• 09/12/2019 8:37 35

Episode05: Ryan amenye ko Sabine atageze mu rugo, ashwana na Johnson mu byago

Duherukana ubwo nari maze gutandukana na Sabine, nkamukurikiza amaso, umutima wanjye uganje intimba, yarenga ngahindukira ngaseta ibirenge ngana ku cyumba nari nshumbitsemo, ngakuramo urufunguzo, ngatangira gufungura ariko byanga….

Kubw’ amahirwe rwarakingutse ndinjira ndongera ndubadikaho nihirika ku buriri ndyama ngaramye,

Muri uwo mwijima ndyamye, inseko ye yaramurikiye aratambuka anyicaraho, numva ubushagarira bwinshi, intoki ze zitangira kunkora mu gituza buhoro ari nako anyongorera utugambo ibizongamubiri bikiyongera,

Numvise ubushyuhe bunyishe nkuramo umupira, nawe andyamamo, uko ahumeka ari nako umutima usimbiza umusaya we, hashize umwanya utari muto kwihangana birananira ndeguka mukuraho ibisatsi myiza yamanukaga mu misaya ye, buhoro buhoro igihe cyari kigeze ikimenyetso cy’ urukundo ngo…..

Nashigukiye hejuru! Ibyunzwe byari byose mpumeka insigane, Nari ndose wa mukobwa twakurikiye tutazi, akatunyagiza imvura y’ amahindu, tukivuruguta dushaka inzira idukura mu itongo!

Njyewe-“Ayiweee! Mbega inzozi! Ahwiiiii! Uriya mukobwa!…. uriya mukobwa koko ni gati ki?”

Narahagurutse vuba vuba nkuraho Rideau ndazenguruka mbega mera nk’ uwataye umutwe…. nako nari nawutaye, muri ako kanya telephone yanjye iba irasonnye ndikanga, mu kureba neza yari Johnson, natangiye kwibaza icyo agiye kumbwira, nsohoka mu cyumba vuba nkomeza hanze, yongeye kumpamagara ndatitira nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Johnson-“Hhhhhh! Ryan bite se wanjye?”

Johnson yanyitabye aseka ndikanga, ngira amatsiko menshi ngize ngo mubaze arantanga….

Johnson-“Hhhhh! Nizere ko umenye impamvu nguhamagaye nseka?”

Njyewe-“Eeeh! Nabicyetse Bro! Ubwo useka ndacyeka ari amahoro, numvaga ntiteguye kumva inkuru mbi, ntagushidikanya muzehe wawe yakize?”

Johnson-“Wapi wangu, Ewana Muzehe byarangiye kabisa”

Njyewe-“Yeeee?”

Johnson-“Muzehe byarangiye, ubu tuvugana inzogera zirenze, hanyuma rero icyo utari uzi ugiye kukimenya, ugiye kumenya impamvu nataye iwacu nkaza ngo tubane, ngahora ku icupa iminsi yose, byaba ngombwa nkisayidira ntahana unsinziriza neza ngo nibagirwe byose”

Njyewe-“Ooooh my God! Jonsohn koko? Kweli ubwo urumva utekereza neza mu mutwe wawe?”

Johnson-“Hhhhh! Gutekereza gusa se ahubwo? Gira uze ku kiriyo, inzoga araba ari munange ntugire ikibazo, ubundi nyuma yo gukura ikiriyo nibwo uzamenya Johnson wari utegereje kumenya”

Numvise umujinya unyishe mpita nkupa telephone vuba, ntabwo niyumvishaga ko ibyari ibyago bya Johnson, byaba ibyishimo kuri we, nahise nkata nihuta nsubira mu cyumba, nicara ku buriri, hashize akanya nibwo nitegereje neza ku meza mbona hari icupa rinini rya Whisky n’ uturahuri tubiri ndatungurwa ndatambuka buhoro buhoro, ndigezeho ndifata nitonze,

Mu gihe ngitekereza uko ryaba ryageze mu cyumba cyanjye……numvise urugi rukingutse mpindukira vuba, yari umusore wari wambaye itaburiya, afite umukoropesho n’ indobo n’ akagofero yarebesheje inyuma,

We-“Eeeh! Mwiriwe Boss! Mumbabarire ndabinjiranye, nibagiwe ko no muri toilette bakomanga, rwose umbabarire ntabwo nzongera”

Njyewe-“Oya nta ribi wangu, none se ko warangije kwinjira…..”

We-“Boss! Ewana ihangane kabisa, kuri ubu ibintu byarahindutse, ubu nta muntu ugikomanga ku muryango wa toilette mbere, ahubwo araza agakingura yasanga harimo umuntu agahita akinga akabona gukomanga, kandi yarangije kubona ubwambure bw’ umuntu ra?”

Njyewe-“Hhhhhhh! Wangu winsetsa kabisa ntabwo ndi muri mood yo guseka nagize ibyago”

We-“Yooooh! Pole saana, noneho ngufashe kunywa iryo cupa ubundi turire Boss? Narira da! Byanarenga nkanaboroga”

Njyewe-“Oya se kandi? oya kora ibyo wari uje gukora ubundi wigendere nta kibazo”

Nateretse icupa aho muha umwanya afata itorosho atangira guhanagura icyumba, nanjye nkomeza kwibaza kubya Johnson birandenga ndagaruka nkomeza kwitegereza nibaza aho icupa n’ ibirahuri nasanze mu cyumba cyanjye byavuye, sinzi uko nari ngiye gusohoka, wa musore wakoraga isuku aba arambwiye….

We-“Eeeh! Boss! Nitwa Kokonati, Nkora akazi kose hano, Nyine nagiragango nkwibwire buriya nta muntu uva aha atamenye”

Nkibyumva nahise ngaruka nicara ku gitanda,

Njyewe-“Urakoze kunyibwira, None se Kokona! Mu byumba by’ abakiriya biremewe ko mwinjiramo uko mwiboneye n’ igihe umukiriya adahari?”

Kokonati-“Oya Boss! Ubundi twinjiramo umukiriya arimo kugira ngo hatagira ikibura tukakibazwa”

Njyewe-“None se ko wari uje, wari uzi ko ndimo?”

Kokonati-“Eeeeh! Ni Mabuja ubimbwiye, buriya ibyo ari byo byose yari yabonye ko handuye kandi urimo”

Njyewe-“Uuuh? Mabuja? Mabuja wawe se ninde?”

Kokonati-“Eeeh! Managerkazi se ntawe uzi? Ni umukobwa w’ ikizubazuba mbega w’ igisupusupu wa mugani wa wamugabo, ewana, uko umureba hano nta…..yebabawe nari ngize ngo ndabivuze wee”

Njyewe-“Uuuuh? Uratinyira iki kubivuga se?

Kokonati-“Boss! Buriya ngira ubwoba iyo ngiye kuvuga Managerkazi”

Njyewe-“Kubera iki se Kokona?”

Kokonati yahise akingura umuryango areba hirya no hino arakinga aragaruka, atangira kumbwira buhoro cyane,

Kokonati-“Hmmm! Boss! Umva, Managerkazi ni hatali, uzi ko bajya bavuga……?”

Ako kanya urugi rwahise rukinguka turikanga, yari we koko, yari wa mukobwa nari maze kumenya ko bita managerkazi, yambaye ikanzu ndende y’ umukara n’ igofero y’ umukara y’ urugara, inzara ze ndende zasaga umutuku nko ku munwa we,

Ntacyo avuze Kokonati yahise asohoka n’ ubwoba bwinshi, wa mukobwa yitaga Managerkazi arakinga, atangira kumwenyura aza ansanga, yicara iruhande rwanjye,

We-“Ahwiiii Bite se?”

Njyewe-“Ni byiza tu”

We-“Oooh! Mumbabarire kuba mbarogoye, nari nje kubasuhuza hari haciye igihe ntababona, nari nje kubabaza niba muri kwakirwa neza ntacyo mwabuze, ndetse nanabaganirize nkuko mwabinsabye”

Akimbwira atyo nakomeje kumva ubwoba bwinshi bunzamukamo, nongera kwibuka hahantu twisanze umunsi twari tumukurikiye ngize ngo mubazanye igishyika numva ubwoba muri njye aho kuvuga  mvuga….

Njyewe-“Oya nta kibazo nagize, ndetse n’ irungu ntaryo, ahubwo ndumva nshaka kuruhuka wamfasha ukaba ugiye……”

We-“Ooooh! Umbabarire ntabwo nari nzi ko bikubangamiye, reka ngende gusa…nako ”

Yahagurutse vuba apfuka ikiganza ku munwa we aratambuka, ageze ku muryango arahagarara arahindukira, arongera aragaruka,

We-“Basi se nta kintu gishya wasanze mu cyumba cyawe?”

Nahise nibuka ko nibyo nagiye kumubaza akinjira nabyo nabyibagiwe, mu gihe ngiye kumubaza aho icupa rya wisky n’ uturahuri byavuye,

We-“Hhhhh! Ni njyewe, ni njyewe wakuzaniye uruhisho rukwiye umusore wansabye kuza mu buzima bwe ngatambuka akankurikira….burya ngusanga ukanyakira ukemera ko ngukoraho ndetse ukanansoma….”

Njyewe-“Ngo??”

Akivuga atyo narikanze cyane nibuka za nzozi narose, ntangira kwibaza bibaye byari impamo ako kanya mpita mpaguruka vuba mfata rya cupa,

Njyewe-“Akira! Akira ibyawe sohoka”

Aho kwakira yarasetse cyane arongera araseka ndetse ariyongeza, amaze gutuza,

Njyewe-“Ariko ubundi uri inde? Nshaka kukumenya, kuva umunsi wa mbere nkubona nabaye nk’ umusazi, singitekereza. Ubwa mbere twagiye tugukurikiye twisanga ahantu tutazi, inzozi zanjye ni ugushiguka nkubona, none ngo kuva igihe ngusoma wanyinjiyemo? Oya oya nshaka kukumenya,uri inde? Cyangwa uri ishita….”

Yahise avuga asakuza cyane ngo,

We-“Ryan!”

Akivuga izina ryanjye umutima wenze kumvamo, ako kanya ahubwo nshaka gusohoka ngo musigemo, ngeze hanze ndongera ndagaruka, mbura uko nifata ndongera ndasohoka, muri ako kanya numvaga ntazi ibiri kumbaho.

Nongeye kwisanga nicaye hasi imbere y’ igitanda, Bravo ahagaze imbere yanjye ndikanga, ndebye nsanga mfite rya cupa mu ntoki, narinyweye ndetse nenda no kurimara.

Nabuze uko nifata, ngiye kuvuga numva ntiruva mu kanwa,

Bravo-“Ryan! Koko wahisemo kuza kwifungirana mu cyumba unyweramo inzoga, none wasinze wibagirwa gahunda twari dufitanye, wibagiwe ko hari ibyo nashakaga kukubwira kuri Sabine nifuza ko riba ibanga ryanjye nawe bitazamenywa nundi wese?”

Njyewe-“Eeh! Boss! Ni ukuri kose reka nkubwire, rwose nyine nawe urabibona nakanyweye kubera ko nagize ibyago, nagize ibyago pe! Agahinda kanyishe naniwe kwakira ko Papa Johnson atakiri mu mwuka”

Bravo-“Yayaya, ese mwagize ibyago? Pole sana kabisa, uwo muhungu se wapfushije umubyeyi we muziranye hehe?”

Njyewe-“Usibye no kuba tuziranye sibyo gusa turabana ndetse tunarara mu cyumba nako mu nzu imwe, Ahubwo nasabaga uruhushya rwo gutaha nkajya kumufata mu mugongo”

Bravo-“Birakwiye ariko ubu ntabwo nakureka ngo wihe umuhanda, wagenda ugwirirana cyangwa ukarenga iwanyu, ryama uruhuke ejo mu gitondo uzafate urugendo, kandi wihangane bibaho mu buzima”

Bravo yanyatse rya cupa aragenda, nasigaye ntekereza ibiri ku mbaho nongeye gukanguka mu ijoro hagati nshigutse numva inseko y’ umukobwa, nshana itara ariko ndamubura, maze gutuza umutima ndahaguruka nicara ku gitanda, nkomeza gutekereza, hashize iminota micye ninjira mu mashuka ndaryama.

Mu gitondo nabyutse umutwe wamenetse, nihutira muri lavabo nkaraba mu maso ndihanagura, nambara inkweto ngisohoka nkubitana na Bravo,

Bravo-“Eeeeh! Wabonye ubuvamo Ryan?”

Njyewe-“Ewana, nabonye mbuvamo ariko umutwe ni hatali”

Bravo-“Nta kundi ihangane, ibyago niko bigenda, hanyuma nizere ko utazatinda, ibikoresho byawe humura ntacyo bizaba, tuzabikoresha neza na bagenzi bawe basigaye”

Nasezeye Bravo ngenda ntyo, mu nzira nagiye nibaza byinshi k’ umukobwa udasanzwe naboneye ku kibuye, nongeye gutuma agatima kuri Sabine ngiye kumuhamagara baba barambwiye ngo sorry nta mutungo ufite muri telephone ngo ubashe guhamagara.

Nakomeje urugendo bidatinze mba ngeze mu ihuriro ryu Rwanda nyabugogo, mvamo nurira moto, birumvikana nagombye kunyura mu rugo ngo mbanze ndebe uko hameze, nkihagera natunguwe no gusanga Boss nyir’ igipangu aparitse ku muryango w’ igipangu ndamwegera ndamusuhuza.

Njyewe-“Eeeh! Muraho neza Boss?”

Boss-“Bite sha Musore, ariko ngo warimutse ntiwavuga sha?”

Njyewe-“Oya Boss? Ubwo nakwimuka koko simvuge? Ntabwo nabikora rwose pe”

Boss-“None ko ari madame wabimbwiye ngo ntabwo aheruka kukubona kandi ukaba uzi ko ntakunda kuba hano, urumva nari kubihakana mpereye he?”

Njyewe-“EEeh! Ibyo byo nari maze iminsi ntaba hano, nari mu kiraka mu ntara”

Nkivuga ntyo ako kanya Mabuja yahise asohoka yambaye neza nkaho bari bajyanye, natunguwe n’ ukuntu yaje akampobera Boss areba ndikanga ntangira gususumira,

Mabuja-“Oooh yambiiii! Ryan, Mana wee, amakuru?”

Njyewe-“Ni meza Mabuja”

Mabuja-“Mbega! Hmmm! Nuko nyine uragenda uradusiga utanavuze koko?”

Njyewe-“Mabuja usanze nari ndi kubibwira Boss! Ntabwo nimutse ahubwo nari maze iminsi ntahari ndi mu kiraka kure”

Mabuja-“Uuuh? Cyangwa sha wari warasohokanye umukobwa mwaragiye kurya ubuzima?”

Njyewe-“Oya, oya rwose ntabwo ariko bimeze”

Mabuja-“Ooooh Ese? Nizere ko utazongera kugenda utavuze? Naho ubundi rero…..”

Mabuja yakomeje kuvuga byinshi, ubwoba bwari bwanyishe mbona Boss wari yategereje ko yinjira mu modoka yarambiwe, sinjye wabonye yinjiramo imodoka irahaguruka iragenda ndiruhutsa.

Nahise ninjira nkomeza mu nzu yo hanze nabagamo ndakingura ndinjira, nkigeramo natunguwe no gusanga ibintu byinshi bijagaraye ndikanga, imyenda yari itereye hejuru, ibintu byose ari akavuyo,

Njyewe-“Ndebera kweli? Johnson kumusiga aha ni nko gusiga igitambambuga, ubu koko nuku nkwiye kuhasanga hasa? Ariko uriya musore n’ ubusanzwe afite ikibazo si gusa, ariko ubundi uwamwirukana agasubira iwabo ko ahafite? Oya nako reka nubahe icyamuvanyeyo akaza kwikinga hano…..no! Agomba gusubira iwabo, igihe kirageze ngo mwikureho ntangire ubuzima bwa njyenyine, reka ikiriyo kirangire gusa”

Umwanzuro nawufashe ntyo, nshyira ibintu byose ku murongo nditunganya ubundi nerekeza kwa Johnson ngo twifatanye mu byago we yitaga ibyishimo n’ intangiriro y’ umugambi we ntari nzi.

Nagezeyo namwe murabyumva hari agahinda, nicara inyuma y’ abandi bari kota dore ko hari mu mugoroba wa joro, nkiri aho nagiye kumva numva ijwi rya Johnson,

Johnson-“Aaaah! Hhhhhh! Bite man Ryan! Watejemo se?”

Abantu bose bahise bahindukira barikanga, batangira kongorerana, nanjye nigize nkaho atari njyewe Ryan kubera ukuntu Johnson yabivugaga nkaho nje mu muhuro w’ ubukwe,oohlala!

Johnson-“Ko utanyikiriza wangu? Ufite imbeho se nkumeneremo umwoto ugotomere? Kwanza tambuka usange abandi bajama mu nzu, abasaza n’ abakecuru nabasohoye na nyirayo ntayo arimo”

Abantu bakomeje kujujura mpita mfata Johnson mujyana ku irembo, tugerayo bigoranye mubwira mukankamira,

Njyewe-“Johnson Johnson! Wasaze cyangwa?”

Johnson-“Nkoze iki se? Njyewe ndi muzima kabisa kuba natangiye urugamba se ni ubusazi?”

Njyewe-“Johnson! Ibi ukora ko utabikoze Muzehe akiriho, ukaba ushaka gufatanya agahinda na Mama wawe ndetse na bashiki bawe?”

Johnson-“Byihorere, ibyo nkora ndabizi, ikindi kandi, ntunyitambike”

Njyewe-“Eeeh! Ni ukuvuga ngo igihe twabaniye cyose uba iwanjye ngutunze nicyo gihe ubonye cyo kunyiyama?”

Johnson-“Hhhhh! Ubwo rero ubonye icyo witwaza ngo unyereke ko wamfashije? Ryan! Wari uzi n’ ikindi? Niba ari icyo kikuzanye itahire, itahire ndabyimenyera”

Njyewe-“Johnson! Ngo ntahe?”

Johnson-“Taha nyine aho kugira ngo uze kunshyogoza iwacu witwaje ngo nuko twabanaga…

Njyewe-“Ok! Ndatashye ariko nawe sinzabone uhinguka iwanjye ngo uragarutse tubane, yewe n’ imyenda yawe nzayikuzanira”

Johnson-“Hhhhh! Uzayigurishe wiyishyura ayo wantanzeho, urumva!”

Johnson yinjiye iwabo arakinga, nanjye ntahana umujinya mwinshi, nageze iwanjye nkubita ibipfutsi ku nzu, nicuza impamvu kabitera, nabuze amahoro, numvaga muri njye byose birahindutse, aho niho njye na Johnson twajimije uwakaga.

Bwarakeye mu gitondo ndabyuka, guherekeza muzehe narashweyo ndagaruka nirirwa niryamiye, sinzi uko nafashe telephone ngo mpamagare ya nimero Sabine yampaye.

Narayirebye nkanda yes nshyira ku gutwi, bidatinze numva ijwi ry’ umukobwa,

We-“Hello!”

Njyewe-“Allo! Bite se?”

We-“Ni byiza urebye nta mutima mubi”

Njyewe-“Nitwa Ryan! Nguhamagaye nifuzaga kukubaza amakuru ya Sabine, ndetse nkagusaba  niba bishoboka ko wamumpa tukavugana niba ari hafi”

We-“Ngo? Sabine?”

Njyewe-“Yego! Ntabwo uri umukobwa babana se?”

We-“Yego turabana ntabwo wibeshye pe, nitwa Chento, Sabine se niwe waguhaye nimero yanjye?”

Njyewe-“Yego”

Chento-“Okey! Byiza, yagize neza, nizere ko uri umusore uzi kuganira nta rungu riteze kunyica?”

Njyewe-“Hhhhh! Nawe wamenya gutera Blague, uwaganira nawe yakwibagirwa icyo yari aguhamagariye, arahari se?”

Chento-“Sha banze unyibwirire, ufite imyaka ingahe? Ufite akazi? Utuye hehe se basi, ndumva nshaka kukumenya bihagije”

Njyewe na Chento umukobwa wari ufite amagambo menshi meza ndetse wavugaga neza twaraganiye nshiduka amafaranga ashizemo atampaye Sabine, nongeye kwibaza niba mu mutwe ndi tayali ariko mbura igisubizo

Navuye mu rugo njya ku muhanda kugura andi, ndongera ndamuhamagara,

Chento-“Yes Ryan!”

Njyewe-“Uzi ko naguhamagaye ukanganiriza nkibagirwa icyari kinteye kuguhamagara?”

Chento-“Hhhhh! Bitwaye iki se? Niyo wabyibagirwa nta kibazo, si Sabine?”

Njyewe-“Oya wivuga utyo Che! Ahubwo se wamumpaye?”

Chento-“Ryan! Sabine twaherutse agenda ngo gukina film yewe, kuva yagenda ntiyagarutse, twaketse ko yagiye gushaka umugabo kuko buriya uko umureba yari indaya butwi, ntiyabuze umumeneramo menshi, ahubwo yarakoze kukwihera nimero zanjye njye w’ umwana mwiza, kandi numvise nawe uri umwana mwiza”

Njyewe-Yeee? Ngo ngo Sabine iki?”

Chento-“Ryan! Sabine twaherutse agenda ngo yari yatowe ku ishuri mu bagomba gukina film yewe! Nkaho ari mwiza kuturusha, Hhhhh! Cyangwa yagiye gukina za zindi bakina bambaye ukuri? Niba ari zo zamubera byo!”

Njyewe-“Hmm! Hanyuma amaze kugenda?

Chento-“Kuva yagenda rero ntiyagarutse, twaketse ko yagiye gushaka umugabo kuko buriya uko umureba yari indaya butwi, ntiyabuze umumeneramo menshi, ahubwo yarakoze kukwihera nimero zanjye njye w’ umwana mwiza, kandi numvise nawe uri umwana mwiza”

Njyewe-Che! Ngo Sabine yari indaya butwi? Ngo ntiyagarutse?”

Chento-“Urabivuga wowe urabizi? Sabine buriya twahuriye inaha aje gutangira kwiga muri university mu mwaka wa mbere, twe twari twarahamutanze cyera, maze umunsi umwe dutashye tumusanga ku mugoroba wa joro yabuze amerekezo adusaba ko niba twabikunda twajya kumucumbikira byarimba tukabana tukajya dufatanya guhaha no kwishyura inzu, kuko byari byamucanze,

Sha, amezi atatu yashize dufatanya nta kibazo, sinzi uko byagenze umukobwa araduhinduka, tukajya tumubura rimwe na rimwe ntatahe, nyuma nibwo twaje kumenya ko yabaye indaya, ikibabaje kuruta ibindi nuko nayo yakoreraga mu buraya atayazanaga ngo tuyasangire”

Njyewe-“Che! Ibyo uvuga ……”

Chento-“Oya ibyo mvuga ni ukuri pe! Ni ukuri kose, niyo mpamvu twamutaye tukigendera, eeh! Buretse uzabaze….. nako nuko utamuzi, hari umusore witwa Johnson wajyaga amugurira agasinda akamucyura buri gihe, buretse nako niduhura nzaguha nimero ye abikwibwirire”

Njyewe-“Hmmmm”

Ako kanya nahise nkupa telephone, numvise ubwenge bwanjye bugurutse hashize akanya buragaruka, numvishe umujinya muri njye, numva nanze Chento urunuka ntaramubona, nari nzi neza ko Sabine arengana kuko rya joro arara iwacu yamfunguriye umutima nkareba ikiganjemo.

Nongeye kwibaza kandi aramutse yarambeshye cya gihe ataha mu rugo akaba yari yumvikanye na Johnson mpera mu cyeragati, ntangira kwivugisha,

Njyewe-“Sabine! Sabine? Oya ninjye wibeshye oya kandi ntabwo nibeshye, ese ubundi niki cyatumye mwitaho? Buriya ririya joro iyo mwirukana akagenda tukabyarana abo ubu mba ntuje, ariko se ko twongeye guhura nari nzi ko birangiye?”

Numvise nihebye nta ikizere cyo kuzamubona gusa mu by’ ukuri hari umuntu mu buzima uza ukumva araguhinduye, ukimufite ukabifata nk’ ibisanzwe, wamubura ugatangira kwibaza uwo yari ari we mu buzima bwawe, bikagutera kumukumbura no kwiheba no kumva warabuze ikintu cy’ agaciro.

Nakiriye ibitari ibyanjye nirirwa aho umunsi wakurikiyeho kwari ugusubira ku kibuye.aho nibukaga nkikanga gusa nta kundi nari kubigenza nagombaga kugenda

Bwarakeye nditegura ngeze muri gare nsanga abagenzi babaye benshi hari imodoka za saa saba biba ngombwa ko ntegereza, narebye aho njya kuba nywera agafanta ngo amasaha akomeze yicume.

Bitinze amasaha yarageze mfata inzira y’ urugendo rurerure, nashigutse cyane mbona uwo bita Managerkazi, ariwe wa mukobwa ukora muri hotel twari ducumbitsemo,

Njyewe-“shofe! Shofe! Ndasigara, uransiga!”

Abagenzi bose bahise bahindukira, agatotsi kari kantwaye ndota ku manywa, si uguseka bajya hasi,

Umwe-“Uuuh! Ngo arasigara tutaratera n’ umutaru koko?”

Undi-“Hhhhh! Uwo yahoze asinziriye ubwo ararose, ararose da!”

Shoferi-“Hhhhhhh! Mureke arishyura na lodge, imodoka yanjye ntabwo ari uburyamo!”

Bose basekeye rimwe namwe murabyumva ako guseba ntikabura usibye ko nk’ umusore nihagazeho nako narijijishije ndangarira muri telephone, sinjye warose tugezeyo…

Navuye mu modoka muri ako kagoroba nkomeza ngana hahandi twari ducumbitse, nagendaga mpagarara nkumva nasubira inyuma ariko ngakomeza kugenda, mu nzira numvise ihoni ndetse imodoka yari irivugije irahagarara, mu kureba neza………………………………

 

Ntuzacikwe na #Episode ya 06 y’ Inkuru ndende “Sabine” Ejo mu gitondo

 

10 Ibitekerezo

  • Manager kazi ko mbona ari urujijo ra banza umenye uwo ariwe by’ukuri kandi ujye ujya muri iryo cumbi uhite uhamagara Yezu naho ubundi yanakwangaza akakugira igihurihuri

  • Mwanditsi ndakwinginze ibya dayimoni managerkazi ntuzabigire birebire Ryan azabyikuremo birangire.

  • Eddy mbanje kugusuhuza cyane!! Natangiranye nawe hano ku umuseke.rw mu nkuru ndende kuva ku ya mbere yatambutse aha kugera ku iheruka kandi no kuri iyi turi kumwe!! Ikintu cyatumye nkunda inkuru zawe ni ukuba zari inkuru z’ubuzima busanzwe, zisanzwe kandi zandikanywe ubuhanga n’ubwenge!! Nagiye mbona izindi zitandukanye hirya no hino ariko nkareka kuzisoma nkisoma episode ya mbere cg nayo sinkirangize kubera ko zabaga zirimo ibintu nakwita ko “bidasobanutse”! Muri ibyo ni ibya Madame samaki, amashitani, imbaraga zidasanzwe, abantu bayigize bameze nk’abafite imbaraga zidasanzwe,……wowe rero mu nkuru zose waduhaye hano wagiye ubigendera kure………washyiragamo abagusha abandi wenda mu rukundo ariko batari amashitani,….rwose nkwisabiye nkomeje ko uyu Managerkazi wamukinishamo nk’umuntu usanzwe ahubwo wenda mwiza ukurura abagabo,….naho kumukinisha nk’ishitani rwose ntibiryoshye namba,….uhita ubona bibaye nka za films za fiction zateye ubu ziba zirimo ibidasobanutse byinshi…….ibihe byiza kandi ngushimiye ku bwitange bwawe!!

  • Managerkazi avemo

  • Amasengesho menshi Ryan! Kuko washuduka iyo jini rikwivuganye?

  • Murakoze cyane Umuseke nawe mwanditsi, icyo mbona cyo iyi nkuru ni nziza cyane, icyo irusha izindi nasomye hano ku museke nuko iyi itarimo abantu ba mahoro b’ abagiraneza gusa. hanze aha hari n’ abandi batari James bameze nka Johnson.hari abatameze nka Gabby n’ abandi beza nasomye.hari abayobotse inzira mbi, ndacyeka ko umwanditsi(nubwo ntazi intego ye muri iyi nkuru) icyo tuzakuramo kizatwigisha kugendera kure inzira z’ umwijima, umunsi Umwanditsi azandika se ubutinganyi tuzavuga ko butabaho? ahubwo numva yabyandika ngo n’ abatazi ko bibaho babimenye, managerkazi mumwihorere ziriya ni inzozi Ryan arimo azakanguka atubwire aho baziranye

  • Eddy courage iyi nkuru ndabonamo G– USENGA nicyo nari ntegereje ko wandikaho umuseke turi kumwe 5/5

  • Mwiriwe, noneho ino episode ni danger pe, ndabona harimo abadayimoni

    Sabine se disi yagihe he??
    MANAGER-KAZI(hahaaaaa iri zina naryo)….ririya dayimoni kazi ko riteye ubwoba koko

    TURAKURIKIYE PE

  • ibyama daimon bivemo pee

  • Oooohhh Bruno pole xana nukuri ndumva watahuye numudayimoni pee gusa chanto utakwangisha Sabine kuko nawe urabizi ko Sabine arenganaaa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *