• 28/01/2020 4:50 36

Episode08: Ryan asusurukije Sabine, mu museso asiganwa n’ifoto ahawe

Tumaze gusangira Sabine yangaragarije guhinduka muri we, twinjira mu yindi mood, yatangiye kumwenyura ari nako agira udusonisoni, nanjye nkomeza gukora iyo bwa baga ngo agume muri ibyo bihe byiza, isura ye nyitake,

Njyewe-“Ahwiiiii! Sabi! Urakoze cyane! Nari mperuka kunyonga cyera kabisa”

Sabine-“Hahahaha! Ngo kunyonga?”

Njyewe-“Oooh! Mbabarira nari nibagiwe ko utabizi, twe aho nigaga mu mashuri yisumbuye kujya kunywa igikoma twabyitaga kunyonga, iyo basonaga mu gitondo buri wese yabaturaga igare rye, ndavuga igikombe…amarushanwa agatangira”

Sabine-“Hhhhhhh!”

Njyewe-“Yoooh Sabi! Burya bwose nuko useka bambe? Woooow!”

Sabine-“Hmm! Uzi gutera isoni gusa, basi urakoze reka nandurure”

Sabine yagiye hirya gato nsigara mwenyura, hashize akanya aragaruka dukomeza kuganira,

Njyewe-“Sabi! Harya buriya iyo wasuye umuntu akakugaburira  bigusaba iminona ingahe ngo ubona kugenda batabona ko aricyo cyakugenzaga?”

Sabine-“Hhhhhh! Mana yanjye! Mbabarira ndagusabye ntunsetse cyane, nahita ndwara imbavu n’ umusonga icyarimwe”

Sabine ahubwo si uguseka yagiye hasi, nanjye nkomeza kumugumisha aho hantu heza nifuzaga ko aguma, ndangarira inseko yayindi ituma amasaro aseseka, hashize akanya turatuza, turaceceka gato bya bindi batubwiraga tukiri baton go Imana irahise.

Nahise mubwira ntuje nti,

Njyewe-“Sabi! Naho ubundi Imana ishimwe ko nkugezeho, nari narahangayitse cyane, kuva wadusiga ku Kibuye, nasigaye mpagaritse umutima mbona ugiye, nashavujwe noneho nyuma no kumva ko wabuze byo byanteye kwiheba, ntekereza ko waba warafashe umwanzuro wundi ukomeye, gusa ubu ubwo nkubonye, tugasangira nkanyonga umfana….nako nkanywa agakoma undeba, umutima usubiye mu gitereko”

Sabine-“Koko se ni ukuri?”

Njyewe-“Ukuri se gusa? Kw’ impambo ahubwo! Sabi! Mu buzima nirinze kubaho mu kinyoma gusa rimwe narabigerageje birangira nsinzwe, nibwo namenye ko nubaha umutima, ibyananiye cyera sinabyigira kuri Sabine umukobwa utuje nifuza gutura iruhande, akambera mushiki wanjye nkamubera musaza we, uko ni ukwifuza ariko se ko ngo ari icyaha, ubu Imana koko yampana ra?”

Sabine noneho yashize amanga yubura amaso turayahuza, maze ahita ambwira atuje ati…

Sabine-“Niki kiguteye kumbwira ayo magambo? Ese urabizi neza ko ntuye njyenyine kuburyo wifuza kuza kuntura iruhande?”

Njyewe-“Sabi! Ndabizi, kandi ndakuzi, nyuma yuko udusize ukagenda mu buryo nawe utumvaga neza, nagize amahirwe yo kuganira na Bravo….”

Sabine yarikanze cyane nanjye umutima untegeka kumuhumuriza maze ndamwegera ndamubwira,

Njyewe-“Tuza Sabi! Tuza wumve ko Papa wawe yambwiye byose, nubwo kuri ubu amfata nk’ umurwayi wo mu mutwe ariko ndi hano ngo nguhumurize kuko nagiriwe amahirwe yo kukumenya wowe wa nyawe, nkagutandukanya na Sabine nise indaya bwa mbere nkimubona ndetse na Sabine nabwiwe na Chento, nakumenye wowe wanyawe nabwiwe n’ uwakubyaye”

Mu kunyumva disi yakomeje guceceka nanjye nkomeza kwitegereza isura ye yari iganjwe n’ agahinda, maze ndamwegera ntuza umutima ndamubwira,

Njyewe-“Sabi! Kubaho wenyine n’ umutwaro uremerera umutima wa buri wese, kutagira ukwitaho niyo byaba ari mu buryo bworoheje, n’ umusaraba uremerera nyirawo atabasha kwitwaza niyo mpamvu kuva namenya wowe wa nyawe niyumvisemo kuza ngusanga ngo ngufashe uru rugendo rukomeye rw’ ubuzima twisanzemo, kuko hari impamvu, watashye iwacu muri rya joro, ubwo njye nabyukanaga umujinya nkaza guturishwa na wowe wa nyawe wanyiyeretse”

Sabine disi yikije umutima, nanjye ngira uko agize,

Njyewe-“Ahwiiii! Sabi! Ibyo mvuga s’ ikindi, ni ukuri kundimo, uruhuye umutima wanjye ukanyemerera kukubaha hafi, nakubera uwo utari uzi ko azaza, nagufasha gutwenga dore ko kuva mu buto bwawe uwo mutako utawutakiye benshi”

Sabine yagize ngo avuge ariko ikiniga kiramufata, hashize iminota nk’ itanu ntawe uvuga arihangana maze arambwira,

Sabine-“Wakoze cyane, wakoze cyane kuza kundeba, umbabarire ntabwo nkwirukanya ariko ejo ni ishuri…”

Namenye ko ari cyo gihe cyo gutaha gusa numvaga ntava aho hantu, nta mahitamo nari mfite, naramusezeye ngo aruhuke ejo azabone uko ajya kwiga.

Naratashye ngeze mu rugo dore ko nari nihagiye ibiryo n’ igikoma ndiryamira, uhaze cyane ntabura ibitotsi iryo joro banza naragonnye!

Mu gitondo narakangutse, ndinanura nsohoka mu cyumba, ngeze muri salon natunguwe no gusanga ibintu byose bitereye hejuru,

Ubwoba bwaranyishe nti nta kabuza ni umujura gusa mu kureba neza, urugi rwari rukinze ndetse television na radio bigihari , nibaza uwo mujura wakinjira akabisiga biranyobera, ntangira kubisubiza ku murongo.

Nakomeje kwibaza uko byagenze, umutima ujya kure sinzi aho ibitekerezo byayobeye ntekereza Mariam, noneho ubwoba buriyongera nicara aho ntangira gutitira, numva amagara atangiye kunshika, ntangira kumva urusaku rwinshi, nashigutse hari umuntu unkozeho,

Njyewe-“Ayiwee! Muntaba…aa. Muntabare wee!! Muze! Abantu benshi muze!!.

Hmmm! Uzi uwari unkozeho? Yari mabuja, umugore wa Boss twakodeshagaho, yahise amfata ukuboko, araseka cyaneee, nubwo nari mpabye ariko narasebye ndikomeza ndiruhutsa,

Mabuja-“Hhhhhh! Ryan! Umuntu w’ umusore arota ku manywa koko? Hhhh! Ubu se wari kugarukira hehe? Hhhhhh!”

Nakomeje guseba ariko nta kundi nagombaga kubyemera kuko byambayeho ntari nzi ko byambaho, natangiye kumusobanurira…..

Njyewe-“Ahwiiii! Mabuja! Sinzi ibimbayeho, rwose utandenganya hari ibyo nabonaga mu ntekerezo zanjye, binteye gutabaza, ndetse ngashiguka niruka”

Mabuja-“Ryan? Ariko koko banza ushobora kuba ufite ikibazo si gusa? Urabona ukuntu wahagira nkuwahabye? Ryan! Wabaye iki? Mbwira rwose winyishisha”

Njyewe-“Mabuja! Bimparire, burya umutima n’ ubwenge bibitse byinshi, hari ubwo bitegeka umunwa gutabaza, bigategeka amaguru guhunga, gusa umbabarire si ngombwa ko nakubwira ikinteye ibi…..nako… urankanze niyo mbamvu”

Mabuja-“Uuuh, Ryan! Urabeshya! None se ubu tuvuge ko igihe naziye utari wanyumvise?”

Njyewe-“Eeh!? Waje kare se? “

Mabuja-“Kare cyane ahubwo! Nakomeje nguhamagara nkabona utanyumva, nibwo nagukozeho mbona uhagurutse wiruka ndetse utangira no gutabaza, gusa nyine reka  nere kujya kure, nari nje kugusuhuza rero ngo nkubaze n’ impamvu muri iyi minsi utakijya ku kazi, wasanga batarakwirukanye ukabyihererana  akaba ari nacyo gituma umeza utya?”

Njyewe-“Oya……Oya nta kibazo, akazi….nako ntabwo ariyo mpamvu”

Mabuja-“Ryan! Ntukihererane ibintu abantu babereyeho gufashanya, ntukamfate ukundi ngo untinye, ntabwo nabona umaze iminsi utajya ku kazi ngo simbyibazeho, nkawe uba wenyine noneho…, ukiganiriza, ukigira inama, ibitekerezo bishobora kukurenga bigutuma wigira niyo gusara,

Njyewe-“Gusara??”

Mabuja-“Hmmm! Yiii! Ni ukuri ujye unyisanzuraho, ungishe inama ntube nyakamwe kandi njye n’abaturanyi duhari”

Natuje gato, nkomeza gutekereza cyane, koko ibyo Mabuja yavugaga byari byo, gusa ku rundi ruhande nkumva ntabona aho mpera ngo mubwire Mariam wambereye umusaraba kugeza kuri uwo munsi, kubera amahitamo mabi yanjye, njye wemeye kwifuza ubuzima bwiza mu nzira ntazi,

Njyewe-“Mabuja! Ibyo uvuga nibyo, birakwiye pe! Ariko rero nanjye ntyo, ubu wowe ubayeho ute ko uri nkanjye? Nta mwana, nta mukozi, cyakora wenda Boss iyo atashye nijoro nibwo ubona ukuganiriza”

Mabuja yacecetse gato hashize akanya yitsa umutima maze arambwira,

Mabuja-“Musore, unkoze kure unyibutsa icyo mbitse, unyibukije ikinege cyanjye, Ahwiiiii! Unyibukije ko nabyariye…..nako reka ngende”

Njyewe-“None se uhise ugenda kandi?”

Mabuja yahise asohoka, ansiga aho, koko yajyanye agahinda ndabibona, nasigaye nicuza igituma usohotse iwanjye agiye ababaye, ndigaya ndawitsa ndegama ibitekerezo binsha intege.

Natangiye kureba ibimpuza, nkora uturimo twinshi dutandukanye, nsohora imyenda nicara hanze ntangira kumesa, bya bindi Johnson yakundaga kumbwira ko umusore nkajye ntagakwiye gufura, ngomba gushaka umwari utamwaye akajya aza kumfurira ariko nkabyanga.

Muri uko kubitekereza natangiye kubona mu maso yanjye umunsi umwe mu mateka, nabonye wa munsi uwo nitaga umukunzi wanjye yazaga kunsura ari kuwa gatandatu mu gitondo,

Ndibuka hari  umukobwa twahuriye mu modoka ubwo nari mvuye gusura umuryango wanjye,

Ubwo ninjiraga mu modoka impande ye niho hari umwanya, mboneza  aho yari yicaye ndamusuhuza dufata urugendo. Mu nzira tugenda yaje kwitaba umuntu amubwira ko aryamye, ndetse ko gahunda yari afite yayihinduye, namwe murabyumva abantu twari turi muriyo modoka twarikanze, abari imbere bahindukira bamureba.

Twakomeje kugenda, nanirwa kwihangana, ndikoroza ngorora ijwi maze ndamubwira,

Njyewe-“Bite byawe?”

We-“Ni byiza”

Njyewe-“Twakomeje guceceka ariko sibyo, buriya abantu basangiye urugendo bakwiye kugenda baganira kugira ngo batarambirwa”

We-“Hhhh! Ibyo nibyo pe, usibye ko njye ntapfa kugira irungu mfite telephone yanjye, mba nganira nayo nako n’ abantu benshi”

Njyewe-“Eeeh! Maze benshi nyine ukababeshya tu?”

We-“Kubera iki? Ubu urandebye umbonamo umubeshyi?”

Njyewe-“Oya ibyo ni wowe ubyivugiye pe, ariko umbabarire rata mbitewe no kumva ubwira umuntu ko uryamye ndetse na gahunda yahindutse”

Njyewe-“Eeeh! Ese nibyo, Hhhhh! Uzi impamvu mubwiye kuriya se? Hari umwana dushaka gukorera surprise, mu kanya,  nagiraga ngo aze gutungurwa no kubona mugezeho n’ abandi twabipanganye”

Njyewe-“Ooh! Ntabwo wandenganya rero ntabwo nari mbizi, gusa niba utambeshye umbabarire kugucira urubanza”

We-“Nta kibazo”

Twakomeje kugenda tuganira, bidatinze tugera aho twagombaga kuviramo tuva mu modoka, nk’ abantu bari baganiriya biba ngombwa ko duhana nimero ngo tuzajye dukomeza tuvugane,

Tumaze guhana nimero twaratandukanye, dutangira kuvugana kuva ubwo, umunsi ku munsi, guhamagara kwanjye cyangwa we kumpamagara ntibyaburaga, umuriro uraka ndetse uba inkekwe, dutangira kujya duhura kenshi, rya jambo rikomeye ndarikocora ndetse ngira amahirwe riramuryohera, dutangira urugendo rw’ urukundo gutyo njye na Lea,

Ikibatsi cyarwo cyaragurumanye yewe no mu rugo arahataha. Byatangiye kuba nk’ ibisanzwe kenshi  Lea akaza, Yakundaga kuza akambara imyenda yanjye tukirirwana, akirirwa akora buri kimwe cyose, agakora isuku, akamfurira agateka tugasangira, mbega  yari yarampinduriye ubuzima naratangiye kumubona  nk’ umugore wanjye wejo hazaza, bya bindi Johnson yambwiraga iyo twahuriraga muri sport ya week end.

Hashize igihe kirekire njye na Lea tubanye muri ubwo buzima bw’ ibyishimo, numvaga mbayeho neza ndetse nkumva ngaragiwe impande zose,

Umunsi umwe mu nzira ntashye mvuye mu kazi kanjye ko gufotora, nahuye na Johnson ndamusuhuza, mu kumwitegereza nabonaga afite umujinya mwinshi akubita agatoki ku kandi,

Njyewe-“Johnson Johnson! Bite ko wabuze muri sport? Uuuh? Man! Ko mbona se….ariko ntabwo umeze neza?”

Johnson koko ntabwo yari ameze neza, yatangiye kwitotomba cyane, gusa ndamuturisha, mushyira ku ruhande, ntangira kumubaza cyane, gusa byose yabinsubije muri aya magambo,

Johnson-“Ryan! Uri umusore nkanjye, ntabwo tuziranye cyane bihagije nawe urabizi duhurira muri sport, tugatebya bisanzwe, gusa muri aka kanya nyemerera ngusabe ubufasha, kandi numfasha ukabumpa, nzakwitura”

Njyewe-“Bro! Ibyo kuba tutaziranye cyane  byirengegize ahubwo umbwire, niki cyagutesheje umutwe kugeza aho wambara n’ impindurize?”

Jonhson-“Umva! Ndagusabye mfasha unshumbikire niba ufite aho uba, ntabwo nshaka kuzasubira mu rugo n’ umunsi n’ umwe, aho kugira ngo nzasubireyo…..”

Johnson yambwiye atyo ndikanga ntangira kwibaza impamvu yibyo gusa akomeza kunyemeza kudasubira iwabo, byaje kurangira dutahanye, uko niko Johnson twatangiye kubana.

Iminsi yakomeje kwicuma, nagerageza kumubaza akambwira ko igihe kizagera akambwira byose, nk’ umuntu kenshi nakomezaga kwibaza ukuntu nabana n’ umuntu ntazi ibye, gusa nkumva ko ntacyo bitwaye ari umusore nkanjye.

Lea yakomeje kuza kenshi mu rugo, amenyana na Johnson, iminsi ikomeza kwicuma, natangiye no gutungurwa kenshi no kujya ntaha ngasanga Lea mu rugo atigeze ampamagara.

Nakomeje kubyibazaho kenshi, nkuko yakundaga kuza akambara imyenda yanjye agakora isuku, ibyo Johnson yakundaga kumbwira cyera ataraza ngo tubane, natangiye gutungurwa no kujya nsanga umukunzi wanjye  yambaye imyenda ya Johnson,  urugwiro ari rwose nanjye nkabiyungaho gusa umutima wakunze ukanosha nkababara, nkibaza kenshi niba koko ari ibisanzwe nka kimwe mu gisubizo yambwiraga mubajije impamvu akunda kuza ntahari…….

Ngitekereza ibya Lea by’ amateka, aho nari nicaye mesa imyenda byarananiye nanika iyo nari maze gufura nigira mu nzu ndaryama.

Uwo munsi warije buracya,  bigeze nka saa mbiri nibwo Cedro yampamagaye, ambwira ko anshaka ku kazi, nagize amatsiko menshi, ntangira kwibaza icyo yaba anshakira, ntangira kwivugisha,

Njyewe-“Ubu se Cedro yaba ampamagariye iki? Wabona igikuba cyacitse? Ese ko nyuma yo kumubwira ibyanjye yambwiye ngo mbe ngiye njye gushyira ubwenge ku gihe, aho ntiyaba yaranyirukanye mu cyubahiro simbimenye? Nyamara yaba ari byo, reba akazi yanyoherejemo ntako nigeze nkora, ashobora no kumpa akandi nabwo nkazavayo kuriya, ese ubu azakomeza kwirengera igihombo ngo ni ukubera Ryan? Ahaaa! Reka mfe kugenda nta kundi niteguye kwakira byose dore ni njyewe wabyiteye!”

Natangiye kwitegura, ndangije nywa ka mukaru n’ agakati maze ndasohoka ndakinga, ngisohoka igipangu nahuye n’ abakozi b’ isuku bazaga gutwara imyanda, umwe muri bo yari ari kwitegereza akantu kameze nk’ urupapuro, mucaho ahita ampamagara,

We-“Umva wangu, umva wangu! Uba muri iki gipangu se?”

Njyewe-“Yego! Nizere ko utagiye kunyishyuza kandi narishyuye cyera?”

We-“Oya Djama yangu, ahubwo nyine nagira ngo nguhe iyi photo, niba ari iy’ umwana wawe, niba ari…. sinzi?”

Njyewe-“Reka reka njyewe nta mwana ngira, uyikuye hehe se?”

We-“Nyikuye hano mu myanda, ahubwo umuntu uta ifoto y’ umwana mwiza nkuyu kweli?”

Muri ako kanya nahise ngira amatsiko menshi ndamwegera,

Njyewe-“Uuuh? Mpereza hano nanjye ndebe ra…”

Yampereje ako gatoto nanjye nditegereza, kari akana gato k’ agakobwa gateye ubwuzu kambaye agakanzu gataraka, nkomeza kwitegereza mu guhindura inyuma nasanze handitseho amagambo, mu gusoma hari handitseho ngo: “Uwase Mariam”

Najugunye iyo photo niruka nk’ uhunze, nongeye gutuza moto impagaritse ku kazi, aho gukomeza ninjira aho twakoreraga ahubwo nkata inyuma y’ inzu, ndabanza ntuza umutima,

Njyewe-“Ahwiiii! Mana yanjye koko ibi ni iki? Mariam aranze ansanze naho mba? Mbigire nte se? Babivuze ukuri! Ugenda mu ishyamba utazi ukahaca inkoni utazi! Mariam?”

Nkiri aho nagiye kumva umuntu utambuka aho hafi ndikanga mfata telephone nshyira ku gutwi ntawe umpamagaye, ntambuka nivugisha mpura n’ umugabo wakoraga muri Jardin munyuraho nkomeza kugenda nivugisha, nkomeza imbere ninjira aho twakoreraga mbona kuyikura ku gutwi………………

 

Ntuzacikwe na #Episode ya 09 y’ Inkuru ndende “Sabine” kuwa mbere mu gitondo

6 Ibitekerezo

  • Mwaramutse iyiyo ndabona ari amahamba kbs.Sinzi uko nzayinjiramo neza

  • ndabona imeze nka maths pure kdi mu buzima imibare yarananiye uziko ari nka derive de derivée cg integral urumva uyu mariam ni derive ya infini peee

  • Ndabakunda cyane kubw’inkuru nziza mutugezaho kbsa! Turabashimiye!

  • Iyi episode kuyumva biragoye,birasaba gutekereza cyane

  • Mwaramutse igitondo kigiye kurangira tutayibonye amaso yaheze mu kirere

  • SHA NANJYE BYASHANZE NEZA NEZA GUSA NGENEKEREJE NDABONA UYU MUSORE AFITE UTUBAZO TU!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *