• 19/01/2020 5:04 16

Episode 87: Bruno na Tonzi I mahanga ibiganza mu bindi, bafatanyije urugamba

Bitinze cyane twagezeyo, twari tunaniwe cyane bishoboka twinjira mu modoka itujyana aho twagombaga kurara twari gusanga Serge, mu nzira tugenda twatangiriwe n’ abashinzwe umutekano, badusaba kwerekana ibyangombwa.

Twavuye mu modoka mu gushaka ibyangobwa nibuka ko ibyanjye n’ ibya Tonzi byari kumwe mu gasakoshi ke, ako kanya atangira gutaka avuga ko agataye muri busi twari twajemo,

Tonzi-“Mana weee! Ubu se agakapu kanjye kari hehe koko? Uzi ko ngataye mu modoka?”

Njyewe-“Ntibishoboka, ubwo se wagata kandi wari uzi ko ariko kari karimo ibituranga?”

Njye na Tonzi twakomeje gutongana mubaza aho ibyangombwa biri  abashinzwe umutekano baba badushyize imbere ngo tujye kubisobanura neza, ba bakobwa babiri twari turi kumwe bakomezanya n’ umushoferi dutandukana dutyo.

Mu nzira batujyana nakomeje gutekereza byinshi…koko nibwo nabonye ko inzira nari ndimo itari ikwiye.

Twageze aho bari batujyanye batangira kutubaza byinshi ariko kubera ko ntumvaga ibyaribyo ngaceceka, nkarebana na Tonzi twese hakabura ugira icyo avuga mbega twari twaguye mu mutego aho twari dukeneye umutabazi.

Twakomeje kumva ibyo batubwira ariko tutari dusobanukiwe kubw’ amahirwe haje umwe wavugaga ururimi twumva maze dutangira kwisobanura,

We-“Muturutse hehe?”

Njyewe-“Duturutse I Kigali, twagize uburangare ibyangombwa byacu tubita mu modoka twajemo, mutubabarire rwose”

We-“Ntabwo bishoboka, ntabwo mwese mwata ibyangombwa icyarimwe, ahubwo mwaje ntabyo mufite, ese ubundi muje inaha gukora iki?”

Njyewe-“Twari tuje gutembera, uyu ni umukunzi wanjye twitegura kubana vuba, impamvu tuburiye ibyangombwa byacu rimwe rero nuko twari twabibitse hamwe, nta yindi mpamvu rwose”

We-“Eeeh! Aho noneho nabyumva, noneho niba ari uko bimeze turabaha iminsi ibiri gusa yo kuba mwabonye ibyangombwa”

Tukiri aho telephone yarasonnye ayitaba vuba, ntabwo twumvaga ibyo avuga ariko yatangiye kutwereka ibimenyetso natwe tukarebana, avuye kuri telephone ahita atumbwira,

We-“Mugize Imana, Ibyangombwa byanyu birabonetse, bamaze kubigeza mu maboko y’ ababishinzwe, muri  inyangamugayo rwose kuba mwavugishije ukuri ni byiza cyane”

Njye na Tonzi twarishimye cyane ako kanya baratureka ngo tugende, batubwira kuzaza kubifata bukeye bwaho.

Tukiva aho twari turi…

Tonzi-“Mana wee! Ubu se koko turamenya twerekeza hehe?”

Njyewe-“Humura ugiye imahanga ntabura umuranga, harya ya hoteli twari tugiyemo yitwa gut era?”

Tonzi-“Yitwaaa….ndayibagiwe, rwose ntabwo nyibuka pe”

Njyewe-“None se tubigenze dute?”

Tonzi-“Ahubwo nabaza wowe wari unzanye”

Njye na Tonzi twabuze icyo dukora muri ako kanya nk’ umusore wari wazanye Tonzi nzi neza akazi yabeshywe nagiye imbere nawe arankurikira, mera nkumenyereya aho twari turi ntangira kujya murangira,

Njyewe-“Ntureba! Ariya ni amatara, izi ni imodoka, uyu ni umuhanda, uragenda ukagerayo da!”

Tonzi-“Hhhhh! Mbega! Ubwo se ugera hehe?”

Njyewe-“Ugera hahandi nako nuko utahazi, ugera aho uhurira nundi ukagendaa…mpaka ugeze I roma”

Tonzi yakomeje guseka nyamara njye nari mpangayitse, nibazaga aho tugiye hakanyobera nareba imbere n’ inyuma nkabura inzira, ni nako amasaha yakomezaga kwicuma ijoro ritugwaho.

Twakomeje kugenda nk’ abatazi aho bagana turushye mbona ahantu hari intebe ziteye ku kabaraza k’ inzu yari impande y’ umuhanda nihagararaho,

Njyewe-“Aaaah! Ndumva ndushye pe! Ngwino twicare gato turuhuke”

Tonzi-“Hano se urahazi?”

Njyewe-“Hhhh! Aho ntazi ni hehe se ahubwo? Ngwino twicare uri kumwe nanjye se wabura….”

Nari nirengagije byose, nari niyakiye ko ngomba kwirwanaho muri ibyo bihe twari twisanzemo, twicaye aho maze mu kajwi gato Tonzi arambwira,

Tonzi-“Bruno! Ni ukuri ntakubeshye ndashonje”

Nkimara kubyumva nk’ umuntu byankoze ku mutima amafaranga yo nari nyafite kuko Tante ntacyo nari kumuburana nahise mpaguruka musiga aho njya gushaka aho ngura icyo kurya no kunywa nkaha Tonzi umwana w’ abandi nirengagije kubwiza ukuri ko nihishe inyuma ya byose.

Nvuye aho maze nkomeza inzira ntari nzi aho ngana, nisanze mu kabari kamwe ntungurwa n’ ibyahaberaga.

Nasanze abakobwa bambaye ubusa nako ukuri, babyina imbere y’ abagabo biteretse ibyo kunywa by’ agaciro, muri uko kubyigana nikanze umuntu mpindukiye duhuza amaso…yari Queen.

Nyuma y’ akanyya katari gato mbuze ubwenge abashinzwe kurindira ba nyakubahwa bamennyeho amazi batangira kumbwira mururimi ntumvaga nkikiriza byose maze baransohora banjugunya hanze.

Birumvikana natangiye kugenda ndandabirana ntekereza Queen nari nabonye ngera hahandi, nasanze Tonzi yasinziriye aho mpamagara imodoka ndifata mbaza shofri ahari icumbi aho hafi ntibyatinze twagezeyo.

Tuhagezebaratwakoye batwereka ibyumba bihari duhitamo, twagiye guta bibiri mbona twaba duhenzwe cyane mpitamo ko turara muri kimwe.

Niko nbyagenze twishyuye icyumba kimwe maze mbere yo kuryama,

Tonzi-“Bruno! Nubwo twisanze ahantu ha twenyine, umbabarire tutakora ibara”

Njyewe-“Ahubwo ni njye nakabikubwiye kuko nshobora kwibagirwa kuko ndi umuntu”

Tonzi-“None  se njywe sin di umuntu? Ahubwo umfashe nanjye ngufashe turarane bucye nubwo bigoye?”

Nuko byagenze twariyambuye turaryama ariko aka muntu ntikabura, nubwo natekerezaga aho turi bikanshanga nakomeje kumva ubushagarira kuko nari ndaranye n’ umukobwa bwa mbere umubiri uranga ntangira….

Tonzi-“Reka sha wee! Uziko uri kunkoraho nkumva ndagushaka?”

Njyewe-“None se uracyashidikanya? Ntabwo ubona ko ngushaka?”

Tonzi-“Oya shahu! Ubwo se wabitinyuka?”

Njyewe-“Ntabitinyuka se nabuzwa niki kukubwira amarangamutima yanye, ahubwo nyegera usobeke imbavu mu zindi, amaboko yawe asatire umusaya usendereye ubwuzu watura uwo wishimiye muri aka kanya sibyo?”

Njye na Tonzi twagiye kure, birumvikana yari amahitamo buri wese nako bamwe bakwisangamo, tugeze aho nisanga kure nibutse inzozi mama yambwiye, byose bingaruka mu matwi nshiguka vuba niyaka Tonzi ndetse ndahaguruka ndambara nicara hasi ntangira kumubwira,

Njyewe-“To!  Nkuko ubizi nitwa Bruno! Akahise kanjye ntako uzi, uzi akubu kanjye, nakuze nifuza kubaho mu buzima narebeshaga amaso y’ umutima ariko kuri uwo munota narateruye maze ndavuga…”

Njyewe-“Kuva nkiri muto nakuze nifuza kuba mu buzima bwiza, aho nteteshwa na Data na Mama, ntibyakunze kuko akabi n’ akeza nabyibwiye, ntabwo nigeze ntana ari nayo mpamvu ngeze aha nkahina amaboko,

To! Buriya nashakiye ubuzima aho butari none nkuguyeho niyo mpamvu nifuza kukubwiza ukuri muri iri joro ry’ amanzaganywa twahisemo kurarana, inzira turi gucamo si nyabagendwa, ntabwo nakugemura uri umwana wavutse nkanjye, uri mu nzira mbi, ugiye kugurishwa ngo bene iby’ isi babigwize wowe uzime”

Tonzi-“Ngo?”

Njyewe-“Ibyo nkubwira ni impamo, ni njye nkuzanye urabizi, ntabwo nakubeshya kuko amahirwe ufite ni aya…nayo gushyira ibiganza mu byanjye tugashaka icyo naje gushaka ukava mu mu rujijo ukamurikirwa n’ umucyo nabonye abandi batazi”

Tonzi-“Ayiwee! Bruno! Ibyo umbwira ni ibiki? Ntabwo naje mu kazi? Ntabwo naje kumurika imyenda?”

Natangiye kubwiza ukuri kose Tonzi, niyo mahitamo nari mfite muri ako kanya, amaze kumva byose yararize birarenga araboroga, muri icyo gicuku nta kindi nari gukora naramuhojeje dufatana ibiganza

Njyewe-“To! Ihangane, igihe ni iki ngo tugaragaze ukuri, mfata ngufate maze dukore icyo batazi ko twashobora”

Tonzi-“Humura turi kumwe, nanjye nzagufasha, ubwo menye neza inzira ndimo ndahindukiye, nzagusigurira nyuma y’ akahise, nzagendana nawe mu nzira yaba igororotse cyangwa igoye, sinzasuna nk’ikipe itishoboye”

Kuri uwo munsi njye na Tonzi ibiganza byarahuye, amenya ukuri maze dutangira urugendo rwo gushaka umukunzi wanjye Queen tukagaragaza ukuri kukivugira Serge akabona ko guhemuka bidatanga amahirwe na mba…………………………………………..

Ntuzacikwe na episode ya 88 ejo mu gitondo

9 Ibitekerezo

  • Nukuri bruno imana igendana nawe.urakoze kwigarura nahubundi waruhubutse kuburyo wariguta inzira burundu nkuko maman yabikuroteye.Queen disi!turizeye uzahura numukunzi kdi uzamugarura.umuseke mukomereze aho turabakunda

  • Mwaramutse neza mwanditsi,iyi nkuru ndayikunda uri umuhanga Pe.mba numva waduha nka episodes 2 nibura kumunsi.ariko hari igihe mugitondo mba nanayibuze.Bruno we nareke Queen ahubwo yijyanire na Tonzi bitahire kuko Queen azamuteza ibibazo.ariko nagaruka azatange uriya mugore afatwe kubera human traffic.

  • Bruno courage, kdi turashima Imana ko wisubiyeho wari ugiye gukora ikosa. Ubwo wabonye aho Queen aherereye ndizera ko muzabonana nubwo numvise bitoroshye kdi uwo mugome ngo ni tante ndetse na Bihemu Serge Bagomba kuryozwa ibibi bakorera abana b’abantu. Tubafatiye iry’iburyo wowe na Tonzi

  • Njyewe rero buriya njya numirwa pe!!!Harya urukundo ni kubabarira no kwiyunga n’uwakuryaryaga umaze kumuvumbura? akaba asigaye abyina mu kabari yambaye ubusa? Munsubize rwose? Queen biriya bintu akora abiterwa ni iki? Kugeza aho Queen abyina mu kabari yambaye ubusa? Ndi Bruno namubabarira ariko ntitwabana rwose kuko ibyo Queen arimo bigaragaza ingezo ze yari yarahishe Bruno rwose!!! Kuki se bataye hanze Bruno nta namukurikire habe we no kugaragaza ko amuzi cyangwa yaranamukumbuye. Yewe ba Queen ni benshi rwose pe!!!! Gusa Imana ibane na Tonzi ndetse na Bruno ibagarure mu Rwanda amahoro. Cyakoze nyine Bruno yababariye na Se ntawe atazababarira!! Mwanditsi big up kabisa!!! Uzi kwigisha!!!

  • Bravo ku mwanditsi w’akadasoka ugaburira ubwenge bwacu tugatekereza ibifite umumaro. Imana yagendanjye na Bruno iracyagendana na we kdi akomereze aho dore abonye n’umutera ingabo mu bitugu kdi si ubwa mbere amufasha. Ejo nibajya kuri Police kureba ibyangombwa byabo bazagende batekereje neza inzira baranyuzamo ukuri ku biri kuba byose batabare bagenzi babo. Naho ibya Serge byo, azatekereza nyuma yibuke ko ineza itazima ariko igihemu gihemura nyiracyo. Urubyiruko cg abandi bose basoma iyi nkuru aha harimo amasomo akomeye. Umwanditsi nanone Bravo, Umuseke.com (Ok).

  • Mbega Queen!!!najyaga muvuganira ngo yaba yaragiye mu kazi kabi ariwe ufasha abaje gucuruzwa ariko mu by’ukuri asa nk’ubirebera ku ruhande atazi ibyo abo bana bakorerwa,kumbi nawe ari mu babyina bambaye ubusa!!?nonese akazi karangirira mu kubyina gusa cg abo bagabo baba bicaye aho bahitamo abo bararana?Mbega ibintu bimbabaje!!!Disi Bruno aracyakomeje umugambi wo gushaka umukunzi kdi ari inshuti mu basa n’inshuti!!!amaherezo koko azaba ayahe??reka dutegereze twihanganye,gusa ba Bruno ndumva bataha i Rwanda bakabimenyesha polisi y’u Rwanda ikaba ariyo ibikurikirana n’iyo ngirwa tante igatabwa muri yombi kko babivugiye Nairobi umugambi ushobora gupfuba kubera ruswa yaho bigatuma tante uwo ahita abahiga akabicisha mbere y’uko mu Rwanda babimenya.

  • Yooo Queen disi. Nyamaze buriya Queen natubwira uko byamugendekeye muzamubabarira. Kuko ni umukobwa w’umutima uwanze kwandavura akiri muto akiba imfubyi sinziko ari ubu yakwiyandarika buriya wabona yaragezeyo akisanga mubihe bigoye bimugoye kwigobotora.

  • Ubwo se yabeshya iki Bruno kandi yaramusezeye amubwira ko agiye Dubai,iyo amubwira ukuri se yari aziko Bruno yamuvamo?Queen azi neza ko Bruno yakora byose akabaho mu amahoro!gusa nyine wasanga yaragezeyo ibyangombwa bakabimwaka nkuko bigenda Ku bandi bajya muri Mariya kazi

  • Mubabarire Queen rwose nawe ntiyari abizi. Ubu c ko Tonzi yari agiye kujyayo yari azi ibyo agiyemo. Na Queen buriya niko byamugendekeye. Gusa amatsiko yo arenda kunyica pe!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *