• 25/01/2020 6:40 49

Episode 89: Bruno aranze arakomeza, kwa Boss ahakura igitumye akabari gafunga

Narikirije ndakomeza, nkihagera ku muryango nikije umutima numva ubwoba muri njye Nakomeje kwibaza icyo nje kumubaza kandi nzi neza ko ibyo nashakaga kumenya ari ibanga rikomeye nshobora no kuzira, ntangira kwibaza nti: “Ese nkomeze cyangwa mpine akarenge?”

Nikije umutima mbona naba mbaye ikigwari nsubiriyeyo aho, nateye intambwe nkomeza imbere ndakomanga ariko ntihagira unyikiriza ndongera ndakomanga nabwo ntihagira unyiraba ambwira ngo ninjire cyangwa se aheje.

Narebye imbere n’ inyuma mbona nta muntu uhari ndakingura ndungurwa no gusanga naho nakomangaga nta muntu urimo.

Narebye gusubira inyuma ariko biranga ndakomeza nicara imbere y’ameza hashira nk’ iminota itanu nta muntu mbonye, sinzi ukuntu nitegereje neza ku meza mba mbonye passport ebyiri ngira amatsiko kuko nabonaga isa na za zindi twari twaraziyeho.

Nahise niyegereza imwe mba ndayifunguye ariko n’ ubwoba bwinshi, nakubiswe n’ inkuba nsanze yanditseho amazina yanjye!

Nabaye nkukubiswe n’ inkuba ndatitira cyane mfata na ya yindi nayo ndebye mbona ni iya Tonzi ndwana no kuzishyira mu mufuka ariko kubera ubwoba mbanza mu masogisi kandi bitakunda…

Nkiri aho numvise umuntu uvugira kuri telephone abwira uwo bavuganana ngo yihangane ari mu bwiherero ubwoba burushaho kwiyongera ibyangombwa mbishyira mu mufuka w’ ikote ndahaguruka ntangira gufungura umuryango buhoro nkigera hanze nakubitanye na wa musore,

We-“Aaaah! Boss se murabonanye?”

Njyewe-“Eeeh! Boss…ibyangombwa…nta kibazo rwose turabonanye”

We-“Numvise usa n’ uvuga ibyangombwa ariko? Boss byo ntiyagukoesha udafite ibyangombwa, niyo ashaka kugutanga arabikwiba, ntuzagire uwo ubibwira ariko! Buriya mbikubwiye kubera wa munsi nyine nakwatse gutya ukampa agatubutse”

Uwo musore yavugaga ibyo ari nako nkomeza gutitira, ndeba hirya no hino agize ngo ambaze impamvu mpita mutanga,

Njyewe-“Wangejeje ku muryango se ko numva aho naciye ntarahamenya Bro”

We-“Hhhhh! Nawe uri foux kabisa, umuntu w’ umugabo ayoberwa inzira yanyuze aza? Ubwo se bibaye ngombwa ko uhunga waca he?”

Uwo musore yakomezaga kuvuga asa nuwibereye mu kinwanwa naho njyewe ninde kwihagarikaho, nabaye nkujya imbere ahita antanga aba ari we ujya imbere agenda yihuta kubw’ Imana y’ I Rwanda mbona ngeze hanze.

We-“Patron! Hanyuma se niba bibaye ukaba ubonye Job ntabwo wansigira….nawe nyine urabyumva ndavuga akandi ga supu ko kuza kurisha voka nimugoroba”

Ikikubwira umuntu ubura uko yerura avuga ibitamirika gusa sinari kujya muri byinshi nakoze mu mufuka ndamuhereza n’ ubundi nari narayabonye atankwiye, akiyashyira mu mufuka numvise mu kabari mo imbere ngo muzimye imiziki, ntihagire usohoka, kuva aka kanya aka kabari ntikangera gufunguka mutazanye ibyo tumaze kubura none aha.

Wa musore yahise yihuta, akinjira barakinga ako kanya mpita ninjira muri taxi voiture murangira aho tunyura dufata umuhanda.

Mu modoka tugenda umushoferi yakomeje kunyitegereza cyane, nari mfite ubwoba bwinshi amagambo numvise yanyeretse ko nakinaga n’ ubuzima nemera kujya mubyo ntazi, hashize akanya gato aba arambwiye mu kinyarwanda,

Shoferi-“Amakuru y’ iwacu I Rwanda se?”

Njyewe-“Eeeh! Ubwiwe niki ko ndi umunyarwanda?”

Shoferi-“Buriya hari impamvu”

Narikanze ngira ngo wenda kuva kare yahoze anshunga dore ko aho byari bigeze nari nabonye ko bya bintu bitoroshye, naracecetse ndyumaho dukomeza kugenda, twigiye imbere gato,

Shoferi-“Umaze igihe kingana gite ino se?”

Njyewe-“Ariko ushobora kuba wanyibeshyeho Shofe?”

Shoferi-“Ariko rero urangira ubusa kunsubiza ibyo ndi kukubaza, none se nti turi kuganira?”

Njyewe-“Ndumva naniwe Shofe! Ngeza aho nakubwiye nta kindi”

Twakomeje kugenda ducecetse ku mutima nti none yaba yamvumbuye akamenya aho ngiye?

Nahise nisubira,

Njyewe-“Shofe! Nugera aho ubasha guhagarara unsige gahunda nari mfite zirahindutse”

Shoferi-“Uhhh? Koko se? Ok! Nta kibazo kabisa”

Twakomeje kugenda ariko umutima ugihagaze, numvaga ko ikintu gitumye bafungirana abantu mu kabari cyanakwicisha umuntu, tugeze aho byashobokaga ko ansiga arahagarara ngifungura umuryango ahita acana itara ry’ imbere mu modoka arahindukira maze arambwira,

Shoferi-“Wigenda gutyo musore nkanjye kandi uri umwana w’ iwacu, ndeba mu maso, nubwo amajoro yampinduye, amaso agatukura nkaba nifurebye hose, ubu koko nta nubwo wakwibuka n’ ijwi?”

Uwo musore akimbwira atyo nagabanyije igihunga n’ ubwoba maze ndongera nkubitaho umuryango,

Njyewe-“Uuuh? Shofe…none se waba unzi? Ko mbona njyewe ntakwibuka? Cyakora ubaye waba unzi, unyihanganire rwose si ukukwirengagiza ahubwo iyi si yandiye isataburenge”

Shoferi-“Ndabibona ufite ubwoba, usa nuhangayitse ariko humura ugeze mu biganza by’ inshuti yawe y’ akahise”

Yahise akuramo ingofero,

Shoferi-“Ni njyewe Adam waje usanga mu iseminari tugahitamo kujya tugenda umujyo umwe tutazi aho tuzahurira mu minsi yo kubaho kwacu, nakubonye ndakumenya, uri Bruno, duherukana bandaza muri gereza nkagusigamo, burya nagarutse kugusura ndakubura, umbabarire ntabwo mbana kuriya!”

Ako kanya ibyishimo byarandenze ndahaguruka ngo muhobere nkubira umutwe hejuru ku modoka, muri ako kanya ububabare si nabwumvise nongeye kwikandira kuri hotel, hahandi nari nshumbitse nicaranye na Adam,

Adam-“Pole sana ndugu yangu, twe duhora mu modoka rero, twamenyereye kunama, wowe wamenyereye guhaguruka ubwo iseminari yarakuryoheye”

Njyewe-“Hhhhhhh!”

Adam-“Nkubeshye se? Twiga mu iseminari ikintu cyose cyabaga ari haguruka, aba frère baza…Adam haguruka utubwire….Joel haguruka utubwire, none nawe umenye ko ari njye urahaguruka ngo…”

Twakomeje guseka twisubirira mu kahise ari nako dusangira…koko byari bikwiye muri ako kanya, yangiye kumubwira iby’ urugendo rwe,

Adam-“Bruno! Burya Imana ihuza abantu bakabana bakamenyana izi aho bazahurira, ntabwo ushobora kumva agaciro mpaye kongera kukubona, burya tubonana naraye ntamiye ka manyinya nkanduranya nkarara muri gereza nari ndi mu nzira nziza ingeza ino,

Nari mfite umukobwa ukuze twamenyanye nkora muri restaurant kuko nkirangiza burya ubuzima bwaranshanze mbura inzira, mbona ikiraka cyo kujya nseriva muri iyo restaurant, uti uwo mukobwa twamenyanye gute rero, ndi hano gute?”

Njyewe-“Nguteze amatwi n’ amabinga wa mugani wa babandi”

Adam-“Reka ibyo by’ amabinga wowe ntiwayigeze, nuko ubwo Boss wanjye akaba afite umukobwa bakundana wankundaga kubi, iyo yabaga yaje kumureba wabonaga ko ari njye ashaka kwivugishiriza ngo kuko namusetsaga”

Umunsi umwe yaje, yansigiye agapapuro mu ibanga kanditseho nimero ze, muhamagaye ambwira ko hari icyo yifuza ko tuganira ambwira aho duhurira nanjye  umunsi warageze ikibuno kimpa amaguru jugujugu dore ko ayo gutega ntari kuyabona, ayo nahembwaga yose nayabumbiraga hamwe ngaha nyiri nzu nakodeshaga”

Njyewe-“Ayayaya! Ko wahuritse muvandi!”

Adam-“Bivugwa se? Ubwo nagezeyo ntungurwa nuko ambwiye ko yakomeje kuntekerezaho ndetse ko yankunze, nko Boss iyo bari kumwe ntamusetsa nkanjye ngo ahora amushihura, ngo amukundira ifaranga ntamukundira ko amushimisha”

Njyewe-“Eeeh! Ibyo se byashoboka?”

Adam-“Erega ntabwo nakubeshya! Ubwo nyine nahise mbyemera ntashidikanya kuko n’ ubundi numvaga bibaye atari urukundo amfitiye ntaba mbikwiye, niyeguriye umugore wa Boss gutyo, akajya antwara iwe rwihishwa tugasangira, nyuma y’ igihe nibwo yambwiye ko ashaka ko nshaka ibyangombwa vuba tukijyanira tukaza kwibera ino”

Njyewe-“Yampaye inka! Koko se?”

Adam-“Bidatinze ibyangombwa narabibonye agenda mbere musangayo, hashize nk’ amezi atatu ya buki, ibintu birahinduka, ambwira ko amafaranga yazanye ari ayo yibye Boss hahandi nakoraga”

Njyewe-“Ayiweee! Ye?”

Adam-“Yambwiye ko ayo yazanye ashize bityo tugomba gutangira gushaka uko tubaho, nta kundi naremeye ntangira gutera ibiraka hirya no hino, ngaho mu bukomisiyoneri, ngaho mu gutwara imodoka…yewe, byarangiye uwo mukobwa antaye arigendera ndirimba urwo mbonye”

Njyewe-“Yebaba weee! Ariko se ubwo urumva utarizize kweli?”

Adam-“Umva Bruno ra! None se wigeze wumva hehe iyo mbimenya iza mbere? Buri gihe yiyizira nyuma sinzi uko yabaye”

Njyewe-“Hanyuma se byaje kugenda bite Bro?”

Adam-“Nyine ubwo nirwanyeho nsimbuka imisozi, nsimbuka ibibaya mba mbonye akazi k’ ubukonvayeri, ndagakora….bidatinze mba mbonye umuntu umpa iriya taxis voiture nkoresha, hanyuma ngira amahirwe mukorera neza twumvikana kujya nkora nyimwishyura buhoro buhoro ubu narayegukanye”

Njyewe-“Woow! Ntiwumva se! Kora aha rwose wanze gucika intege, burya iyo inzira imwe yanze ntusubira inyuma, ibyo wubatse bishobora gusenywa n’abantu ukagera aho wumva nta jambo ufite gusa iyo uharanira gukomeza urugendo wemera kugorwa no gutangira bundi bushya ukaruhuka utsinze”

Adam-“Urakoze cyane Bruno! Ubu rwose nta kibazo, Nairobi yarandyohanye sinapfa kuhava kuko nkorera amafaranga menshi kandi mba ahantu heza, ntabwo ugomba kugenda ahubwo utansuye”

Njyewe-“Kugusura se…”

Adam-“Ko mbona ujijinganya se ntabwo ushaka kumenya aho mba? Oya Bruno! Oya rwose ugomba kuza, nako maramo icyo kunywa ufite ay’ irijoro tuyaramire ureke kurara muri hotel mfite iwanjye”

Nakomeje gutekereza byinshi, ntangira kwibaza uburyo nakwizeramo Adam nkemera tukajyana iwe, umutima umwe wambwiraga kugenda uwundi uti uzi ibyo Queen yagukoreye? Ko ubonye ibyangombwa wafashe inzira ugataha?

Nongeye kwibuka kandi uko nabanye na Adam mu buto bwacu, akanyakira ku ishuri tugasangira inzira y’ amahirwe imyaka itanu yose, muri ako kanya yari amaze kumbwira ibye byose…naramwizeye,

Nanzuye ko byanga binoga ari we ugomba kuba inzira yanjye yo gusubira iwacu ndahaguruka njya gufata ibikapu byanjye, mu gihe nari ngeze hanze nariyumviye…..ako kanya nsubirayo mfata n’ ibikapu Tonzi yari yarasize byose mbishyira mu modoka, dufata umuhanda.

Muri iryo joro Adam twagiye anyereka umugi mwiza, twageze iwe bidatinze avuza ihoni turategereza gato,

Adam-“Hano rero niho nibera”

Njyewe-“Eeeh! Ndabona uba ahantu heza kabisa”

Adam-“Hhhh! Wari wabona se? Uyu erega uyu ni umugi w’ agafaranga, ariko bisaba kurara amanywa n’ ijoro nka gutya nyine”

Narikirije twinjira mu rugo kwa Adam, amfasha gukuramo ibikapu abonye isakoshi ya Tonzi arikanga,

Adam-“Yampaye inka! Usigaye ugendana n’ amasakoshi se?”

Njyewe-“Kuyagendana se shahu….byihorere uraza kumenya byose”

Adam yanyinjije aho yabaga heza nicara  mu ntebe nziza  we ajya kubika ibikapu byanjye, nasigaye njyenyine muri salon ntangira kwitegereza ibyari muri salon namwe murabizi iyo ugeze ahantu bwa mbere, nkiraramye nagaruye amaso ntungurwa no kubona icyo ntari niteze kubona………………………………………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 90 ejo mu gitondo

0 Igitekerezo

  • Ahwiii, umwanditsi na none arakoze cyane. Mama se kumenyana na Adam byabaye inzira yo gucamo ngo arangize byose? Ariko yibuke ko ahantu hose ari gushakishwa yitonde nashaka ave ku izima atahe ariko byaba byiza atahanye na Tonzi mama. Ni iki kandi Bruno atunguwe no kubona ku nshuti ye y’akahise ariwe Adam? Ahaaa, reka tubitege amaso umwanditsi arakoze cyane.

  • N’ubwo Bruno ari mu mazi abira Imana imukuye mu menyo ya Rubamba.Koko Imana ntaho itakiriza umuntu, tekereza kuba Bruno yarakijijwe n’uko boss yagiye kwituma.Ese mama Bruno abonye nde kwa Adam?Aho si Tonzi?Amatsiko ni menshi ni aho ejo.

  • Ahwiii Imana ishimwe ko Bruno arokotse akabona n’ibyangombwa bye gusa boss ni Serge ahubwo iyo arara muri Hotel bari kurara bamwishe ahubwo Adam aramubera icyanzu cy’Imana. Ikindi umugore wabanaga na Adam ni Mugeni. Umwanditsi courage

  • Yebabawee!!ntekereje ko Bruno asanze ifoto ya Maman we kwa Adam wasanga ariwe mushiki we yajyaga amubwira kera bari Ku ishuri!!Disi Bruno Imana iri kumwe nawe kuko bashobora bamushakishiriza kuri hotel bagasanga arahavuye!!abwire Adam byose ubundi amufashe gusubira I Rwanda,kuko najya gushakisha Tonzi nawe azafatwa,ahubwo ahite atanga amakuru kuri police na Tonzi ntibizatinda atabonetse n’abo bagome bagahanwa.

  • ESE izindi episodes wazibona gute

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *