• 12/12/2019 8:29 16

Episode2: Aha bonyine….Kevine afunguye umutima yiyereka wese Ganza

Duherukana….

Inzogera yo gutaha ivuga  maze ngasohoka nkurikiye Kevine ngo mushimire ko yankuye mu rungabangabo ubwo mwarimu yari agiye kunsohora kuko nta kayi n’ ikaramu nari nazanye uwo munsi, naramushimiye anyereka isura nziza itatse inseko icyeye agenda atyo, nanjye ndikubura mfata inzira ndataha.

Inzira yajyaga mu rugo ntabwo nayishimiraga kuko nabaga nzi ko ngiye mu mwijima n’ agahinda twaterwaga na masenge Mutoni  watwukaga inabi, akadutuka ndetse akajyana ibyo twezaga ku isoko akabigurisha ariko njyewe namushiki wanjye tukabura n’ agapira ko gukinga mu gatuza.

Nkiri mu nzira ngenda nongeye kwibuka Kevine wanyitangiye akampa agakayi n’ agakaramu nkandika, nongeye kwibuka, yemera gutera intambwe akampobera igihe ubwoba n’ ikimwaro byari byanziritse numva ndishimye kubwe.

Nashigutse nkandagiye mu kiziba cy’ ibyondo abandi banyeshuri bari imbere yanjye baranseka cyane, namenye ko nari nagiye kure mu bitekerezo nkisangira Kevine.

Nageze mu rugo ntangirwa na masenge Mutoni mu marembo,

Mutoni-“Eeh eeh! Ganza! Ubwo nta soni ufite? Urabona ukuntu usa? Wagira ngo ni ingurube yaraye mu masogororo?”

Nongeye kwireba mbona ipantaro nari nambaye yuzuye ibyondo, mu gihe nkiri kwireba yahise yongera ambwirana umujinya mwinshi,

Mutoni-“Eeeeeh! Ubwo rero ni ukugira ngo wereke rubanda ko nta sabune iba muri uru rugo birirwe bamvuma ngo ntabwo mbitaho? Ko utansubiza? Ko utansubiza nta matwi ugira? Uko areba gusa”

Nakomeje guceceka ndaruca ndarumira nkuko mushiki wanjye Annie yari yarabimbwiye ngo najya antuka sinkagire icyo musubiza, Mutoni abuze ikindi antukira yahise ambwira vuba ati,

Mutoni-“Ihute vuba, jya gucyura ihene ziziritse epfo iyo mu gisigati”

Nahise nsubirirayo aho nari ngeze njya gucyura ihene, mvuyeyo njye na mushiki wanjye dutangira gushaka ibyo guteka mubwira uko umunsi wagenze,

Njyewe-“Annie! Nanjye natangiye secondaire sha, ubu nyine ndi umuntu mukuru, uzi ko bampaye n’ ikizamini nkagitsinda”

Annie-“Umva yewe, noneho ntawe ugukira, baguhaye ikihe kizamini se?”

Njyewe-“Hhhhh! Cyo guhobera umukobwa”

Annie-“Hhhhhhh! Bakunnyuzuye se? Noneho wabaye umugabo, uwo mukobwa se yabyemeye cyangwa yagusebeje?”

Njyewe-“Uzi uwo mukobwa nahobeye?”

Annie-“Oya ntabwo muzi ahubwo mfite amatsiko, uwo mukobwa wemeye guhobera umururu?”

Njyewe-“Hmmmm! Uzi ko iwabo ari I Kigali hahandi indege zigwa?”

Annie-“Eeeeh! Urabeshya Ganza?”

Njyewe-“Ngo mbeshya? Uwakwereka uko asa, n’ umuzungu neza neza, afite akabiri gatoshye, isura isesa udusoni, inseko nziza izira imbereka….uziko yari afite n’ ivarisi ifite amapine?”

Annie-“Hhhhh! Oshi genda! Ntuzi kwirarira Ganza! Ubwo se uwo niwe uvuga ngo waguhobeye ra?”

Njyewe-“Ugira ngo ndakubeshya se? Nako reka nze gato”

Nahise nihuta vuba njya mu nzu ngaruka mfite ya kayi ntangira kuyimwereka muratira,

Njyewe-“Do! Iyi niyo yampaye”

Annie yitegereje ikayi nziza naje mwereka maze yitsa umutima ubugira kabiri, hashize akanya gato ahita ambwira mu ijwi ryuje ikiniga,

Annie-“Ganza! Mwana wa mama mbabazwa kenshi n’ ubuzima tubayeho, iyo kayi si igitangaza cy’ impano yaguhaye ahubwo n’ imfashanyo, wiyitaka uyisingiza ahubwo jya kubika kure, gusa Imana ihe umugisha uwo nyagushimwa yahaye amaso y’ umutima  wabonye ko ntako ubayeho disi”

Mushiki wanjye Annie yambwiye ayo magambo koko ndatuza, yongera kungaruka mu matwi rimwe ku rindi ako kanya mpina akagongo nsubira mu cyumba kubika ikayi.

Nicaye muri icyo kizama ahatari urumuri na rucye nongera kwigunga, numvaga ntawe ndi we, numvise ko ntagakwiye kuba najya aho abandi bari kuko bafite ibyo ntafite, ako kanya ikiniga kiramfata ntangira kubaza Imana impamvu yatumye byose biba.

Nkiri aho nibwo Ntwari mukuru wacu yinjiye mu cyuma, yanshanyeho itoroshi arikanga cyane aza ansanga,

Ntwari-“Eeeh! Ganza bite? Wongeye kwigunga koko? Ihangane niba ari amakayi dore nayabazaniye, Annie we aye nayamuhaye ni wowe nari nabuze ngo nyaguhe”

Ntwari mukuru wacu twaganyiraga yicaye imbande yanjye maze yitsa umutima arambwira,

Ntwari-“Ihangane Ganza! Jya uba umuntu w’ umugabo, wowe urabona wajya uhora urira? Ubwo se ugiye urira mushiki wawe ntiyazahogora? Ugomba gukamirika nk’agahungu, ukajya wirinda kwiheba, ukiga ushyizeho umwete kuko urabizi ko nabereretse ngo mukomeze kwiga”

Njyewe-“Yego! Ntabwo nzongera”

Ntwari-“Ngaho akira amakayi, ni macye, imwe izajya ijyamo amasomo abiri, kandi uzayacunge neza ntibazayakwibe”

Njyewe-“Yego! Ariko se Ntwari! Mutoni azava hano ryari ngo byibura tumenye ko inzara itwica adahari? Icyo abereye hano ni ukutwuka inabi? Ibintu byose ni we bireba, ibyo twejeje aragurisha, reka amatungo yo agiye kudushiraho….”

Ntwari-“Ganza! Ihangane, nta handi Mutoni yajya kuko avukana na Papa kandi akaba yaratandukanye n’ umugabo, nitwe twenyine bo mumuryango we, tugomba kwihangana wenda nawe azagera aho abone ko yirengagije inshingano ze, ngaho sanga Annie murye mwiryamire njye ndategereza igihe atahira”

Niko byagenze twarariye turaryama, mu gitondo kwari ukuzinduka tugasiga tugize icyo dukora tukerekeza ku ishuri.

Njye na mushiki wanjye Annie twagezeyo twakerewe baduhagarika mu bandi bari bacyerewe igihano cyo guharura uwo munsi barakiduhaye.

Umunsi ku munsi nagendaga menyera, hashize nk’ ibyumweru bibiri nkererwa buri munsi, iyo nageraga mu ishuri nicaraga ntavuga kubera ibyo Annie yambwiye, kugeza ubwo Kevine yampunze akigira kwiyicaranira n’ abandi bana bari bashabutse, gusa kandi kenshi tugahuza amaso ari kunyitegereza.

Hari umunsi hari kuwa gatanu, niwo munsi abandi batashye, niwo munsi itsinda nari ndimo ryasigaraga ngo dukorope ishuri.

Nanjye narasigaye njye na Kevine dutungurwa no kwisanga turi babiri gusa twasigaye, kuko twari mu itsinda rimwe.

Natangiye guterurana intebe n’umurava mwinshi kuko gukora byari ibintu byanjye natojwe kuva cyera, narangije guterura intebe mpina ipantaro nini mukuru wanjye Ntwari yiganaga yari yarampaye ntangira gukoropa.

Nubuye amaso nyahuza na Kevine nkomeza gukoroba hashize akanya anyitegereza maze arambwira,

Kevine-“Ganza! Rekera aho ahandi ndahakora”

Njyewe-“Nta mpamvu reka mparangize ahubwo wowe nushaka wigendere nta kibazo rwose”

Kevine-“Oya…oya sha Ganza! Ahubwo ndi kukureba nkumva agahinda karanyishe, nkumva ko twakuvunishije”

Njyewe-“Humura ntabwo ndi umunebwe, gukora ni ibintu byajye, ahubwo wowe utarabimenyereye igumire aho ntagutera amazi, nta kibazo ndaharangiza”

Nakomeje gukoropa nawe araza turafatanya, bidatinze tuba turaharangije mu gihe ndi kuzingura ipantaro ngo ntahe Kevine aho yari yegamye ku ntebe yahise ambwira,

Kevine-“Ganza! Wakoze cyane kwitanga ntube nk’ abandi banyeshuri babaye abanebwe bakanga kuza gukora isuku”

Njyewe-“Nabuzwa niki gukora ibyo nshinzwe se gute Kevi? Nta kibazo rwose gusa nawe wakoze kugumana nanjye ntunsige ahubwo ukamfasha”

Kevine-“Yego sha! Bihorere ariko ejo tuzabarega babahane”

Njyewe-“Oya ntabwo ari ngombwa, tubareze ntacyo twakunguka gusa tuzabaganiriza tubabwire ko atari byiza, ubutaha bazadufashe”

Kevine-“Ganza! Unkundiye twaganira gato?”

Njyewe-“Koko se ubu njye nawe twaganira?”

Kevine-“Yego rwose, niba ubyemeye, ndifuza kumenya impamvu kuva ku munsi wa mbere tumenyana utongeye kumvugisha kandi ari wowe munyeshuri nakozeho bwa mbere.

Mperuka unshimira ko naguhaye ikayi ariko umbabarire niba ari uko naguhaye imwe kandi nari mfite menshi akaba aricyo cyakubabaje”

Njyewe-“Oya oya rwose ntabwo ariyo mpamvu…”

Kevine yambwiye ayo magambo nibuka ko byose nabikoreye amagambo mushiki wanjye Annie yambwiye nkumva ko ntabikwiye bikantera kwigunga kugeza ubwo ntongeye kumuvugisha,

Muri ako kanya ntabwo nari kubumbura umunwa ngo mubwire ko aricyo cyabiteye, nararuciye ndarumira hashize akanya ducecetse,

Kevine-“Ganza! Kuva nkivuka nakuze bampimba ituze kuko natangaga amahoro cyane, nasekeraga bose nkishimira uwanteteshaga kuburyo atifuzaga kunsiga, ibyo nibyo nabwiwe n’ abazi ubuto bwanjye, kuva nitwa Umwari”

Ganza! Kevine ureba avuka mu muryango w’ abana babiri nkaba imfura iwacu ngakurikirwa na musaza wanjye muto, iminsi myinshi tuyibana na Mama kuko Papa adakunda kuboneka kubw’ impamvu z’ akazi akora,

Mama nawe akenshi aba yagiye muri business ze tukigumanira n’ umukozi mu rugo, tukareba film twananirwa tukaryama,

Ntitujya tuva mu rugo kuko buri kimwe cyose dushatse tukibona, amashuri abanza nayize ku kigo kiza, aho imodoka zadutwaraga tugiyeyo ndetse zikaducyura dutashye mbega ubuzima bwanjye buri mu biganza byiza,

Umbabarire kukubwira ko tubayeho ubuzima bwiza ntabwo naba nkwiraseho ahubwo ni ukugusangiza ubuzima mbayemo ngo nibishoboka nawe umbwire ubwawe kuko buri munsi iyo nkwitegereza umutima wanjye ubimpata,

Ganza! Nifuza kuganira nawe, nifuza ko umbera umuntu wa hafi unsangiza ubuzima, ntakubeshye mu rugo banzanye kwiga hano mu cyaro atari uko habuze ibindi bigo byiza ahubwo Papa yashakaga ko menya ubuzima kuko we ikitwa ubuzima bukomeye aribwo yiberamo,

Ganza! Ngaho mbwira, niba koko ubyemeye, nguteze amatwi, byaza amahirwe uyu umwanya ubonye unyisanzureho umbwire, nguteze amatwi kandi nguteze n’ umutima”

Ubwo bwasaga nkaho butangiye kwira, kandi bagiraga amasaha bacaniraamatara, ayo masaha ntibari bakayacara, tukiri muri ako kazima twumvise ijwi ry’urugi ruba rurakingutse, ntitwari twanamenye ko rukinze, itara riba riratse.

Ako kanya twumvise ijwi ry’ uwari ushinzwe imyitwarire,

We-“Ahaaaaa! Mukomeze muhagarare uko mumeze, hatagira uwinyegenyeza ndabafashe, mwaje kwikinga mu mwijima ngo mukore amabi?  Ndabirukana nta kabuza! Munkurikire mu biro byanjye”

Byabaye nk’ ijuru ringuyeho, twamugiye inyuma, mu nzira ngenda nibazaga ukuntu bagiye kunyirukana ntarangije n’ igihembwe kimwe, muri uko kugenda nibwo Kevine yamucunze ku jisho amfata ukuboko aragukomeza arongera arandekura, muri ako kanya sinzi uko byaje, numvise nkomeye ndetse numva icyemezo arafata cyose ndakirengera.

Tugeze mu biro ariko byaranze natangiye gutitira cyane, ntangira kwiregura batansabye ibisobanuro ari nako ndya iminwa,

Njyewe-“Prefet! Rwose twari turangije gukoropa…urebye tumaze gukoropa kuko twari babiri gusa turatinda, niyo mpamvu”

Prefet-“Umva mbese ngo ararya iminwa”

Kevine-“Ni ukuri ntabwo abeshya Prefet! Nushaka uzabaze abakoropye ejo abakoropye uzasanga ari twe”

Prefet-“Koko se? Ntibishoboka, muri iki kigo hari abanyeshuri banga gukora isuku nta soni?”

Twaracecetse hashize akanya gato yiyumvira,azunguza umutwe arimyoza maze aravuga,

Prefet-“Ngaho ni mugende sha,nzabikurikirana”

Nariruhukije turasohoka tugeze hanze nsanga umwijima wabuditse, nagize ngo ngende nibuka ko ntasezeye Kevine, nsubira inyuma aho yari ahagaze muhereza ukuboko,

Njyewe-“Kevi! Ugire ijoro ryiza, ngushimiye ko wagumye iruhande rwanjye aho numvaga ko utakwemera kuhaba, ukanyereka ko ntakwiye kuba njyenyine, amagambo yawe nayazirikanye kandi namenye Kevine uwo ari we, gusa kandi sinzi niba nkwiye kumenywa nawe kuko…nako reka niruke ntarurara inyuma”

Narahindukiye ngo ngende, Kevine ahita ampamagara cyane ndahindukira nongera kumwegera, natunguwe no kubona yihanagura amarira ku maso…………………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 3 yiyi nkuru kuwa mbere mu gitondo

11 Ibitekerezo

  • Mwaramutse iyi yo irarenze.Ko itangiye ituriza

  • Ninziza pe

  • Oooh lala Ganza nashirike ubwoba afungurire umutima Kevine gusa iyi nkuru ni uburyohe

  • Mwaramukanye Imana,Ganza nafunguke umutima abwire Kevine ubuzima bwe,kuko no kubona ugutega amatwi ariibyagaciro.Imana ikomeze iturindire umwanditsi wacu.icyumweru cyiza kuri mwese

  • Kabaye gato nukuri

  • Ni nziza cyane mukomeze impano bizarenge aha. Bravo

  • Iyi nkuru irenze uburyohe ndabarahiye!!gusa umwanditsi atangiye aduha gato cyane nizere ko bitazakomeza gutya!!icyo mbona cyo nuko benshi batangiye inkuru barira kubera ko ikora ku mitima ya benshi

  • NIKEZA PE

  • Ariko nkunda uyumwanditsi wacu uburyo atanga inyigisho zifasha benshi. ntababeshye njye nkunda ururubuga kubera izi nkuru!

  • yewe injury zaha zituma ndira p!

  • Ohhhh mbega ubuzima, ubuse umubyiyi utita kunshingano yahawe twamwita umubyeye koko cyangwa twamufata nkudahari gusa Kevin n’umwana mwiza, Iyi nkuru ishobora guha isomo benshi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *