• 16/12/2019 9:04 44

Episode 87: Sabine asuye Ryan, ntataha ararara…

Nabonye Ntwari ateye intambwe, Samantha aramutangira nkurayo akajisho, ndumva,

Samantha-“None se ibyo twari twabyumvikanye? Ariko uzi ko ugirango umuntu n’ itungo?

Urumva aha ari ahantu ukwiye kurara uko wiboneye? Njyewe ntabwo ndi umugore wawe, umenye ko tutari twarangizanya”

Ntwari-“None se ndaguha angahe?”

Samantha-“Noneho ubu ntayo nshaka, uzaza twabiteguye, ibyiza wataha”

Ntwari-“Ubu koko ntahe?”

Yasohoye yitonze Ntwari, ndiruhutsa, nyuma y’ iminota mike urugi rwarakingutse, Samantha ahita ambwira,

Samantha-“Ahwiii! Mbega umugabo w’ umugome, uziko ariwe wishe Papa wawe? Nabyumvise niwe, ntawundi ni we, Ryan nanyina disi…”

Yaraturitse ararira, ndamuhobera , nari maze kumva akahise ka Data, kubera Samantha.

Twarasohotse tujya hanze,

Njyewe-“Sama! Reka tugende! Ndabizi Mama arahangayitse, wakoze cyane”

Samantha-“Yoooh! Uri uwaso, Ukunda umuryango wawe, humura ndi kuzingura imigozi ibaziritse”

Muri ako kanya Kokonati yahingutse aho nk’ iyagatera, yakatazaga nkuwataye umurongo, yari afite n’ inkoni nk’ akanoza ngendo,

Kokonati-“Boss! Ndarose, mbaye nkawe ku kibuye, uziko nafunguye ururyango w’ imodoka ntabizi?”

Njyewe-“Uuuuh? Ko mperuka wasaraye waje gukira ute? Ahubwo se wari wagiye he ko nasanze imodoka ifunze?”

Kokonati-“Boss! Mvuye kure, yee Data! burya wansize mu modoka, ndeba kuryama numva ntibyakunda, ndasohoka ntangira gutembera, mu kajorojoro ngo ndebe ko nabona nk’ agakobwa nkakagaririza nkagatinza gutaha, kakambwira ko iwabo bakabujije, ko katinze baragakubita”

Twese-“Hhhhhhh! Ariko Kokona?”

Kokonati-“Boss muraseka? Uzi ko nakabonye? Nagaherekeje manuka mu mpinga, ibyo kuryama ndabyibagirwa, wavuze ko nahavuye numvise bavuga ngo ntibaryama batamubonye, namenye ko twari duhagaze iwabo ku muryango?”

Njyewe-“Hhhh! Si ngaho?”

Kokonati-“Ahubwo nuko numvise kwa Databukwe bafite amateka atumye nza kugushaka igitaraganya kuko nawe byakubayeho”

Kokonati yambwiye atyo ndahindukira Samantha azunguza umutwe anyemerera, njye na Kokonati turagenda, twinjira mu modoka, dufata umuhanda muri urwo rukerera, birumvikana akazi ko mugitondo kari kapfuye,

Mu modoka tugenda…,

Njyewe-“Harya ngo watorongeye uramanuka, urahinguka wisanga uhagaze ku muryango w’ umwana w’ abandi?”

Kokonati-“Wahora niki ko ahubwo ko aribwo nibutse ko gushuka abana bataruzuza imyaka y’ ubukure bihanirwa n’ amategeko?”

Njyewe-“Uuh? Uwo mwana yari muto se?”

Kokonati-“Cyane! Ahari niyo mpamvu natinyutse, aba kwa Sekuru, ngo ariko ngo ahora yirahira umuhungu we wabaga za kigali, ngo yakundaga umuryango, ngo yamuburiye irengero ngo nanubu aracyategereje”

Njyewe-“Uuuh? None se ibyo bihuriye he nanjye ko wasiganwe unsanga?”

Kokonati-“None se ubundi Boss ko nkwizera, ubundi ugira Sogokuru?”

Njyewe-“Naba mugira se ukaba utamuzi Kokona? Erega nanjye kwimenya kwanjye kugarukira kuri Mama, Ibya Papa ntabyo nzi kuko namubuze nkiri muto”

Kokonati-“Warabimbwiye ndabizirikana, none se ntabwo ujya ugira amatsiko yo kumenya benewanyu?”

Njyewe-“None se ko nakuze nirwanaho…nkiri muto Mama afunzwe kubera Ntwari nagiye mu baturanyi, muri bo ntawangezeho, ubwo se ubu nabashaka ngo mbashimire …? Ngo mbabwire iki se? Niba banariho ndacyo bakoze ngo ubu mbe ndiho, nawe komeza wirwaneho”

Kokonati nibwo bwa mbere yandebye mu maso aratinda, kuko nari ntwaye nakomeje kureba imbere kugirango ntarangara….tugerayo amahoro

Ubusanzwe nari mfite abakozi, imodoka nayirazaga mu gasanteri, aho twaranguriraga imyaka, bakarara bayipakiye, nari nirengagije byose, ariko ngo iyo uri ku rugamba burya wirengagiza byose.

Mu bunyoni twagezeyo, tukiva mu modoka nabonye uwo nitaga Papa ahahingutse ndikanga, aranyegera ankoraho, maze ambwirana uburakari,

Papa-“Ryan! Kuki utambwiye ko nakoze amakosa yo kuba narakunze uwakubyaye?ย  Kuki utambwiye ko utifuza ko yishima kubera njyewe, kubabara kwe bigatuma ndara ijoro ngushaka”

Njyewe-“Papa! Mbabarira rwose nakosheje, nanze kubumvira ariko ntabwo numviye ijeri”

Papa-“Ubwo uri amahoro nibyo byishimo by’uwakubyaye”

Nta kindi twavuganye twerekeje mu rugo bwakeye mbona Mama yicaye ku buriri, mu cyumba cyanjye, nabibwiwe nuko ninanuye nkamukozaho akaboko.

Mama-“Ryan! Byagenze bite?

Njyewe-“Mama! Numvise ukuri, koko Ntwari yakoranye na Papa ndetse yari inshuti ye….

Nabariye Mama byose uko nabyumvise, amaze kumva byose arambwira,

Mama-“Ryan! Imana ishimwe ko nawe ubwawe wiyumviye ukuri, Ntwari si umuntu, niyo mpamvu numvise ko uri aho agiye kuza amabere akikora ntonsa,

Noneho ndakugarukiye ubwo wahikuye, amahoro yahinze, ahari yenda ni intangiriro y’ intsinzi”

Numvise ibyishimo muri njye, maze mpobera uwambyaye ansiga aho ndiyorosa, uwo umunsi nabwiriwemo.

Nongeye gukanguka numva ijwi numvise nkagira ngo ndarota, nunvise ijwi nategaga amatwi mukahise….ijwi rya Sabine

Narongeye ndiyorosa nyuma y’ akanya gato urugi rw’ icyumba rwarakingutse,

Mama-“Ryan! Ibi ni ibitotsi gusa ra? Byuka usuhuze umushyitsi, Sabine yaje kudusura…”

Nahise mera nkuwari usinziriye koko, maze ndakanguka , ndigorora ndamubwira,

Njyewe-“Ahwiiii! Uravuze ngo?? Sabine? Yaje ate se kandi… ”

Mama-“Kandi se yabura kuza ate ko namubwiye ko nzamubera Mama we, ahubwo kutaza nicyo kibazo, nishimye ko wamubwiye ko turi umuryango we, nawe rwose! Hhhh! Uziko wambwiye ko uzataha ubukwe nkagira ngo uri kubeshya? byuka uze umusuhuze”

Koko nibutse ibyo navuze maze ndabyuka, nyura hirya mu gikari nihumura mu maso, ndagaruka nisiga utuvuta ngana muri salon,

Sabine akimbona yarikanze umwembe mama yari yamwakirije uramucika uragwa, mama arwana no kumuhanagura.

Yarahagurutse ndamuhobera mu matwi aranyongorera…

Sabine-“Bite Ryan! Naje.. yanmbiii”

Njyewe-“Humura urisanga”

Sabine yaricaye nanjye mwicara imbere ye, aho mwitegereza neza,

Mama-“Nguyu Sabine! Yaje kudusura, yarahindutse bwa bwiza noneho! Dore ngo araseka”

Sabine yaramwenyuye akomeza kuganira na mama, njye nari nabuze aho mpera mvuga, nakomeje kwifumbata.

Nakomeje kumwitegereza abwira mama iby’ ubukwe, ndetse amubwira ko azicara mu mwanya wa nyina, ibyo nakunze nanone,

Amasaha yakomeje gukura, ntangira kwibaza impamvu Umwari mwiza w’abandi adataha, ntabwo nabyihereranye,

Njyewe-“None se Sabi! Ndebe motari muteguze mubwire ko hano hari umugenzi ko aho ujya ari kure?”

Sabine-“Oya! Ko unsezerera se nabarambiye?”

Mama-“Oya ntabwo waturambiye rwose, ni za mpungenge za Ryan, buriya nti nka se, aba areba utuntu twose, iyo bwiraga yirengagizaga ibindi agatangira kwibaza uko tugera mu rugo”

Sabine-“Ese? Naho ubundi ndarara”

Akivuga atyo narikanze cyane, nibajije niba koko Sabine ararara cyangwa atebya, mu gihe nkibyibaza,

Mama-“Yooooh, yego disi, humura uburiri bwawe burashashe”

Narahagurutse ndasohoka, ndeba icyo kirere kiza , nitegereza inyenyeri zari zatangiye guseruka, byanyibukije rya joro nkingurira Johnson acyuye Sabine nk’ indaya………………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 88 y’ inkuru ndende “Sabine” Ejo mu gitondo

10 Ibitekerezo

  • Mwaramutse banyeshuri beza?
    Mwarimu mwiza nawe ndakuramutsa.
    Ryan abonye umwanya mwiza wokubwira Sabine uko byamugendekeye.
    ibya Doctor ntibihagarara?
    Samantha nawe gahunda ayigeze kure,kdi igihembo ni urukundo na Ryan.
    Ntibyoroshye namba.
    SABINE AGIYE KWICUZA

  • Yooooh ?Arabikoze neza Samantha n’ukuri pe !
    Kubona Ntwari agenda adakubis’iryera Ryan,ndizeye ko n’ibindi azobikora, Ryan akaronka ibimenyetso bifadika
    Akazomushinja imbere y’ubutabera !!!
    Sabine disi,n’ubwo yanse kwumv’ukuri kwa Ryan,aramukundir’umuryango !
    Imana izomufashe agire urugo rwiza,na Ryan azohabwe na Samantha ibyishimo yahomvye kwa Sabine,azomwomore igikomere yatewe na Nyandwi.
    Murakoze caaaane kuriyo nyigisho ๐Ÿ‘๐Ÿ‘๐Ÿ‘

  • Gusa ryan urahirwa kuba ugiye kwishumbusha umukobwa wintwari nka samantha nibyiza pe knd uyu niwo mwanya ngo sabine amenye ukuri ko utarumuhemu ahubwo ko ariwe wakosheje kuba ataraguteze amatwi kand courager kbs turagukunda cyn

  • Ubu se kuki Sabine abonye kugaruka aho Ryan ari kandi yari yarabyanze ubu agahinda karashize? Tekereza ko ari bwo agiye kumva ukuri noneho kakazira rimwe akicuza

  • Ahwiiii Ntwari aragiye tumenye nukuri Samanta rero umenya nawe yarsbuze amahitamo gusa Ryan ndabona ibye bitoroshye

  • Igihe niki ngo Ryan yinigure kuri Sabine,maze akarengane yakorewe kose,agahemuka atabigizemo uruhare kajye ahabona.Uriya mukobwa muto uba kwa sekuru,wahuye na Kokonati mu ijoro,we biraganisha he?

  • Mbega ka episode kagufi we!Uriya mukobwa muto Kokonati avuga aba kwa sekuru wa Ryan ubyara se ariko Ryan ntiyabihaye agaciro.Episode irangiye atisobanuye kuri Sabine.Burya kwanga kwumva ibisobanuro by’umuntu ucyeka ko yaguhemukiye ni ikosa.N’ubundi baravuga ngo gukeka ni ko kubeshya.

  • week end nziza basomyi bagenzi bajye umwanditsi Eddy uranyura nkabura uko ngushimira

  • uyumunsi waduhaye episode ntoya pe!

  • Inkuru nk’izi zirangira zerekanye ibitangaza by’urukundo,sinzi aho izarangilira aliko amaherezo Ryan niwe uzegukana Sabine.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *