• 27/01/2020 10:19 12

Episode 86: Igihe kirageze, Ganza umutima umuciriye urubanza, arutsinze ate?

Nafashe moto nerekeza mu rugo, bidatinze nageze ku muryango w’ igipangu, nishyura moto, nkinjira nakubitanye na Gaelle ari kumwe na mukuru we, ndetse na Papa Mwezi, n’ abandi bantu ntazi nka bane umutima urankuka nshaka gusubia inyuma ariko bari bandangije.

Gaelle-“Dore nguyu Ganza araje! Ganza ntakuntu ataba ahazi, Ganza! Ganza! Ni wowe twahoze dutegereje, tumaze umwanya aha tugutegereje…”

Gaelle wavugiraga hejuru cyane urusaku yarurushije isandi byagaragaraga ko yari ahangayitse birenze ukwemera maze umugabo umwe ntazi mubo bari kumwe ahita amucyaha,

We-“Tuza! Wihubuka utatwicira iperereza…”

Gaelle-“Oya…oya…’

Nkimara kumva ko ari iperereza ako kanya nahise menya ikibagenza, nahise mbyibwira ko baje kumbaza amarengero ya Mwezi, igikuba cyari cyacitse mu miryango yombi.

Muri ako kanya undi muri ba bagabo batatu ntari nzi bari bambaye bisanzwe yahise anyegera aho nari mpagaze maze arambwira,

We-“Bite? Ni wowe witwa Ganza? Uuuuh? Ko mbona ufite ubwoba? Njyewe nkorera urwego rushinzwe iperereza, umusore witwa Mwezi uramuzi? Ntagushidikanya nako uramuzi, ese ubusanzwe ujya ugira ukuri muri wowe? Ajya akubitsa amabanga ye akomeye?”

Mu bibazo byose nabajijwe nagombaga gusubiza icyo kuba muzi nicyo cyari cyoroshye, koko kuba tuziranye byari yego kuko aricyo cyari gutumye muri ako kanya bari aho,

Njyewe-“Mwezi se? Eeh! Mwezi yego ndamuzi”

We-“Ok! Muherukana ryari?”

Njyewe-“Duherukanaaa….duherukana ryari ra? Hashize iminsi nkitatu…eeeh! Nk’ ibiri gutyo”

Gaelle-“Iminsi ibiri yose kandi…”

Wa mugabo yongeye gucyaha Gaelle, akomeza kumbaza ibibazo nagombaga gusubizanya kwirengagiza kwinshi,

We-“Muherukana hehe? Mwatandukanye ryari?”

Njyewe-“Ariko se ubundi Mwezi yakoze iki ko numva mumbaza ibintu byinshi? Munkuye umutima! Ari amahoro se basi mbere na mbere mbanze nshyire agatima hamwe?”

Nkivuga ntyo wa mugabo yambwiranye igitsure kinshi,

We-“Nakubwiye ngo usubize ibyo nkubajije, niwongera kuvuga ibyo ntakubajije ntabwo tuza kumvikana!”

Njyewe-“Papa Mwezi! Mwezi ni amahoro ko….”

Wa mugabo nanone yahise yongera kunyihanangiriza bwa nyuma,

We-“Ni ubwa mbere n’ ubwa nyuma, niwongera kuvuga ibyo ntakubajije ndakwiyereka wese ubone neza ko tutari mu micezo hano, urumva?”

Njyewe-“Eeeh! Mumbabari…”

Yahise yongera kunsha mu ijambo…

Ndakubaza igihe uherukana na Mwezi, mwari hehe hari saa ngapi?”

Njyewe-“Urumva…yaje ku kazi kuko ndi umukozi we, hanyuma tujyana gushaka ikiraka cyo gusiga irange inzu ku gisozi ariko ntabwo twagezeyo twagarukiye mu nzira, angeza ku kazi ubundi arataha”

We-“Nta gahunda yari afite uzi?”

Njyewe-“Ntayo! Ntayo rwose usibye gutaha akajya kwitegura”

We-“Akitegura? Akitegura kujya hehe?”

Njyewe-“Yambwiye ko…ndumva yarambwiye ko yagombaga gushyira umwana Gaelle!”

We-“None ko atagiyeyo? Kandi akaba yaburiwe irengero?”

Njyewe-“Ntabwo mbizi mwabibaza Gaelle, wasanga yaramubujije kujya kumureba ntawamenya”

Gaelle-“Oya…oya rwose ntabwo nigeze mubuza kuza kundeba Ganza! Ubu se koko Mana yanjye we n’ umwana wanjye bari he?”

Njyewe-“Uuuh? Yabuze se? Mwezi mwamubuze?”

Papa Mwezi-“Ibi niki mwo kabyara mwe? Ubu se umwana wajye n’ umwuzukuru wanjye mbaburiye irengero koko? Ni wowe twari twizeye ko watumenyera aho ari none ngo…”

Nakomeje kumva amaganya ya Gaelle na mukuruwe ndetse na Papa Mwezi ubwoba bukomeza kuba bwinshi, ngeze aho numvaga byanze ngiye kurimena wa mugabo wampataga ibibazo yahise ababwira,

We-“Uheruka kumuhamagara kuri telephone? Kwanza mpereza telephone yawe”

Nakoze mu mufuka nkuramo telephone ndayimuhereza,

Njyewe-“Namuhamageye mu gitondo ariko nimero ye yanga gucamo, ntabwo nigeze ntekereza ko yaba yabuze, akira rwose reba neza igihe namuhamagariye, noneho nari mfite n’ amafaranga muri telephone ntabwo ari  bya bindi byambayeho mpamagara Kevine niteze ko ngiye kumuvugisha ariko ngasanga ntayarimo…”

We-“Eeeeh! Garukira aho? Uyu musore ko afite amagambo menshi niko asanzwe cyangwa afite ibyo ahisha akaba ashaka kutujijisha?”

Hashize akanya areba muri telephone, burya umuntu ufite icyo ahisha aba yikeka amabinga ntayo arwaye, natangiye kwegera wa mugabo ngo ndebe ibyo areba ari nako mpamya ko namuhamagaye nkamubura, hashize akanya katari gato  ahita avuga,

We-“Rero ndabona koko uyu musore adaheruka kuvugana na Mwezi, nta gahunda azi ya hafi azi usibye ibyo yatubwiye, amuheruka mbere yuko Papa we amubona, ntacyo twakwirirwa tumubaza kindi, ndumva mwataha tugakomeza gushakisha nitugira andi makuru mashya tumenya tuzababwira”

Abandi bose bafashe inzira ariko Gaelle akomeza guhagarara, bamaze kugenda twasigaye turi twenyine.

Naramwegereye ntangira gushaka aho mpera ngo mwihanganishe, agatima katera nkumva naritobora gusa nkibuka ko nabikijwe ibanga, nkomeza korosa ikinyoma ku ibanga nabikijwe,

Njyewe-“Gae! Ihangane! Ihangane ni ukuri ntabwo namenye ko Mwezi yaburiwe irengero, burya bwose menye ko inzozi zose zitabeshya, uziko bya bindi wavugaga byaba ari byo? Za nzozi mukuru waweyakuroteye uziko zishobora kuba zaba impamo? None se mbwira byagenze bite?”

Gaelle-“Ganza! Nazindukiye kwa Mwezi ngiye kubaza ibye nanjye ndetse n’ umwana wacu, ngezeyo bambwira ko badaheruka kumuca iryera, ko Papa we amuheruka amahushuka mu ijoro asa nuwihuta cyane nkufite gahunda,

Ganza! Mwezi twamubuze kandi aho yagiye yajyanye n’ umwana wanjye, nta mahoro mfite, ndi guhumeka amasigamana, umubiri wanjye wabuzi ingingo zose zigize gukomera kwanjye, nkuko nabivuze nimbura umwana wanjye nanjye ni iherezo ryo kwitwa njyewe”

Njyewe-“Oya Gae! Witekereza utyo…”

Ganza-“Ganza! Agahu kari ku wundi karahandurika, wenda nari kubura Mwezi, akagenda agatwarwa n’ abandi wenda bamukunze kuruta uko namukunze, usibye ko ntawageza ahanjye wemeye kumuha ubuzugi bwanjye ndetse tukabyarana Junior nk’urwibutso rw’ urukundo  rwacu,

Ganza! Kuki Imana itareba agahinda k’ abayo, ikirengagiza ko uwavutse agakura ababaye nawe yamuremye nk’abandi? Ubu se nsigaye hehe? Nikihe kizere mfite ko birutwa no kwipfira, nta mahirwe nzigera ngira mu buzima”

Muri ako kanya nongeye kwitsa umutima, ibanga rikomeza kundemerera, nongeye kwibuka Gaelle w’ amateka akomeye mu buzima bwanjye, burya hari aho ugera umutima ukaguhata kuwubohora,

Kubika ibanga biravuna gusa bikaba ubutwari kubashobora kuribika, kuw’ agaciro, ndavuga uwawe ukuzi utaragirirwa amahirwe ufite ubu byo biba birenze ukwemera kuko umutima uribitse wo uguzira urubanza ndetse ukakubwira wo ubwawo ko urambiwe.

Nibyo byambayeho, nikije umutima kama mbaya mbaya wa mugani w’ imvugo yo kwa Kevine  Kama Jeshi mu gihe nari ngiye kurimena mukuru wa Gaelle yahise yinjira yihuta,

We-“Gae! Ca hano tugende! Nta soni? Urabona igihe twagutegerereje? Papa Mwezi uramwanika…nako iri joro n’ umuhangayiko afite arirengera kugutegereza ngo agucyure mu rugo nawe atahe asange umuryango we twese dufatanye kurara ikiriyo urakomeza kuryongora? Cishwa aha vuba”

Njyewe-“Ariko Mwezi ntabwo yapfuye…”

Ibyo nabivugaga mbakurikira mu nyuma, bakomeza kugenda bihuta, nagarukiye ku muryango mbona bazamuka, nkomeza kubakurikira, mu ntambwe nke nabonye umugabo wa Melanie adandabirana ataha ngarukira aho ngo tudahura akambona agashaka impamvu dore ko aho yambonaga ataburaga igitero cy’ amagambo angabaho,.

Nasubiye inyuma ninjira mu gipangu, nihuta njya gukingura yahingutse ninjira ndakinga nitsa umutima.

Hashize akanya mpagaze niyumvira narahindukiye nkubita amaso ka Fils, kari gahagaze kanyitegereza ndetse mbona gafite ubwoba, ndagahumuriza ngasubiza mu cyumba ndakaryamisha, ngaruka muri salon ndicara.

Nongeye gutekereza byinshi njya kure ntangira kwivugisha mu mutima,

Njyewe-“Ariko se ibi kiki mwo kabyara mwe? Ibanga ko ritoroshye kuribika? Ubu se ibi bizakomeza kugeza ryari? Gaelle arahangayitse cyane ndetse ari kwigira inama mbi yo kwikura mu buzima, ubu se nkore iki?

Ahubwo se Papa Mwezi tuvuge ko ayobewe imitungo y’ umwana we? Cyane ko ari we wamufashije akayimugabira nk’ imfura mu muryango ngo azite kuri barumuna be? None nakomeza kuburirwa irengero hazakurikiraho iki? Iriya nzu azayisubiza, amarange yose ayatware n’ ideni nafashe ntamugishije inama mbure inyishyu, ubu se bibaye nabyitwaramo nte ko narangije kwica mu mutwe umwana w’ abandi ko mfite inzu ndetse nkayimwereka ngo nirarire murongore?

Ariko se ubundi uru ni urukundo gusa cyangwa hari ibindimo ntazi? Kevine wamenye ntafite ikayi n’ ikaramu akangirira impuhwe kuki namuhisha ko ntacyo mfite ngo anyange cyangwa ankunde bigire inzira?

Ariko nanone kwibwira bivuze kwemera, nta wundi muntu uzi ibi byose atari Mwezi, uwanyizeye ndetse nanjye nkemera kumubikira ibanga ndetse nkamusezeranya kuzamurerera akanze gutaha, ndamutse nitesheje aya mahirwe nshobora kuzabura intama n’ ibyuma, nkitandukanya n; umuryango wanjye ndetse nkabura umwiza wo mu buto, reka nkomeze inzira natangiye nubwo ikinyoma gishyigikirwa kenshi n’ umwijima ariko Kevine arankunda, azambera umucyo igihe byose bizaba birangiye tubanye, byose bihira abakundana kandi bakunda Imana,

Ese Imana ko idakunda ikinyoma aho nzahirwa nte ngo nganze nitwe Ganza waganjwe akizerwa? Agakunda! Agakundwa?

Ubu se ngishe nde inama? Nde wundi kurusha umutima nama untuyemo? Oya, oya, oya nta kiruta urukundo, umwiza wo mu buto ni itarento Imana yampaye yazambaza ku munsi w’ urubanza, ahubwo reka mbyihutishe amafuti ntakiri ay’umugabo ahubwo kuri ubu amafuti y’ umusore nibwo buryo bwe ………………………………….

 

Inkuru “Umwiza wo mu buto” Ntucikwe! Iracyakomeza…

UMUSEKE.RW

9 Ibitekerezo

  • Ganza ni byiza ko noneho uganirije umutima ariko kandi ibagirwa umwiza wo mu buto nikigusha uzirya wimare ubabare uhere mu kinyoma ngo urashaka inzu yo kurongoreramo ibuka Gaelle ko yakubereye inzira yo kubaho umumenere ibanga kubura uwo wabyaye ntago ari ibintu byoroshye nubundi ntacyo ukirira vugisha ukuri naho ubundi kevine ntago ari uwawe

  • Ganza rongora agasaro ndagutegetse nkugiriye inama nkumuntu mukuru ibyo urimo bivemo niba ushaka guhindura ubuzima rongora agasaro wagize amahirwe yo gukundwa

  • Ganza utangiye kwicuza se biretse Kevine amenyeko wamubeshye wirebere uzumirwa wiha kwirarira ngo urongore inkumi gusa tabara ntabwo uragera kure kdi shaka Papa Mwezi umubwize ukuri kubya mwezi amazi ntabwo ararenga inkombe

  • Ikosa nirya Kevine utazi ko amaboko atareshya ataramukanya. Umutwaro yikoreje ganza azawumuturana amarira iyi nkuru inkora ku mugima buri uko nyisomye nanjye byambayeho ndababara mbura uwankunze kubera ubushobozi buke ariko Imana ishimwe nabonye undi dusangira duke twamahoro tukaryama tugasinzira imiryango dukomokamo kenshi hari ibwo ubera abakundana umutwaro mwanditsi courage uratuvura

  • Ndabona ikinyoma cyitambitse mu nzira ya Ganza! Azabeshya kugeza ryari? Kevine nanjye mbonye ko Ganza ashaka atari wowe! Nta nzu ufite, nta yindi mitungo……
    Tekereza indi nzira wanyuramo witegure gufungwa kuko Mwezi uzavuga aho yagiye, uhanirwe ikinyoma, nibimenyekana bakwake iriya nzu, Kevine akwereke ko ntaho muhuriye! Ganza we urambabaje pe!

  • rwose pee njye iyi nkuru inkora ku mutima kandi inyigisha byinshi ariko gusa ganza atwigisha uburyo bwose bushoboka umuntu ameze muri iyi minsi yanone kandi arimo kunyibutsa umugani uvuga ko wirukira ibigusiga ugasiga ibigusanga
    gusa ganza akeneye umujyana umuba hafi akamuha inama zi ngenzi abantu benshi bakeneye zamukura mu muriro agiye kwishyirimo kubera Kevini

  • ese 87 mwayib onye jyewe ko nayibuze narwaye ubworo pee

  • Mwiriwe neza, dukomeje gushimira umwanditsi ,nanjye 87nayibuze ndibaza iraboneka 19hpm.ndifuza ko Ganza y’abana na kevine ariko akubwiza ukuri.erega nubwo kuryana nacyo gutwaye,kevine azi Ganza bihagije ,kdi kuba amukunda ntakindi kibisimbura.namubwire ko yamubeshye amubwize ukuri ,niba kevine ashaka umugabo ufite ibintu azabe ariwe asanga,ikindi nasange Gaëlle amubwize ukuri kubyabaye nawe ndabizi ko atazabura kumwumva .ariko nakomeza kuba mu kinyoma ibyo yashatse byose bipfa ubusa.kdi ntekereza ko icyo hano dukeneye kumva nuko ibyo abantu nabona ko bidashoboka bishoboka,no kwigisha urubyiruko rwa none ko rukwiye kwitonda.ko gushaka ubuzima bidashakirwa mu buhemu gusa.ikindi ko urukundo rudashingira ku bintu gusa.urukundo ntakintu kirusimbura .kuko agasaro nawe ntakwiye kumushaka atamukunda,NGO n’uko agasaro amukunda.uru rugo ntirwaramba.

  • Ganza bwiza Kevine ukuri, wibuke ko mwatorokanye ukamujyana mu cyaro kandi kuhaba ntibyigeze bimugwa nabi, ubuzima bwose Kevine yabubamo pe! Mubwize ukuri reka kumwirariraho pe, nabandi bose ubabwize ukuri kubareba uratuza kd nibyo wifuza bigende neza.

    Ukuri guca mu ziko ntigushye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *