• 28/01/2020 12:03 18

Episode 90: Imitungo ya Mwezi igiye kumukura mu makuba, Ganza asigaye he?

KUMENYESHA

Basomyi bakunzi b’ inkuru ndende, mumaze amezi asaga atatu mwisomera inkuru ndende, nkuko twabibamenyesheje mbere iyi nkuru igitangira ko izishyuzwa igana ku musozo, turabamenyesha ko Episode icvumi za nyuma (91-100) zizahabwa abatanze inkunga.

Inkunga itangwa ni guhera kuri 2000rwf kuzamura bitewe nuko hari byinshi wungutse n’ agaciro uha izi nkuru n’ umwanditsi, umufasha gukuza iyi nganzo bityo imugirire akamaro. Inkunga itangwa hifashishijwe uburyo bwa Mobile money: kuri nimero 0783324411, Tigo,Airtel money  0722235731 ndetse na system ya WorldRemit kubari mu mahanga

Murakoze.

Umwiza wo mu buto Episode 90…

Muri icyo gicuku maze gutabwa hanze nicaye iruhande rw’ umuryango winjira kwa Kevine nubika umutwe mu maguru, nari maze kubura intama n’ ibyuma, nari maze kwemera ko naruhiye ubusa nk’ ingata imennye, ko ibyo Ntwari na Annie bambwiye ari ukuri, ko nashatse gusoroma ibinsumba, nakwihanganira ibintokoza ahubwo ngahuma amaso.

Buri magambo nabwiwe yose yangarutse mu matwi ntasize kwicuza kubw’ Agasaro, ntabwo nari ngishoboye kwihanganira agahinda kenshi kari kandimo, ibyo gutemba ajya munda bya kigabo biranga birananira.

Maze kwihanagura amarira nk’ igisebo cy’ umusore nkanjye nahagurutse vuba ndahagarara, nambuka umuhanda ntitaye ko haba hari imodoka yacitse feri ikanyuzamo ijisho…nako amapine.

Kubw’ amahirwe ndambuka ngera ku muhanda waganaga aho nari nahawe umunsi umwe gusa ngo mbe mpavuye, moto ndayurira uko nahageze ntabwo mbizi, gusa numvaga motari anyaka igihumbi.

Namuhereje inote ninjira mu gipangu nihuta nsha igikuba, nkinjira iwanjye sinatinye kuganyira imbere y’ umwana muto Fils utari akwiye guturwa amaganya yanjye.

Akimbona,

Fils-“Tonto! Ko mbona uje usa nuwahungabanye kandi nkaba ntari naryamye ngo ngutegereze nkwibutse ko ishuri ryegereje kandi ukaba wari waransezeranyije ko nzasubirayo?”

Fils umwana muto wa masenge, uwo nanze guhora akahise nabuze icyo mubwira ariko nibuka ko abana ari abatagatifu icyo ubabwira cyose bakemera, njye niswe umutekamutwe kubera kwanga guhara umwiza wo mu buto narongeye nanone,

Njyewe-“Fi! Humura! Rwose uzatangira ishuri kandi nari mvuye kugusabira umwanya…nako nari mvuye kureba aho inzira ducamo inyura tuzagenda nkwereka aho unyura ntabwo tuzayoba,

Ahubwo utangire urebe utwenda twawe, twatundi Mama Kevine yaguhaye utuzinge neza ejo tuzimuka”

Fils-“Eeeh! Tuzimuka? Hahandi se wambwiye uzazana undi muntu tuzajya tubana akabyara abandi bana tuzajya dukina?”

Njyewe-“Utyooo! Aho niho nifuzaga…nifuza nubu ko tuba ariko tugomba kujyayo kuko narahatiye…nako niho nsigaranye, wowe uri umwana ntabwo wabimenya, tuzajyayo bitarenze ejo, ndacyagufite kandi uri urwibutso rw’ amateka yanjye inabi ngomba kuyihora ineza…wowe ntabwo ubizi ariko uzabimenya ukuze uzabe nkanjye nta rirarenga, ukandagira agahungu ntahonyora, ntacyo nagukinze niyo nakubeshya uba umugabo wo guhamya ukuri mu magorwa, ntuba umwana murizi kuko ukurwa urutozi ibyo byo ndabizi”

Ibyo nabwiraga umwana muto utarashoboraga gusobanukirwa na byose yarabihunze azana imvange ngo dusangire iranga irananira, mfata umwanzuro wo kuryama ariko nabyo ntabwo byankundiye.

Naraye nshiguka ya magambo ya Kevine angaruka mu matwi, nibutse ansunika nkitura mu ntebe imbere y’ ababyeyi kwihangana biranga birananira, ndabyuka ndasohoka, ntabwo nitaye ku mbeho yahuhaga imbwa n’ injangwe byidagadura muri uwo mwijima.

Nakomeje guhanga amaso ukwezi kwagendaga buhoro buhoro mu kirere cyari kintwikiriye, ari nako mbona mu ntekerezo Kevine ansiga, nongeye gusubiza ubwenge inyuma nibuka ubuto bwacu burinda bunkeraho.

Natangiye gusohora ibintu muri icyo gitondo cya kare, abo twabanaga mu gipangu uwabyutse kare yasanze ibintu byose biri hanze, Agasaro yaje kubyuka nawe asohotse arikanga.

Kuko yari akenyeye essui-main yasubiye mu nzu yongera kugaruka akenyeye igitenge, aza ansanga maze nihanagura mu ntoki ndamusuhuza,

Agasaro-“Ganza! Amakuru?”

Njyewe-“Ni meza Agasa!”

Agasaro-“Hmmm! Ni meza kandi mbona usohora ibintu byose? Ugiye kwimuka se cyangwa ugiye gusiga irangi nanone?”

Njyewe-“Ngiye kwimuka Agasa!”

Agasaro-“Uuuuh? Ugiye kwimuka? Ganza! Kabone niyo ibyacu byaba byarabaye ibindi, njye nawe tugatandukanywa no kwiheza ngo amarangamutima atadutegeka ibidashoboka, wagenda utabwiye n’ abaturanyi ngo bakwimure?”

Njyewe-“Nari nzi ko ndaza kukubwira, nuko nazindutse kurusha umwaku”

Agasaro-“Yoooh! None se wimukiye hehe Ganza?”

Njyewe-“Ngiye kwimukira hariya…hariya hafi…”

Nabuze aho mbwira agasaro ko nimukiye, kuko numvaga inzu ya Mwezi nubwo nayijyamo nayo isaha ku isaha nshobora kuyivamo kuko nari nakiriye ko nta mahirwe mfite mu buzima,

Njyewe-“Agasa! Ubu ngiye kwimukira ahantu hitwa ku gisozi, niho ngiye gukomereza ubuzima sinzi niba ariko nzahatinda kuko…”

Agasaro-“Yoooh! None se ko hano uhimutse nukubera njyewe cyangwa ni ukubera…ugiye gukora ubukwe”

Njyewe-“Oya! Iby’ ubukwe ntabwo birimo, impamvu nimutse nuko igihe cyari kigeze, naho ubundi…”

Agasaro-“Ndi kumva mbabaye Ganza! Ni ukuri kuba aha kwawe numvaga ari igikuta kinkingiye, iyo ninjiraga aha nkibuka ko uhari byanteraga kumva ntari njyenyine nubwo nari nkinjira iwawe ariko burya nahagararaga mu idirishya nkahitegerezaga cyane ndetse nkakubona ugenda, unataha”

Njyewe-“Ese? Ntabwo nari mbizi pe!”

Agasaro-“Umbabarire Ganza! Kuba narakubwiye amarangamutima yanjye, nkaguhishurira ko ngukunda, nkagusaba kuza mu buzima bwanjye nuko nagiraga ngo bidakomeza kungumamo kandi ari ukuri kwari mu ndiba y’ umutima, urabizi nawe akari ku mutima gasesekara ku munwa ntabwo byari kuba impamvu yo guhagarika umubano twari dufitanye”

Njyewe-“Agasa! Ntabwo nigeze mpagarika umubano twari dufitanye, ni wowe wiheje…..”

Agasaro-“Yego ni njyewe niheje Ganza! Burya erega iyo umuntu akumviye ubusa ntiwabura kugira ipfunwe”

Njyewe-“Ooohlala! Wumve ko ntakumviye ubusa Agasa, iyo umuntu abwiwe ko akundwa aba ahiriwe, nagize ngo ahubwo kuko naguhishuriye ko mpfite undi byabaye impamvu yo kungendera kure”

Agasaro-“Oya Ganza! Ahubwo byatumye numva ko ntakwiye gukundwa ndiheza, nibuka ko wigeze kumbwira ko ndi umujura kubw’ ibya DG mbese numva ko mpfite inenge nyinshi harimo nizo kuba narakwisabiye urukundo kandi ubusanzwe mu muco nyarwanda bitabaho”

Njyewe-“Ooohlala! Agasa! Umuco uzana n’ impinduka, mu rukundo ntawe ukwiye kuba itegeko ryo gufata iyambere, nta nka y’ abandi waciye amabere, naho ibya DG byo nagusabye imbabazi kuko kantorotse kuba waramukuye ibyinyo kubera njyewe  nkicira urubanza nkabifata nk’ ikibazo nuko byari bimbayeho bwa mbere”

Agasaro-“None se Ganza! Mbabarira ngusabe, ko ugiye ngasigara aha naba nsigaye ku gasi, ko ntawundi muntu aha tuvugana navuga ko nasigarana nawe, hafi yahi ugiye kwimukira nta yindi nzu ihari ngo nanjye nimuke?”

Nyuma y’ akanya gato ntuje, nagize ngo nsubize Agasaro ako kanya Papa Kevine aba yinjiye mu gipangu yambaye imyenda ya siporo,

Agasaro-“Uuuh? Boss ko aramukiye hano se kandi ni ubuhoro? Iyo mubonye nibuka rwa rushyi!”

Kevine yasetsemo arntabwo yari azi akagiye kumbaho nanjye nakiriye ko agiye kumenya ukuri kose,

Papa Kevine-“Na nubu utarazinga ibyawe byose ngo ushogoshere ugende umvire mu nzu? Ndinze nsanga ukiri aha? Hari amezi wishyuye Kevine ngo nyagusubize? Cyangwa ni ka gasuzuguro?”

Njyewe-“Ndagiye Papa Kevi! Ndagiye rwose musanze ndi gushyira ibintu ku murongo ntabwo ari agasuzuguro rwose”

Papa Kevine-“Ok! Reka nguhagarikire ndava hano nshyizeho urugi, umutekamutwe gusa!”

Agasaro yarikanze ndetse aranyonyomba aragenda, ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma natangiye kuzinga byose, Fils nawe aramfasha dutangira gutunda ibintu tubijyana ku muhanda.

Agasaro yariteguye ajya ku kazi, gusa yagiye biguru ntege aseta ibirenge asubiza amaso inyuma andeba, nta kundi byari kugenda iyo ibintu byahindutse biba byahindutse.

Tumaze kujyana ibintu byose ku muhanda wa mugore Melanie yavuye guhaha ansanga ku muhanda ambaza icyabaye mubwiza ukuri mbona arababaye, anshimira uko twabanye yewe ansaba na nimero ndayimuha nanjye ntwara iye, nibutse ko disi musize atandangirije inkuru y’ amateka ye yamuteraga guhora kungoyi gusa dusezerana ko Imana nibishaka tuzongera kubonana.

Tukiri ku muhanda hari itoyota yahagaze, shoferi akura umutwe mu kirahuri…yari wa wundi…uwo twapanganye kwiba Mwezi nyuma umutima ukambuza nkamuhinduka,

We-“Aaaah! Boss Boss! Bite ra? Ni wowe wazanye hotel…nako amacumbi ku muhanda? Ndabona matela, ibitanda, amajerekani….uri kwamamaza hotel yawe cyangwa…Hhhhh!”

Ntabwo nitaye ko yansetse ahubwo natangiye kumubaza niba ari mu kazi ngo anyimure, ambwira ko atasiga amafaranga ku nzira arampenda ndabyemera ntangira gupakira.

Twafashe urugendo mu nzira agenda anyibutsa uko namwihindutse, mfata umwanya nanjye mubwiza ukuri kose, mubwira ko umutima wanangiye kuko kuva mu buto bwanjye ntigeze mpemuka ngo ndamuke.

Twagezeyo bidatinze, twinjira mu gipangu cya Mwezi shoferi aratangara cyane abonye iyo nzu, atangira kumbaza aho naje gukura amafaranga gusa ukuri ngutanga imbere, mubwira ko atari iyanjye ahubwo ari iya Boss.

Ubuzima nabukomereje aho, nkajya nzinduka nkajya ku kazi ariko ngataha amara masa, ngatangira kwicuza rimwe ngakeka ko ari umuvumo w’ abavandimwe cyangwa nkaba ntaravukanye imbuto nkuko bajya babivuga.

Umunsi umwe nicaye aho nacururizaga irange nagiye kubona mbona Gaelle arinjiye, nkimubona ndahaguruka ndamuhobera, muha kalibu aricara dutangira kuganira,

Njyewe-“Andi makuru se Gae?”

Gaelle-“Sha ni meza Ganza! Ndahi ndakomeye mbega nta kibazo mpfite, wowe se?”

Njyewe-“Nanjye ndaho ndadundaguza gusa iby’ ubucuruzi ndabona biri kugenda byanga”

Gaelle-“Yoooh!”

Njyewe-“Buriya ntukagire ngo mba niyibagije ko hari icyo ngomba gushyira kuri konti nkuko twabisezeranye na Mwezi umunsi anshinga ibintu bye”

Gaelle-“Hmm! Ariko Ganza nawe koko?”

Gaelle yarahindutse ndabibona, isura ye yarijimye mbona umujinya mwinshi n’ agahinda muri we nibaza ikibaye, amarira ahita ashoka ku matama maze ambwirana ijwi rituje,

Gaelle-“Ganza! Niki nakoze cyatumye unyitura kungira nkuwo utigeze umenya mu buzima bwawe?”

Njyewe-“Njyewe?”

Gaelle-“Niki cyaguteye guhinduka ukibagirwa vuba?”

Njyewe-“Nkibagirwa vuba? Ntabwo nigeze nkwibagirwa Gae! Ntabwo ushobora kubyumva ukuntu nabuze abakiriya, wa mugani w’ umusore nkoresha wagira ngo barandoze, none se wahuye nikihe kibazo Gae?”

Gaelle yongeye kundeba indoro y’ agahinda maze ahita yongera kumbwira,

Gaelle-“Ganza! Umutima wanjye wawuhoye iki kugira ngo uhitemo kuwubikamo ko nta muntu numwe wo kwizerwa uko yaba asa kose? Sinzi aho nabihera gusa ntabwo nari nzi ko umuntu ari mugari”

Muri ako kanya narashigutse mu gihe nari ngiye kumubaza neza ibyo ari byo agatima kakubise kuri Mwezi…

Gaelle-“Ganza! Narakwizeye ngutura byose, ntabwo nigeze nguhisha ngo ngukinge ubuzima bwanjye, ibyishimo byanjye narabigusanganije, agahinda kanjye ndakagutura ariko uranga unkinga ibanga ryari kumpumuriza umutima,

Ganza! Koko byose byabaye ubizi, Mwezi atorokana umwana wanjye ubizi, njye na se turahangayika urinumira, ndarira amarira agera ku birenge ndihanagura uraho witurije? Niyo utaba ugira umutima wa kimuntu ntiwaha agaciro ko navutse nkawe koko, ngakura nibanira n’ agahinda?

Ganza! Ndeba mu maso umpamirize neza icyo wari ugamije, umbwire impamvu wibagiwe akahise, ukibagirwa uko nagufataga mu buzima bwanjye, kukwitangira kwanjye bikaba nko guhuha mu muyaga ugatuma umutima wakwishimiye ushenguka uwureba?”

Nemenye ntashidikanya ko Gaelle yamenye byose, mbura uko nifata nubika amaso isoni n’ ikimwaro birambera.

Nyuma y’ akanya katari gato Gaelle yarihanganye ndetse atuza umutima ambwira atuje ati,

Gaelle-“Cyakora nkibimenya nakubabariye Ganza! Nawe si wowe ngaho mfasha dutange ibyo dusabwa byose dukure Mwezi mu buroko”

Njyewe-“Ngo? Mwezi mu buroko?”

Gaelle-“Yego Ganza! Mwezi yabaye akigerayo baba baramufunze, umwana wacu we ngo bamujyanye mu kigo kita ku bana bahuye n’ ibibazo bakiri bato, ubu bari kumusaba ibya mirenge ngo bamurekure we numwana wanjye babohereze bagaruke mu Rwanda, nta kundi rero nuguhera kuri ibi mbona hano, ngo n’ inzu yagusigiye konti yo nabonye nta kintu kibereyeho”

Mu gihe Gaelle yari kimara kumbwira atyo umusatsi ukamvaga ku mutwe hari imodoka itwara imizigo yahagaze imbere yaho twakoreraga.

Mu kwitegereza neza yari yanditseho amazina ya rwa ruganda rw’ irange hamwe naranguriye bakampa n’ ideni, ngiye kubona mbona wa musore aje imbere mu bandi abanza gufata imfunguzo zari mu rugi, binjira avuga cyane,

We-“Mupakire buri kintu cyose musangamo, mupakire ntihagire na kimwe musiga, wowe musore…wowe wambaye igisarubeti cyacu, tugende ujye kutwereka aho stock iri…mupakire nta na kimwe musize.

Gaelle-“Ngo? Ganza!”

Muri ako kanya namenye neza ko igihe kigeze ba nyir’ ideni baje kwitabaza izindi mbaraga, ndahigama batangira gucishaho ibintu byose byari mu nzu ndetse abandi bajya kuri stock bapakira irange rike ryari ririyo ari nako Gaelle yakomezaga kumbaza ibyo aribyo ngakomeza kubura icyo musubiza………………………………….

Ntuzacikwe n’iherezo ry’ inkuru “Umwiza wo mu buto” Episode icumi za nyuma ku batanze inkunga zizabageraho icyarimwe ku wa mbere mu gitondo

 

 

22 Ibitekerezo

  • muraho neza,
    ndabashimiye cyane ku bwinkuru y’igisha mudasiba kutugezaho muri russnge ndabashimira courage kandi Imana ibampere umugisha kandi mukomeze kuyi noza neza cyane.
    kurundi ruhande mbabajwe na Ganza kuntu isi imwizungurukirijeho aho ajya hose ahura n’ibibazo
    gusa Imana imufashe yongere yegure umutwe pee imukomereze intabwe z’ibirenge bye
    azabe umugabo ushyitse
    gusa hari akandi kantu nibutse hari umumama wigeze guhagarika ganza ngo amubwire icyo Imana yamumutumyeho then ganza akamwamagana ndetse akamubeshyako azamuhamagara
    yahinyuye inzira Imana yashakaga ku muyobora yihitiramo iye ibimubayeho byose ni umugambi w’imana ishika ku muha isomo at the end of his husttle

  • Ooh!!!Mbega agahinda. Isi ni ishuri kbsa.

  • None se ubu ntiwanyemerera nkatanga 1000

  • Mana yange weee ubu se Ganza arerekera he koko?Levine nta mugore umurimo, Ganza shikama nk’umugabo utwaze gitwari nziko uzahava kigabo. Levine azakwifuza atakikubonye!!

  • Mbega inkuru yari iryoshye. Gusa ndababaye kubera Ganza. Kurundi ruhande ariko mushimiye ko yabwije ukuri Kevine kuko ntabwo yari gukira noneho afande. Ubu se noneho Ganza abaye uwande koko? Inkunga yanjye nanjye ndayitanga kuko watwibukije icyo urukundo aricyo
    Thanks

  • Bjr,iyi nkuru jye nubwo mfite amatsiko yukuntu izarangira ariko ntikindyoheye pe!!!ntabwo aribi nari nitezemo pe!!!guhera Mu itangira Ganza ahura n’ibibazo kurinda asoza.???oya pe.uziko Hari abantu baba Bari guca mubuzima nkubu hanyuma yasoma inkuru nkiyi agasubizwamo ibyiringiro,ikintu nifuzaga ntabwo aruko Ganza yari kubona ibintu byituye Aho,numvaga yakora bikagenda,akabona inkwano,ndetse iriya nzu mwezi yamutije akayikoreramo ubukwe hanyuma kevine bagahita bafatanya bagashaka iyabo bihuse.kuba rero byarangiye ubu sinkiryohewe habe na gato.jye rwose narashatse ariko Hari urubyiruko ruhita rubona Koko ko amaboko atareshya ataramukanya.ariko sibyo.kuko jye nashatse umugabo tutareshya namba.nabantu bamuciye intege ariko turabana pe!!!MBA numva rero Hari nabandi byakagombye kumera gutyo.icyambere Ni urukundo.iyo ruhari ibindi biraza .

    • Umwanditsi mu numuhanga ahubwo aha niho inkuru ishingiye kuko izatanga isomo rifatiks ibi bibaho imitungo nurukundo biragendana eddy rwibutso courage

  • Mbega ubusharire weeee uyumuhungu ibi bintu azabyikuramo koko. Gusa kubana na Kevine byo ntabyo mbona ahubwo agasaro ndabona arise gisubizo kizafasha Ganza. Umwanditsi mwarakoze cyane Nahubutaha!!!

  • mwishyure umwanditsi ntimugakunde ibyubuntu,

  • Nonese abarangije kuyatanga bazayibona ryari ko atatubwira tubwore rwose dufite amatsiko

    • YABIVUZE KO EPISODE ZISIGAYE ZIZAHABWA ICYARIMWE ABATANZE INKUNGA KUWA MBERE MU GITONDO

    • Ariko yabivuze rwose. Yavuze ko abatanze inkunga yabo inkuru izabageraho kuwa mbere mu gitondo

  • Umva inkunga ndayitanga uyu musore niba arumugabo yaritanze bishoboka. Murakoze

  • mbega ngo Ganza arahura nibibazo , gusa kugera kure siko gupfa , nyuma yibibazo nyuma yibigeragezo ubuzima burakomeza . umwanditsi rwose arakoze kubwo amasomo twunguka muriyi nkuru ndende umunsi kumunsi.Imana ikomeze kukwagurira imigisha Eddy nkunda inkuru wandika .

  • Nihatari KBS

  • Ukwiye inkunga Eddy ntako utagira rwose utagutera inkunga yaba ari ingayi courage inganzo yawe ntigakame

  • WhatsApp number 0726028321

  • Mwaramutse. Ko ntabona inkuru kandi barishyuwe?

    • Ariko mbere yo kwandika ngo kutabona inkuru kdi warishyuye wabanje usoma ibyo umwanditsi yanditse mbere yo kuyisaba? Yavuze ko abishyuye épisodes zisigaye bazazibona kuwa mbere

  • Mwanditsi uritanga ukwiye inkunga pe, impano niyo koko itunga nyirayo, izi nkuru ni ishuri dukwiye gutangamo minerval

  • Hello!! ndagushimiye woe wandika iyi nkuru kuko utwereka ko haribyinshi tunyuramo tukibwira ko ari woe ugira ibibazo nka Ganza ibintu birimo kumubaho ashobora kwibwira ariwe wenyine uhura nabyo knd siko bimeze nkaho ubundi, Nshimira abantu bameze nka mama Kevine nu mubyeyi mwiza utagira umutete kumutima, nkagaya papa Kevine utazi uburyo ubuzima bugora knd yitwa ko yakoze akazi kagoye ark ibintu biza nyuma yurukundo nkagaya Kevine kuko ganza ntiyiraririye kuko amwanze ahubwo yamwifurizaga ikiza so tnx arts rwose ingabo urakwiye

  • BISHYURA GUTE

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *