• 28/01/2020 12:44 47

Episode 87: Ganza araritoboye, urukundo rw’ ukuri rumumenesha ibanga

Ubu se ngishe nde inama? Inde wundi kurusha umutima nama untuyemo? Oya, oya, oya nta kiruta urukundo, umwiza wo mu buto ni itarento Imana yampaye yazambaza ku munsi w’ urubanza, ahubwo reka mbyihutishe amafuti ntakiri ay’umugabo ahubwo kuri ubu amafuti y’ umusore nibwo buryo bwe”

Nongeye kwikanga cyane numvise umuntu unkozeho…yari Fils, mu kureba neza bwari bwakeye!

Njyewe-“Inka yanjye! Ibi niki mwo kabyara mwe! Fi! Bwakeye?”

Fils-“Uncle! Ko mbere utajyaga wanga kurarana nanjye singire ubwoba kuki usigaye urara muri salon niba nkubangamira wazansubije kwa Mama”

Njyewe-“Fi! Humura! Kurara muri salon… kurara muri salon nta kibazo…urebye nta kibazo kuko ubundi abantu biriwe mu muhanda kuryama mu buriri…mbese…nyine…ahubwo se ubu ntabwo ukumbuye Mama? Ba witegura tuzamusura vuba kandi ba utangira gutegura ibyo kwiga! Ugiye gutangira kwiga kandi ugomba kuzaba umuntu ukomeye kuko wageze mu maboko meza,

Uri umwana wubaha, wumvira, usigara ku rugo neza, wamenye guteka ukiri muto, buriya njya nkunda ukuntu uzi kuvanga imvange, ukamenya guteka ibijumba utabihase, iyo ndi kubitonora bituma nkumbura iwacu ku ivuko”

Fils-“Kandi warambwiye ko atari byo? Ko ibihe byahindutse ibidahase nta suku biba bifite? Ko ari indyo ya kera hatabagaho kwiyitaho kubw’ ibibazo benshi batikururiye? Uncle ubwo se…”

Muri ako kanya namenye ko natandukiye ngatangira kumubwira ibitari ngombwa kubera aho yari ankuye hari kure mu ntekerezo, naramwinginze… nako naramujijishije ndamucika njya koga mfatiraho nsubira mu kazi.

Nageze aho nategenyaga gukura igeno ry’ umunsi, nubwo byangaga ngataha ntawinjiye byibura ngo atubaze ibyo tudacuruza.

Amezi yabaye atatu umwiza wo mu buto yari yarahungabanyijwe n’ ibindimo, kumuhisha byose byamberaga umutwaro, namugera imbere nkiyumvamo indyadya ngacurikiranya amagambo, ibyatumaga ansubirishamo kenshi iyo twabaga turi kumwe  tuganira.

Muri icyo gihe Gaelle yari yaratuje yemera inzozi za mukuru we ko zari impamo, ararira arihanagura, yemera ko inzozi zitabehya Mwezi n’ umwana wabo bakomeza kuburirwa irengero gusa namugumye hafi nkomeza kumukomeza arankundira aranyizera nkomeza kubika ibanga ryavunaga umutima wanjye.

Inzu ya Mwezi nitaga iyanjye Papa we ntabwo yigeze ayikurikirana gusa isaha ku isaha nikangaga aje kuyimbaza dore ko nari narayivuguruye nkayitaka nkayitengeneza, rya deni ry’ irangi risa naho ryahagendeye hafi  ya ryose!

Ibya guhangayikira ko Papa Mwezi azamenya ko Mwezi yansigiye inzu nakomeje kubirenza amaso numva ko ntagomba kwitesha amahirwe yagombaga kumpindurira ubuzima ibindi bikazaza nyuma nkuko Mwezi yari yarabimbwiranye umutima ubohotse udatatswe n’ umwijima nkuwo nari nambaye muri icyo gihe nari ntegereje kurongora Kevine nkamuhishurira byose nkaruhuka.

Isambu nagabiwe narayiteje ndakaraba niyemeza kutazasubira mu cyaro nk’ iwacu kubera umwiza wo mu buto.

Umunsi ku munsi nakomezaga guhamagara nimero ya Mwezi umunsi ku munsi ariko nticemo, ari nako nakira message zimbwira ko ideni rikomeje kwiyongera, mba nk’ umurwayi wo mu mutwe, nkajya nshiguka buri kanya.

Ntwari na Annie ntabwo bongeye kuntekereza…nako umubano warangiriye tugabana imitungo, telephone ntiyacagamo yewe umunsi umwe nagiye kubasura ngezeyo ndakomanga, mbikoze ubwa gatatu Annieyarakinguye, akimbona ahita akubitaho urugi.

Nibajije niba ibiri kumbaho aribyo cyangwa ndota nongera gukomanga ari nako mvuga cyane,

Njyewe-“Annie! Annie!…waranyibagiwe kugeza aho umbona ukanyibagirwa? Ndi Ganza! Kingura ni Ganza!”

Annie-“Ushobora kuba wibeshye inzu, iyaba utibeshye ndizera ko utatinyuka inzira iza hano, jya gukomanga kwa Kevine aho wajyanye ibyawe byose”

Njyewe-“Ibi niki mwabantu mwe? Annie!”

Annie-“Wikomeza kunyabiza, ihangane usanze tudahari, nakugira inama yo kutazagaruka”

Aho nari ndi inyuma y’ urugi namenye neza ko abavandimwe batakimbara nkuwabo, byose kubera umwiza wo mu buto waje mu mateka yanjye, ndahindukira mpatera umugongo dore ko Annie yari amaze kunkurira inzira ku murima yo kutazongera guca iyo nzira nza kureba abo dusangiye isano, abana ba mama twarasangiye uduce tw’ inkondo z’ ibijumba.

Mbega ibihe bibi nagize numva ndi njyenyine, Agasaro wari warasubiye mu kazi yarebaga umuryaango winjira iwanjye nk’ ururembo rugana agahinda yaranyihunguje, yanga kuripfana ahitamo kumubwiza ukuri, amubwira ko atagikeneye ko mwitaho kandi ari uwo twabanye mu bihe birari byoroshye, akankingurira umutima ariko nkabifata nk’ ibisanawe nirengagije ko umuntu ari nkundi nta mutima ukoze mu ibuye ubaho.

Hari umunsi umwe nari nicaranye na Kevine amasaha yari akuze dore ko kubonana kwacu byabaga bigoranye kubera gahunda zanjye nyinshi ntashoboraga gusobanura kuko nta n’ umusaruro nabonaga,

Nari nsigaye njye kwishakira abakiriya mbasanze aho ari ho hose kuburyo ntatinyaga no kujya muri restaurant ngahagarara ngatanga itangazazo ko mfite irange ryiza tunarisiga.

Uwo munsi Kevine yari yangeneye umwanya yirengagiza byose, nageze aho twagombaga guhurira nakerewe ariko nari mfite impamvu yantindije, byose kandi byari ukubera we.

Nasanze yicaye wenyine areba muri telephone ye, nkomeza kuza bwombe nkora mu mufuka nkuramo impeta yasabaga umwiza wo mu buto ko nifuza koko kubana nawe nari nakerewe ngura maze ntera ivi rimwe numva ntibihagije ntera abiri,

Njyewe-“Kevi!…”

Yahindukiye vuba arikanga cyane, akibona impeta imumurikiye ajugunya telephone hasi.

Nyuma y’ amarira menshi yateze ikiganza ndiruhutsa ndayimwambika, arampagurutsa arampobera yongera kumpamiriza ukuri.

Nyuma y’ akanya katari gato mufite mu gituza natoye telephone yari yanamentse nibuka ko umunyarwanda yabivuze neza ko nta bukwe butamena, turicara baratwakira amagambo yo yari ntayo kubera ibyishimo.

Nyuma y’ akanya twangiye kuganira turenga bimwe tuvuga ibindi aho twari twicaye dusangira agatobe maze kevine yongera kumbwira,

Kevine-“Ganza! Maze iminsi nibaza byinshi kuri iriya nzu yawe nabonye yabaye igitangaza, ese ubundi kariya kazi ukora kaguha amafaranga menshi yagura iriya nzu cyangwa waste ideni bank?”

Njyewe-“Hhhh! Nta kazi katagira umusaruro Cherie! Buriya iyo uhaguruka ukava mu rugo ukajya gukora uba utsinze igitego cya mbere, kandi nawe urabizi insinzi iraryoha”

Kevine-“Oooh! Ni byiza pe! Ndumva nitumara kubana twazakwaka inguzanyo banki tukongera ibikorwa, akaba ariho dushyira amaboko niba ari ahantu havamo inzu nkiriya”

Njyewe-“Niko bimeze rwose, hanyuma se gahunda ya Papa imeze ite ko wambiye ko ngomba kuza iwanyu tukavugana ibyo gushyingirwa kwacu aruko yaje?”

Kevine-“Hhhhh! Cheri! Ibaze impamvu nagusabye ntakamba ngo uyu munsi unyihanganire ntubure, Papa araza uyu munsi!”

Njyewe-“Yeee?”

Kevine-“Araza uyu munsi rwose ubu mu rugo ibirori byo kumwitegura birarimbanije ahubwo tube tugiye iwawe nguterere ipasi ikote”

Njyewe-“Oooh! Cherie! Ndabikunze cyane, ahubo tugende ayo mahirwe yo kunyitaho ntabwo nayakeretsa nyashonje, ahubwo ndohereza na Fils ajye kuba akina n’ abandi bana, Hhhhh!…”

Kevine wadebaga adahumbya yakomeje guceceka hashize akanya gato ampfata ikiganza akibumbira mubye maze ambwirana umutuzo mwinshi,

Kevine-“Cheri! Urankunda?”

Njyewe-“Uuuh? Kevi! Kuki umbajije icyo kibazo?”

Kevine-“Nawe byibaze Ganza?”

Muri ako kanya naguye mu gihirahiro ntangira kubunza imitima nibaza impamvu Kevine yaba ambajije icyo kibazo,

Kevine-“Ganza! Wijya kure ahubwo ntekereje ku magambo umbwiye, uko usonzeye ko nkwitaho nanjye niko nsonzeye ko unyitaho birenze ibi, uko wifuza kohereza umwana gukina n’ abandi ngo twisanzure twishimane nanjye ndabyifuza, niba koko unkunda nkuko ari ihame ntagakwiye kubikubaza reka dushyingiranwe vuba ndambiwe gutegereza”

Kevine amaze kumbwira ayo magambo yongeye kuntera imbaraga nabuze nanjye uko  mubwira ko amvugiye akari ku mutima, burya aho udashoboye kuvuga ukoresha ibimenyetso, muri ako kanya nazamuye ikiganza cye cyari cyambaye impeta ihamya ko yemeye ko igihe dusigaje kw’ isi tuzibanira ndagisoma,

Njyewe-“Kevi! Amagambo umbwiye nyashyinguye mu mutima, amaso yanjye atumbiriye uriya munsi w’ amateka yanjye nawe, intangiriro y’ ubuzima bushya navukiye, Kevi! Uzi ko abavandimwe banjye banshitseho kuko nagukunze nkemera kukwiyegurira wese na byose?”

Kevine-“Mana weee! Ganza! Uravugisha ukuri Ganza?”

Njyewe-“Ibyo nkubwira nukuri kose ugomba kumenya ndetse ukakira, Ntwari na Annie ntawe ukimvugisha yewe aho baba ntibashaka ko mpahinguka, ni wowe muvandimwe nsigaranye, ni wowe mushiki wanjye mpfite ni nawe kandi mizero yo kuba umugabo kwanjye,

Ndeba mu maso Kevi! Ubu guhera uyu munsi ndi kugufata nk’ umugore wanjye, ndifuza kukwereka byose ndetse nkagusangiza ibyo naguhishe nk’ ibanga, burya umugore ni intwari y’ umuryango, bivuze ko ariwe ufite ubuzima mu biganza kuko ari we ubutanga,

Ntawundi ni wowe ubikwiye rukundo, nemeye gutanga byose ngo mbane nawe, nemeye guhubuka kenshi, kubeshya no kwibeshya ngo nkunde njye mu murongo ndimo aka kanya wo kuba impeta isobanura isezerano ryacu mbere yo kujya imbere ya rubanda,

Kevi! Nagusezeranyije ko nzakwitura kuri byose wankoreye kuva mu buto, ukankunda, ukamfasha, ukamba hafi ukanyibuka ndetse ukampa ikaze iwanyu ababyeyi bakamenya ndetse mama wawe akanyishimira, Papa wawe akagira ibyo ansaba ngo akumpe umbere akabavu,

Kuri njyewe ntacyo ntakora ngo nsigasire ayo mahirwe abandi batagize akansekera, niyo mpamvu nashakishije byose nkabibura ariko nkagira ibyitwa ibyanjye kubera kwizerwa”

Kevine-“Mana weee! Ganza! Wageze naho hose? Nsobanurira neza Ganza! Iyi mpeta ntabwo nteze kuyikuramo, nta kosa wakoze gushakira byose hose ngo urukundo rwacu rwogere, niba ari n’ amakose wakoze ndemera kuyirengera kubwawe gusa nizere ko utatinyutse kwiba cyangwa guhemuka ngo ukarabe ibiganza mu mwanda ngo ukunde unyereke ko unkunda ndetse wifuza kubana nanjye kuko nazabyicuza ubuzima bwanjye bwose”

Muri ako kanya Kevine amaze kumbwira ayo magambo umutima wanjye warisimbije, ibiganza byanjye nawe byari bifatanye, nitegereza ya mpeta yari yemeye kwambara n’ amarira menshi y’ ibyishimo.

Muri ako kanya yongeye kuganzwa n’ ikiniga, asuka amarira nitegura kumubwira ko ntaho mpagaze, ko natiye inzu, ko nagurishije umurage w’ umuryango kubera we,

Njyewe-“Kevi! Mbabarira! Mbabarira wirira ntako ntagize ndetse nakoze n’ ibindi byose byinshi, ngambirira byinshi ngo nshake ibisabwa byose ngo nkurongore ube uwanjye ibindi bizaze nyuma, kugeza naho nkubeshye ko inzu nakweretse ari iyanjye naguze!”

Kevine-“Yeee? Ganza! Ntibishoboka! Warambeshye? Iriya nzu ntabwo ari iyawe?”

Njyewe-“Kevi! Wowe mwiza nzi, uwo mu buto, uyu mwanya ntabwo nkifuza kwijijisha imbere yawe, ndaje wese ngo umenye, unyenge cyangwa undengere niba unkunda by’ ukuri,

Kevi! Kevine nkunda, Kevine ndata, umbabarire nahereye hejuru kucyo Databukwe yifuzaga nko akumpe, mbona inzu ndetse ndanayigutura urayishima twifuza ijoro ryacu,

Ibyo birabaye! Umugabane wanjye ndawutanga ngo ngukwe nkuko yabinsabye, ubu nsigaye ntya, mpagaze mu kirerere kubera urukundo rwo mu buto gusa ntabwo mbyicuza nanatanga ubuzima bwanjye ariko nkakwitura urukundo wankunze ntacyo ugendeyeho shenge,

Ni byinshi, nkubwiye ko mfite n’ amadeni y’ abandi, amarange nshuriza si ayanjye, n’ umwanzuro nafashe warampombyeye, Boss twaraburanye ndamushaka nkamubura…byose….mbega Kevi! Umutima uragufungukiye sinzi ko wabyakira gusa ntabwo nagera kuri iyi ntambwe ngo ndeke kukwiyereka wese nk’ umugabo wifuza ko uzamwishimira mu buzima usigaje ku isi……………………………

Ntucikwe na Episode ya 88 uyu munsi ku mugoroba

8 Ibitekerezo

  • Bravo Ganza kuba ubwije Kevine ukuri umuntu muzabana agomba ku kumenya wese ukuri niryo shingiro ryu buzima buhamye

  • Nibura undemye agatima biri kugenda biza

  • Vuwala. Ubundi ntawe uhisha uwo ahishaho.
    Ganza wgiriye inama kuvuga ukuri ko mu ndiba y umutima wawe. Urakuvuga ubundi ukareba uko bigenda. Ni nka bimwe ngi gutera ibuye mu gihuru ukareba ikivumbukamo.
    Twizere ko Kevine wihebeye akurambararaho, bitanakunze kandi wakomeza ubuzima. Ishyamba ni rigari

  • Ooooooooohhh! Ganza arakoze cyane, nizeyeko avugisha ukuri kandi akaba ari nako azubakiraho mubihe bizaza.

  • Ganza urakoze kuvugisha ukuri naho ubundi waranatinze

  • amashyi menshi cyane kuri Ganza kabsa ,aho ukoze umuti noneho,akwanga atakwanga,mugabo abe azi ukuri kwose

  • Mana urakoze! ntakindi Ganza yagombaga gukora kitaricyo kubwiza ukuri Kevine.nta rukundo rwubakiye ku kinyoma.umuntu muzabana ubuzima bwawe bwose ntacyo ugomba kumukinga

  • Yo nange binkoze kumutima pe ganza bravo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *