• 12/12/2019 2:25 20

Episode 95: Tonzi asezeye Bruno amusigira urwibutso…izi nzozi se zihatse iki?

Mama yamaze kumva byose dusubira mu nzu, ni ukuri karumuna kanjye kari kakunze wa mukobwa, yewe nanagakozeho karanyanga kandi ari njye kakundaga cyane,

Mama-“Umukobwa, none se witwa nde?”

We-“Nitwa Aria”

Njyewe-“Aria??”

Mama-“Ko wikanze se Bruno, iryo zina hari aho urizi?”

Njyewe-“Aria? Iri zina ndizi hehe ra? Nyamara iri zina…ndumva sinzi aho naryumvise! Ariko buriya…nako sinzi”

Mama-“Eeh! Ariko Rukundo ni Rukundo koko, urabona ukuntu yamugumyeho di?”

Njyewe-“Nanjye buriya mba numiwe”

Mama-“Aria! None se ko mbona umwana yanze kukurekura, wamperekeje mukagenda mukina?”

Aria-“Nta kibazo”

Muri ako kanya nahise mpamagara Musada ngo aze abatware abajyane mu rugo nkuko nari maze kubyumvikanaho na mama, birumvikana nagombaga kumuteza imbere,

Bamaze kugenda nongeye kwicara ntangira kwibaza impamvu Queen atamvamo kuburyo mbona umukobwa wese nkabona basa, nongeye kwigaya ko ntazi kurekuza ibyansize.

Nakomeje akazi nk’ ibisanzwe, uwo mugoroba nagombaga guherekeza Tonzi tutabanye nabi, ntiyari bugende n’ imdoka ahubwo yari bwogoge ikirere akisangira Adam bakibanira.

Namusanze iwabo mu rugo, ahari inshuti nabo mu muryango mama we akimbona yahise ampamagara vuba,

Mama Tonzi-“Yoooh! Bruno! Bankuka! Banguka Tonzi yahoze agutegereje, ngo ntiyari kugenda atakubonye”

Mama Tonzi yambwiye atyo mbona neza ko ndi muboTonzi yahaga agaciro, nongera kwigaya ko nari ngiye kumubuza gusanga uwo yakunze ngo basangire ubuzima.

Ninjiye mu cyumba yari arimo nsanga yarangije kwitegura yicaye ku buriri, ahita ahaguruka vuba arampobera,

Tonzi-“Ahwiiii! Mana wee! Imana ishimwe, Bruno! Byari kumbabaza nako byari kuzahora bimbabaza iyo ngenda ntakubonye, ni wowe waburaga ngo ngende, indege irabura iminota mirongo ine gusa”

Njyewe-“Umbabarire ntabwo namenye isaha uragenderaho, nanjye nari kubabara ntakwifurije urugendo rwiza no kuzahirwa mu mahitamo meza yawe, To! Umbabarire kubwo gushaka kwikunda niyibagije ko Adam nawe ari umuntu nkanjye”

Tonzi-“Oya humura Bruno! Nanjye nzi neza ko wakomeretse kandi umbabarire ko bitakunze ko aba arinjye nkoomora ibikomere…

Tonzi yahise akora inyuma ye maze akuramo ifoto nziza nini twifotoje umunsi anyibira Mugeni ibyangombwa nkamusanga ahantu heza ngo abimpe ariko bikarangira nawe babimwibye,

Tonzi-“Bruno! Akira ino foto, izajye ihora ikwibutsa Tonzi….”

Tonzi yanyibukije ibihe byanjye nawe, nongera kwibuka byose nta na kimwe nsimbutse, nongeye kubona ko mpombye uw’ amateka, agahinda kaganza muri njye, menya neza ko nsigaye njyenyine.

Nakiriye ifoto Tonzi yihanagura amarira, nanjye nitsa umutima dore ko ntari guhanagura atemba ajya mu nda.

Ako kanya Mama wa Tonzi yinjiye mu nzu avuga cyane,

Mama Tonzi-“To! To! Hasigaye iminota makumyabiri gusa….”

Twahise dusohoka duherekeza uwari witeguye kuba umugeni, twamupepeye bwa nyuma saa mbiri za nijoro, turikubura turataha.

Nageze mu rugo bwije nkiva mu modoka nkubitana na Musada waje yihuta cyane nk’ uzanye inkuru ishyushye,

Musada-“None se yabatorotse? Eeh! Ariko yarahindanye weee! Za fresher hwiii! Uziko wagira ngo siwe?”

Njyewe-“Wasaze sha cyangwa wasomye kuri ka manyinya none utangiye kuvugishwa?”

Musada-“Njyewe mvugishwa? Boss! Ko ubizi ko ntanywa inzoga koko utangiye kunkeka ute? Nari ndi kukubwira ngo umukunzi wawe yabacitse, ko mperuka yambaye amapingu nkaba musanze hano?”

Nongeye kubona neza ko ntibeshya ahubwo wa mukobwa asa na Queen, natangiye kwibaza uko nzajya mureba nkibuka ibyabaye, ntangira kumva nubwo twamuha ubufasha  yava mu rugo akajya kuba aho ntazajya nsohoka nkamubona,

Nkinjira musi salon…sibwo nahise nkubitana nawe yakarabye yambaye igitenge cya Mama ndetse bari kumwe ari kumwereka uko bategura ameza!

Mama-“Eeeh! Kalibu Bruno! Uziko uri Kabarira neza neza! Ubwiwe niki ko duhishije koko?”

Njyewe-“Hhhhh! Mama rwose, erega navutse ibintu biriho, ntubizi se ko nakuze nkina n’ ibikarito byo mu iduka risendereye”

Mama yikije umutima asa nuwibutse byinshi gusa ariyumanganya dukomeza kuganira ndetse ako kanya tujya no kumeza, uko natamiraga niko narebaga wa mukobwa nisanze mama ambaza impamvu ntarya.

Twasoje kurya twicara mu ruganiriro nk’ ibisanzwe nkuko twari tubimenyereye mbere yo kuryama,

Mama-“Bruno! Uyu mukobwa rero Aria, nabonye ari umwana mwiza, twaganiriye macye ariko abitse byinshi gusa namuretse ngo abanze atuze yisange mu rugo, ndumva yakwigumira hano akaba umwana mu rugo”

Njyewe-“Hanyuma se akazi yaje ashaka? Usibye ko ntifuza ko yaguma na hano kuko…”

Mama-“Bruno! Nyabuna have utavuga icyo ntari niteze, ko cyera ikifuzo cyanjye cyabaga aricyo cyawe, byagenze bite?”

Njyewe-“Mama! Niba umuntu yaje asaba akazi kakaba gahari kamuhe kuri hotel ariko ntiyakora aka hano mu rugo, nzemera mwishyurire inzu amezi atatu ariko icyo gikemuke”

Mama-“Mwana wa! Niki kigutera kudatuma undi mwana aba aha koko? Ko cyera wari ufite umutima wa kimuntu, ibuka ko cyera wagiraga impuhwe kugera ubwo uzingiriye uri muto nta nicyo ufite,

Uyu mwana akeneye ikiganza cyacu, ese ubu ko ntacyo tubuze, njyewe nawe, Rukundo  na Musada tuzabura ibidutunga?”

Musada-“Boss! Rwose mugire uko wangize nta mwana uruta undi, buriya imigisha izakomeze yiyongere, erega umutima wanyu ufite bacye kuri ubu, kandi bene nkamwe nimwe muhirwa!”

Nongeye gutekereza gato, ya magambo yangarutse mu matwi ubwo Aria yari asohotse agakweto yari yambaye kakamucikiraho angaruka mu ntekerezo, nongeye kwibuka ko yaje yifuza gutanga imbaraga ze ngo abe yabaho neza nk’ abandi, naratsinzwe nitsa umutima maze mvuga ntuje nti,

Njyewe-“Umbabarire Mama, nanjye si njyewe, burya tuvuka turi beza, tukarinda umutima ariko ugahindurwa n’ abantu, naniwe kwikuramo icyampinduye umutima niyo mpamvu gusa ikifuzo cyawe ni itegeko, bibe uko ubishaka mubyeyi”

Aho niho byahereye Aria atangira kuba mu rugo amenya ibintu byose ndetse agasigarana  na murumuna wanjye Rukundo bakundanaga kubi.

Mama yamumenyeraga ibintu byose, mu minsi micye natangiye kumuyoberwa, yiyitayeho bishoboka ariko ngatungurwa no kubona arushaho gusa na Queen bikambera amayobera.

Amasaha yo gutaha natangira kuyagabanya nkajya ntaha kare ngo mwirebere, Iminsi yakomeje kwicuma rimwe ari kuwa gatanu mu gitondo sinzi uko nabyutse ndinanura nsohoka mu cyumba, nsuka amazi mu kirahuri nkomeza mu gikari, nasanze Aria yicaye afura atuje ari kwiririmbira.

Nahagaze aho namurebaga atandeba numva akajwi keza ke, hashize akanya ndikoroza ahita yikanga ahindukira vuba,

Aria-“Ayiwee! Urankanze!”

Njyewe-“Humura ni njyewe”

Aria-“Namenyereye ko aya amasaha ari njye mba ndi hano njyenyine”

Njyewe-“Oooh! Pole saana kabisa, uyu munsi nashatse kugenda ntinze, ngo ndebe uko hano aya masaha biba bimeze”

Aria-“Eeh! Ni byiza”

Njyewe-“Hanyuma se… nako…”

Natangiye kubura icyo nganira kubera ukuntu Aria yagiraga atya akubura amaso akayatereka mu mboni zanjye akamwenyura akagira udusoni byanyibutsaga byinshi,

Njyewe-“Ari! Ariko buriya muri uyu mugi hari ahantu wari wasohokera ngo wishime mbega uhagirire ibihe byiza kuburyo waba wifuza nko gusubirayo”

Aria-“Ahaaa! Oya, aho rwose nta na kimwe nzi, imyaka itatu ngeze muri uyu mugi navaga mu rugo ngiye hahandi nakubwiye nakoraga, nkongera kuvayo nitahira”

Yavuze atyo disi numva ko nahereye ahahera nako mushinyaguriye maze nongera kumubaza,

Njyewe-“None se buriya ni hehe wajya ukisanzura ukibagirwa byose ugaha agaciro uwo muri kumwe, mukaba mwaganira akakumenya nawe ukamumenya?”

Aria yagize isoni ndabibona hashize akanya katari gato,

Njyewe-“Humura mbwira, ndifuza ko uyu munsi nimugoroba ngusokana ahantu ushaka, tukaganira niba wakwemera kumfungurira umutima ukambwira Aria uwo ariwe nanjye nkakubwira icyo amaso n’ ubwenge binyibutsa iyo nkubonye”

Aria yakomeje kugira isoni, hashize akandi kanya maze arambwira,

Aria-“Nta kibazo aho mwashaka hose”

Njyewe-“Ok! Noneho reka njye ku kazi, ndaza kuza kugufata nimugoroba”

Yikirije azunguza umutwe nditegura nerekeza ku kazi, mu nzira ngenda nari mfite ibyishimo ntazi aho byavaga, sinzi ukuntu nagabanyije umuvuduko gato ndakata nerekeza kuri rya duka ry’ imyenda ryo kwa Axel aho Lily yabaga ari.

Nagezeyo ndinjira,

Lily-“Yeeee! Bruno!”

Yaje ansanganira arampobera, ako kanya Stella nawe ahinguka aho ndamuhobera batangira kumpata ibibazo,

Lily-“Bruno! Koko uremera ko ibyo Queen yakoraga utari ubizi?”

Njyewe-“Ngo? Ibyo se kandi mwabikuye he?”

Stella-“Inkuru maze yansanze mu mahanga nawe ngo…”

Njyewe-“Uuuh? Wagiye ryari se kandi wagarutse ryari?”

Lily-“Ubwo se uraho utazi ko umugabo we Arsene asigaye aba hanze? Ajyayo iyo agiye kumusura akongera akagaruka”

Stella-“Nawe uzi kuzibara ye!”

Nakunze ibihe nari nkumbuye byari biri aho hantu, naherukaga kumva Stella na Lily bacyocyorana kivandimwe,

Njyewe-“Naho ubundi uko mwabibonye kuri iriya television nanjye niko nabibonye, ibyo kuba nari mbizi byo oyaaa”

Lily-“None se wagiye no kumusura ngo umubaze impamvu yabimuteye Bruno?”

Njyewe-“Ariko Lily! Urabona nava aha nkajya imahanga ngo ngiye gusura umuntu wizize koko?”

Stella-“Uuuh? Bruno! Ngo umuntu wizize? Oya sha kandi ubwo wasanga utazi ko Queen afungiye inaha?”

Njyewe-“Ngo?”

Lily-“Ubaye utabizi Bruno, nahitamenya ko uri umwana mubi”

Muri ako kanya namenye icyo ntari nzi, nanga kubaganyira mbabwira agahinda kanjye mfa kwikiriza,

Njyewe-“Oya…oya ntabwo ndi umwana mubi nagiyeyo ahubwo nejo bundi bundi bwejo bundi nzajyayo”

Stella-“Ko ari cyera”

Njyewe-“Oya ntabwo ari cyera, ahubwo se muracyagira imyenda myiza ko nshaka kugura agakanzu keza?…”

Lily-“Woow! Bagiye kumufungura se koko nkuko yari abyiteze vuba aha”

Nongeye kwikanga ariko ndabibahisha,

Njyewe-“Mwebwe mundebere agakanzu keza n’ inkweto…n’ agasaha n’ agakufe byiza ibindi muzaba mubimenya”

Batangiye kunyereka ndisanzura mpitamo ibyiza mu byiza ndishyura mbasezera bagishaka kumbaza byinshi, nerekeza ku kazi.

Nagezeyo nikomereza akazi nk’ ibisanzwe, gusa nibukaga ko Lily na Stella bambwiye ko Queen yagarutse nkumva ndabihiwe ariko nkishyiramo ko bambeshya kuko ntifuzaga kuzongera guhuza amaso na Queen bibaho.

Nka saa kumi za nimugoroba nahamagaye Musada ngo ansange ku kazi, nifuzaga kumuha impano nari nageneye Aria ngo tuze gusohokana aberewe, nawe ntiyatinze yaje nkutabaye yinjira vuba,

Musada-“Ewana mbonye umpamagaye nibuka ko hari icyo naraye ndose, uziko naraye nkurose Boss?”

Njyewe-“Waraye undose?”

Musada-“Yiii! Naraye nkurose rwose”

Njyewe-“Wandoseho iki se sha?”

Musada-“Boss! Naraye ndose ngo mu rugo huzuye abantu benshi, bamwe banyuranamo abandi baza abandi bisuka… mbega ngo ibintu byari byashyushye, ngo wari wakoze ubukwe!”

Njyewe-“Hhhhh! Ntiwumva se! Wakoze kundotera neza sha Musa!”

Musada-“Boss! Noneho igitangaje kuruta ibindi, abantu twese twari twabutashye twariraga!”

Njyewe-“Ngo…ngo? Ni ko sha, ni hehe wabonye ubukwe bw’ amarira?”

Musada-“Ndabizi se Boss? Kandi buriya nkabya inzozi ntugire ngo! Gutwara imodoka nari narabirose”

Nacecetse gato hashize akanya,

Njyewe-“Akira, akira ibi ibinjyanire mu rugo ubimpere Aria umubwire ko ibindi ndamuhamagara”

Musada yaragiye nongera kwicara ntekereza ku nzozi yari amaze kumbwira, njya kure mu ntekerezo.

Nka saa kumi n’ ebyiri nafashe inzira nerekeza mu rugo ngo nanjye nitegure, nkigera ku marembo yo mu rugo narebye imbere yanjye, mbona umuntu wari uhagaze ku muryango ndikanga, ako kanya nshana amatara yose ngo ndebe neza…,Yeee?? Natunguwe nokubona…………

 

KUMENYESHA

Nshuti bakunzi b’iyi nkuru ndende, iyi nayo iragana ku musozo. Mu rwego rwo gufasha umwanditsi gufashwa n’impano ye tubasabye ko ibice byayo bitanu (5) bisigaye mwabyishyura amafaranga guhera ku 2 000FRW gusa.

Aya mwayamuha kuri MobileMoney (+25) 0 783 324 411  mukabimumenyesha, abari mu mahanga bakoresha uburyo bwa WorldRemit, abatabishobora bakifashisha inshuti zabo mu Rwanda.

Kuwa gatatu tariki 12 Ukuboza Episodes eshanu zisigaye zizahabwa icya rimwe, mu buryo bwose buboroheye, abazaba bishyuye.

Turabashimiye kubana natwe no gufasha umwanditsi w’uyu nkuru.

Mugire impera nziza za 2018

0 Igitekerezo

  • Yoooooo, muradutunguye pe mwari kuba mwaraduteguje ni ukuri tukaba tuyatanga mu byiciro ntakundi nyine bamwe turahombye

  • Murakoze cyane rwose pe umva mwanditsi arinawe mwarimuwacu ntacyo twabona kumuha rwose iyonkunga tuzayitanga uko dushobojwe nawe Imana ikomeze imwagure mumpano ye. Murakoze.

  • Yooh ubu ejo kugeza kuwa 2 ntituzayibona!

  • Bisigurako abatazoriha batazoronka ingene bayirangiza !!!!nukuri inkuru ninziza knd turipfuza kuyirangiza neza igisigaye gira umugisha

  • inkuru yawe yari nziza nubwo nyisoje itarangiye. Warakoze
    Ubutaha mujye mutubwira niba tuzayigura turebe niba dufite ubwo bushobozi aho gutangira ibintu tutazarangiza.

  • Murakoze cyane gusa abavumbaga muratugenera gute ko turara amajoro tujya kukazi ngo gatangire turangije inkuru twakunze.Natwe mutwibuke rwose

  • Nabishoje ubwo mardi ntimuzadutenguhe.
    Warakoze cyane, God bless u

  • Mbabajwe nuko kuyirangiza bitazoroha kubera ubushobozi
    Gusa yari nziza.

    Mutubwire niba buri Episode imwe tuzajya twishyura cyangwa uwakwishyura ariya yazibonera rimwe.
    Murakoze

    • UWISHYUYE 2000RWF AZAZIBONERA RIMWE NJYE MAZE KWISHYURA RWOSE NUBWO BIDAHAGIJE KURI NJYE ARIKO SINABONA ICYO MPA UYU MWANDITSI MWIZA ARIKO IMANA IZAMUHE UMUGISHA

    • sha uzankopeze ni ukuri

  • Mbabajwe nuko kuyirangiza bitazoroha kubera ubushobozi
    Gusa yari nziza.

    Mutubwire niba buri Episode imwe tuzajya twishyura cyangwa uwakwishyura ariya yazibonera rimwe.
    Murakoze

  • Rwose birakwiye ko umwanditsi abona agahimbazamusyi! Ni irihe zina rigaragara kuri MoMo ? 2,000Frw se ni aya Episode imwe?

  • Mwaramutse neza, umuseke murakoze arko rwose mujye mutumenyesha ko inkuru tuzayishyura aho kutuzirika ku katsi kdi tutazayisoza. Nsinzi niba mugiye mubitumenyesha mbere hari icyo byakwangiza.

  • Muraho basomyi mwese, twaaryohewe n’ inkuru kandi inogera amatwi murabizi, kandi tukaba twifuza gukomeza kuyirangiza ku ruhande rwanjye rero numva ko hari abatabasha kobonera ayo mafaranga rimwe yenda nibatwemerere buri muntu ajye atanga uko ashobojwe yenda uyu munsi atange 500 ejo atange andi kugeza igihe 2000 bigereye murabizi ko umwanditsi wacu tumukunda . ni muri urwo rwego rero babitwemerera natwe tugatanga umusanzu gahoro gahoro ariko iyo nkuru ikaboneka siko mubyumva ?

  • Murakoze cyane mwanditsi dukunda.Inkunga kuyitanga n’ingenzi cyane kubera amasomo uduha.turabikora pe

  • komeza turikumwe turagushigikiye

  • Natekereje uko nari ndyamye mu ntebe nibaza uwamfasha kurya ibyo ntunze, nyamara hari uwabuze naho atanga imbaraga ze ngo abikorere, byankoze ku mutima cyane nk’ umuntu { INSHUTI MU BASA N’ INSHUTI #EPISODE94}
    Ni ukuri umwanditsi wacu ntako uba utagize ngo utange imbaraga zawe udushimishe kandi utwigisha, natwe rero dukwiye kuguha ishimwe ukajya gusangira iminsi mikuru nabawe, basomyi nshuti reka duhe agaciro icyo duhuriyeho dufashe iyi mpano itunezeza, twishyure minerval kuko twiga buri munsi
    Murakoze

  • Turimo gutegura uburyo bunoze buzadufasha twese bityo iyi nkuru ndetse n’izindi soze twandika uzajya ubonaho uburyo bwo gutanga inkunga yawe yo gushyigikira itangazamakuru ryigenga kugira ngo akazi dukora ejo katazakendera kubera kubura ubushobozi nyamara kafashaga benshi.
    Gutanga umusanzu akaba ari ubushake bw’umusomyi, si agahato ndetse uwutanze n’utawutanze mwese muzajya mubasha gusoma inkuru zacu nkuko bisanzwe.
    Tubararikiye kongera gukurikira inkuru ndende izatangira kubageraho ku wa mbere tariki 13……

    *Ibi biri kuri introduction y’iyi nkuru ndende*

    • NTABITAGIRA IMPINDUKA WA MUSOMYI WE, NTUKAGAYE NYABUNA INKUNGA IFASHA UMWANDITSI WIBYO UKUNDA IRUTA KUNYWA AMACUPA ABIRI UKUZUZA INDA UBUNDI UKAJYA KUNYARA UGATAHA, NIVUGIRAGA

  • Turimo gutegura uburyo bunoze buzadufasha twese bityo iyi nkuru ndetse n’izindi soze twandika uzajya ubonaho uburyo bwo gutanga inkunga yawe yo gushyigikira itangazamakuru ryigenga kugira ngo akazi dukora ejo katazakendera kubera kubura ubushobozi nyamara kafashaga benshi.

    Gutanga umusanzu akaba ari ubushake bw’umusomyi, si agahato ndetse uwutanze n’utawutanze mwese muzajya mubasha gusoma inkuru zacu nkuko bisanzwe.

    Tubararikiye kongera gukurikira inkuru ndende izatangira kubageraho ku wa mbere tariki 13…………..

  • Icyo numvise cyo ni uko bizarangira Bruno apfuye ntabashe kubana na Aria ndetse na Queen. Aho niho episode izarangirira. Urakoze mwanditsi wacu. Iyo nkunga tuzayitanga rwose kuko twavomye byinshi byadufasha muri iyi nkuru.

    • iki gitekerezo cyawe KARL sinshaka kucyumva pe mbabarira pe bitazarangirana n’ agahita nzajya nibuka buri gihe nkababara

  • muraho neza nashakaga kubaza niba aya 2000Fr ari ayibyo bice 5 byose? cyangwa buri gice niba ari 2000F. Munsobanurire vuba nishyure. esebirashoboka ko iyi mobilemwaduhaye yayivugiraho bityo akamenya uyamwoherereje? Munsubize vuba murakoze

    • Episodes 5 zisigaye zose ni 2000Frw rwose.
      Iriya numero wamuvugisha nta kibazo kandi uwohereje wese azabona izi episodes.

      • Noneseko ya number ya momo mwahise muyikuraho?

  • mwaramutse mubanze mutange cash kwanaza!
    iyi nkuru nka zimwe zo kuri novelas so ubu ku munsi wubukwe queen azacika gereza aze arase aria cg arase bruno ariko ntibazapfa noneho police ihite iza queen yange gushyira imbunda hasi ashake kurwana police ihita imurasa ahite apfa donc bizarangira queen apfuye niko mbibona.

  • Congratulations, ndumva imbamutima yabuze icyo ibwira ururimi ngo nature mvuge. Ariko ndashimira, umuseke, umwanditsi muri rusange. Twrize kdi ndizera ko tuzakomeza kwiga. Umuntu ari hanze akishyura yavugana ate n’abazamugezaho inkuru ko guhamagara bigoye? Murakoze!

  • Ababa mu mahanga mwa tubwira, izina ryuwo twayoherezaho nuko iyo nkuru y’a tugeraho. Murakoze

  • Mwiriwe mwese abo twasangiye amasomo meza,mwalimu wacu mwiza nyagasani ajye akomeza akongerere ubwenge,rwose tuzayatanga kuko inyigisho twakuyemo ni nyinshi kandi nziza,tugushimiye tubikuye kumutima,.bon week end kuri mwese

  • Nibyiza Pe Kuk Twarigishijw Bihagije Ark Kand Abari Iburundi Mutubwire Uburyo Bwiza Twayoherez Umwandtsi.Mwibuk Ko Nabatoronk Iy Ntereran Nab Bahar Kand Bari Bakeney Kuyirangiza.

  • namwe mwo kuvunumuntu gutyo kuki mutabitubwiye igitangira ngo tuyashake kdi mujyd mwibuka ko no kuyisoma tuba twatanze amafranga

  • mudusobanurire uko twishyurira muri congo ririya korana buhanga mwavuze haruguru ntabwo turisobanukiwe twifuza kumenya uko irangiye umwanditsi prends courage et grand merci.

  • Ese umuntu ari mu kindi gihugu asabye umwishyurira kuri MoMo, mwabwrwa Niki ukeneye episodes zisigaye, jye nagirango mpite mbikora

  • Uwazibonye yankopeza kuri WhatsApp 0788239206 kuko ngewe barantunguye ubu sinayabona kabsa

    Gusa ubutaha Bajye babitubwira hakiri kare

  • Ni ngombwa gufasha umwanditsi rwose ariko mujye mubitubwira kare kuko igihe iyi nkuru yatangiriye amafaranga tuba twarayatanze none mubitubwiye ntayo dufite ubutaha muzatwishyuze kare.murakoze

  • Kumuha sha nivyiza nukuri gusa natubwireko it azongera guca hano ntituzongere kugura ama mega yubusa.murakoze

  • Nkage Ubakurikirana Mba Uganda Nayishyura Gute Koko?

  • None c abari mumahanga mudufashije iki

  • None c abari mumahanga mudufashije iki twe duzatanga gute ngo inkuru itugereho

  • MWARAMUTSE? NANJYE UWABA YAZIBONYE AMBABARIRE AZANYOHEREREZE KURI 0788497541 KUKO UBU BADUTUNGUYE NI UKURI ARIKOKUYATANGA BYO BIRAKWIYE PE

  • MWARAMUTSE! ABISHYUYE KO BATAZIBONA BISABA IKI KINDI NGO BAZISOME?? MURAKOZE!

    • Bavuze ko episodes zizaboneka kuwa gataru 12/12/2018

  • Mwiriwe? Nifuzaga ko uwaguze yazankopeza kuri 0788497541. Muby’ukuri umwanditsi akwiye inkunga ariko bamwe muri twe ntayo twabonera rimwe.

  • Kuwa kabiri hageze nizerr ko mutazatubeshya
    Mutubwire isaha muzaba mwayigejejeho

    • BANZA WIBESHYE MU GUSOMA, INKURU ZIZATANGWA KUWA GATATU LE 12/12/2018 REBA NEZA MU ITANGAZO

  • Muraho neza none nkanjye udakoresha imbuga nkoranya mbaga cg email nazibona nte? gusa mwarakoze cyanye Imana ibahe umugisha.

  • Wiriwe neza ! Ubusize twaravuganye narayobye nohereza ama unites ya 2000 nashakaga rero igisubizo niba mbona inkuru none

  • Mwaramutse uwayibonye yankopeza 0785490077 nukuri baradutunguye kd twarize rwose bajye batumenyesha mbere tuyashake

  • RWOSE ABAYIBONYE NI MUTUVUMBYE

  • Ark s mwatubabariy mukaduha final ko aho duhererey bitakunda ko twishura ayo mafaranga?
    njy nd mucaro c’Iburundi ntanincut ngira aho mu RWANDA Mwatubabariye ko mukayiduha ko mwaba mutuvyay kabiri, please!

  • Muraho bavandimwe dusangiye kwiga mu ishuri ryubuzima duhura nabwo buri munsi,nisabiraga uwabashije kwishyura ko yampa ku gusigaye kuko jye bitakunze ko nishyura ,mba hanze kdi buriya buryo jye bwaranze ,murakoze number yanjye niyi +258840311866

  • Mwokabyaramwe mwadukopeje ko mumufuka byakomeye.ababibonye nukuri muturwaneho.0788735764

  • Mwarakoze cane ntaco tworonka co kubashimira ku kwitanga mwagize kugira iyi nkuru idushikire ariko rero abantu turi Bujumbura Burundi twoyatanga gute kwli! nta n’incuti mbona yoyantangira yo hiyo knd burya buryo twlyarungikamwo sinabutahuye

    muyiduhe tubone uko Bruno na Queen vyarangiy muzoba mukoze vrma

  • mwaramutse. abamaze kwishyura episode zisigaye ko mutaziduha? ni ukuri muduhe dore amatsiko ni menshi nzindutse ndeba ko mwazohereje nkuko mwajyaga mubikora muyishyiraho mu rukerera none nsanze ntazo ndababaye pe.

    • Kera zatugezeho

  • EHEHEHEHEHEHEHE! INKURU NI UBUKI, NDI KUYISOMA NGATA INKONDA, MWANDITSI, URI UMUHANGA, URI UMUHANGA NTACYO NAGUHA GUSA IMANA YARAGUHAYE

  • Abantu tutaba mu Rwanda tutabona nuwo dutuma koko mwatubabariye

  • Bjr. ko mutampa episode kandi narishyuye badi?

  • Urwibutso KABARIRA Arien,ubu se nagushimira nte koko?
    Uri imfura, uri Mudatenguha.Warakoze kuduha ibyiza muri izi ntambwe 100 twagendanye
    IMANA iguhuze n’Umugambi w’icyo yakuremeye ukiri mu isi.
    Mbega amarira weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee.Unyigishije ubushuti icyo ari cyo

  • Yewe,twebwino muri Asie,vyanse KO tugura nne tubay’abande ???uwongirir’impuhwe yomvumvya kuri WhatsApp Messenger+966541712822.sukwanka kwishura,ndetse si nous kuyabura,ariko nagerageje kuriyo mobile money mwaduhaye,vyanse.please!

  • Abishyuye harazaho irihe zina ngo twishyure

  • Nabisoje,ubwo nanjye zirangeraho uyu munsi +250728221718 WhatsApp niyo ndifuza ko mwanyuzaho

  • Nanjye narishyuye ariko sindabona episode ubwo mwanyoherereza kuri 0783965327

  • A lot of thanks to our author ark adukoze akantu pe nizindi se niko zimeze twe kuzitangira mba muri Asia sinabasha kwishyura pe gusa keep it up urashoboye kdi nkunda ikinyarwanda ukoresha ko aricyumwimerere

  • iyi nkuru iraryoshe rwose

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *