• 15/12/2019 8:04 59

Episode 9: Kevine yongeye kubona Ganza ashatse kumuvugisha akumirwa na Se

Duherukana….

Tuvuye mu biruhuko, maze Gaelle akanzanira impano ifunze ako kanya amatsiko akanyica maze ngahita musezera vuba nkihuta njya aho nararaga, nkamanura super net ngo niherere hatagira undi umbona.

Nitegereje impano ndongera ndayitegereza nkomeza kubaza umutima icyaba kirimo ariko ndakibura, ntangira gufungura ngo ndebe ikirimo umutima utera cyane, nkimara gufungura naratunguwe cyane nkubise amaso…

Nakubise amaso inkweto nshyashya nziza cyane, nabaye nkubonekewe nzikura mu gakarito zari zirimo, narishimye cyane nzitegereza ubudahumbya, nzirambika mu gituza hashize akanya nitegereje muri cya gikarito mbona mo urupapuro, ibyo ari byo byose ninjye rwari rugenewe.

Nararurambuye maze ntangira gusoma, hari handitseho ngo,

“Ganza! Yambiiii! Nyuma y’ igihe kirekire ntakubona nishimiye ko nongeye kukubona, naragukumbuye kandi cyane, kenshi iyo nabaga ndi njyenyine nibuka ukuntu wajyaga unganiriza ngatwenga, naba ndi mu bandi nkasubiramo bimwe mubyo wambwiye,

Ntacyo nari gukora ngo nkugereho kuko nimero ya mukuru wawe wampaye itacagamo, ibyo ntabwo byanshiye intege kuko nakomeje kukuzirikana, ese disi ubuzima bwakomeje kubakomerana cyangwa?,

Ganza! Iyo n’ impano nakugeneye ngo wongere kubona ko ubuzima buri imbere ari bwiza, nujya utera intambwe uzambeye ujye umenya ko byose bishoboka, nanjye nzakomeza kukuba hafi nkuko nabyiyemeje umunsi ubabazwa no kuba utashye kubera ubushobozi,

Ngaho berwa ujye mu bandi dore urabikwiye, nanjye nzishimira kukubona ugaragara neza nk’abandi bagize amahirwe,

Your Sister Gaelle”

Ntimwakumva ukuntu numvise umutima wanjye ucyeye, nongeye kuwitsa, nzinga urupapuro nitonze ndushyira mu gikapu, nkuramo inkweto nari nambaye mfata izo Gaelle yari yampaye nk’ impano ndazitegereza, nongeye kubona ko izo nari nambaye zari zishaje ndetse zaracuye, n’ uturaka twa hato nahato kandi mbere ntarabibonaga.

Nacotsemo suppress nziza cyane z’umweru w’ amata ndahagarara ndireba ndamwenyura ngorora ikora ry’ uniform ubundi nifata mu mufuka ntangira gutembera muri dortoire yose abandi bahungu bareba ku birenge byanjye bagatangara, byari ishema kuri njye, byose nkabikesha Gaelle umukobwa wavukanye umutima mwiza udasanzwe.

Mu gihe nari ngitembera nakubitanye na Bob aribwo akiza ambonye aratangara cyane,

Bob-“eeeh! Bro! Ni wowe se cyangwa nuwo musa?”

Njyewe-“Hhhh! Ni njyewe wangu, ntabwo ukireba neza se ngutirire lunette?”

Bob-“Ndareba ariko…Bro wambaye inkweto nziza ndemeye, uzi ko burya utari mugenzi wanjye! Uri uw’ I Kigali koko!”

Bob yakomeje gutangara cyane nagize ubwoba mbona nkikijwe n’ abahungu benshi mbona ko natwitse ikigo, Njye na Bob tuva aho twigira muri cantine ngo angurire amata,

Twagezeyo twaka amata dutangira kunywa, yatangiye kumbaza iby’ inkweto nziza nari nambaye, nk’ umusore mugenzi wanjye nizeraga natangiye kumubwira aho zavuye cyane ko zari zihenze kandi nari naramubwiye ubuzima twisanzemo nyuma yuko mukuru wanjye Ntwari agize impanuka.

Bob yarishimye cyane ndetse mbona agize ishyari ryiza, yatangiye kunyihanganisha ko we ntacyo yigeze amarira gusa nkamubwira ko nta kibazo, ikizima ari uko ari kumwe nanjye ku mutima.

Igihembwe cyaratangiye amasomo arakomeza, nari mfite ikizere n’ imbaraga ndetse numva ko nta kintangira ngo kimbuze gusohoza inshingano, Gaelle wamporaga hafi yakomeje kumbera umutako wamberaga kugeza ubwo ikigo cyose cyamenye ko dukundana kandi twibanira bisanzwe.

Umwaka wararangiye Bob, Gaelle bari barangije uwa gatandatu barasigara kuko bagombaga kuzakora ikizamini cya leta, maze gufata indangamanota yanjye nahise njya kuyibika maze nkomeza hahandi ku kibuga cya football aho nari guhurira na Gaelle nkamusezera nkamwifuriza ishya n’ ihirwe.

Naramanutse ngezeyo nsanga yahageze kare, yari yambaye agakanzu kagufi keza, ndetse afiye n’ akarabo yari yaciye aho hafi, namugeze imbere duhuje amaso numva agahinda muri njye, nibutse ko tugiye gutandukana, naramwegereye dufatana ka karabo yari afite maze mu magambo macye muri meshi yari ku mutima wanjye mba ndamubwiye,

Njyewe-“Birashimisha kubona umuntu aza, bikababaza cyane kubona agenda, hari byinshi navuga ariko byose bikubiye mu ijambo rimwe, “Warakoze”

Gae! Wambereye uwo ntazibagirwa, wantwikirije ikizere none dore uransize, ese nzabona undi nkawe? Gae! Nagusabye kumbera Girl friend ntibyakunda ariko warenze we ndanyurwa, ese koko nzabona undi nkawe?”

Nongeye kwitsa umutima gato maze nongera kumubwira…

Njyewe-“Uzahirwe Gae! Nkwifurije amahirwe masa mu kizamini cya leta ugiye gukora ndetse no mu buzima bushya ugiyemo, aho nzajya mba ndi hose nzakuzirikana ku mutima, sinzakwibagirwa”

Gaelle muri ako kanya yashatse kugira icyo avuga ariko ikiniga kiramwangira amarira aba ariyo ashoka ku matama ye, nanjye ntibyakunze ko yose ajya mu nda macye yanshotseho.

Nyuma y’ akanya katari gato Gaelle yaratuje maze twongera guhuza amaso, nta kindi yavuze twateye intambwe ngo amperekeze njye gufata imodoka nerekeze I Kigali dutandukane gutyo.

Twarazamutse tugera ku muhanda, amagambo yari macye agahinda ari kose mu mutima, nagize amahirwe mba mbonye imodoka ishoye mpobera Gaelle nyinjiramo, mfata urugendo.

Mu nzira naje nsubiza amaso inyuma ngetekereza nkongera nkibuka inzira yanjye, nibaza uko ngiye kubaho muri iyo minsi y’ ibiruhuko, ntekereza gushaka aturaka n’ ibindi, nongeye gukanguka tugeze nyabugogo mvamo nicara ku ntebe yari iri ahantu hamwe bakatishiriza ama  ticket.

Ka gatima karanze, nongeye kuraranganya amaso mu bantu ngo ndebe ko nabona Kevive mu ruvunganzoka rwari aho muri gale, gusa umunsi waciye ikibu nta nuwo basa mbonye, ndikubura ndataha.

Nkigera mu rugo nibutse ko Annie nawe yasigaye ngo azakore ikizamini, nasanze wa mugore Media wabaga mu muryango wo ruguru yacu yicaye hanze ari kurya, akimbona,

Media-“Eeeh! Ganza! Bite Ganza?”

Njyewe-“Ni byiza!”

Media-“Urahageze? Urisanga! Nakomeje kudatarabuka ngo utaza kubura urufunguzo kandi ari njyewe barusigiye”

Njyewe-“Ese? Nizere ko ntakuziritse, Ntwari se yagiye hehe?”

Media-“Ntwari yarakize neza asubira mu kazi, araza kuza nimugoroba muri ya masaha”

Nkimara kumva ko Ntwari yasubiye mu kazi numvise nishimye nanone, nakiriya urufunguzo ndakingura ndinjira, nkomeza mu cyumba nirambika ku buriri, kuko nari naniwe nongeye gusinzira.

Ku mugoroba nibwo Ntwari yatashye ansanga mu rugo,  yaranyishimiye cyane akimbona ndetse ako kanya duhita tuva mu rugo ngo ajye kumpemba dore ko icyo gihembwe nari natsinze neza kurenza ibindi.

Nakuyemo imyenda y’ ishuri, njye na Ntwari tuva mu rugo, aho hafi muri quartier hari akabari keza kiyubashye berekaniragamo n’ imipira, twaricaye natwe umukobwa mwiza aza kutwakira,

Ntwari-“Bite se mukobwa mwiza wakira abaje babagana?”

We-“Ni byiza, murisanga”

Ntwari-“Ntiwumva! Hindukira n’ inyuma turebe se?”

Uwo mukobwa yarahindukiye, njye ibitwenge byari byose, tumaze kumutuma ibyo kunywa,

Ntwari-“Naho ubundi nujya ujya ahantu kwigurira ujyanye ayawe, uzajye wirekura uganirize abo usanze ntumere nk’ umuvumba, abavumba nibo iyo babonye aho bavumba bizanira n’ intebe”

Njyewe-“Hhhhhh!”

Ntwari-“Naho ubundi narakize neza, nagize n’ amahirwe nsubizwa mu kazi, ikindi kandi….”

Akivuga atyo ako kanya Ange wa mukobwa wamwitayeho aka,urwaza atamuzi yahingutse aho Ntwari arahaguruka aramuhobera, guhoberana kwabo kwari kuvuze ikidasanzwe kuri buri wese wabarebaga, byasaga nkaho harimo akantu k’ urukundo ukuntu.

Ntwari-“Ganza! Wamubonye? Ange, uwavuye mu mubabaro wanjye ubu akaba yarabaye ibyishimo byanjye se?”

Koko uko nari nabicyetse byari byo, Ntwari yari yarahembye Ange kumukunda, bari baberanye nanjye amashyi narayakomye maze nsuhuza Ange turicara baba barahuze nanjye mfata telephone ya Ntwari mba nikinira game.

Bazanye ibyo kurya turarya gusa Ntwari na Ange bo bari batwawe bagiye kure, nanjye sinabishunze niririye agafiriti imishito nyisiga yera dore ko nari mbikumbuye kubi.

Tukiri aho nagiye kumva numva hari umuntu unkozeho, narahindukiye mbona ni wa mukobwa ukora mu kabari twari turimo, maze ahita ambwira,

We-“Ngwino nkubwira gato”

Narahagurutse ndamukurikira, tugeze hirya gato ahita ambwira,

We-“Umbabarire kuba ngukuye ku meza, ngize amatsiko yo kumenya uwo uri we kuburyo utumye hari abakiriya bavuye hano igitaraganya”

Njyewe-“Ngo iki? Ibyo uvuga ni ibiki se kandi? Ngo abakiriya bagiye kubera njyewe? Hhhhhhh! Ubwo se abo bagenda kubera Ganza ni bande?”

We-“Nyamara ibyo nkubwira nibyo? Dore hariyaa….”

Yanyerekaga ahantu hari muri VIP uwahicaye yabaga yitegeye ahantu hose, akomeza ambwira ati,

We-“Hariya hari hicaye umugabo uri kumwe n’ umukobwa we mujya kungana ndetse n’ undi muhungu muto, ninjye wabakiraga. Sha kuva mwaza umwana w’ umukobwa yaguhanze amaso, ibyo kurya, kunywa byose biramunanira”

Njyewe-“What? Reka reka ibyo umbwira urambeshya”

We-“Ni ukuri kose, ibyo nkubwira ni ukuri,  uwo mwana w’ umukobwa yageze aho asaba Papa we ko yamuha akanya gato akaza akakuvugisha, numvaga asa nkaho akuzi mu myaka yahise!”

Njyewe-“Uuuh! Ariko se koko ntabwo umbeshya cyangwa sha hari ukuntu mukuru wanjye yakubwiye ngo uhindukire arebe n’ inyuma none ushaka kumuntumaho ngo niba ashaka kuhareba neza muhane gahunda?”

We-“Oya…oya maama ntabwo aribyo ngamije, ubwo rero Papa wuwo mukobwa yagize umujinya ahita abashyira imbere baragenda nabi ibyo kurya mbisubizayo uko byakabaye, ibuka neza”

Natuje umutima ndibaza, nongera gutekereza cyane, kuri iyo saha nubwo ibyo uwo mukobwa yari ari kumbwira byari kuba ari ikinyoma kumva ko hari uwandebye byari kuba nk’ inzozi kuri njye nifuza ko zaba impamo ngahirwa tuvuganye,

Njyewe-“Uwo mukobwa ameze ate?”

We-“Ni umukobwa w’ imibiri yombi wiganje inzobe, afite umusatsi woroshye cyane, ni muto hejuru ariko hasi arimo neza, yari yambaye agasarubeti k’ ikoboyi, aratuje cyane kandi ntabwo akunda guseka”

Uwo mukobwa akimbwira atyo ubwenge bwarampereje nongera gutekereza neza uw’ akahise nzi umeze atyo…yari Kevine…Kevine wo mu buto.

Umutima wateye insigane rimwe nkemeza ko ari we ubundi nkanga kubyemera, ntangira guhora amaso impamvu atararangaye ngo yerekeze aho yari yicaye maze ako kanya mbwira wa mukobwa vuba,

Njyewe-“Nyereka aho banyuze basi mbakurikire”

We-“Eeeh! Bagiye kare ubu niba ari abagera iyo bajya bagezeyo”

Njyewe-“Baciye mu marembo yo ruguru se cyangwa?”

We-“Wikwirushya yewe baciye hepfo baragenda, ahubwo se disi uriya mwana ko ajyanye agahinda mwarakundanaga uramuhemukira cyangwa?”

Njyewe-“Mbabarira gato, ihangane ndaje”

Nahise musiga aho niruka ngana ku marembo yo hepfo aho yari ambwiye banyuze, nahingutse mu muhanda mbona imodoka yari iparitse imbere gato, ako kanya ngenda nyisanga ngeze nko mu ntambwe icumi, yarahagurutse mbona ikiganza mu kirahuri k’ inyuma kimpepera irinda irenga nyireba.

Oooh my God! Nacitse intege mbura uko nifata, nsha bugufi nicara aho nari ngeze, natangiye kubaza Imana impamvu niba ari Kevine wo mu buto itongeye kumpa amahirwe ngo mpuze imboni nawe.

Aho nahavuye hari uhamagaye Ntwari ngenda mushyiriye telephone, ngezeyo nsanga ni Ange wari uri kumuhamagara,

Ntwari-“Uvuye he sha Ganza? Uziko twari twakubuse?”

Njyewe-“Nari…nari ndi hariya hepfo gato, hari…hari…”

Ntwari-“Hhhh! Ubwo ari wowe ubwo wasanga wari ugiye kureba niba Arsenal ukunda yatsinze, ngaho baguhe agashinguracumu dutahe”

Bampaye icyo kunywa cya nyuma Ntwari yitaga agashinguracumu, arishyura turataha tugeze mu rugo,

Njyewe-“Bro! Uzi cya gihe mwari mwambuze? Wa mukobwa yampagurukije ngo nze ambwire ndagenda, nuko ambwira ko hari umukobwa wahoze anyitegereza ndetse bikavamo impamvu yo gutaha igitaraganya, uzi ko yambwiye uko yari ameze ngasanga ari Kevine?”

Ntwari-“Ariko rero uwo mukobwa ndamurambiwe kabisa, urumva imyaka umaze umuvuga? Wagira ngo hari icyo yaguhaye kabisa, njye ntuzongere kumumbwira uziko umeze nk’ ukunda umuyaga?”

Nta kindi nari kurenzaho nararuciye ndarumira imbere ya Ntwari ako kanya duhita tujya kwiryamira dore ko twari twahaze.

Mu gitondo mbere yo kugenda Ntwari yarazindutse maze arambwira,

Ntwari-“Ganza! Akira amafaranga uze guhaha uteke urye ngewe turaza gusangira nimugoroba”

Njyewe-“Urakoze Bro! Ariko rero mfite igitekerezo”

Ntwari-“Ikihe se?”

Njyewe-“Ndumva muri bino biruhuko birebire nashaka akaraka ngatangira kugufasha nanjye nifasha”

Ntwari-“Byari byo ariko se akazi wagakura hehe ko ibintu byabaye ibindi? Kugira ngo uzabone akazi muri iki giye, ahaaa!”

Njyewe-“Bro! Ahubwo mfasha, niba hari aho uzi bakeneye umukozi uzambwire, ndi tayali yo kugakora rwose”

Ntwari-“Ariko rero hari umu boss ufite station ya essence tuziranye, ankunda kubi, uwamugusabira akazi?”

Njyewe-“Ntiwumva se Bro? ugerageze uze kumubwira wumve, wabona gahari sinjye nirirwa mu rugo nicaye”

Ntwari yaransezeye aragenda, murugo ryari irungu, Annie ndetse na Peace bari mu bizamini bisoza ayisumbuye, nta kundi narihanganye nshana aka radio ngo numve imiziki igezweho.

Mu saa mbiri za nijoro ndi munzu njyenyine nibwo numvise umuntu ukomanze ku muryango cyane gusa nahise menya ko atari Ntwari mukuru wanjye kuko uko yakomangaga twari tukuzi njye na Annie.

Numvise igisa n’ ubwoba mva mu cyumba cyanjye ngeze muri salon sinacana itara ndarunguruka mu kureba neza narikanze cyane mbonye…………………………………

 

Ntuzacikwe na Episode 10 yiyi nkuru ku munsi w’ejo

7 Ibitekerezo

  • Ariko mana kano ga story kararyishye. Gaelle Imana imuhe umugisha. Kevine paa we ashobora kuba akaze cyane. Humura ubwo mwongeye guhura mfite ikizere ko umwiza wo mu buto muzabonana. Gukunda gukora nisomo nkuye muri iyi episode Ganza yanxe kwicara kubera ubuzima babayemo eddy uri umuntu wumugabo

  • NKABASOMYI NTITWATEGEREZA GUTANGA INKUNGAYACU INKURU IRANGIYE UMWANDITSI ABA YITANZE RWOSE COURAGE

  • komeza uduhe nakandi ndumva mfise amatsiko

  • Courage bro

  • yooooooo mbeg Gaelle gusa Ganza ndizera neza kevine wae wo mubuto uzongera ukamubona iyi nkuru ni nziza peeee

  • mwikwirirwa mujya kure uriya muntu Ntwari agiye gusaba akazi ka murumuna we Ganza ni papa wa kevine ufite station ya essance

  • Ubuse abonye iki koko? nemereko Kevine bamaze imyaka itatu batabonana ariwe yabonye c? reka negereze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *