• 20/01/2020 2:35 15

Episode 88: Bruno aburanye na Tonzi akomeza inzira ya wenyine, ese akomeze cyangwa ahine akarenge?

Kuri uwo munsi njye na Tonzi ibiganza byarahuye, amenya ukuri maze dutangira urugendo rwo gushaka umukunzi wanjye Queen tukagaragaza ukuri kukivugira Serge akabona ko guhemuka bidatanga amahirwe na mba,

Tonzi-“Ahwiiiii! None se Bruno! Turamenya dukora iki turamenya dushakira hehe?”

Njyewe-“Nta mpamvu! Ubwo nabonye aho Queen ari buriya kumugeraho biroroshye”

Tonzi-“Ariko se koko ni Queen wamubonye cyangwa warebye nabi?”

Njyewe-“Hmmm! Urumva nahuza amaso nuwatumye nemera kunyura iyi nzira nkamuhusha koko?”

Tonzi-“Wamubonye abyina yambaye ubusa se cyangwa?”

Njyewe-“Oya ntabwo we yabyinaga, ahubwo ubwo nari ndangariye ababyinaga nahindukiye mba mukubise amaso, yari ari kumwe nabo bakire bari biteretse ibinyobwa bihenze, ubwo bamaze kumenaho amazi ngo ngarure ubwenge ntabwo nongeye kumubona”

Tonzi-“Ese? Mana yanjye weee!”

Njye na Tonzi twakomeje gushaka inzira tuzanyuramo burinda budukeraho tukiri mu isanganiro, mu gitondo naguye agacuho ndasinzira nongeye gukanguka mbura Tonzi ndasohoka, ngeze hanze nabonye yicaye ku bwogero ari kumwe n’ undi mukobwa nibaza uwo ari we nuko bamenyanye ahantu yari ageze bwa mbere.

Narihumuye maze nambara isengiri n’ ikabutura nanjye manuka mbasanga mbagezeho ndabasuhuza,

Njyewe-“To! bite se waramutse neza?”

Tonzi-“Ni byiza Bruno!”

Nahereje ikiganza nuwo mukobwa wundi bari kumwe ariko ndaceceka kuko numvaga atari bumenye ururimi mvuga gusa natunguwe no kumva ambwiye ngo “Muraho neza?”

Nahise nikanga,

Njyewe-“Eeeh! Uraho neza?”

We-“Yego”

Tonzi-“Uyu mukobwa twamenyanye, yitwa Gasaro nuwo iwacu mu Rwatubyaye nuko yibera ino kuko ariho yabonye akazi”

Tonzi yambwiye atyo nikangamo ariko nihagararaho ndikiriza, nibajije akazi ke kabaye ari nk’ ako nari nje guha abandi?…Tonzi nawe yaramumbwiye twongera gukorana mu biganza,

Njyewe-“Nishimiye kukumenya”

We-“Nanjye nishimiye kukumenya Bruno”

Nakomeje kwicara ariko binyanga mu nda ako kanya mpita mpaguruka maze mbwira Tonzi,

Njyewe-“To! Waza gato tukavugana?”

Tonzi-“Nta kibazo, Gasa! Ndaje gato”

Twavuye aho dukomeza hirya gato hatari umuntu numwe maze ntangira kumubwira igihunga,

Njyewe-“Nta soni To! Urifata ukibwira ndetse ukambwira uwo ubonye wese? Buriya uriya mukobwa umwizeye ute?”

Tonzi-“Mana weee! Wa mugani buriya byanjemo gute?”

Njyewe-“Ubwo koko abaye aziranye na Serge cyangwa Queen akaba yababwira aho turi bakatugambanira?”

Tonzi-“Yego koko? Mbabarira Bruno! Ni ukuri ntabwo nabitekerejeho”

Njyewe-“Ese ubundi wamutinyutse ute To? Kandi wasanga wanamubwiye uko twageze aha nicyo twaje gukora”

Tonzi-“Oya Bruno! Nta kindi namubwiye, mbega nari ngiye kuryama kuri kariya gatanda aho unsanze, nicaye karahengama kagiye kungusha ndataka ngo: “ Yesu wee!” Ahita amenya ko mvuga ikinyarwanda dutangira kuganira”

Njyewe-“To! Ubizirikane rero ubimenye ko nutotonda dushobora kugwa mu mutego, reka njye mbe ngiye mu cyumba nkomeze ntekereze icyo gukora”

Nasize aho Tonzi nisubirira mu cyumba ndagarama ntangira gutekereza, natangiye kwigira inama yo gusubira hahantu nari nabonye Queen nkamurya isataburenge, ariko kuko nari nabonye abagabo bakomeje bari kumwe na Queen numva ntapfa kumugeraho.

Nakomeje kwibaza ndongera ndibaza, mfata umwanzuro wo kuza kuhasohokana Tonzi muri iryo joro.

Koko niko byagenze, mu masaha ya nijoro Tonzi yambaye neza nanjye ndisirimura amfata ukuboko turagenda, twagezeyo dutungurwa no gusanga nta bantu bahari ndikanga,

Njyewe-“Ntibishoboka? Aha niho naje nimugoroba se ngasanga abantu buzuye babuze naho bakwirwa?”

Tonzi-“Koko se ni hano waje cyangwa twayobye?”

Njyewe-“Ni hano rwose, ni hano naje ntabwo ndi umwana wo kuyoba”

Tonzi-“Ubu se byagenze bite koko?”

Twatse ibyo kunywa dukomeza kwicara ariko abantu ntibinjire, natangiye kurambirwa ndahaguruka ngo njye kwihagarika, naciye ku musore umwe ngerageza kumubaza aho nyura arandangira, mu kugaruka aho njye na Tonzi twari twicaye nakubiswe n’ inkuba mubuze

Natangiye kurangaguzwa hirya no hino ariko ndamubura, ngize ngo nsohoke umusore wari waduhaye ibyo kunywa ambwira mu cyongereza ko ngiye ntishyuye nanjye mubaza aho umukobwa twari twicaranye agiye ambwira ko atahazi, nkomeza kumubaza cyane biranga biba iby’ ubusa muhereza aye ndasohoka.

Nageze hanze nkomeza kugenda ndeba hirya no hino, nkomeza imbere nahagera nkongera nkkagaruka inyuma ngasubira muri ka kabari, byageze mu rukerera atagarutse mfata inzira nsubira kuri hotel twacumbikagamo.

Nagezeyo mbura amahoro, kuko nari nafashe ikindi cyumba nagiye aho Tonzi yari kurara ndakomanga ndongera ndakomanga, bibaye ubugira kenshi nsaba abahakoraga kumfungurira, nageze mo nsanga ibintu bye byose birimo uko byakabaye, nacitse intege mpina umugongo nsubira mu cyumba cyanjye.

Bwasaga nkaho bugicya  nabuze ibitotsi mpagarara mu idirishya nitegereza aho nari ndi bucya ndeba, ndasohoka mpagarara hanze muby’ ukuri nabuze icyo mfata nicyo nkora.

Iryo joro nongeye gusubira hahandi nabonye Queen ndetse nkahaburira Tonzi nabwo nsanga nta bantu benshi bahari, naje kwegera wa musore watwakiye bwa mbere mubwira ko nigeze kuza aho umunsi umwe ngasanga abakobwa babyina, mubwira ko nabikunze, nashakaga kumubaza impamvu batagarutse.

Yahise ambwira ko bitabaho buri munsi ahubwo byari byateguwe n’ umuntu umwe ugenda abazengurukana, mubajije uwo ari we ambwira ko nawe atamuzi, Boss we ariwe umuzi.

Namusabye kungeza kuri Boss we aranga gusa nkomeza kumuguyaguya muhereza inoti nk’  eshatu abona kwemera, ambwira ko agiye kumumbariza niba twavugana muri ako kanya.

Nasigaye nibaza icyo ndamubaza ningera imbereye, nibazaga niba ndaterura nkamubwira ko nakunze abakobwa babyina bambaye ukuri gusa…nkomeza kwibaza muri ako kanya wa musore aba aragarutse.

We-“Urihangana ntabwo Boss aboneka uyu munsi, uzaze ejo nimugoroba”

Njyewe-“Ayayaya! Ubu se yakwihanganye ko nari mukeneye cyane kweli?”

We-“Ntabwo byakunda Patron! Boss! Iyo aguhaye gahunda aba ayiguhaye ubwo uzaza ejo”

Nta kundi nari kubigenda narahagurutse nsubira hahandi kuri hotel, nkomeza gutekereza byinshi, sinzi uko natekereje kujya kuri police nkavuga ko nabuze Tonzi bakamfasha kumushaka ndetse nkanafata bya byangombwa twataye mu modoka bakatubwira kuzaza kubifata.

Niko byagenze mu gitondo nazindutse mbaririza bandangira, nagize amahirwe aho nari nshumbitse bari begeranye, nagezeyo nicara ku murongo nk’ abandi hashize akanya ngerwaho ndinjira, nasanze umu polisi umwe ari kuvugira kuri telephone mba ndetse gato.

Nkiri aho nagiye kumva numva avuze amazina yanjye uko yakabaye ndikanga, atangira kureba mu mashini yari imuri imbere, ubwoba butangira kunyica nkura telephone mu mufuka nitaba ubusa, nsohoka buhoro ngera hanze ndeba hirya no hino amaguru nyabangira ingata.

Nageze hahandi kuri hotel ntumva ntabona nkingirana mu cyumba ndiruhutsa, namenye ko kuri iyo saha  nari ndi gushakishwa, natangiye kwibaza icyo gukora ndakibura, muri ako kanya nibwo natangiye gutekereza ibya za nzozi narotewe na Mama.

Mu mutima nemeye gutsindwa, nkareka Queen nibye byose ngataha ngatanga Tante gusa nibutse ko ahubwo we ashobora kuba yarantanze nkuko yabimbwiraga, nabuze iccyo mvuga nicyo nkora.

Nibutse ko nasize byose nari naragiriwe Ubuntu bwo kugira ngo ngaho nkurikiye isezerano nagiriye uwo namenye ngahirwa, muri ako kanya nariyanze, urukundo nasingizaga ntangira kurutuka,

Njyewe-“Ese ubundi wavuye hehe wa rukundo we? Kuki waje umpuma amaso, kuki waje wigarurira umutima n’ ubwenge, kuki waje utegeka umunwa wanjye ibyo ushaka ukageza ubwo umvana iwacu ukaza kunyangaza I mahanga?”

Ibyo byose nabivugaga nitegereza ya foto nziza ya Queen nari mfite muri telephone, imwe najyaga nitegereza kenshi ngiye kuryama,

Njyewe-“Wa rukundo we kubizi ko ushukana ushimisha uwo watashyemo ntumuhishurire ko igihe kimwe uzamushimuta ukamubohera mu gihuru cy’ amahwa akicuza byose, akibuka ibitereko yasheshye? Hmmm! Ko nziko utanshiye ibya mirenge ngo mbibure, ukansaba kukumvira nkagutega yombi, wampindutse ute shusho muntu atabasha guhishura?”

Muri uwo mwanya nimaze agahinda mvuga akandimo, amarira ashoka ajya mu nda nabonye igitonyanga kimwe kiguye mu ifoto nitegerezaga muri telephone menya ko nageze kure ngarukira aho, noneho mpindura isura ndeka iby’ agahinda, mfata umwanzuro wo gutaha nagera mu Rwanda ngashyira ukuri hanze kabone niyo nabizira sinari guhanwa kimwe n’ umukoresha wanjye.

Nahise bwaracyeye ntangira kuzinga utwanjye ngo mfate urugendo, nibutse ko nta byangombwa nongera kwibaza aho ndi bunyure natekereje kuba nanyura inzira y’ agatsibanzira.

Natekereje mu bantu bose mbura uwo nabaza inzira nanyura ntabajijwe ibyangombwa ariko ndamubura, ntabwo nari kwihereza umuhanda narategereje ngo mbanze mbaze uko nzabigenza,

Narasohotse nicara hanze njyenyine, banzanira aga Fanta ngo mbe  nywa nikoresha inama, sinzi ukuntu nakebutse hirya gato mbona wa mukobwa Tonzi yari yambwiye ko yitwa Gasaro, duhuje amaso aramwenyura arampepera ndamwikiriza.

Hashize akanya nkomeza gukebuka, igitekerezo kinzamo nterura ikirahuri  ndahaguruka ngenda musanga muhereza ikiganza,

Njyewe-“Hello! Harya ni Gasaro?”

Gasaro-“Yego! Urambabarira njyewe izina ryawe nararyibagiwe”

Njyewe-“Nta kibazo kongera kukwibwira ntacyo bitwaye, none se nicare nta kibazo cyangwa…?”

Gasaro-“Nta kibazo wakwicara rwose, uzi ukuntu irungu ryari ryanyishe? Ngize amahirwe rwose”

Ako kanya nahise nicara ndiruhutsa nitegereza uwo mukobwa witiriwe ubwiza bw’ agasaro koko, maze ndamubwira,

Njyewe-“Nitwa Bruno! Navukiye I Rwamagana mu Rwanda, naje ino nje gutembera”

Gasaro-“Ooooh! Uzi ko uri uw’ iwacu we? Ndishimye pe!”

Njyewe-“Ni byiza cyane kabisa”

Gasaro-“Ahubwo urahankumbuje, uzi iyo ngize amahirwe yo kubona umuntu w’ iwacu ukuntu nishima? Ese we, wa mukobwa twari twamenyanye yagiye hehe ko ntongeye kumubona?”

Naracecetse gato, hashize akanya mba ndamubwiye,

Njyewe-“Wahora niki ko namubuze”

Gasaro-“Yeee? Ngo waramubuze? Wamubuze ute? Byagenze bite?”

Nanze kwihererana ibyambayeho maze ntangira kumubwira uko byagenze nawe anteze amatwi, maze kumubwira byose,

Gasaro-“Mana wee! Ubwo se koko byamugendekeye gute? Ubu se yagiye ku bushake cyangwa baramushimuse?”

Njyewe-“Umbaze nkubaze”

Gasaro-“Byibura se wagerageje kubimenyesha abashinzwe umutekano?”

Njyewe-“Wahora niki se ibyangombwa byacu byatakaye? Ubu se nakwifata nkajya kuri polisi nta byangombwa mfite?”

Gasaro-“Ibyo byo ntabwo wapfa kwijyana nta byangombwa, bahita bagucakira da”

Njyewe-“Ahubwo se nkawe usanzwe uba inaha, nzabigenza nte ko nshaka gusubira iwacu?”

Gasaro-“Ndumva amaherezo wajya kuri polisi ukavuga ko bakwibye, hanyuma bagahamagara iwanyu bakakwakira ibindi byangombwa”

Njyewe-“None se nta yindi nzira umuntu yacamo akisubirira mu Rwanda atarinze gushaka ibyangombwa?”

Gasoro-“Oya oya rwose ahubwo mbaye nkuburiye”

Gasaro yambwiye atyo noneho integer zicika zicitse, twakomeje kuganira bisanzwe bigeze aha hari uwamuhamagaye kuri telephone aransezera gusa yari yampaye nimero ze.

Nakomeje kwicara aho ngeze aho ndahava nsubira kwiryamira, bigeze mu masaha y’ umugoroba nibutse ko mfitanye gahunda wa mu Boss, harya nabonye Queen, nta gutindiganya nambara  umupira w’ imbeho mfata urugendo.

Nagezeyo nanone nsanga nta bantu benshi bahari, nicara hahandi twari kumwe na Tonzi hashize akanya mbona wa musore araje ambwira vuba,

We-“Banguka! Watinze Boss yakumbajije”

Nahise mpaguruka vuba mujya inyuma, dukomeza hirya cyane ahantu hari hatuje hatari urusaku, antungira urutoki icyumba,

We-“Dore hariyaa….hariya niho Boss ari, ariko urabe utagiye kumubwira ubusa, utabe ugiye kumubwira ibijyanye n’ amafaranga”

Narikirije ndakomeza, nkihagera ku muryango nikije umutima numva ubwoba muri njye Nakomeje kwibaza icyo nje kumubaza kandi nzi neza ko ibyo nashakaga kumenya ari ibanga rikomeye nshobora no kuzira, ntangira kwibaza nti: “Ese nkomeze cyangwa mpine akarenge?”………………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 89 ejo mu gitondo

0 Igitekerezo

  • Ahwiiiii, mana weeee noneho rwose nanjye ndatsinzwe. Nsabiye Bruono ngo Imana ibe ariyo imuba hafi cyane ko bivugwa ko: <>. Ikigaragara Queen niba atabyina mu bambaye ubusa akorera akazi Nyirabuja mubyo gucuruza abana b’abakobwa, kandi yabuze uko yikura mu kagozi yitayemo. Niba akunda Bruno koko akaba yarahuje amaso n’uwamukijije ingoyi z’urupfu ubwo Mama Vava yari agiye kumwivugana nagire icyo akora bibe inzira yo gutangira kurwana urugamba bafatanije bashyire hanze Nyirabuja. Tonzi we ikigaragara yashimuswe kandi arambabaje pe, gusa urugamba rurwanywe neza nawe bamugarura bakamukura ishyanga bakitahira i Rwanda amahoro. Murakoze inkuru y’uyu munsi yanteye agahinda kenshi nabuze ibyo mvuga gusa umwanditsi Bravo. Aho urugamba rukomereye hagakwiriye kuboneka inshuti mu basa n’inshuti.

  • Iryavuzwe riratashye Bruno aheze imahanga Manaweee wasanga uriya muboss agiye kureba ari serge agahita amufungisha umva biraba Ibyuyape Imana itabare Bruno wacu pe mwanditsi wacu urakoze cyane nahejo

  • Yewe Bruno nave kuri Queen yamwihishemo bihagije, ahubwo ashakishe inzira imugarura ino yikomereze akazi azaba akunda nibimugarukamo… arko rwose mwanditsi na Tonzi turamukeneye bagatahana byibuze Bruno ntatsindwe uruhenu

  • Queen yabuze uko yivana mu byo yagiyemo kdi abwirwa ko ari ibanga!!niba we atari mu babyina ni umukozi nyine ushyikiriza abo bana ba Boss abo bari gusangira,ariko sinzi ko nawe bicarana ubusa ntacyo bamukuraho!!ngize impungenge ko Boss uwo Bruno asanze ari Serge cg se nyirabuja bagahita bamutanga nyabusa!!erega ziriya nzozi za Maman Bruno ntabwo zari zihatse ubusa!!!Gusa Imana iraza gutabara aho rukomeye!!

  • Mbega inkuru iryoshye weee, inshuti mu basa n’ inshuti iraje igaragare, mwanzitsi uri umuhanga kuko impano yawe ntisaza, ese twakora iki nk’ abakunzi bizi nkuru ngo zigere kure n’abatagira amahirwe yo gukurikira umundi ku munsi zibagereho? Murakoze

  • Yewee mbega inkuru yu yumunsi ngo irantera agahinda koko na Tonzi arabuze gusa Bruno nahine akarenge arebe icyindi cyo gukora gusa umwanditsi wakoze cyne nahejo mu gitondo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *