• 15/12/2019 6:55 03

Episode 88: Sabine yemeye gutega amatwi Ryan impitagihe

Sabine-“Ese? Naho ubundi ndarara”

Akivuga atyo narikanze cyane, nibajije niba koko Sabine ararara cyangwa atebya, mu gihe nkibyibaza,

Mama-“Yooooh, yego disi, humura uburiri bwawe burashashe”

Narahagurutse ndasohoka, ndeba icyo kirere kiza , nitegereza inyenyeri zari zatangiye guseruka, byanyibukije rya joro nkingurira Johnson acyuye Sabine nk’ indaya.

Muri ako ako kanya uwo nitaga Papa yahingutse aho, akimbona arikanga ambwira vuba,

Papa-“Bite sha Ryan, ko uri hano kandi uriya mukobwa ari wowe yaje kureba? Na nubu ntabwo wari watuza ngo wumve ko atakiri uwawe, ko kuba yaje kukureba ari uko atakwanze ahubwo ari uguha agaciro ko mwamenyanye?”

Njyewe-“Oya ntabwo namuteye wenyine ahubwo nari nje gato ngo mbanze nibuke ibihe byanjye nawe nihereye, nemere ko agiye”

Papa-“Ibi he se shahu kubyibuka ko bitakubaka ahubwo bigusenya, wowe muhe umwanya akubwire akari ku mutima ibindi byo nta mpamvu yo kubyibuka, buriya urukundo ni inzira ikomeye, ubu se ko yenda ariwe mukobwa umwe rukumbi mwakundanye, babaye ari nka batanu wajya wibuka ibihe byiza mwagiranye ukabivamo? Wakwisanga ku gasozi pe!”

Nakomeje guceceka, hashize akandi kanya gato,

Papa-“Naho ubundi ariko nawe gira urongore byihuse, atazagira ngo waraburaniwe, n’ abandi bantu bakajya baguseka”

Njyewe-“Papa! Ntabwo ndi gusiganwa na Sabine, igihe nikigera nanjye icyo gikombe ntabwo kizandenga”

Papa-“Ahaaa! Wa mugani nta mpamvu yo gusiganwa, tegereza umunsi wawe, ndabizi kandi ni vuba, aha hantu harahumura ubukwe”

Njyewe-“Hhhhh! Koko se?”

Papa-“Cyane rwose,….uuuh? Iyo si telephone yawe numva isonera mu mufuka ra?

Nakoze mu mufuka vuba nyikuramo natunguwe no kuba Cedro nyuma yo kuduta akagenda arakaye yari ampamagaye, papa yahise yinjira mu nzu nanjye nkanda yes nshyira ku gutwi…

Njyewe-“Hello!”

Cedro-“Bite bite Ryan! Amakuru yawe wangu? Eeeh!”

Njyewe-“Amakuru ni meza rwose turaho turashima Imana”

Cedro-“Ewana nawe waragiye uricecekera kweli? Wabonye gutandukana kwanjye nawe bikwiye? Nategereje ko umpamagara ndaheba”

Njyewe-“Urumva nari guhera he nguhamagara mu gihe wansize kuko utashakaga kuba hamwe nanjye? Narifashe nubaha ugushaka kwawe, ngira ngo uranzi aho unsize niho unsanga”

Cedro-“Erega byose si ikindi Ryan! Ni ishyaka mba numva nakurwanira, gusa aho bigeze rwose ntabwo nzongera kugutegeka, nari nzi ko uzigarura ukansaba imbabazi ukanyumvira ariko nabonye utavugirwamo”

Njyewe-“Cedro! Buriya erega hari igihe biba ngombwa ko umuntu aba ari we umenya ikimukwiye, ntabwo nanze kukumva”

Cedro-“None se koko Sabine arakomeje agiye kurongorwa na Directeur pe?”

Njyewe-“Cyane! Ahubwo ubu tuvugana ari hano mu rugo”

Cedro-“Yeee? Ngo ari aho iwanyu? Hahaaa! Ryan! Wagira amahirwe rwose, erega ntabwo yakwemera kugenda gutyo gusa, yaje kugusezera ahubwo ntubure ubwenge iri joro riraza kuba ryiza kuri wowe”

Njyewe-“Ngo?”

Cedro-“Ntabwo ubizi se ko iyo umukobwa mwakundanye agiye gushyingirwa atajya agenda gutyo gusa?”

Njyewe-“Ubwo se ushatse kuvuga iki Cedro?”

Cedro-“Hhhhh! Yewe Ryan! Uziko nta makuru ufite? Ntuze kuba indangare, Sabine aje kugusezera nyine….nizere ko washashe neza kandi ubwire abana baryame kare! Hhhhh!”

Njyewe-“Hhhh! Cedro we! Wamenya gutebya ukaba umwe rwose”

Cedro-“Umva kandi ra? Wasanga ubifashe nko gutebya? Birasanzwe, ibyo n’ ibisanzwe ahubwo se ntabwo wari ubizi?”

Njyewe-“Reka reka, nari kuba nabibwiwe niki se?”

Cedro-“Bimenye rero ahubwo reka mbe nkuretse ndumva iri joro ufite akazi kenshi, ubwo uzambwira ejo uko byaraye bigenze”

Cedro yarakupye, ako kanya ndimyoza nkomeza kwitegereza ikirere, nkiri aho numvise ijwi rimpamagara…

Mama-“Ryan! None se wahisemo gusiga Sabine munzu uza kwihagararira hano? Twategereje ko ugaruka turaheba? Disi ngwino uganirize undi mwana dore ni wowe wamuzinduye, akemera no kurara ngo aguhe umwanya”

Njyewe-“Mama! Uyu mwanya mpagaze aha nitegereza iki kirere ureba kiri kunyibutsa ijoro ry’ intangiriro y’ urugendo rwanjye na Sabine, iri rikaba iherezo ryarwo”

Mama-“Ryan! Ariko nari nziko ibyo bitakiri mu kwicuza kwawe kuko warangije kwiyakira?”

Njyewe-“Mama! Kwiyakira byo nariyakiye ariko nakiye ibyo ntashoboye guhindura, iyo mba nabihindura….”

Mama-“Oya mwana wanjye  wikwifuza gusenya urw’ abandi ahubwo uzasabe Imana izakuganishe ku wundi nka Sabine”

Muri ako kanya nibwo namenye neza ko nubwo nihagazeho ariko nari narihebye ko ntazabona undi nka Sabine, tukiri aho …

Sabine-“Ryan! Koko wanze urampunga ntabwo ushaka ko tuganira? Mama Ryan! Rwose munyingingire niyo twaganira bwa nyuma ariko basi ngende nsize mbohoye Ryan…”

Mama-“Humura mukobwa wa, ntabwo Ryan yanze ko muganira ahubwo akunda kenshi gusohoka muri aya masaha akaza kwitegereza inyenyeri kuko ariho yibukira byinshi, ahubwo reka mbahe umwanya….”

Mama yadusize aho aragenda, hashize akanya ndahindukira, mpuza amaso na Sabine, ukwezi kwari kwamucanyeho asa neza nako,

Sabine-“Ryan! Nizere ko umutima wawe utuje, nizere ko umubiri wawe utoshye, ndakeka ubwenge bwawe utabutumye kure kuko ndaye ntashye iwanyu, byanjemo kandi nagombaga kubikora”

Njyewe-“Humura ndatuje, nta kibazo rwose ntacyo umutima wanjye ukomanga umbaza kitari amahoro, ahari wabimenye ko nari nkeneye ko tuganira bwa nyuma mbere yuko ujya kubaka urwawe”

Sabine-“Narabizirikanye Ryan! Igihe cyari iki, nari nje kukubwira ko agahunda wanteye ubu kagiye nka nyomberi, rwose ntacyo nkigushinja, ubu nabaye mushya niyo mpamvu wabonye ntakikubona ngo ubone amarira ku maso yanjye”

Njyewe-“Oooh! Ni byiza cyane, nanjye niyo mpamvu nemeye kukujya kureee….nkagukura ku nkeke yo kumpa imbabazi, nagiraga ngo ubanze utuze wakire ko nahemutse gusa ntiyari kubwanjye Imana yo mu ijuru niyo izi byose”

Sabine-“Ryan! Koko na nubu uracyatsimbaraye wanze kwemera ibyo wakoze? Humura wikomeza gucumura urahira izina ry’ Imana, Ibyabaye byarabaye, narabyakiye, erega guhemuka bibaho gusa buriya nubwo bigoye kubabarira umuntu utemera icyaha yakoze njyewe narabyihanganiye, umunsi wansabye imbabari nabwo nzakubabarira”

Njyewe-“Sabi! Koko wirengagije amajoro yose naje ntakamba ngo umbabarire ukanga kuntega amatwi?”

Sabine-“Hmm! Ryan! Ahubwo se ubundi buriya warwanaga niki? Iyo wemera ukaguma mu rugo rwawe ubu ko ruba rukomeye, ko atari njye buriya wari ugenewe? Wihangane rwose ntiwicuze kandi ntubabare, hababaye njyewe, gusa ntabwo nzongera kubabara ukundi”

Muri ako kanya sinzi uko byaje, nananiwe gutuza imbamutima, ndahindukira ntangira gutonganya cyane Sabine,

Njyewe-“Sabi! Kuki wemeye kumpa umwanya ariko ugiye kunsezera, kuki utanteze amatwi mbere ukaba uyanteze nyuma? Oya..oya Ibyambaye wabigize urwitwazo rwo kundeka iyaba atari urwitwazo ntiwari kuba ukimfata nk’ umuhemu, kandi waranze kunyumva, kuri wowe ntushaka no kumenya ukuri kundabyemo,  niba ari ibyo nta mpamvu yo kuza kunsezera mbonye, ahubwo uje kunshinyagurira no gutoneka inkovu z’ urukundo”

Sabine-“Oyaa! Oya  Ryan! Mbabarira utuze nkubwire”

Njyewe-“Sabi! Agahinda ntikica kagira mubi, naguye mu mutego biba ikosa ritababarirwa, ariko niyo byari kuba icyaha ntabwo wari kumpana kariya kageni, Sabi!…Sabi!”

Ya marira ya Sabine yisutse ubwo, nkomeza kunanirwa kubihagarika nkomeza kumubwira,

Njyewe-“Sabi! Nagukunze uri umwe, nahangayikishijwe nawe, mpagarara ku maguru abiri ngo mbuze buri undi wese kukwiharira, amajoro ntazibagirwa nararaga ntekereza ijuru rito ryanjye nawe, nkibona njye nawe turi ibendera rirangamiwe na bose,

Sabi! Naragukunze ndongera ndagukunda kugeza ubwo niswe umusazi, ntabwo nigeze ngira ipfunwe kuko icyo nari kwitwa cyose kubera wowe nari kwemera nkakitwa ariko wowe ubwawe n’ abandi bakamenya ko ngukunda bitagereranywa,

Sabi! Ntacyo ariko ndagushimira amahirwe wampaye yo kuza mu buzima bwawe, ndagushimira kandi ko wanyishimiye ukankunda muri biriya bihe, kuri njye biragoye kuzibagirwe ibihe by’ ibyishimo nagiranye nawe, gusa kandi nishimiye ko wabonye undi uzakwitaho kundusha, akakugenera ibyihimo wabuze iwanjye”

Sabine-“Ryan! Mbabarira urekera aho kuntera agahinda, nta yandi mahitamo nari mfite”

Njyewe-“Sabi! Amahitamo yo kunyumva byonyine umunsi umwe mu minsi yose twari tumaranye warayanyimye, nanjye namenye ko ntabikwiye nkomeza guhatiriza, gusa unyima ayo mahirwe”

Sabine-“Ryan! Basi mbabarira umbwire uko byagenze kuko ndabona ukiri wa wundi, birashoboka ko ibyabaye atari kubwawe”

Muri ako kanya Sabine yansabye kumubwira uko byangendekeye, umwanya waje impitagihe, narebye kumubarira uko byagenze nyamara ntacyo naramiraga, nanze kwirushya,

Njyewe-“Sabi! Ubu nibwo wibutse kunyumva?”

Sabine-“Yego Ryan mbwira, hato utazagira ngo nabonye undi ndagusiga, ntabwo nakwibagirwa ko twakundanye, niyo mpamvu ngusabye ngo wemere icyaha unsabe n’ imbabazi, dukomeze ubuzima tutishishanya”

Njyewe-“Sabu! Ibyo bizaza nyuma y’ ibihe, ukuri iyo gutinze kumvwa nyirako yemera amakosa ngo nyir’ uguhemukirwa aruhuke yongere yishime, nzakwigurana iteka nemere amakosa kugira ngo ubohoke ubeho ntakigushavuriza umutima kuko wababaye bihagije kuva ukiri muto,

Icyo naharaniraga warakibonye, disi uzagire urugo ruhire, uzabyare kobwa na hungu, uzavemo umubyeyi ubereye u Rwanda, uzaberwe no gutega urugori, ntabwo nzibagirwa Bina Bambi”

Sabine wari uhagaze imbere yanjye yipfutse mu maso, atsikimba arwana n’ amarira, sinzi uko yataye imbaraga agiye kugwa ndamuramira, ako kanya Mama ahita asohoka,

Njyewe-“Mama! Mama! Mfasha…. Sabine…Sabine…”

Nabivugaga cyane n’ ubwoba bwinshi, Mama nawe si ugutabaza abari munzu basohoka babyiganira mu muryango, ndetse no mu baturanyi batangira kutwikiriza bavuga ngo: “Mukomere! Mukomere! Habaye iki! Habaye iki?”…………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 89 y’ inkuru “Sabine”

 

24 Ibitekerezo

  • Ryan,kuki wanze kumubwira uko byagenze??? Alivugiye ko bishoboka ko ibyabaye atali k’ubwawe…

  • Nibamujyane kwa muganga Directeur amwiteho akire vuba bakomeze ubukwe,njye icyo mbona ntashaka nukugira abandi bantu bababara mu rukundo *Samantha*Directeur* Sabine yatinze kumwumva kdi ubu basigaye bavuga ngo iyo utinze birapfa😎

  • Niyumve agahinda yateye Ryan ubwo yamwimye umwanya wo kumwumva. Gusa Ryan nawe nareke gukora nkawe ubwo yemeye kumutega amatwi amubwire ukuri anamenyereho ko yahubutse kutamwumva ndavuva Sabine. Amaherezo Dr arakama ikimasa tu kuko Sabine agiye kongera kuba uwa Ryan. Ahubwo Dir nabahe umwanya. Singaho ndarondogoye umwanditsi Imana ikomeze ikwagurire impano amatsiko ni menshi ushaka iyi wknd wayigira special ukaduha akandi ka zode. Be blessed

  • Amahoro Nshuti banyeshuri,na mwarimu dukunda.Wkend nziza mbere nambere.
    Ryan na Sabine bari hafi kugera kuntzinzi.
    1)Sabine arashaka kumva Ryan,
    2)Sabine amenyeneza ko Ryan atamuhemukiye abigendereye,
    3)Umuti w’ihungabana Sabine agize ni ukuganirizwa na Ryan byonyine gusa.
    4)Mwibuke ko DOCTOR yemereye Ryan kuba hafi ya Sabine, bivuzeko birarangira RYAN abwiye SABINE uko byamugendekeye.
    5)Ubukwe burasubikwa,kubera uburwayi bwa SABINE,
    6)SABINE ntakunda Doctor, yafatiwe mu mutego w’intimba,yemera uwamubwiraga ko azamuhoza.
    UKO MBYUMVA:ntibikwiye kombabara ngo nshimishe abandi.kdi igikomere cy’urukundo ubana nacyo ubuzima bwawe bwose

  • Akarikuwundi karahandurika! Sabine nawe niyumve uko bimera,gusa Ryan nave kwizima amubwire byose hakiri Kare, wenda Sabine hari ibyoyahinduragusa Samantha nawe arahita akuraho! Directeur we nubundi yari nko gusara ayo atabibye!

  • Hhhh oya Directeur ntiyasaruye aho atabibye kuko atari we wabatanije ahubwo Sabine yarahubutse yishora mu rundi rukundo kandi atazi ko agikunda Ryan nubwo yangaga gukomeza kubitekereza kubera umujinya watumye yanga no kumutega amatwi yari akwiye kwiyakira rero akemera kubana n’ibyo atabasha guhindura kuko nasubira inyuma azahemukira uwo bagiye kubana urwango noneho rube inzira ndende irimo abantu benshi

  • Mwanditsi! Turagusaba mu buhanga ufite uvutse isano hagati ya Ryan na Samantha Ku buryo Samantha na we atazababara kandi yaragize neza. Ubundi doctor urebe uko umugenza Sabine akomeze na Ryan, kuko bitabayee sinzi ko Sabine yazubaka.

  • Karabaye

  • Hahhhh.kabebe aransekeje cyane ngo uvutse isano hagati ya Ryan na Samantha ngo ubundi Direucteur nawe urebe uko umugenza.ese ubundi Sabine arinda guhungabana yajyagahe? Niba yaranze Ryan yaramwanze nyine arakomeza kumwikururaho mubiki amukomerekereza umutima kandi Ryan yararimo kugenda yiyakira buhoro buhoro.aho bigeze Sabine nareke Ryan amuhe amahoro nkuko nawe yayamuhaye agende arongorwe neza.

  • Umwanditsi Bravooo urabizi mbegs inkuru nzizaaaaaa

    • Najyaga nsoma simvuge ariko noneho ndumva ngize ubwoba ndandika.
      Abakobwa benshi bagira defaut yo kutibagirwa abo bakundanye,bityo bigatuma batubaka neza bikaba byavamo no gusenya.
      Uyu ko agiye gushaka yumvise kujya gusezera Ryan biri bumumarire iki cga biri buzure iki?cga arashaka afa tour umugani wa Cedro

    • Mwaramutse neza mwanditsi! Inkuru ko mwayitindije wongeye kurwara? Turategereje

  • Kudos to Eddy, nkunda cyane ukuntu udutungura pe! mu ntambwe 11 nimwe dusigaje hagomba kugarukamo Elyse na mama we na wa mu papa wa Elyse bicuza amafuti yabo, Cedro akamenya ubuzima icyo ari cyo no kubaha Muntu, Johnson n abavandimwe be na Mamannabo bakaza guhamya ibyiza Imana ikora, kandi nkeka ariho film itangiriye neza, kuko Sabina yarababaye kandi gukomereka cyane mu buzima bigeza kure bigatuma umuntu agera aho aba egoiste. Ryan kandi nawe ni uko ni abana bombi bakuriye mu mateka akomeretse. Gusa banavugako twese turi abasabirizi b’urukundo kandi ko urukundo rumeze nk’ikinyugunyugu, uko ushaka kugifata kiraguruka, ariko iyo witonze ukakirekerera uburenganzi bwacyo kiza kigahagarara ku rutugu. Sabine na Ryan baraziranye cyane ku buryo bakubaka rugakomera, Mu gihe Director yakubakura ku rukundo-ruhozanyo yemerewe. Samantha we akubakira ku rukundo-nyishyurano (mpa nguhe wa).
    Muri byose gusa ndongera nkashimira umwanditse, ko muri iyi nyandiko harimo inyigisho yo gutuza no gutega amatwi, guca bugufi, no kwakira ikirikuba muri ako kanya umuntu ategereje ikiri ikiza, Urukundo ni rwogere

  • Kudos to Eddy, nkunda cyane ukuntu udutungura pe! mu ntambwe 11 nimwe dusigaje hagomba kugarukamo Elyse na mama we na wa mu papa wa Elyse bicuza amafuti yabo, Cedro akamenya ubuzima icyo ari cyo no kubaha Muntu, Johnson n abavandimwe be na Mamannabo bakaza guhamya ibyiza Imana ikora, kandi nkeka ariho film itangiriye neza, kuko Sabina yarababaye kandi gukomereka cyane mu buzima bigeza kure bigatuma umuntu agera aho aba egoiste. Ryan kandi nawe ni uko ni abana bombi bakuriye mu mateka akomeretse. Gusa banavugako twese turi abasabirizi b’urukundo kandi ko urukundo rumeze nk’ikinyugunyugu, uko ushaka kugifata kiraguruka, ariko iyo witonze ukakirekerera uburenganzi bwacyo kiza kigahagarara ku rutugu. Sabine na Ryan baraziranye cyane ku buryo bakubaka rugakomera, Mu gihe Director yakubakura ku rukundo-ruhozanyo yemerewe. Samantha we akubakira ku rukundo-nyishyurano (mpa nguhe wa).
    Muri byose gusa ndongera nkashimira umwanditse, ko muri iyi nyandiko harimo inyigisho yo gutuza no gutega amatwi, guca bugufi, no kwakira ikirikuba muri ako kanya umuntu ategereje ikiri ikiza, Urukundo ni rwogere

  • Eh, ko bitoroshye ra? mwanditsi rwose umfashe mu byo ukora byose ntubanishe Sabine na Ryan pe! kuko Samantha nawe yakomereka bikamutera gutanga Ryan kuri Ntwari.
    Sabine nakire vuba yubake, Ryan na Samantha nabo bubake urwabo. Bazafashanya kubaka urugo rukomeye.
    Ntihagire rwose ibindi bikomere bizamo pe! Nta bindi bibazo nshaka kobiza muri iyi nkuru rwose.
    reka hatangire umunezero.

  • Eh, ko bitoroshye ra? mwanditsi rwose umfashe mu byo ukora byose ntubanishe Sabine na Ryan pe! kuko Samantha nawe yakomereka bikamutera gutanga Ryan kuri Ntwari.
    Sabine nakire vuba yubake, Ryan na Samantha nabo bubake urwabo. Bazafashanya kubaka urugo rukomeye.
    Ntihagire rwose ibindi bikomere bizamo pe! Nta bindi bibazo nshaka ko biza muri iyi nkuru rwose.
    reka hatangire umunezero.

  • birakaze , Sabine nakanguke atarajya kwamuganga ,maze Ryan amubwire byose ,mubigaragara Bina na Ryan baremewe kubana ,ahubwo umwanditsi wacu yiyeranje azahuze Samantha nundi musore , noneho directeur azabe afite undimugore utazwi , noneho Ryan asubirane na Sabina

  • Ariko abarwanya ko Rayan yabana na Sabine barashingira kuki? Ni uwe, Ahubwo Sabine n’umufungamutwe, Rayan nawe arakazwa n’ubusa. Bose kubana kwabo Ni ikosi, Bose ntawemerewe gukosereza undi, Rayan arahubuka ntakenge ashyiramo.

  • Ahubwo Rayan yari gufata recodi Ntwari. Ubundi akamutanga kuri Police. Agahuza Samantha nawamusore umucururiza bagafatanya iduka rifuha, agakurikira Kokonati, akamwereka kwa Sekuru. Ubundi Directeur azasange avukana na Maman Sabine nibajya gutanga imyirondoro, noneho bazamuhuze na Gaele. Ubukwe buzabere rimwe, Cedro, Gentil, Rayan, Directeur, Samantha, na Coconati. Ndetse Nyandwi azashakane na Elisia, Jhonson nawe azashake undi, singe wahera.

    • Hhhh wallah ahubwo umwanditsi akwisunge kuko iyo final yawe yaba iryoshye. Ufite Imagination ihambaye. Lol

  • uyu munsi bimeze bite

  • mwaduhaye next ep

  • Waramutse Eddy, dutegereje episode ya 89, erega izi nkuru ziba ziryoshye cyane Ku but yo ntibyapfa kugukundira kugira I kind I ukora utarasoma episode ikurikiyeho. Ntibunda. Eddy dutabare uyishireho. Turakwinginze. Gusa uri umuhanga pe!

  • Mwanditsi uri umuhanga pee ikigaragara uzi ibibera mu nkundo ziri hanze aha. bamwe barahuka bashaka kugaruka bikaba ingorane. Gusa ndiifuza ko Ryan yabana na Sabine kuko ntazashobora kubana na Directeur kuko aracyakunda Ryan, na Ryan ntakunda Samathan ikibahuje nikibazo cya Ntwali. Episode ikurikira plse

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *