-“Ganza! Ntabwo nari nguherutse ubundi usigaye uba hehe?”

Njyewe-“Nyine…ubundi…nako nibera hano tu, koko se warambuze cyangwa nuko washakaga kumbeshya rata?”

Peace-“Hhhhhh! Wabimenye, nabeshyaga rata, nagira ngo nawe wigaye ko utajya uza mu rugo kundeba ngo tuganire”

Njyewe-“Buriya rero iyaba wari uzi ukuntu ntinya murugo iwanyu, ntabwo nahahinguka rwose”

Namuhishe ko Ntwari yatubujije kujya twinjira mu yindi miryango kugira ngo hato tutazagwa mu byo tutazi, yenda hakagira ikibura tukabibazwa,

Peace-“Oya se sha, ubwo se utinya nde mu bantu b’ iwacu?”

Njyewe-“Eeeh! Papa wawe! Papa wawe buriya ndamutinya, mbona aramunse asanze ndi kumwe nawe inkuba zakubitira mu matwi yanjye”

Peace-“Hhhhh! Oya sha, n’ ukuntu Papa yitonda, ntacyo yagutwara, arabizi ko urungano rugomba kuganira gusa niba utinya Papa, nazajya nkubwira ukaza adahari uzi ukuntu nkunda kuganira Ganza! Noneho nk’ umuntu uzi gusetsa, uzi kurebana umuntu impuwe…”

Ibyo Peace yabivugaga ankubita ikiganza ku rutugu, birarenga anyegamaho, natangiye kumva ndi kugenda ninjira mu bihe byiza amagambo ye atangira kundyohera kurushaho, sinzi uko nibutse ibyo Ntwari yatubwiye umunsi tugera ikigari mpita mpaguruka.

Njyewe-“Pe! Ndumva mpindutse mu mubiri, reka nicare hano hirya aho ntakwegereye, numvaga meze nkutangiye gusinda”

Peace-“Koko se Ganza?”

Njyewe-“None se nkubeshye?”

Peace-“Nari nzi ko tugiye gukina aga film k’ urukundo maze iminsi ndeba none uhise uhaguruka?”

Njyewe-“Oya! Mbonye ngumye iruhande rwawe byatuma nifuza gukora ibyo Ntwari yatubwiye kugendera kure, ahubwo ntuzongere kugaruka hano…nako se nakubuza kwinjira mu nzu z’ iwanyu maye?”

Peace-“Oooh! Ganza! Mbabarira ntabwo nari nziko urakazwa n’ ubusa, ariko se ubwo ubundi uri muzima?”

Njyewe-“Ndi muzima nyine, ushatse kuvuga iki kindi…?”

Peace-“Eeeh! Mbabarira nashakaga kukubaza impamvu yiyo ntinyi yawe, ntabwo nari nziko burya ugira intinyi”

Ako kanya ihoni ry’ imodoka ryaravuze Peace arikanga,

Peace-“Uwo ni Papa! Ganza! Uwo ni Papa reka njye kumukingurira”

Yahise ahaguruka vuba agenda yihuta nsigara negamye mu ntebe ndiruhutsa natangiye kwibaza ku magambo twari tumaze kuganira, nibuka ibihe nari ngiyemo ntazi, umutima utegeka ubwenge gusubiza amaso inyuma nkibuka aho twavuye, ya magambo ya mukuru wacu Ntwari yisubiramo mu matwi yanjye.

Umunsi wo kujya gutangira warageze Ntwari yari yaratuguriye ibikoresho byose yaratwicaje yongera kudusezera aduha impanuro, muri iryo joro gutuza byaranze numvaga hari ikintu kidasanzwe nzasanga I Butare

Natangiye kwizengurukisha mu gipangu nkaho hari icyo nabuze, nkongera nkagaruka, nkomeza kuzenguruka, sinzi uko byaje mu ntekerezo hahise hatangira kuzamo umunsi Kevine arambura ibiganza akampobera, mubona nanone asobetse ikiganza mu cyanjye tugana iwacu, nongeye kwibona njye nawe mu gashyamba maze ako kanya hari uwankanze, yari Annie

Annie-“Ganza! Hari umwana ubura watubujije kurya, banza ari wowe”

Njyewe-“Ntukansuzugure ariko? Urabona njyewe ndi umwana?”

Annie-“Ahaaa! Mugabo rwose tambuka uze dufate amafunguro, Hhhhh!”

Nakundaga ukuntu njye na mushiki wanjye twateraga ubuse, Ntwari bikamushimisha kurushaho, twarariye turaryama.

Iryo joro nasinziye amasaha macye mu gitondo nkanguka mbona izuba ryakambye ntangira gutunganya byose, tumaze kwitegura njye na Annie,  Ntwari yari ahageze turakinga dusezera abo twabanaga mu gipangu turasohoka.

Tukiri aho ku gipangu imodoka ya Papa Peace yahise ihahinguka, akitubona arahagarara amanura ikirahuri,

Papa Peace-“Bite Ntwari?”

Ntwari-“Ni byiza Boss!

Papa Peace-“Uherekeje barumuna bawe ku ishuri se?”

Ntwari-“Reka ngiye kubageza nyabugogo gusa mbareke bijyane, umusore n’ inkumi bangana gutya se wajya kubatangiza?”

Papa Peace-“Hhhhh! Niba bajya kure byo nta kibazo bakwijyana aho gupfusha amafaranga ubusa ubaherekeza kandi ari bakuru”

Ntwari-“Oya nibyo rwose”

Papa Peace-“Noneho reka nze mbahe Lift nanjye ngiye muri ibyo bice nuko hari aka document nari nje gufata”

Ntwari-“Murakoze cyane”

Papa Peace yavugije ihoni ako kanya umukozi we aba amuzaniye envelope arayimuhereza maze  twinjira mu modoka nziza cyane dufata umuhanda.

Bidatinze twageze Nyabugogo tuvamo turamushimira, Ntwari ajya gukatisha amatike avuyeyo,

Ntwari-“Ngaho rero reka nsubire mu kazi, mwakire amatike yanyu n’ amafaranga muzifashisha mugize akabazo, urugendo rwiza Imana izabane namwe bana ba mama…………………………..”

Ntuzacikwe na Episode ya 5 yiyi nkuru ejo mu gitondo

4 Ibitekerezo

  • Inkuru ni uburyohe pe Kevine arahura na Ganza cyangwa Imana irinde aba bavandimwe bazagere kucyo biyemeje nta kidobya

  • Eddy Courageeeee uri umwanditsi mwiza. Umuseke nicyo kinyamakuru cyonyine nsura kubwizi nkuru

  • Nange mbari inyuma bana ba mama gusa ganza mubigeragezo kuko iyi myaka ni mibi

  • Ohhh mbega umuryango byiza cyane nukuri, kubana mu mahoro nabirenze mufite biruta kubaho ufite ibirenze ariko n’amahoro, MUTONI Ndabona mumanyuma woe uzicuza kuko uri umumbyeyi gito nukuri.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *