• 11/12/2019 11:48 53

Episode12: Ryan umutima uramukomanze afata urugendo igitaraganya

Ntwari-“Musore! Uti guhomba? Nyuma yo gusa n’ uta umutwe mbuze umukobwa wanjye amezi atatu yose nibwo namenye ko burya muri uko kuryoha mu mafaranga naruhiye ngo azabeho neza, yafashe umusore ngo bakundanaga akamugira Manager wa Supermarket namushingiye, bakayishimishamo, bikaza kurangira bayigurishije bakajya aho nanubu ntaramenya”

Njyewe-“Ngo? Mzee uwo….uwo mukobwa wawe yitwaga nde?”

Ntwari-“Uwo mukobwa se? Uwo mukobwa wanjye yitwaga…yitwaga Mariam”

Njyewe-“Mariam? Mzee! Umukobwa wawe yitwaga Mariam?”

Ntwari-“Uuuh? Ko utunguwe cyane se bite sha?”

Narebye kubwira Muzehe muri ako kanya ko ibyo ambwiye byose hari uwo nketse ko yaba ari umukobwa we gusa nibuka umunsi nari nicaranye na Mama, ubwo yari agiye gushaka undi mugabo, akansaba ko twajyana ariko kuko nari mukuru nkabyanga, ngo ajyane na barumuna banjye akambwira amwe mu magambo nibutse muri ako kanya,

Mbere yuko agenda yambwiye atuje ati,

“Mwana wanjye mu kubaho kwawe uzumve vuba ariko utinde gusubiza, nta kibaho kidafite impamvu kandi impamvu ingana ururo, uzagende gake mu bikomeye utazaba impamvu, nubinswa ibanga riseseye ufitiye kumena rikabyara ibyishimo uzaribike kure uzaribikure mu gihe nyacyo, nubitswa ibanga ryijimye uzaburire nyir’ ukugorwa mbere kuko kuba intwari bisaba gutuza ugatekereza maze ugatwaza ”

Nkiri kure…..

Ntwari-“Garukira aho musore! Witekereza cyane bitarenga ubwenge bwawe, nanjye ubwanjye birandenga, ari nayo mpamvu ejo bundi mwasanze nsohora ibintu njye n’ umugore wanjye urusaku ari rwose, nicyo kintu cyatubujije amahoro ubuziraherezo, bika ku mutima ibyambayeho ntibizakubeho musore muto”

Njyewe-“Mwihangane Mzee! Mwihangane rwose….nako eeeh! Uziko nari ndenze aho mviramo?”

Ako kanya Muzehe Ntwari yafunze imodoka vuba habuze gato ngo nshe mu kirahuri, turiruhutsa,

Ntwari-“Ntubona? Ntubona bya bindi twavugaga? Ubu si nari ngonze?”

Nahise nshimira Muzehe Ntwari nsezera ndasohoka, nsubira inyuma kuko nari narenze aho nakoreraga.

Uwo munsi wabaye uw’ ubitekerezo byinshi, ibyo Ntwari yambwiye byangarukagamo buri kanya, nkikanga kenshi Cedro ankomanze ngashiguka, yambaza icyo ndi gutekereza nkamubwira ko ntacyo gusa ntabyemere.

Nakomeje gutekereza cyane impanuro, numva nifuje gusubira ku isoko, mu gihe nari ngiye gusezera Cedro ngo ntahe, ntiyatumye ngenda uko, yarambwiye,

Cedro-“Ryan! Nubwo utashye ariko nabibonye ufite ikibazo, ushatse wakimbwira niba ari n’ ideni ufite nkagufasha nkaba nguhaye macye ariko ntiwihererane ikibazo, ariko ubundi mbere ntiwajyaga umpisha sinzi impamvu”

Nacecetse gato muri ako kanya nsha bugufi ndicara,

Njyewe-“Cedro! Wampa uruhushya rw’ iminsi nk’ ibiri ngasimbukira mu rugo, nkajya kureba umuryango?”

Cedro-“Uuuh? Burya bwose se wari wakumbuye? Hhh! Umuntu w’ umugabo akumbura nk’abana?”

Njyewe-“Nanjye si njyewe, umfashije wampa uruhushya”

Cedro-“Harya buriya iwanyu ni he? Uziko na mukuru wanjye ejo bundi biherutse kumuzindura akaza kundeba ijoro ryose akumbazaho”

Njyewe-“Manager se?”

Cedro-“Yego, ahubwo nibajije ukuntu yaba yarakugiriye impuhwe atakuzi n’ igihe mwamenyaniye umufurira ukamutekera?”

Nongeye gusa nubyibazaho ariko ndabyirengagiza maze ndamubwira,

Njyewe-“Iwacu se?…..buriya rero ubundi iwacu twahoze dutuye ku muhima, uriya cyera bitaga uw’ impyisi, niho navukiye hanyuma tuza kwimuka mama na barumuna banjye bajya gutura kure y’ umugi, cyakora njye ntabwo nigeze ngenda ahubwo nagumye ino nk’ umusore ngo nshake inote”

Cedro-“Eeeh! None se ubu….ubu ujyanye impamba?”

Njyewe-“Cedro! Impamba yo yari ngombwa, ariko iyo nkeneye ubu ni iyo nzapfunyika nzana, iyo kubashyira yo izahoraho nkuko nsanzwe nyohereza iyo Imana yamfumbatije”

Cedro-“Ntacyo nubwo untunguye ariko waca kwa Shakila akaguha macye y’ urugendo, naho uruhushya rwose hano ntabwo ari gereza uzagende nta kibazo”

Nashimiye Cedro ndamusezera anyifuriza urugendo rwiza, Shakila nasanze agiye gutaha,

Njyewe-“Shaki! Shaki! Buretse gato, buretse Cedro hari service ambwiye ko unkorera”

Shakila-“Uuh? Ubu ni saa ngahe? Ntabwo ubona ko amasaha yo gutaha yageze?”

Njyewe-“Urihangana Shaki! Ntabwo ari ibigoye, nyine….Cedro yari ambwiye ngo undebere……”

Shakila-“Nta mafaranga ahari, nako reka nze ndebe ariko se ushaka ay’ iki ra?”

Njyewe-“Ejo nshaka gusimbukira mu rugo, nzagaruka nyuma y’ iminsi ibiri”

Shakila-“Eeeh! Ok! Ariko n’ uwa gatatu cyangwa uwa kane nta kibazo wazaba ukiriyo, reka nze nkurebere rwose kandi uzagire urugendo rwiza”

Kuva nakorana na Shakira, uwo munsi niwo nari mubwiye ibintu akabyakira vuba ndetse akanabyishimira, nakiranye impamba amaboko yombi ndamusezera nkimara gusohoka ahita akingira mo imbere, nsubiza amaso inyuma, uuuh? Mbona ashyizeho Rideau.

Ntabwo nabitinzeho, ngihindukira ngo ngende nagwiriye umuntu ndikanga, mu kubura amaso, yari Bravo,

Bravo-“Dore mbese? Abarwayi bo mu mutwe nuko mugenda”

Njyewe-“Eeh! Bravo…nako Papa Sabi, ni mwebwe?”

Bravo-“Va mu nzira abantu batambuke”

Njyewe-“Ariko se koko na nubu pe? Ubu urandeba ukambonamo umurwayi wo mu mutwe koko?”

Bravo-“Va mu nzira se ntambuke?”

Njyewe-“Hmm! Uragana hehe se ko ubundi? Ntabwo ubona ko aho ujya hakinze?”

Bravo-“Eeh! Uzi ko hakinze koko? Nashakaga Cedro cyane”

Njyewe-“Nuko ntakubahuka naho ubundi nyamara umurwayi wo mu mutwe yarwaye yuhira agate gatoshye kashibutse”

Bravo-“Ngo iki?”

Njyewe-“Ese umunsi naguye ku ijambo uzabigira ute? Ubu se ko nakumenye ntumenye, ukansaba kugutwaza umutwaro uremereye, nkakujya inyuma twagera imbere ukanyamagana…harya ubwo ninde uri kuvunika? Nako reka nigendere data”

Bravo-“Umva Sabi….nako Ryan! Umva! Ntabwo nsobanukiwe….

Narakomeje ndagenda, ni njira mu muhanda mfata urugendo, mu nzira nagendaga numva nshaka amahungiro, mbega umutima wampatiraga guca inzira zirenze imwe.

Mu nzira ngenda, imvura yarashotse nshingura intambwe ndihuta, nageze ku gipangu cyaho nabaga mbanza guhagarara, muri ako kanya numvise telephone isonnye ndikanga, mu kureba neza yari nimero ntazi,

Narayitabye mbanza guceceka ngo numve ijwi, nararyumvise mpita ndimenya, ryari itya mabuja, aho nari ngeze nakodeshaga

Njyewe-“Hello Mabuja!”

Mabuja-“Bite Ryan!”

Njyewe-“Ni byiza ye!”

Mabuja-“Ko watinze gutaha se ni amahoro?”

Njyewe-“Ndahageze ndi hano ku muryango w’ igipangu, imvura indi ku mutwe, mwanshakaga se?”

Mabuja-“Gira unyure hano mu rugo nkubwire ye!”

Nahise nkata ninjira muri ka karyango gato, nkomanga ku rugi ako kanya ahita akingura,

Mabuja-“Ololololo! Ihangane ndabona unyagiwe, reka nkuzanire icyo wihanaguza…..”

Njyewe-“Oya nta kibazo, reka ngire gutya….”

Nafashe agatambaro nagendanaga ndihanagura ampa kalibu muri salon, nibwo nari ninjiye muri iyo nzu, yari inzu nziza cyane koko, mbega Muzehe Ntwari ibyo yambwiraga ntabwo nari kubishidikanyaho, yari yarakoze.

Ngihinguka mu ruganiriro….

Njyewe-“Yeee? Sabi?”

Nakubise amaso Sabine ndikanga, yari yicaye atuje, nawe yanyagiwe bidakabije, naratunguwe cyane nigira imbere ndamusuhuza,

Njyewe-“Sabi! Bite? Wageze aha ute?”

Sabine-“Ni byiza…..”

Mabuja-“Ryan! Uwo mwari yagusuye asanga ntabwo uhari, nasanze anyagirirwa ku muryango ndamuzana ngo abe yugamye”

Njyewe-“Yooh? Ihangane Sabi! Kuki utampamagaye mbere yuko uza kundeba?”

Mabuja-“Ryan we! Niba yari surprise se?”

Sabine yaramwenyuye mbonamo akantu ako kanya nshimira mabuja ndasohoka ndihuta nkingura iwanjye, nzana ikote ntwikira Sabine dusezera Mabuja.

Twageze mu nzu numva ntabyumva neza, Sabine muha kalibu aricara,

Njyewe-“Mbega Sabine! Umbabarire kukunyagiza….”

Sabine-“Oya nta kibazo ni njye winyagije, kandi nta kibazo ntabwo nyonga, nta nubwo ndwara umusonga rwose pe”

Njyewe-“Eeeh! None se waje wabipanze cyangwa watemberaga unyura hano ngo unsuhuze?”

Sabine-“Naje nabipanze rwose, numvaga nshaka kugutungura nanjye nkuko ujya ubigenza”

Sabine yabivuganaga isoni mbona bisa neza mu maso yanjye, nongeye kumwishimira mufashe ibiganza, byongeye kunkora ku mutima mbona ko koko uwo nsiganirwa gusanga nawe disi azirikana ko nkwiye gusangwa.

Nahinduye imyenda ndagaruka dutangira kuganira twishimye, Sabine nawe yari amaze kumenyera kunganiriza ndetse akansetsa nubwo yabaga afite udusonisoni.

Twafatanyije guteka, tukanyuzamo tugakina, turasangira ni ukuri nabonye Sabine mushya uwo munsi.

Natangiye kumufungurira umutima ngo mubwire byose, birumvikana yagombaga kumenya wese,

Njyewe-“Sabi! Uje igihe cyiza kabisa, ahari wari wabimenye uza kunsezera”

Sabine-“Uuh? Ngusezera? Ryan! Ugiye he?”

Njyewe-“Nari nzi ko ndaguhamagara ariko ubwo ngize amagirwe ukaza reka mbikubwire”

Sabine yabaye nk’ uhinduka mu maso nanjye byari uko, namubwiye ntuje nti,

Njyewe-“Sabi! Ejo nzasimbukira mu rugo, nzajya kureba umuryango, byanjemo kandi mpita mfata umwanzuro”

Sabine-“Ese? Nta kundi ariko se ni amahoro?”

Njyewe-“Yego ni amahoro rwose, usibye ko….”

Numvaga namubwira ibindi nkamubwira ibyo Muzehe yambwiye, nkamubwira ko mbitse ibya Mariam uwo nahamyaga ntashidikanya ko ari umukobwa wa Ntwari gusa  ariko umutima urambuza,

Sabine-“Sha uzabansuhurize kandi niba bizashoboka uzabanguke”

Njyewe-“Yooh! Nzabagusuhuriza Sabi! Kandi nzabanguka nkuko ubinsabye, nzagerageza kuguhamagara kenshi, uzumve ko turi kumwe”

Njyewe-“None se ko aribyo wamenyereje, nizere ko utamenyereje nabi”

Twakomeje kuganira amasaha aricuma ndamuherekeza, kuko bwari bwije mutegera moto arampepera aragenda, nanjye mpina akagongo nsubira mu rugo, ninjira mu buriri ndimiramiza ndasinzira.

Mu gitondo nakangutse izuba ryakambye nditegura ndeba utwenda nshyira mu gikapu mfata urugendo, nageze muri gare mfata imodoka, ntangira urugendo rurerure rwerekeza mu rusisiro aho numvaga ndarara ntashye.

Urugendo turugeze hagati Cedro yarampamagaye mwitaba vuba ngo numve icyo ambwira,

Njyewe-“Yes Cedro!”

Cedro-“Ryan! Umva wangu? Wagiye se?”

Njyewe-“Eeh! Nagiye kabisa, ibirometero nabirenze tu”

Cedro-“Ooohlala! Ntabwo byashoboka se ngo ugaruke?”

Njyewe-“Ngo ngaruke?”

Ako kanya telephone yarikupye, nongeye guhamagara Cedro biranga, indi nshuro nayo biranga, ndatuza nkomeza urugendo.

Negamye mu ntebe, muri uko kwegama ndasinzira nongeye gukanguka numva umuntu uvuze cyane ngo nyabukeka, nyabuneka Chouffeur hagarara!  Twese twarikanze mu guhundukira inyuma yanjye…………………………………….

 

Ntuzacikwe na Episode ya 13 y’ inkuru ndende Sabine ejo mu gitondo

4 Ibitekerezo

  • munkumbuje iwacu gusa nubwo ntawe ngira mpasanga ariko rwose murakoze ndumva nibutse ndarira ndaruhuka nta byiza nko gusanga umuryango, umuseke muratuvura. mwanditsi imana ikongerere impano

  • murakoze cyane nukuri kuko mutuma twunguka byinshi.

  • Bravo Ryan amubwije ukuri kabisa, umunsi yaguye ku ijambo azaseba, ntazi ko yinjiye mu buzima bwa sabine akamuha icyo we yamwimye, ahubwo niwe musazi nako umurwayi wo mumutwe

  • MBEGA INKURU IRYOSHYE, SABINE MU MVURA DISI AJYA KWA RYAN MABUJA AKAMWUGAMISHA. SHAKILA NA CEDRO NDABONA BASHOBORA KUBA HARI UKO BIGENZA. RYAN SE ABONYE NDE MU MODOKA? NI AHEJO UM– USEKE MURI ABA MBERE. MWANDITSI URI UMUHANGA CYANE

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *