• 14/12/2019 7:25 55

Episode 89: Ryan yitabajwe na Directeur nk’incungu y’ubuzima bwa Sabine

KUMENYESHA

Basomyi bakunzi b’inkuru ndende, nk’uko twabibamenyesheje mbere iyi nkuru igitangira ko izishyuzwa igana ku musozo, ni muri urwo rwego tubatangarije ko Episode icumi za nyuma (91-100) zizahabwa abatanze inkunga

Inkunga itangwa ni guhera kuri 2000 Frw kuzamura bitewe nuko hari byinshi wungutse n’agaciro uha izi nkuru n’uzandika, inkunga izatangwa hifashishijwe,

Mobile money : 0783324411 no Kuri Tigo, Airtel money  0722235731 Abatanze inkunga Episode icumi za nyuma zizabageraho icya rimwe ku wa 5

Murakoze.

Episode 89…..

Nabivugaga cyane n’ ubwoba bwinshi, Mama nawe si ugutabaza abari munzu basohoka babyiganira mu muryango, ndetse no mu baturanyi batangira kutwikiriza bavuga ngo: “Mukomere! Mukomere! Habaye iki! Habaye iki?”

Twacigatiye Sabine mu gihe twamwinjizaga mu nzu, umugabo twari duturanye yahageze mu bambere,

We-“Habaye iki habaye iki? Dore re! Uwo mukobwa ko mbona…ibi niki ra? Arabarembanye se?”

Papa-“Nyabuna gira uze udufashe? Nkaho waje ukadufasha kumurandata urabaza amenyo y’ inkoko ureba umunwa wayo?”

We-“Yampaye inka! None se iyo umuntu abarembanye mumujyana mu nzu cyangwa mumujyana kwa muganga?”

Papa-“Wa mugani uyu mugabo ibyo avuga nibyo”

Mama-“Oya nta kujya kwa muganga Sabine ntabwo arwaye, ikibazo agize ndagiketse, mumwinjize abanze aruhuke”

Nasigaye inyuma ndeka abinjira barinjira, nasubiye inyuma nkata inyuma y’ inzu nikorera amaboko, umutima wateye insigane, ubwoba buba bwose, nari nongeye gukora ibyo umutima wanjye wanshiraga urubanza kenshi, Sabine yari yongeye kujya mu bihe bikomeye kubera njyewe.

Nkiri aho Mama yasohotse ahamagara,

Mama-“Ryan! Ryan! Uri hehe Ryan?”

Nakomeje guceceka ndetse ubwoba bukomeza kunyica, yansanze aho nari ndi mu gikari ndikanga,

Mama-“Ryan! Bigenze bite? Umwana wabandi umugize ute? Mana yanjye koko ibi niki?”

Njyewe-“Mama! Rwose ndarengana, ntacyo ntwaye Sabine, twari turi kuganira ngiye kubona mbona agiye kugwa, ariko banza acitse integer kubera umwanya muremure twari tumaze duhagaze”

Ibyo nabivugaga njijisha Mama ngo atambaza ibyo mubwiye bitumye agwa mu bihe bidasanzwe kuri we gusa burya umubyeyi n’ umubyeyi yamvumbuye vuba,

Mama-“Urabeshya, Ryan! Urambeshya, ibyo ari byo byose hari amagambo umubwiye atumye agwa muri coma, umwana wabandi uramubazwa, uramubazwa Ryan”

Njyewe-“Mama! None se utangiye kunshinja….”

Mama-“Nta wundi bari kumwe ni wowe, ese ubundi wagiye gusohoka hanze mu nzu hadahari?”

Njyewe-“Mama! Nyumva ni ukuri….”

Mama-“Nkumva nkumva iki? Ndabyumva ubwo washatse kwihorera, Hmm! Ariko urwo wakunze ko nta mugisha urufitemo urarwana niki Ryan? Ndaba ndeba icyo usobanurira abayobozi”

Mama yahise ansiga ngerageza kumugarura ariko biba iby’ ubusa, abisikana na Papa wazaga yihuta,

Papa-“Ryan! Turabyifatamo dute ko abantu bakomeje guhurura batubaza icyo Sabine abaye? Ese ubundi bigenze bite?”

Njyewe-“Ni ukuri kose twaganiraga ngiye kubona mbona bimubayeho, sinzi niba naba mubwiye nabi cyangwa….”

Papa-“Umva nkubwire Ryan! Ibi bintu ntabwo wabikika, uriya mukobwa ashobora kuremba cyane cyangwa bikaba ibindi bindi ukamuzira, genda ube uvuye aha hatagira umenya ko ari wowe nyirabayazana turaza kukubwira uko byagenze”

Njyewe-“Ngo ngende? Ngende njye hehe se?”

Papa-“Genda urare kwa Kokonati, mu gitondo uzinduke ugenda I Kigali, umunsi ntabwo uzaca ikibu tutakubwiye uko ameze, naho ubundi umugeni w’ abandi wamuzira”

Narumviye sinahakana, nyura mu gikari ndagenda, nageze aho Kokonati yabaga ndakomanga ndongera ndakomanga, bibaye ubwa gatanu,

Kokonati-“Ninde ukomanga aya masaha iwanjye, yewe ukomanga! Wayobye iwawe nkuyobore cyangwa wasinze nze nkudihe?”

Navuze buhoro,

Njyewe-“Kokona! Ni njyewe Ryan, kingura”

Kokonati-“Ryan?”

Ako kanya yahise akingura afite ikibando, ankeshaho itoroshi….,

Kokonati-“Uzi ko ari we koko? Injira Boss!”

Ninjiye kwa Kokonati, arakinga, byari byamucanze yaranyitegereje abura aho ampere ambaza, natangiye gukuramo inkweto,

Kokonati-“Ryan! Habaye iki? Bite ko uje aha?”

Njyewe-“Kokona! Nshumbikira mu gitondo dufate urugendo, ndashaka ko tuzinduka cyane niyo mpamvu”

Kokonati-“Uuuh? Boss! Ko dusanzwe tuzinduka nta kibazo, ko ntigeze ngukereza kenshi ko ari nanjye ngutanga, uje kurara aha ute?”

Njyewe-“Kokona! Niba udashaka ko ndara aha iwawe bimbwire ariko ureke kunkemanga, ariko ubundi uzi ko ndi Boss wawe?”

Kokonati-“Eeeh! Mbabarira rwose, mbabarira ni ukuri urisanga hano ni iwawe kuko ni wowe utumye mpabaye”

Kokonati yaratuje turaryama, yanze gukomeza kumbaza icyabaye, ijoro ryose naraye nkanuye, mu rukerera mbyutsa Kokonati tuva aho twerekeza mu gacentre aho dayihatsu yararaga, dufata umuhanda tugemura imyaka I Kigali.

Mu nzira tugenda,

Kokonati-“Ariko Boss! Ntabwo bisanzwe, ubundi ko twagendaga tuganira byagenze bite?”

Njyewe-“Nta kibazo Kokona”

Kokonati-“Cyangwa  ni wa mwana w’ umukobwa nakubwiye nakurikiye nkamugeza iwabo watumye ubura amahoro?”

Njyewe-“Nta kibazo mfite Kokona! Utakomeza kumbaza byinshi ahubwo udatuma……..”

Twakomeje kugenda tugerayo, nsiga imodoka aho bapakururiraga ndanyonyomba nkata ahantu habaga akabari, ninjira mu kumba gato bakiriragamo abakiriya aba ariho nicara.

Nkiri aho nagiye kubona mbona Nyandwi arinjiye ndikanga nawe arikanga,

Nyandwi-“Eeeh! Ryan! Ni wowe?

Nakomeje kumwitegereza sinagira icyo musubiza, yagize isoni n’ ikimwaro ntiyongera guhuza amaso nanjye, hashize akanya gato,

Njyewe-“Ndabizi utunguwe no kumbona, ariko se wari uziko tutazongera kubonana?”

Nyandwi-“Hhhhh! Ndatunguwe byo, bari barambwiye ko wasaze ukiruka ku musozi kiubera kubura byose, waje gukira se ko twari tuzi ko waguye ku gasozi?”

Nahagurutse vuba n’ umujinya mwinshi, nyandwi agira ubwoba atangira gusubira inyuma, atega amaboko,

Nyandwi-“Ryan! Mbabarira kabisa, mbabarira nanjye niko nabwiwe, Johnson niwe wambwiye ko wasaze ndetse ngo ushobora kuba wariyahuye kuko wabuze byose, ukabura wa mukobwa wakunze byo gupfa ndetse Elysie Akaka gatanya ubu akaba abana nawe,

Rwose ntunkubite mbabarira ubwo nkubonye, rwose narakosheje cyane, narakugambaniye ariko nanjye si yari njye, nari mfite impamvu, ubaye watuza wakwicara nkakubwira”

Njyewe-“Nyandwi! Ntunyibutse ibyo wakoze, ubu ntabwo nkiri wa wundi uzi, isi iracyampindura kubera nakumenye nkakwizera wowe n’ abandi nkawe, ubu naterura nkadimba hasi”

Nyandwi yasubiye inyuma ndamuhirika ava muri ka kumba aba agwiriye umuntu…ya Johnson!

Johnson-“Wowe uri nde unkubitira abakiriya?”

Johnson wambwiraga atyo ntabwo yari yanyibeshyeho cyangwa ikindi, yarongeye abisubiramo,

Johnson-“Uyu musore uzana akavuyo mu kabari kanjye ankubitira abakozi uramuzi sha?”

Nyandwi-“Boss! Uyu se aka kanya uramwibagiwe? Uyu ntabwo ari Ryan?”

Johsnon-“Ryan wa he?”

Nyandwi-“Yampaye inka? Boss! Wikwijijisha ariko, ubu se Ryan ntawe uzi koko?”

Johnson-“Reka reka ntawe nzi, nyakubahwa ko unkubitira abakozi bite?”

Naracecetse sinagira icyo mubwira, nakomeje kumwitegereza n’impeta ku rutoki, yari yambaye neza cyane ndetse yanigirije bigaragara ko ameze neza, nongeye kwibuka byinshi, umujinya ukomeza kuzamuka, gusa nibuka ya magambo Mama yambwiye ndatuza, ndatambuka bampa inzira ndasohoka.

Nagiye nihuta aho nari nasize bapakurura, ninjira mu modoka nzamura ibirahuri ndicara, natangiye kwibuka umunsi Johnson akora impanuka, nongera kwibuka ko ariho nahuriye na Elysie, nongeye kwibuka uko yahavuye ndetse n’ umunsi yacumbagiraga ankurikira avuga ko ndengana, kuri uwo munsi nari musanze mu kabari ke, akoresha Kokonati….aranyirengagiza.

Numvise agahinda kenshi muri njye, nabuze imbaraga zo kwivugisha, narihebye ntangira kwiheba.

Natangiye kwitonganya impamvu nakunze nkabura byose, aho numvaga nzabonera ibyishimo hakaba igicumbi k’ ibibazo n’ umuhangayiko, nongeye kwibuka uko nari mbayeho mbere yo guhura na Sabine, nongera kwicuza impamvu nakunze nyamara byaje ntabihamagaye.

Nongeye gutekereza aho Sabine ari, ntekereza uko Directeur yakiriye inkuru ye, ntekereza uko nzasobanura Sabine nakomeza kuremba kubera njyewe.

Natangiye gutonganya Imana impamvu njyewe itampa amahoro, igakomeza kunyegereza Sabine kandi nta mugisha twagize wo gutura mu ijuru rito ryavuye mu ijoro rimwe mumenya.

Nakuye telephone mu mufuka ndayatsa, ako kanya Gentil yahise ampamagara, ndayitegereza….nta kindi nahise ntekereza ko inkuru mbi yamugezeho, nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Gentil-“Aaaah! Ryan! Bite?”

Njyewe-“Niko byagenze gusa….”

Gentil-“Ibiki se kandi? Ubukwe bwa Sabine se bwabaye uyu munsi?”

Njyewe-“Eeeh! Oya da, nari ngize ngo hari ikindi umbajije, amakuru se Gentil?”

Gentil-“Ni meza ariko bishoboke ko hari icyo umpishe kabisa”

Njyewe-“Gentil! Mbega…nyine…Uri hehe ubu tuvugana?”

Gentil-“Aho ndi se? Ubu ndi I kanombe, uri I Kigali se?”

Njyewe-“Nihon di kandi unkundiye ukaza tukabonana waba umfashije cyane kuko nkeneye umuntu nkawe”

Gentil-“Ok! Nta kibazo, mbwira aho uri mfate aka moto nkugereho muvandi”

Gentil namurangiye aho ndi ambwira ko aje, mu gihe nari nkupye narikanze cyane mbonye nimero yuwo nitaga Papa impamagaye, natinye kuyitaba ivaho, umutima utera insigane ntiyatinze, yahise yongera, mfunga umwuka nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Papa-“Ryan! Ko bikomeye!”

Umutima warangutse ako kanya nkanda buto yo gukupa, ibyo byonyine byatumye numva nta kindi nshaka kumva, ijuru ryongeye kungwira muri ako kanya nanone mbona nimero ntazi irampamagaye.

Nabanje kuyihorera ariko nkeka ko yenda yaba ari iya Gentil wambuze, nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Numvise ijwi ry’ umusore, ariko ntabwo nahise menya neza uwo ari we, nategereje ko anyibwira nkuko benshi tubigenza nawe ntiyantindira anyibwira neza uko nabyifuzaga mumenya kandi nibuka ko namubonye tukaganira ubugira kabiri….yari Directeur, Doctor w’ ibitaro.

Directeur-“Ryan! Ni wowe wenyine wambwira icyo umwari wanjye yabaye, nahoze kare nguhamagara kuko ari wowe nari nizeyeho ubufasha bwo kumenya ukuri, ubu turi ku bitaro biriya byegeranye n’ iwanyu, Mama wawe ari kumbwira ko ari wowe mwari kumwe, papa wawe akavuga ko utari uhari, mbwira kuko ntacyo nakora ngo akanguke ntamenye icyabiteye,

Rwose bishobotse banguka unsange, ndabizi uri musaza we mu bantu bose bo mu muryango we ni wowe nabashije kumenya, wowe wateye intambwe ukazana ingemu, wowe wazanye Databukwe….nako ndagusabye, banguka turamire amagara ya Sabine niba umukunda”

Njyewe-“Sabine mu bitaro? Ariko….Directe!….Sabine….umugeni wawe….Bina….rwose…”

Ahwiiii! Nabuze icyo mvuga, nawe nk’ umuntu wakwibwira impamvu, nakupye telephone ubwanjye, nyijugunya hirya, kubera Bina bambi, maze atemba ajya munda………………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 90 y’ inkuru “Sabine” ejo mu gitondo

 

20 Ibitekerezo

  • Umuti w’ihungabana rya SABINE,ni ukumva ijwi rya RYAN.

  • Ni byiza guha agaciro ishuri twigamo rikatuvura imitima, ikiguzi si ikibazo umutima uratanga, mutuba hafi tukaba abantu aho kuba ikintu, Eddy humura rwose tuzaguha impano yacu ariko ntitukabure inkuru zawe

  • Yoooo inkuru igeze ahababaje. Gusa Sabine araza gukanguka kandi nyuma yo kumva amateka arahita aharira Sabine Ryan nziko Gentil ajya inama za kigabo aragira inama Ryan yo kujya kubwira Directeur w’ibitaro kugira ngo baramire ubuzima bwa Sabine. Gusa amatsiko ni menshi

  • Inkunga tugomba kuyitanga

  • Imana ikunda Rayan abamwanze bose bagiye kumugarukira, Sabine yafunze umutwe ahakana kumva Rayan. Inkunga tuzayitanga byo.

  • Abadatuye mu Rwanda tuzabigenza dute

  • Muraho
    Inkuru turayikunda nabazaga abatari mu Rwanda uko tuzabigenza

  • Nibyiza gutanga inkunga arikose twe turi hanze yurda ubwo ntiduhombye,
    Cga muzaduhe forfait wenda muyitunyurize kuri email cga ahandi ariko Eddy ntutume tutamenya amaherezo ya Bina bambi.

  • Mwanditsi wacu turagukunda turifuza rwose kukugezaho impano zacu ariko ntituzi aho twayinyuza twe tutari mu rda.

  • Inkunga tuzayitanga ariko ejo uzaduha ep ya 90 kuko ubu hasigaye 11.

  • Hari episode tugeraho nkayisoma nkumva agahinda karanyishe! Gusa njye nifuza ko byasoza Ryan na Sabine babanye.

  • Urakoze mwanditsi mwiza gusa iyi nkuru ntayirangije byambabaza cyane ubu se nku muntu utari mu Rwanda yabigenza gute?

  • iyinkuru ndayikundacyane sinaryama ntayisomye mbese iranyubaka nonese amafranga twayanyuzahe twetitaba murwanda please dubwire💓💓💓💓

  • Waramutseho mwarimu uha impanuro abantu bingeri zose, turagushimira kunyigisho uduha. Gutanga inkunga nibyo kdi ntakabuza tuzayitanga gusa ikibazo nikimwe. Harabana, abantu baba hanze yigihugu ndetse nabandi badafite ubushobozi kdi hagukunda ndumva mwashaka uburyo nabo mwazabafasha bagasoza iyi nkuru kuko kutayisoza byaba arukunyagwa zigahera. Murakoze

  • Mwaramutse. Gutanga inkunga ni ngombwa cyane rwose, kuko kutagushyigikira wowe Eddy nukwirengagiza.. Hanyuma niba nasomye neza episode ya 90 ntimwari kuyiduha uyu munsi? Mufa she kubyumva Wenda nshobora kuba nibeshye. Murakoze

  • Mwiriwe mwese bakunzi !

    Nibyiza gushyigikira umwanditsi, ariko rero sinzi uko turibuyibone. Murabwirwa n’iki uwatanze iyo nkunga, muduhe email yanyu tubebeze ko tuyitanze.

    Murakoze

  • inkunga twayitanze ahubwo abayitanze bazamenya bate ko mwayibonye ese episode zisigaye tuzazibona ryari, uyumunsi se iraboneka cyangwa zizazira rimwe kubatanze inkunga otherwise umwanditsi numuhanga kandi arasobanutse

  • Bjr? Mana we nagace ka 90 murakatwimye koko,?

  • Ababa mu mahanga ndumva mwakoresha world remit njya mbona yohereza kuri Mobile Money

  • Mutubwire abari iburundi uko natwe twabigenza

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *