• 11/12/2019 4:58 47

Episode39: Ryan yisanze aho atazi, ahungwa n’ abana bamwita umusazi

Muri ako kanya nibutse umunsi Sabine ambwira iby’ iwabo, nibuka ukuntu yambwiye ko Doctor arara ataryamye ndetse amusanga no mu cyumba, umutima wateye insigane, nyoberwa aho ndi……nongeye kugarura ubwenge mbona ndi mu mayira abiri, imyanda nari nambaye yasaga nabi ndetse n’ ishati nari nambaye ibipesu byari bifunguye.

Narebye yirya ndeba hino mbona nta muntu mbona, aho hantu nibwo bwa mbere nari mpageze, nahitse nicara ku ibuye ryari aho hafi ntangira gusubiza ubwenge inyuma ngo nibuke uko byagenze.

Nibutse kwa muganga, nibuka  ko Johnson arwaye, mu kwibuka abo twari kumwe nibwo nibutse Cedro na Gaelle, ya magambo aba angarutse mu matwi ambwira neza ngo;

“Cedro-“Uuh! Ndakubwiye ngo uwo mukobwa mureke, uko yaba asa kose ntabwo akwiye kugutesha umutwe, ugize Imana ahubwo umenya ukuri Sabine yari yaraguhishe, uwizera umwana w’ umuntu…..nawe nturi umwana”

Ako kanya nahise numva utwana tuza turirimba ngo,

“Oya sinahara Bina!”

Narikanze! Nibajije aho abo bana bazi Bina biranyobera, nahise mfukama hasi ngo nakire abamalayika bavuye mu ijuru, numvaga ko mbonekewe nta kabuza.

Utwo twana twakomeje kuvuga ngo: “Oya sinahara Bina” ari nako tunseka cyane, ndahaguruka ngenda ndusanga turiruka kamwe kasaga nkaho ari mukuru arahagarara,

Njyewe-“Bite! Humura! Humura ntacyo ngutwara”

We-“Ntabwo unkubita?”

Njyewe-“Ngukubita? Ngukubita nguhora iki?”

Abandi bari hirya gato bakomeje gusakuza, ntega amatwi numva baravuze ngo nahunge umusazi atamukubita, muri ako kanya namenye neza ko nataye umutwe nako narwaye mu mutwe wa mugani wa Bravo,

Njyewe-“Rata mbwira, bariya bana bagenzi bawe bari guseka iki?”

We-“Hihiii! Bari guseka wowe?”

Njyewe-“Njyewe?”

We-“Yiiii! Si wowe se wagendaga wivugisha ngo: “Oya sinahara Bina?”

Njyewe-“Ntibishoboka?”

We-“Bagutinye bari kuvuga ngo uri umusazi maze?”

Njyewe-“Oya ntabwo ndi umusazi nimuhumure, ahubwo….nyine twicare nkubwire ibya Bina?”

Nagize ngo mufate ku rutugu aba arashigutse arirutse ararembera, nabuze icyo nora kindi ndakata nsubira inyuma.

Umunyonzi nabajije aho nari ndi yambwiye ko ndi Batsinda, ni ubwa mbere nari mpageze.

Natambitse urugendo n’ amaguru ngize amahirwe mbona moto ntayurira ndangira motari aho angeza, sinjye wabonye tuhagera.

Navuye kuri moto nkora mu mufuka ndeba mu ikofi nsanga nta kintu kirimo ndikanga,

Njyewe-“Uuuh? Amafaranga yari arimo hano se yagiye hehe?”

Motari-“Uuuh? Bagusatse se?”

Njyewe-“Oya ntibishoboka, bansaka bansaka gute se? Njyewe nari mfite amafaranga ibihumbi bitanu none nta n’ ijana?”

Motari-“Hhhhh! Pole sana wanjye, ntacyo kuramo izo nkweto bihuriremo ntabwo ngukora mu ngoto”

Njyewe-“Oya ahubwo mu rugo ni hano reka nze nyakuzanire”

Motari-“Hhhhh! Reka mparike tujyane, erega twarahumutse ntawatugendana, kasike ndazijyana nta ribi wowe jya imbere”

Namanukanye na Motari twinjira mu gipangu dukomeza iwanjye, nisatse urufunguzo ndarubura,

Njyewe-“Ariko se kandi ibi niki?”

Motari-“Hhhhh! Ariko noneho natwaye benshi, uti urufunguzo urarubuze?”

Njyewe-“Ndarubuze da! Ubu se koko mbigize nte?”

Motari-“Umva….”

Motari yasingiye ukuguru atangira gushaka kunkuramo inkweto, dutangira gukirana, birangira azinkuyemo.

Amaze kugenda nicaye ku muryango nitangira itama, nongeye kubona ahantu mu ishyamba ndyamye, nongera kubona nicaye mu nzira, nongera kubona nirukangana umuntu, nakanguwe n’ uwankozeho ndashiguka mpanuka ku ma esikariye yo kumuryango ugana iwanjye aho nari nicaye, mu kubura amaso yari murokore umuturanyi wacu wabaga mu muryango wa nyuma mu gipangu twabagamo kwa Ntwari,

Murokore-“Yesu Kristo! Ryan! Ni wowe?”

Njyewe-“Eeeh! Ni njyewe! Ni njyewe da! Ni njyewe rwose”

Murokore-“Yesu wee! Ni wowe usa utyo ? Iminsi ibaye itatu yose hano haza abantu bagushaka bakubura, natwe twarakubuze? Byakugendekeye gute?”

Njyewe-“Ngo iminsi itatu?”

Murokore-“Yesu ku musaraba! Nta nubwo wibuka? Dore wambaye n’ ibirenge?”

Njyewe-“Ni motari utwaye inkweto zanjye, ngeze hano nsanga nataye urufunguzo, mbuze uko mwishyura arazirwara”

Murokore-“Toka satani! Ryan! Ubu koko muri iki gipangu wabuze umuntu ukwishyurira kugeza ubwo bagutwaye inkweto?”

Njyewe-“Nta wundi muntu wari uhari….”

Murokore-“Oya wari kugenda Mabuja akayaguha, nawe se kandi ntabwo yari ahari?”

Njyewe-“Ntabwo nabyibukaga”

Muri ako kanya nagiye kubona mbona Sabine ahingutse aho, mu kumbona arikanga cyane,

Sabine-“Ayiweee! Ryan! Dore Ryan! Mana yanjye wee!”

Yaritakumye avuza induru, Zamu, Mabuja, n’ abandi bantu barahurura, bose batangajwe no kumbona.

Sabine yararize arihanagura ariko mu by’ ukuri ntabwo namenyaga icyo ari kuririra, yaraje arampobera akomeza kurira gusa amaboko yanjye yo ntiyarambutse ngo amukoreho, numvaga ari nkuko undi wese yampobera.

Murokore yabwiye Boss ko nataye urufunguzo bajya kuzana urundi barakingura niyaka Sabine ndinjira ndicara, arankurikira nawe araza amfukama imbere yanjye, akomeza kurira.

Amaze gutuza yatangiye kubwira muzehe Ntwari, Murokore na Mabuja, narabyumvaga byose ariko ntacyo numvaga gitangaje, kibabaje cyangwa gishimishije muri byo, numvaga nta nicyo mfite cyo kubivugaho,

Sabine-“Mumbabarire mbabwire ibya Ryan, ndabona asa nutazi ibyamubayeho, gusa Imana ishimwe ko abonetse”

Ntwari-“Ugize uti urabona atazi ibyamubayeho? Niki cyabaye kuri Ryan muko? Wasanga atari wowe?”

Sabine-“Ni ukuri Ryan ndamukunda, nta ruhare mbifitemo nako ntabwo ari njye wabikoze”

Murokore-“Mu izina rya Yesu ndabona uyu mukobwa ashobora kuba afite ukuri! Ariko na mbere hose twajyaga tumubona aza hano nta kibazo Mzee!”

Ntwar-“Eeeh! Uti iki rero?”

Sabine-“Ryan! Uyu Ryan! Ni umusore w’ amateka kuri njye, ni umukunzi naronse mu gihe nari mukeneye, namuhaye isezerano ry’ urukundo mwizeza ko ntawe uzicara mu byicaro bye……….

Mabuja-“Umva yewe ra? Vuga ibyo uvuga se nyine dore ko ibyo ntawe utazi kubitaka, uranyumvira ra?”

Sabine-“Rwose reka mbabwire, Ryan ubwo yari ari kwa muganga yateje amahane baramufata baramuzirika, baramukubita Doctor amutera umuti wamuteye guta umutwe, baramurekura aratorongera”

Bose-“Yeee?”

Ntwari-“Ngo ngo? Uwo mu Doctor ni inde ni uwa he? Ntibishoboka Ryan arwana mu bitaro?”

Sabine-“Yego! Nyuma yo kutumvikana n’ umusore Cedro ku nama yamubwiye yo kundeka ndetse akamubwira ko…..bararwanye, Doctor amenye ko ari Ryan amufatira aho kuko n’ ubundi atamuciraga akari urutega”

Ntwari-“Mbwira! Uwo mu Dogiteri ni uwa he aziranye he na Ryan, aramuziza iki?”

Sabine-“Doctor ni Papa…nako undera”

Ntwari-“Ngo iki? Ntibishoboka? Akaba umugome bigeze aho?”

Sabine-“Rwose mumbabarire ntabwo nari nzi ko yabikora, uwo munsi biba yatashye ambwira neza nkaho nta cyabaye ndetse ambwira ko yisubiyeho Ryan atazongera kumumbuza, ampereza telephone yari yaranyatse ndetse arambwira ngo njye njya kumusura uko nshaka, niyo mpamvu nazaga hano buri gihe ariko nkamubura”

Murokore-“Yego rwose yaraza, yarazaga pe! Nakundaga kumubona yicaye hano ku muryango”

Sabine-“Doctor yari azi ibyo yakoze….”

Sabine wari ugipfukamye imbere yanjye yongeye kurira, narabibonaga  ndetse nkanabyuma ariko sinumvaga niba bibabaje, bisekeje cyangwa ngo ngire icyo nabivugaho.

Murokore-“Yesu wee! Mbega ibihe bibi pawuro yavuze? Nibyo mba mbabwira iyi si iri kwiherezo, mu minsi yanyuma abantu bazanga abandi babahora ubusa, babacuire akanzu ariko uwiteka Imana yaravuze ngo nzaba ndi kumwe namwe mbacire akanzu! Muvuge muti amen ariko?”

Sabine-“Amen!”

Ntwari-“Hhhhh! Murokore rwose! Nanjye nkabona uhora usaraye naho wirirwa uri muri ayo?”

Mabuja-“Nyamara ibyo avuga nibyo”

Ntwari-“Ntabwo biragarukira aha ngiye kubijyamo kandi….nako musigare mwita kuri Ryan, yoge arye aruhuke…”

Nongeye gukanguka nanone ndyamye, bwari bwije kuko numvaga ijoro rijwigira, imbwa zimoka, mu kumviriza neza numvise umuntu wikije umutima ndashiguka ako kanya nshana itara.

Ricyaka ako kanya nabonye Sabine yicaye hirya gato y’ igitanda, noneho nagize ubwoba bwinshi, ndeba ku isaha yabaga mu cyumba cyanjye nsanga ni saa cyenda z’ ijoro……………………………………………….

 

Ntuzacikwe na Episode 40 y’ inkuru ndende “Sabine” ejo mu gitondo

7 Ibitekerezo

  • Ryan yarasaze Sabine ati Amen mfite ikizere ko atabigizemo uruhare. cedro barwanye. yamuziga Bina mwanditsi courage

  • Warwanishije amaboko kuko aribyo warushoboye none doctor arimo kurwanisha ubwenge ngo agutware Bina wawe.hindura umuvuno rero nawe ujye mu bwenge nibwo uzatsinda .

  • Ryan disi byamucanze Urukundo n’imbwa gusa niyo mpamvu ndwanga.

  • Bjr rwose iyi episode igeze aharyoshye ariko iranababaje ariko hakabampo inyigisho mana yanjye urinde Sabine ubuse arasubira kwa Dr kuko uriya sumuganga warahiye kuzuzuza insingano yahawe Sabine arazira icyi ko ntakosa yakoze gukanda Rayn se/

  • Inkuru igiye yaba inku ndabarahiye. Mbega weeee!!! Ejo nikera pe sinziko hazagera.

  • Mwiriwe neza? Noneho Ryan aranshanze pe!! nizere ko izi zari inzozi!!

  • Eh! Nuko byagenze wane nihatari kbs gusa pole sana

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *