• 27/01/2020 8:21 18

Episode 88: Papa Kevine atari yamenya ukuri yemeye kwishyura ibizagenda mu bukwe byose

Njyewe-“Ni byinshi, nkubwiye ko mfite n’ amadeni y’ abandi, amarange ncuruza si ayanjye, n’ umwanzuro nafashe warampombyeye, Boss twaraburanye ndamushaka nkamubura…byose….mbega Kevi! Umutima uragufungukiye sinzi ko wabyakira gusa ntabwo nagera kuri iyi ntambwe ngo ndeke kukwiyereka wese nk’ umugabo wifuza ko uzamwishimira mu buzima usigaje ku isi”

Kevine-“Ibi niki Mana yanjye koko? Ganza!”

Njyewe-“Ndi umunyakinyoma imbere yawe Kevi! Ndi umwirarizi ndetse ndi umutekamutwe, gusa igihe niki nshiye bugufi imbere yawe ngo ngusabe imbabazi, urukundo ngukunda ntabwo rutumye ndenza uyu munsi ntakubwije ukuri”

Kevine yasutse amarira menshi, ngize ngo mwegere muhoze aranyiyaka nkomeza gutakamba,

Njyewe-“Kevi! Ndakwinginze dore mpfukamye imbere yawe, ndagusaba imbabazi mbikuye ku mutima, nubwo ntakwitwaza urukundo ngo ngutuze mu kinyoma ariko kandi byose nabikoreye urukundo rwo mu buto ntifuzaga kubura kuko hari byinshi ntari mfite”

Kevine-“Ganza! Ntabwo nshobora kukumva habe na mba, ntabwo wambwira ko wifashe ukambeshya nkishima kubera ko unkunda, byongeye ukanabeshya Papa utanamwubashye?”

Njyewe-“Kevi!…”

Kevine-“Wimpamagara Ganza! Wimpamagara ntacyo ufite cyo kumbwira, ibyo wambeshye birahagije, ntabwo nari nzi uwo uri we, cyakora warakoze ntabwo nzongera kwizera umwana w’ umuntu”

Njyewe-“Kevi! Kevi!”

Kevine yahagurutse vuba, nanjye mu guhaguruka vuba nakomye ameza ibyari biriho birameneka, mu gihe nabitoraguraga nagiye gutambuka ageze ku marembo, niruka mukurikira,

Njyewe-“Kevi! Kevi!…mbabarira ndagusabye nyumva, ndakwinginze mpa akanya gato niyo kaba ari akanyuma….

Kevine yanyimye amatwi ibyo nari ndi kuvuga ntabwo yigeze abyumva, yakomeje kugenda agana ahantu haparikaga taxi voiture yinjira muri imwe nanjye nyinjiramo, abibonye atyo ayisohokamo nanjye nkomeza kumukurikira,

Kevine-“Ganza! Ndagusabye ndeka njyenyine! Mpa amahoro yanjye umvire mu nzira ndagusabye”

Njyewe-“Kevi! Mbabarira dore mpfukamye imbere yawe, nsaba icyo nakora ngo wongere unyizere”

Ntabwo natinye abandebaga, napfukamye aho Kevine watembaga amarira ku maso ahita agenda yihuta ansiga aho, nshika intege nshinga ibiganza abantu baranshungera bose babaza ikibaye.

Mu gihe nari nkiri aho hari umusore wahingutse aho nari ndi maze ahita aca bugufi arampagurutsa amvana mu bandi.

Twageze hepfo gato ahantu hari ibiti ndicara nkomeza kubika umutwe mu maguru, ahita ambaza vuba,

We-“Bite byawe wangu? Urarwaye?”

Nakomeje kumwihorera, ntacyo nari mfite cyo kuvuga muri ako kanya, yongeye kumbaza nanone,

We-“Uzi ko abantu babaye abandi kweli? Umuntu aba ari mu bibazo aho kugira ngo bamutabare bagashungera abandi bagafotora, mbwira kabisa niba ari ikibazo cy’ uburwayi nagufasha nkakugeza mu rugo bibaho”

Njyewe-“Oya nta kibazo urakoze! Ibimbayeho byo…..ntabwo nabona aho mpera mbikubwira, urakoze kunkura ku karubanda, reka nijyane ntabwo ndwaye ndi muzima n’ intege zari zicitse ngapfukama ntakamba”

Uwo  musore yakomeje kumbaza icyo nabaye ariko nkomeza kumuhisha, ndahaguruka turazamuka ntega moto nerekera mu rugo.

Nagezeyo nkomeza kubura amahoro, nazengurukaga hose numva isi yambanye nto, nakwicara nkababwa.

Fils byari byamuyobeye umutwaro uremereye kuri njyewe mbura uwuntura ngo byibura anyumve byonyine mutekerereze ibyanjye nubwo bwose nta wundi wari ufite kugira icyo akora atari Kevine.

Telephone yanjye ntiyavaga ku gutwi mpamagara Kevine ubutitsa, yewe igeze aho ivaho ntiyongera gucamo.

Nabuze icyo nkora mpungira mu buriri ibitotsi byo kubibona ntabwo byari gupfa kunshobokera, narakanuye igicuku gihinda nkyumva saa sita zijoro ziragera umuseke utambika ngikanuye.

Mu gitondo imbaraga zari ntazo, naritunganyije nerekeza ku kazi nkinjira ako kanya hari umusore nawe winjiye, mu kureba neza uwo ari we…..yari wa musore wo ku ruganda, uwampaye igitekerezo cyo gufata amarange y’ inguzanyo nkacyakirana yombi.

Umutima wongeye kunkuka, nta kabuza nahise nibwira ikimuzanye, nta kabuza yari aje kunyishyuza dore ko igihe nari narahawe byibura cyo kuba narishuye igice cyari cyararenze.

Maze kumusuhuza no kumuha kalibu,

We-“Boss! Amakuru amakuru ko wagiye ukicecekera?”

Njyewe-“Eeeh! Nendaga kuza muri iyi minsi…nendaga kuza rwose ahubwo nizere ko nta mande mwongeyeho!”

We-“Wabimenye! Nicyo cyari kinzanye, ubu twatangiye kubara amande, kuko utigeze werekana ko hari ikibazo wagize kikubuza kwishyura, niyo mpamvu tunakugezeho ngo turebe niba adress waduhaye arizo uri umucuruzi koko utari baringa”

Njyewe-“Oya adress niyo rwose! Ntuje se ukahansanga? Ntabwo ndi baringa ntabwo nari kujyaho ngo mbabeshye, ahubwo nyine ahari muraba munyihanganiye ayo mande mwatangiye kunshyiraho muyakureho ndishyura vuba”

We-“Reka reka ibyo ntabwo bibaho, n’ ibintu bihita byikora ntacyo twabihinduraho, ahubwo se nkubaze, ko mbona irange hano ntaririmo bigaragara ko warigurishije, kuki utishyuye?”

Njyewe-“Urebye…mbese irangi rirahari, ushatse wazankajya no kukwereka muri stock”

We-“Twagenda nta kibazo, ko aricyo cyanzanye se? Tugende rwose unyereke”

Njyewe-“Oya nako! Nibutse ko wa musore ataragera hano kandi niwe ufite urufunguzo, cyeretse niba uraba utegereje igihe azira”

We-“Umva nawe ra? Ubu se nakwirirwa ntegereje umuntu ntazi igihe aribuzire? Mfite ahandi ngiye, nako se ubundi byose ko ari ibikureba, ubwo amande namara kugwira nawe urumva ikizakurikiraho, reka ngende birenge ni wowe ubwirwa ubwo ibindi uzabyirengera”

Uwo musore yagiye ubwo, nsigara nibaza byinshi, umutima ukomeza gutera insigane, ubwenge burashyuha ngera aho nta umutwe.

Numvise binshanze navuye aho ndakinga mfata umuhanda nerekeza kwa Gaelle, kubw’ amahirwe make nasanze nta muntu uhari.

Nongeye kubura icyo nkora nikorera amaboko mbura aho nerekeza, mu gihe nari ndi kuzerera nabuze aho nerekeza numvise telephone isonnye ndikanga..…yari Papa Kevine.

Umutima waransimbutse, intoki ziratitira irinda irangira nananiwe kwitaba, nkiri muri ibyo yahise yongera arampamagara, mpfunga umwuka nkanda Yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello! Papa Kevi!”

Papa Kevine-“Bite sha Ganza! Amakuru yawe?”

Njyewe-“Amakuru ni meza….”

Papa Kevine-“Niko! Bite ko utaje kunyakira sha kandi umukobwa wanjye yambwiye ko yari yakubwiye?”

Njyewe-“Urebye…nako nagize impamvu itanturutseho…”

Papa Kevine-“Iyo mpamvu ni iyihe ituma ubura mu birori nkibyo kandi ngo wifuza kuba umuntu ukomeye mu muryango wanjye, nkaguha umukobwa wanjye Kevine dore ko Nyina yambwiye ko wujuje inzu y’ igitangaza, ahubwo ndashaka kuza kuyireba sha Ganza”

Muri ako kanya nabuze icyo mvuga ndaruca ndarumira, Papa Kevine akomeza kumbwira,

Papa Kevine-“Hanyuma se ahubwo sha Ganza kumugoroba waje kuza iwanjye tukicara tukavugana ibintu tukabiha umurongo ufatika?”

Njyewe-“Iwawe…umurongo ufatika  urebye Kevine…”

Mu gihe nari nkirya indimi Papa Kevine yahise asha mu ijambo,

Papa Kevine-“Ubundi ikifuzo cyanjye cyagakwiye guhita kiba itegeko sha Ganza, ntabwo ibintu byo kuzarira hano bijya bihaba, uraza ntuza?”

Muri ako kanya gusubiza Papa Kevine ko ntaza kujyayo byari nk’ agasuzuguro, nahebeye urwaje maze mubwira ko ndaza kujyayo, ntangira kwibaza uko biri bugende ngezeyo.

Natangiye kwibona nicaye Kevine ampagaze hejuru antonganya avuga ko namubeshye, nakanabeshya Mama we, ko ntaho mpagaze ndetse ko namwihishemo kuva kera nkamuhisha njyewe wa nyawe.

Mu by’ ukuri nari nashyize iherezo ku rukundo rwanjye na Kevine, numvaga ibyo ari byo byose kumbabarira kwe bidashoboka, ntangira kwicuza impamvu ntakomeje kubimuhisha ngo azamenye ukuri kose nyuma.

Nafashe moto nerekeza mu rugo, kuri ayo manywa y’ ihangu numvaga ntasubira ku kazi ngo nicare ntuze, intege zari ntazo, ibyo kurya cyangwa kunywa nta na kimwe numvaga nshaka.

Fils yambajije uko byagenze ndamujijisha nkomereza mu buriri, kuko nari naraye ntasinziriye ijoro ryose naguye agacuho ndasinzira nongeye gukanguka mbona amatara yaka ndashiguka, bwiri bwije kandi nari mfite gahunda kwa Kevine.

Natereye amashuka ndeba ku isaha nsanga ni saa moya zibura iminota icumi, muri iyo minota nari maze kwitunganya, mfata umuhanda nerekeza kwa Kevine.

Nkiva kuri moto nongeye kwitegereza umuryango wijirayo ubwoba buranyicara, mbura imbaraga zo gutera intambwe.

Nakomeje guhagarara, kwambuka ngo ngende nkande bisone baze kunkingurira birananira neza neza, mu gihe nari ngihagaze kari imudoka yankubise amatara ingezeho ihita ihagarar…yari Papa Kevine wari utashye,

Papa Kevine-“EEeh! Bite sha Ganza! Ko uhagaze aha bite? Injira mu modoka…”

Nakinguye umuryango nsuhuza Papa Kevine ankomeza ikiganza, ubwoba bwakomeje kuba bwinshi nkumva akanjye kashobotse,

Papa Kevine-“Reka twinjirane sha Ganza! Wubahiriza isaha rwose icyo cyo ndakigushimiye, nari natembereye gato nanjye aya masaha niyo nari nategenyije kuba ndi mu rugo”

Yarakase avuza ihoni bakingura vuba turinjira, amaze guparika tuvamo, akomeza imbere n’ ubwoba bwinshi ndamukurukira, tugeze muri salon twasanze Mama Kevine nawe yicaye areba Flm ndamusuhuza aranyishimira, kwishima nabyihinzemo ariko biranga aho guseka nkamwenyura,

Papa Kevine-“Kalibu sha Ganza!”

Njyewe-“Murakoze cyane”

Mama Kevine-“Amakuru Ganza! Waragiye koko ukomeza kubura? Ariko ntabwo nawe ari wowe, Kevine yambwiye ko uba uri mu bintu byinshi cyane utakibona umwanya!”

Njyewe-“Niko bimeze rwose ntabwo yababeshye! Ntabwo byoroshye”

Papa Kevine-“Kuburyo ubura nuko uza kunyakira sha? Eeeh! Ese Kevine ari hehe ko ataza kwakira Ganza ubwo ntabwo yamwumvishe?”

Mama Kevine-“Kevine? Kevine ntabwo wamenye ko arwaye?”

Papa Kevine-“Yeeee? Yarwaye? Kuva ryari? Ntibishoboka? Mukaba mwabyihereranye?”

Mama Kevine-“Nari nzi ko yakubwiye rwose, nijoro ntuzi ko yagiye kuryama mbere y’ abandi bose? Namusanze mu buriri ambwira ko atameze neza ndetse nasanze ari kurira cyane, ambwira ko mu gatuza hari ku murya, ngira ngo ahari bishoboke ko aricyo kizanye Ganza!”

Papa Kevine yahise ahaguruka,

Papa Kevine-“Iyo ndwara muhisha ni iyihe kuburyo umwana yakwirirwa aryamye umunsi wose ntimubimbwire?”

Papa Kevine yagiye kumureba mu cyumba ako kanya Mama Kevine ahita ambwira vuba,

Mama Kevine-“Ganza! Ganza! Koko? Uranatinyutse uza na hano? Mbega Ganza? Koko kuki watinyutse kubeshya umukobwa wanjye bene kariya kageni? Ugatuma nanjye mbeshya se, ubwo koko iyo uvugisha ukuri wari kuba iki?

Ganza! Imyaka wabanye na Kevine akwizera wese wari waramwihishemo koko? None dore wamuteye kunanirwa kwiyakira kubyuka byamunaniye amarira yarize yamushizemo, ariko Mana weee!”

Njyewe-“Mbabarira ndagusabye Mama Kevi! Byose nabitewe n’ urukundo nkunda Kevine, narirariye ngo nkunde nzamurongore ariko nanze gukomeza kubakira urukundo rwacu ku kinyoma mubwiza ukuri nk’ umuntu nifuzaga ko twabana tugasangira ubuzima dusigaje ku isi.

Mama Kevine-“Yoooh! None se ubu dukoze iki koko Ganza?”

Mu gihe twari tukiri muri ibyo ako kanya Papa Kevine yinjiye ari kumwe na Kevine wari ubutse yifubitse cyane amaso ye yatukuye ndetse agenda asindagira bigaragare ko nta mbaraga yari afite.

Narahagurutse ngo muhobere ariko ampereza ikiganza,

Papa Kevine-“Uuuh? Kevi! Uko niko usuhuza Ganza? Nta soni koko?”

Mama Kevine-“Erega nawe wimusaba byinshi ubona ko nta mbaraga afite”

Kevine yampobeye atabishaka, twahuje imboni mbona agahinda kenshi, nanjye nongera kugira ikiniga kinshi muri njyewe, aratambuka aratwitaza yicara hirya gato arifumbata,

Papa Kevine-“Dore kandi ra? Ubwo se ko umwitaje kandi nari namuhamagaye ngo aze dushyire ibintu byose ku murongo?”

Mama Kevine-“Mureke yewe erega menya ko umwana arwaye, hariya naho arumva si ngombwa ko aba yicaranye na Ganza”

Umukobwa w’ umukozi najyaga mbona yanyuze imbere yacu Papa Kevine amutuma icyo kunywa, amaze kudusukira aragenda,

Papa Kevine-“Mama Kevi! Naho ubundi nari nahamagaye Ganza ngo aze dushyire ibintu byose ku murongo, dupange iby’ ubukwe bw’ abana dore ko ibyo namusabye byose mwambwiye ko yabibonye,

Mama Kevine-“Hmmm!”

Papa Kevine-“Bari bambwiye ko wujuje inzu nziza ndetse inkwano wayiteguye kandi urebye nibyo byangombwa nari nagusabye ngo tubone kuba twavugana ibyo kugushyingira umukobwa wacu, kora aha Ganza! Rwose wateye intambwe ndende ugera kucyo nifuzaga”

Kevine warebaga hirya yarahindukiye ngo arebe neza ko nkora mu kiganza cya Se, ntabwo nari kwanga kugikoramo nagikozemo ndetse arankomeza, akomeza kumbwira,

Papa Kevine-“Naho ibindi…ese ubundi nta muntu wo mu muryango wawe mukuru wakubera intumwa akaza tukavugana?”

Njyewe-“Urebye ntawe uwagakwiye kuba ahari ni Ntwari kandi yambwiye ko ibintu by’ imisango atabizi”

Nakomeje gutegereza ko Kevine ashyira ukuri hanze ngaseba ngataha nabi, ariko umunota ntiwari wakagera, Mama we yakomezaga kwitsa umutima atwumva tuvuga , hashize akanya katari gato,

Papa Kevine-“Ganza! Ngira ngo uribuka uko nakumenye, nakumenye kubera Kevine, nkubangamira mu buryo ubwo aribwo bwose, ndakubabaza ngira ngo ibyo nibyahise kandi ibyahise biba byarahise,

Rero nyuma yo kubona ko ari wowe byishimo by’ umukobwa wanjye kandi ukaba uri umusore uhamye ifite ibyibanze nifuzaga nemeye kubashyigikira ndetse muri aka kanya ndifuza ko ubwo wabonye ibyo nagusabaga ibindi byose nabitanga ubukwe bugataha vuba”

Kevine yongeye guhundukira duhuza amaso, Mama we yongera kwitsa umutima,

Papa Kevine-“Bite se ko utishima sha Ganza!”

Njyewe-“Eeeeh! Byanndenze! Byandenze rwose ntabwo nabona uko mbibereka ko nishimye”

Papa Kevine-“Rwose nshaka ko wowe na Kevine mwicara hamwe mugashyira ibintu byose mukeneye ku murongo, nzabishyurira buri kimwe cyose kizakenerwa mu bukwe ariko umwana wanjye atambuke gitore ampeshe ishema imbere y’ imbaga”

Nakomeje kubura uburyo nerekamo Papa Kevine ko nishimye gusa ndijijisha ndetse ndahaguruka nsha bugufi ndamushimira, nubuye amaso nyahuza na Kevine ahita ahaguruka.

Nta kabuza muri ako kanya umutima wahamije ko igihe kigeze Kevine agiye gushyira iherezo ku rukundo rwanjye nawe ndetse akanyerekana nk’ umubeshyi, umutekamutwe n’ indyadya imbere y’ ababyeyi urubwa rukambera, kuko kubw’ urukundo nirariye ngo ntazabura uwo nakunze mu buto, uwo nemeye kuzitura urukundo mu buzima twari dusigaje ku isi…………………………………………

Inkuru ndende “Umwiza wo mu buto”iracyakomeza……

 

14 Ibitekerezo

  • Bigeze aho rukomeye. Kevine se aremera guhishira Ganza ubundi ubukww bube?

    • Nanjye ntyo ndabona kevine nawe akunda ibintu, ubwo se yamaze umunsi arira kuko inzu atari iyabo twe ko tumaze imyaka mu bukode ntabwo twubatse? agize amahirwe Ganza amubwije ukuri amubwira ko abavandimwe be bamusize aho kumuba hafi aramuhunga, nyamara uyu mukobwa nawe si shyashya kandi agasaro twanganga yari inzira iharuye

  • yoooooo ganza humura kevine nuwawe!

  • Ahhhhhhha ibya Ganza bigeze mumahina rwose peeee kevine nagutamaza wumveko uraba usigaye wenyine peeee nukubitega amaso ibyu mwiza wo mubuto ese papa kevine namenya ukuri biracura ik? Ganza.

    • Ese ubundi Kevine arinda arira we yumvaga ko Ganza uko amuzi Inzu yaba ayiguze iki?ugize amahirwe wakunda umuntu ufite Inzu ariko atayifite ntibyakuraho ko umukunda.

  • Biragoye kubyumva pe!
    Ndetse bishwanyaguza umutima.
    Aha uba utegereje Imana gusa

    • Kevine naramuka yanze Ganza azicuza ubuzima bwe bwose kuko nubundi bizarangira iriya nzu bizarangira Ganza ayegukanye.ntakabuza mwiza azamwitura ko yamubikiye ibanga.

  • Ganza umuntu wumunyakuri agomba kwirengera ingaruka izarizo zose zava mu gushyira ukuri kwe hanze sinkurenganya njyewe kuko byose wabikoreye kwanga gutsindwa warakunze, shikama ukomere ku kuri kwawe ikiba kibe nibwo bugabo, kevine ashatse yagira ibanga umukobwa w’ umutima agirira ibanga umugabo we mu mafuti

  • KARABAYE, KEVINE AGIYE KUVUGA UKURI, NTA KABUZA UBUKWE BURAPFUYE WAGIYE KERA KUBUSA IYO WIKUNDIRA AGASARO NTUBA URI GUKANAGUZWA, GUCA MU ZIKO ARIKO NTABWO BIBA BYOROSHYE, MBABAJWE NA KEVINE UGIYE KUMENA UMURIRO MU MAZI KANDI KUGIRA NGO UZONGERE KWAKA BIZAMUGORA THX MWANDITSI WACU EDDY

  • UBWOBA KO BUNYISHE WEE!!

  • Kevine hishira umugabo Ganza numugabo mwiza Nuko ntabushobozi afite azi no gukora Kandi Ni mubana nawe azabikubahira igihe cyose urukundo rwihanganira byose rubabarira byose Kandi muzabaho neza mama wawe na papa wawe bazababa hafi courrage Kabarira 👍

  • Nganza wabaze nabi cyane iyo ugikomezanya na Gasaro kuko niwe uzi iby`ubuzima bushaririye,naho ubundi uwo muryango wo kwa kevine uzagusaza ndakurahiye, kandi ku mitungo mbona kevine nawe ameze nka se neza neza kuko niwe wakagombye kukuvugira ko iby`umutungo abashakanye barayishakana, nonese Papa kevine ubwira umukwe we ngo sha Nganza ,,,, nibirebire

  • Kevine navamo ganza araba nawe yivuyemo kuko yizeye ukuri kwe. inama namugira nuko yaruca akarumira akazafasha ganza kuva mu mage arimo nyuma yubukwe eddy rwibutso inama utugira zikora ku mutima kandi nubuzima tubamo courage turagukurikiye

  • Ganza ahubwo arahava akubiswe, umutekamutwe kwa afande? ariko byose ni URUKUNDO urwo mu buto, urwo yakunzwe ari mwene ngofero ntago yari kuruhara, icyampa papa kevine agashyiramo imiyaga

    KEVINE NATIHANGANA NGO ABIKE IBANGA NAWE ARABA AKUNDA IBINTU KURUSHA GANZA

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *