• 09/12/2019 7:43 29

Episode 93: Bruno akumbuye ubuzima bw’ urukundo atura umutima Tonzi

Papa-“Mwana wanjye nkwifurije kuzagira inshuti z’ ejo hazaza, Izi ni inshuti zihora zireba ejo hazaza, iyo turi mu ntege nke baradukomeza, bahora batwereka agacu k’ihumure ryejo hazaza, bakora ibishoboka byose kugirango amateka yacu ataduca intege, ntibita kukahise, batugira inama zitwubaka, ntibadukundishwa nuko turi uyu munsi, niyo ntacyo dufite baradusanga.

Banezezwa no kubana natwe mu bihe bidukomereye cyangwa mu bihe byacu byiza. Iyo twaguye mu cyaha cyangwa twagize intege nke ntibatuvuga ahubwo baratuvuganira, batanga ibyabo, umwanya wabo nabo ubwabo bakitanga kugirango ejo tuzabeho mu buzima bw’ ibyishimo, izi nizo dukwiye kwita INSHUTI NYANSHUTI.

Papa yamaze kuvuga ayo magambo ntegereza ko hari ikindi ambwira ariko ndaheba, nkomeza kumukomanga ariko mu marira menshi mama arambwira ati,

Mama-“Erega ni wowe yari ategereje, So Ngenzi birangiye”
Njyewe-“Ngo…ngo? Papa! Papa!”

Kubyakira byaranze ndyama ku gitanda amarira arashoka, Papa yagiye atyo, kwakira ibyo ntabashaga guhindura biratangira.

Mama yamfashe mu mugongo amfasha kwiyakira, abaganga barinjira turasohoka inkuru mbi ntiyoberana nyuma y’ isaha abantu batangiye kumpamagara bambaza niba ibyo bunvise ari byo.

Koko ibyo bari bumvise byari byo, batangi kuza kutwihanganisha ari nako bamwe bambaza aho maze iminsi mba gusa ibyo sibyo byari ibiganiro byuwo munsi.
Axel, Joshua n’ abandi baje ku kiriyo ngo bankomeze, mu ijoro nibwo twicaye hepfo gato y’ inzu.

Axel-“Bro! Wihangane kabisa bibaho, ariko se wari umaze iminsi uba hehe kugeza aho nshyira Alexia mu rugo ntuze?”
Njyewe-“Uuuh? Ngo washyize Alexia mu rugo?”
Axel-“Cyane rwose, wabaza na Joshua yari ahari”
Joshua-“Nibyo da, ni njyewe wabatwaye ahubwo”
Njyewe-“None se ko wasabye, ugasezerana mu minsi ingahe maze ntari mu Rwanda?”
Axel-“Oya twakoze ibyoroshye, twigira ku murenge duhita turutahamo”
Njyewe-“Eeeeh! Uriya mwana utambitse agatimba ko wamuhemukiye ra?”
Axel-“Niyihangane, ariko rero nibyo byari bikwiye, none se ko akabuto nakamubitsemo cyera, yahise yiyizira ngo twibanire”
Njyewe-“Ese? Ntacyo nituva muri ibi bihe nzabageraho mbasure”
Axel-“Ariko hari icyo ntumvise neza, ngo umaze iminsi utari mu Rwanda?”
Njyewe-“Yego, maze iminsi Nairobi….”
Joshua-“Eeeh! Bruno, wateye imbere kabisa, usigaye ujya no mu mahanga?”
Njyewe-“Ahaa, iyaba mwamenyaga icyari kinjyanye ahubwo mwavuga ko nateye inyuma”
Joshua-“Uuuh? Wari ujyanywe n’ iki Bruno?”
Nikije umutima maze ntangira kubwira Joshua na Axel byose, mu rukerera nibwo narangije kubatekerereza urugendo rurerure rwanjye…bari bumiwe,
Joshua-“Eeh eeh! Bruno, ko numva wahuritse muvandimwe wanjye?”
Axel-“Ikimbabaje njyewe nuko wagarutse utazanye icyakujyanye, mbega umukobwa wakwihishemo ntumumenye? Ariko ntibizamuhira mba ndoga Gatabazi”
Joshua-“Ahaa, ukuntu disi wamwitangiraga? Umuntu ni mugari pe”.

Twakomeje kuganira buracya buri wese ajya muri gahunda nari nabashinze, kwera no kwirabura birangiye dusezerera Migambi n’ abandi bari baturutse mu cyaro dukomeza ubuzima busanzwe.

Muri icyo gitondo nabyutse hakiri kare, nagombaga gushyira byose ku ruhande ngakomeza ubucuruzi, njye na Musada wari warasigaye acunga byose twerekeza ku kazi, hahandi namusize nkimuka.

Nagezeyo nishima mbonye bigenda neza nkomeza hahandi nari narimukiye maze kwakira ibyo njye na Serge twari twaratumye.

Narakinguye ntangira akazi, iminsi ikomeza kicuma, iyo nwtahaga nanyuraga kuri hotel ngasuhuza Tonzi ngatahana na Mama, ubuzima bwari ubwo.

Iterambere ryakomeje kwiyongera ndetse cyane, reka kwa Marc na Nina ho byari ibindi, nakomezaga gukumbura urukundo ariko nakwibuka Queen umutima ukansimbuka.

Rimwe nicaranye na mama muri salon twatangiye kuganira,
Mama-“Ariko Bruno, hari ubwo njya nicara ngatekereza…ko ntacyo wibwira bite?”
Njyewe-“Ushaka kumbwira iki se mama?”
Mama-“Ese koko urabona nta kuzukuru nkeneye? Gira urebe uko wigenza ntazagenda ntabonye akuzukuru”
Njyewe-“Eeeh! Ese nibyo wavugaga? Ariko se ubwo urumva ntaba nihuse koko Mama?”
Mama-“Oya rwose, dore ufite byose ntacyo ubuze, none se udashatse umugore ngo mubane nanjye njye ngira uwo nitabaza urumva utazaba uri kunshajisha nabi?”

Nacecetse gato mbanza kwiyumvira, koko nubwo nihunzaga ibyo Mama yambwiraga ariko byari bikwiye, hashize akanya gato,

Njyewe-“Ndaza kubitekerezaho nzakubwira mama”
Iminsi yakomeje kwicuma ari nako nkomeza kubitekerezaho, nibaza aho nzahera nongera kujya mu rukundo. ..byari ihurizo rikomeye kuri njye.

Muri iyo minsi natangiye kwiyegereza cyane Tonzi, ngakunda kujya kumureba cyane, sinzi uko byaje ntangira kumuha umwanya mu mutima wanjye nkamwitaho… numvise nifuza kurikocora ngo mubwire ko ariwe ukiye kuba umukazana wa mama.

Imunsi mpanga kubimubwira naramutumiye mubwira ko nifuza gutemberana nawe, yarabyemeye ndetse uwo munsi ansanga ahantu twari twavuganye yambaye neza cyane, maze kumuhobera muha kalibu aricara.

Njyewe-“Wooow! Wambaye neza cyane ni ukuri, uwakureba ntiyagukuraho ijisho, mbega!”
Tonzi-“Oooh! Urakoze cyane Bruno! Utagira ngo ndakwiganye ariko nawe wambaye neza rwose pe!”
Njyewe-“Hhhhh! Wowe uranyiganye”
Tonzi-“Hahaaha, oya shahu wimbeshyera…

Njye na Tonzi twakomeje gutera ubuse dukina wabonaga njye nawe duhuje urugwiro, nakomeje kumva igipomo kizamuka, nifuzaga kurema urukundo rushya nyuma yuko urwari rwarashibutse rutoshye rwari rumaze kumagara.

Nasomye kucyo kunywa nari mfite maze nitsa umutima nitegereza mu maso Tonzi ndambura ukuboko mfata ikiganza cye cyari kirambitse ku meza maze mubwira ntuje nti;

Njyewe-“To! Wakoze cyane kwitabira ubutumire bwanjye, n’ iby’ agaciro gakomeye mu buzima, ndishimye kubwawe”

Tonzi yahise yitsa umutima,

Tonzi-“Urisanga Bruno, ntabwo wantumira ngo ngusuzugure uzi n’ amateka yanjye nawe”

Muri uko kuganira narebaga isura ye nkabona ituze, inseko n’ indoro itarahishaga amaso yanjye yayirebaga muri ako kanya koko Tonzi yari akwiye kubwirwa amagambo akwiye…nari nkumbuye urukundo.

Nongeye kwitsa umutima nanone maze nongera kumubwira,
Njyewe-“To! Nyuma y’ igihe kinini mbayeho ubuzima bwa njyenyine hari icyo nifuzaga kukubwira numpa umwanya uko waba ungana kose”
Tonzi-“Humura! Umwanya ni uwawe, isanzure rwose umbwire, ntuzi ko amatwi yanjye akumvira kure?”
Njyewe-“Urakoze cyane! To! Imana ishimwe ko turi ah’ amateka, nubwo atari aho nakuboneye bwa mbere, muri aka kanya nsuhuje umutima uhagaze, mu ruhande rwanjye ni ukuri kunyuzuyemo,
Ndibuka igihe uza unsanga wishimiye kunyakira, ndibuka uko witangaga kenshi ukanzanira amafunguro, muri byose nakomeje kuzirikana byose, nyuma y’ ibigoranye nanyuzemo nongera gukunda.
Muri uko gukunda rero byansunikiye mu kugukunda, To! Nisanze nagukunze ni ukuri ndagukunda, To! Nifuza kuba undi kuri wowe, uyu niwo mwanya ngo nkubwire ko nifuza umunezero nabuze uva mu rukundo, ngutegeye ibiganza, ngutuye umutima umenetse ngo uwuhumurize”

Tonzi yaratuje yitsa umutima, hashize akanya gato yubura amaso arandeba maze n’ ikiniga kinshi arambwira…
Tonzi-“Bruno! Urakoze, urakoze kumbwira akari ku mutima gusa….
Njyewe-“Gusa iki To? Ntabwo mbikwiye? Mbwira, mbwira nguteze amatwi”

Yongeye kwitsa umutima nanjye nkomeza gutegereza ijambo rimuva mu mutima, hashiza akanya

Njyewe-“To! Tuza umutima, humeka utuje ibyo nkubwira si ikibazo nkubajije ahubwo ni akari ku mutima, nzi neza ko utankunda kuko nkubwiye ko ngukunda ahubwo ndi ukundwa wankunda kuko mbikwiye…To! Nguteze amatwi”
Tonzi yongeye kwitsa umutima aho kugira ngo ansubize amarira amuzenga mu maso maze ambwira atuje ati,

Tonzi-“Umbabarire Bruno! Ntabwo nifuzaga kugusezera ari uko umbwiye ko ari njye wasigaye ukwiye kwambikwa ikamba nkabana nawe mu nzira y’ ibyishimo”
Njyewe-“Ngo kunsezera?”

Tonzi-“Yego sha, uyu niwo mwanya nari ngiye kukubwira ko ngiye kugenda njye na Adam dukundana tukajya gukora ubukwe tukabana”

Tonzi yambwiye atyo numva noneho ibyanjye bindangiriyeho, nabuze icyo gukora mbura inzira mbese nisanga nsigaye mu isi ya njyengine, natangiye kwinginga Tonzi.

Njyewe-“To! Koko ibyo umbwira ni ukuri? Yebaba wee? Ubu se bibaye impamo naba mbaye uwande?”
Tonzi-“Ihangane Bruno, nuko byagenze, burya njye na Adam twahise dutangira inzira y’ urukundo, nicyo nanjye nahisemo kumutura kuko yankuye mu isayo y’ urupfu”
Muri ako kanya natangiye gutandukira ngo nkore ibishoboka Tonzi ntansige, nacitse ururondogoro ntangira kumubwira amagambo menshi,
Njyewe-“To! Urabona wakwifata ugasubira hariya hantu n’ ukuntu wahavuye koko? Ahubwo se Adam ushaka kubana nawe uramuzi neza? Iyaba wari uzi ko yavuye inaha ajyanywe n’ umugore, bagerayo akamuta….”
Tonzi-“Wikwigora yarabimbwiye byose”
Njyewe-“Ariko se To! Icyo ugiye gushaka hariya ntabona niki koko?”
Tonzi-“Bruno! Rwose ntacyo nkurikiye ibintu, njye na Adam turakundana by’ ukuri, ntabwo namuhemukira ngo nteshe agaciro isezerano namuhaye”
Njyewe-“Ariko buriya uzi gushyingirwa i mahanga? Ntuzajya ubona Mama wawe, ntawe yzagusura, erega tekereza kabiri ubuzima bushobora kubahindukiraho, To! Reka guhubuka, fata umwanzuro”
Tonzi-“Erega ntabwo nahubutse nubwo aribwo ukimenya ko nkundana na Adam, igihe nari ngukeneye se ko ntakubonye shahu, nskinguriye uwakomangaga”

Nongeye kwitsa umutima mbura icyo nkora, ako kanya telephone ya Tonzi yarasonnye ayitaba vuba, numva abwira umuntu ngo yihangane araje, avuye kuri telephone,
Tonzi-“Sha hari umuntu twari dufitanye gahunda none arampamagaye, ihangane ngende, kandi ukomeze wihangane turi kumwe nzakuguma hafi”

Tonzi yansezeye atyo aragenda, nagumye aho numva isi yambanye isi, icyo kunywa nari mfite ngita aho mpaguruka vuba ngize ngo nsohoke nibuka ko ntishyuye nsubira inyuma ndishyura ninjira mu modoka feri nazifatiye mu rugo ninjira ntawe nsuhuje ninjira mu cyumba cyanjye mvuniramo urufunguzo………………………………..

0 Igitekerezo

  • Bruno urakoze cyane ku butumwa bwiza ukomeza kuduha. Nigiramo byinshi kandi hari na byinshi binkomeza. Kuba Tonzi yarakunze Adam ndabishimye gusa nawe wishaka kwitambika nka William kuko waba ugiye guhemuka nka Queen. Gukunda ni byiza binezeza umutima ariko iyo habayeho guhemuka bibabaza umutima ugashenguka. Gukira igikomere biragoye ariko ihangane ukomere uzabona umukunzi mushya. Buriya Queen ntiyari uwawe cg nawe ntiwamenya ubu ubuzima abayemo wasanga abayeho ababaye cg yicuza.

  • Mana weee!!!!
    Bruno abaye uwande?
    Ariko nta wamenya wasanga Queen agarutse atari uko yamuhemukiye ahubwo yarabuze uko aza, wasanga akora akazi ameze nkufunze
    Imana izabafashe basubirane kuko urukundo bakundanaga nabonaga nta butyarya burimo.
    Thanks ku mwanditsi.

  • Bruno nawe yabaye inshuti isa n’inshuti kuri Adam yiyibagije ukuntu Adam ari inshuti ye ndetse n’ukuntu yamukijije Serge i Nairobi.Tonzi we yashyize mu gaciro.

  • Bruno nabe yihanganye areke Tonzi yisangire Adam, naho ndabizi Queen ari hafi kugaruka yemye kubera tante yafunzwe hanyuma nabo urukundo rwabo rugakomeza.

  • Ariko rero Queen azaza kandi wibukeko aho wamusanze utamusanze mubibi usibye ko wamusanganye n,abakire uko Imana yakurinze ukagaruka ninako nawe azagaruka kandi yaguhaye isezerano ikindi buriya nawe Tonzi yari yagufashe nkushaka kumucuruza kandi warisanze mubyo utazi burya na Queen niko yisanze itonde araje ace bugufi

  • Bruno ntabwo Queen yakwanze ahubwo yaguye mu mutego wa Serge na Tante,ahubwo ukwiye kwitabaza police nawe ikamugobotora kuriyo ngoyi,rwose Queen akwiye kugaruka kandi Serge nawe azahanywe.

  • Ahwiiii, Bruno arambabaje disi. Adam we ruriya rukundo ararukwiriye rwose Bruno yihangane yere kwitambika. Bruno wibuke ko imbaraga z’abakobwa zitangana n’izabahungu, urindire Queen wawe ubu nawe wasanga yaramenye ko icyo yatinyaga cyavuyeho akazacika Serge akakugarukira, wijyana umutima n’intekerezo kure ngo wibagirwe urukundo rwawe rwo mu buto ari we Queen wawe. Wibuke ko nawe wari warabwiwe ko numena ibanga uzahasiga ubuzima, na we rero yaratinye ariko byanga bikunda uwabahaga amabwiriza akanabashyiraho igitsure ntakibafiteho ubushobozi, ndi kumubona apanga gucika Serge akigarukira kdi rwose ndakwinginze uzamwumve umubabarire kuko kubabarira arizo mbuto z’urukundo nyarukundo. Ahubwo ndashaka kuzaza kugufasha kumwakira akadutekerereza byose yanyuzemo kuko nanjye ayo matsiko ndayafite, nzi neza ko ataziyandarika kuko aho ari aragutekereza.

  • Mana we! Bruno disi arambabaje! Icyamuha Queen akagaruka akamuhoza aya marira!
    Umwanditsi wacu ndamushimiye.

  • Bruno avuniramo urufunguzo ariyahura

    • Toka shitani, oya Bruno ntiyiyahure pe, yego arababara bibaho ariko kwiyaka ubuzima utihaye oya! Adam na Tonzi Imana izabubakire disi.

  • Yooooo!!!! Bruno ihangane disi utegereza kuko uwawe ntaho ajya aragutegereza.
    @Habimana rwose sigaho Bruno ntiyakiyahura kuko yanyuz muri byinshi bikomeye bitari nibi!

  • sh Bruno ihangane kbs gs humura uzabona uwawe umutima wae unyurwe gsa tonzi nawe uzagire amahirwe mu rukundo rwawe…..

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *