• 19/01/2020 4:33 52

Episode 86: Bruno yoherejwe aho Serge na Queen bagiye, ajyanye na Tonzi

Securite-“Yego mabuja arimo, ariko se ko mbonye bidasanzwe ra? Mwari mufitanye gahunda?”

Njyewe-“Yego twari tuyifitanye rwose nta kibazo”

Securite-“Uuuuh? Tonto nyamara ibuka neza niba gahunda muyifitanye aya masaha”

Njyewe-“Ni aya masaha rwose, kandi ariwe unyihamagariye?”

Securite-“Ko mbonye se….”

Nabonye ubwoba Securite yari afite bintera igishyika, mva mu modoka twegera hirya gato ntangira kumubaza cyane impamvu,

Njyewe-“Ko utambwira Securite, niki kiguteye impungenge?”

Securite-“Tonto! Mbonye mukanya mabuja azanye n’ abagabo batavuga ikinyarwanda, bari mu modoka yijimye kandi ni ubwa mbere mbabonye, sinzi niba aribo mugiye kubonana cyangwa wari ufite gahunda  ya mabuja”

Njyewe-“Ese nibyo, mabuja ampamagaye mukanya ngo nze murebe, wasanga wenda ashaka ko mvugana nabo bagabo”

Securite-“None se uvuga agaswayire buriya ko ntari nakumva? Numvise bavuga za kwasababu gani n’ ibindi”

Njyewe-“Hhhh! Ururimi si ikibazo ikizima nuko twumvikana”

Securite-“Ahaa! Ariko se Tonto, ubundi buriya mabuja akora iki gituma agira amafaranga nk’ agaragara ku mitungo y’ agaciro nkawe mukorana? Rimwe njya mbyibaza bikanyobera ntakubeshye”

Njyewe-“Ntubizi se ko afite iduka ry’imyenda? Niko kazi akora ndabizi neza”

Securite-“Eeeh! Sawa ngaho komeza Tonto, komeza ubwo nusohoka nk’ ibisanzwe uransigira agacupa dore ni ku cyumweru”

Njyewe-“Hhhhh! Nta kibazo Securite”

Nahise nkomeza ngera kuri rya baraza aho namusanze bwa mbere ngatinya, nkomeza imbere ndakomanga bidatinze urugi rurakinguka.

Nkinjira nahise mbona abagabo batatu Securite yambwiraga, ndabasuhuza ndicara maze uwo Queen yitaga Tante ahita ambwira,

Tante-“Bruno! Nari nguhamagaye byihutirwa, aba bagabo turi kumwe turi kuvugana iby’ akazi, witegure guhita ujyana nabo nitumara kumvikana”

Njyewe-“Ngo turahita tujyana?”

Tante-“Yego, sinabikubwiye ko ugomba guhora witeguye se?”

Naracecetse maze bakomeza kuganira mu giswayire, wa mugani wa Securite numvagamo ducye, byaratinze nka nyuma y’ iminota mirongo ine Tante ahita ambwira,

Tante-“Bruno! Deal iciyemo, bagiye kuba bagiye ibindi ndabikubwira nyuma”

Nta mahitamo yandi nari mfite kuko nari narinjiye inzira ntabashaga gusubira inyuma, baradusezeye Tante asohokana nabo nsigara ntekereza byinshi hashize akanya gato aragaruka yishimye cyane maze arambwira,

Tante-“Heee! Birabaye! Tubonye ikiraka gishyushye kigiye kudusigira agatubutse”

Njyewe-“Koko se?”

Tante-“Yiiii! Ahubwo kora aha, bariya bagabo nabanyamahanga, ngira ngo wumvise ko bavuga igiswayire, bakorera Nairobi”

Njyewe-“Nairobi?”

Tante-“Yego, n’ ubundi ariko nsanzwe nkorerayo, hari n’ abandi bakozi banjye buriya babayo”

Njyewe-“Koko se?”

Tante-“Yiiiiii! Buriya Serge niho yagiye, hari nundi mukobwa witwa Queen nawe wagiyeyo, nkuko nabikubwiye iyo nohereje abana bato nibo bajya kubakira, bakabajyana aho nabonye ikiraka, bagatangira kubyina mu tubari bambaye ubusa ari nako bicuruza, ifaranga rikisuka”

Njyewe-“Eeeeh!”

Tante-“Nawe rero ugiye kugenda kandi nzi neza ko akazi ugiyeho gafatika rwose, ushatse wasiga ugurishije ibyawe ndabizi ifaranga rizakuryohera kandi buriya inama nakugira, iyo ugeze ahantu nka hariya ushatse wakwigumirayo”

Tante akivuga atyo numvise ahari bidashoboka maze ntangira kumubaza cyane koko niba ibyo avuga ari byo, ntiyatinya kunyemeza ibyo yambwiraga,

Tante-“Ugomba kugenda, uyu munsi n’ imugoroba, urajyana n’ abakobwa babiri, nimugerayo Serge azaza kubakira abajyane aho kuba, ibindi azabibatoza nta kibazo rwose”

Njyewe-“Eeeh! Ok! Nta kibazo rwose nditeguye”

Tante-“Ngaho rero niba urasiga uteje utwawe genda ubikore uzirikana gahunda ya nimugoroba, ikindi kandi wibuke ko ari ibanga utagomba kumenera uwo ari we wese, uzirikane ko nakubwiye ko aho kuntanga nzagutanga, ntuzamenya uko byagenze uzabaze Serge azakubwira uwo ndiwe neza urumva?”

Njyewe-“Ndabyumva mabuja”

Tante-“Ibyangombwa urasanga nabibonye ntugire ikibazo”

Narikirije ndahaguruka mpina akagongo ndasohoka ninjira mu modoka mfata umuhanda, feri ya mbere nayifatiye mu rugo natunguwe no gusanga Nina yaje kudusura, Papa na Mama bari bicaye muri salon baganira, bakimbona barikanga,

Mama-“Ayiwee! Bruno bite?”

Njyewe-“Ni byiza Mama, ko mwikanze se bite?”

Nina-“Ariko Bro! Koko nta nubwo ujya unkumbura? Habe no kumpamagara koko? Mbega wowe?”

Njyewe-“Ihangane Nina! Nanjye si njye, harya nakubwiye ko akazi kagutse? Nsigaye naraguye imirimo akazi karamperanye neza neza”

Papa-“Mfura yanjye se wiyibagije ko akazi kataruta abantu? Kugeza nubwo umara iminsi utagera hano koko urara iyo?”

Nina-“Koko se?”

Mama-“Ahaaa! Ugira ngo se siyo mpamvu tumubonye tukikanga? Tumuheruka cyera rwose”

Nina-“Mana wee! Bruno! Koko niki cyaguhinduye?”

Njyewe-“Oya ntacyo rwose, ahubwo ndihuta, Mama nshaka ko tuvugana gato”

Papa-“Icyo ugiye kubwira nyoko se utatubwira niki Bruno?”

Njyewe-“Oya nta banga rindi ngiye kumubwira, nuko nshaka ko tuvugana gato ibyo ari byo byose araza kukubwira”

Mama yahereje umwana Nina wari uberewe no kwitwa umugore maze araza tujya mu cyumba cyanjye twicara ku buriri,

Mama-“Niko se Bruno! Ko nkureba ibikoba bikankuka, aho ni amahoro? Dore nsigaye ndyama nkabura ibitotsi, nkagutekereza cyane nkibaza impamvu watwiheje nkibuka za nzozi nakuroteye nkabura amahoro nkarara nkanuye bukarinda bucya? Bruno! Mbwira mwana wanjye burya nyina w’ umuntu aba abitse byinshi kandi ahorora agusigasiye nkuko nabikoze nkigusama, nkagenda nigengeseye amezi icyenda ngo udahungabana”

Mama yambwiye ayo magambo nongera kwibuka, za nzozi zangarutsemo numva yamagambo y’ inzozi yandoteye mu matwi yanjye ambwira ngo:

“Bruno! Narose ngo ubwo akavura kari kajojobye maze ukanyaka isinde, ukambwira ko ugiye gusindagiza umukunzi ukamuzana mu rugo aho yari yugamye, ngo twakomeje gutegereza kugeza ubwo utaziye maze nyuma y’ iminsi tubona intumwa idusesekayeho ivuga ko wayobotse inzira y’ umukunzi mu kugaruka ugatana ukayoba ugahera iyo”

Ayo magambo yangarutsemo uko Mama yayambwiye, muri ako kanya yahise abona neza ko nagiye kure maze ahita ambwira,

Mama-“Ko utambwira Bruno?”

Njyewe-“Mama! Ubu tuvugana mu masaha macye ngiye gufata urugendo rw’ akazi”

Mama-“Ngo urugendo rw’ akazi?”

Njyewe-“Yego! Ngiye I Nairobi kandi ntabwo nzi igihe nzagarukira, ni urugendo rushobora kuzangarurira uw’ agaciro nabuze kuko ninjiye iyo nzira aricyo ntumbiriye, akira imfunguzo z’ iduka rishya nafunguye, ahandi Musada azahagume nimba ngarutse azamurikira ibyo namusigiye”

Mama-“Aha Data! Ibyo uvuga se urakomeje Bruno?”

Njyewe-“Yego rwose, ndakomeje Mama”

Mama-“Uuuh! Urwo rugendo se mwo kabyara mwe?”

Njyewe-“Mama! Mbikubwiye nk’ umubyeyi, uze kubimbwirira na Data, ningerayo nzabavugisha”

Mama-“Bruno! Ibi nibyo bitumye uza kunyihererana koko? Iyo unabibwira na So ndetse na mushiki wawe?”

Mama yambwiye atyo koko nongera kwitekerezaho, namenye neza ko inzira ndimo itambereye kuko idatuma nseruka mu banjye ngo mbabwire ko ngiye, gusa nta kundi nari kubigenza naryumyeho,

Njyewe-“Ibyo nkubwiye birahagije Mama, kandi mbikubwiye nkuwambyaye, mpa umugisha mu rugendo ubundi ibindi bizaza nyuma”

Mama-“Nuko genda Imana izabane nawe, uzagaruke amahoro inzozi nakurotoye ntizizabe impamo, nuko nugerayo uzamenye ko amahanga ahanda, ntuzashukwe n’ ibinengerana kuko byose atari zahabu, uzibuke ko nta heza nk’ iwanyu ntuzatinde kugaruka, dore ngufatiye iry’ iburyo mfura kinege cyanjye nabonye nkibona nkongera guseka imbere y’ abannyegaga”

Mama yambwiye ayo magambo ankora ku mutima ntangira kumva ntagenda gusa narikomeje mfunga umwuka muhereza imfunguzo ndeba ibyangombwa byoroheje by’ urugendo turasohoka tugeze muri salon,

Njyewe-“Papa! Mbaye ngiye Mama araza kukubwira aho ngiye, Nina! Wowe ndaza kuguhamagara”

Nina-“Nta kibazo Bro! Turi kumwe rwose”

Nagiye ubwo, nerekeza kwa Musada ndamusezera mu gihe nari ndi gusohoka nakubitanye na Tonzi ndikanga, ntacyo tuvuganye yanguyemo ndamuhobera, nyuma y’ akanya gato,

Njyewe-“Tonzi! Eeeh! Bite wana?”

Tonzi-“Ni byiza Bruno!”

Njyewe-“Aha na hehe se?”

Tonzi-“Aha na hano, nari nje kukureba Bruno, ntabwo se wari unkumbuye wowe? Mbwira sha”

Njyewe-“Eeeh! Ubu se urumva ntagukumbuye naba ndi Bruno ra? Oya…oya nari ngukumbuye rwose”

Tonzi-“Oooh! Byiza cyane ni ukuri, ikimbabaje nuko tutaganiriye ngo umbwire uburyo wari unkumbuyemo”

Njyewe-“Kubera iki se? Wari uje kurahura se?”

Tonzi-“Oya shahu ahubwo nari nje kugusezera”

Njyewe-“Uuh? Ngo kunsezera? Kunsezera se ugiye hehe kandi”

Tonzi-“Bruno! Nabonye akazi keza, ubu ngiye muri Kenya, sinzi igihe nzagarukira, nanze kugenda ntagusezeye nk’ uw’ agaciro namenye kandi ntazibagirwa”

Tonzi yambwiye atyo ndikanga cyane, yari umuntu wagatatu nyuma ya Serge na Queen unsezeye, natangiye kwibaza niba aho agiye ariho abandi bagiye nanjye nari ngiye kujya mu masaha macye maze mubaza vuba,

Njyewe-“Ngo? Wabonye akazi? To! Wabonye akahe kazi niba utambeshye?”

Tonzi-“Bruno! Nagize amahirwe adasanzwe, ejo ntashye naciye ku iduka ry’ imyenda ngo ngure iyo nzambara kuri noheri, ninjiye mu iduka rimwe nigera imyenda, umugore nasanzemo yampaye bravo, ambwira ko naberwa kandi kuberwa kwanjye nabibyaza amafaranga nkajya njya mu myiyereko y’ ubwiza, ambwira ko niba mbishaka namuha nimero ye akampa akazi hanze, urumva ntabwo nari kubyanga narazimuhaye none yampamagaye ngo uyu munsi nimugoroba nibwo turagenda”

Nta gushidikanya nahise menya ko Tonzi yaguye mu mushibuka wa Tante ariwe wari mabuja wanjye, nta kindi navuze naryumyeho ngo hato ntamena ibanga kandi nihanangirijwe, ntegereza akaraza mu masaha macye.

Tonzi twatandukanya mwifurije urugendo rwiza aragenda,  amasaha yakomeje kwicuma asatira ayo kugenda, nafashe inzira nerekeza kwa mabuja ampa ibyangombwa ambwira inzira tuzacamo birangiye ashyira mu modoka dufata umuhanda,

Kuko twari kugenda na bus twagiye muri gale tugezeyo ampereza amafaranga ngo njye gukatisha ticket enye, mvuyeyo dukomeza gutegereza, yavugiraga kuri telephone cyane.

Hashize umwanya utari muto umukobwa wa mbere aba araje, yinjira mu modoka mabuja amuhereza ibyangobwa bye, nyuma y’ akanya gato undi araza nawe amuha ibye, nkuko nari nabicyetse Tonzi yaje ari uwa gatatu akimbona aratungurwa cyane agiye kumvuga mwicira isiri ngo aceceke.

Ako kanya mabuja yahise adusezera tuva mu modoka twinjira muyari igiye kudutwara, njye na Tonzi twicaye inyuma ku ntebe ebyiri zari zihari maze ahita afungura umutima n’ umunwa yari yafunze akimbona,

Tonzi-“Bruno! Ni wowe? Kuki utambwiye kare kose ko turajyana?”

Njyewe-“Ntabwo nanjye nari mbizi To!”

Tonzi-“Bari batubwiye ko turajyana n’ umusore naho ni wowe? Mbega byiza ndumva nishimiye kujyana nawe, ariko se kuki wanze ko nereka mabuja ko tuziranye?”

Njyewe-“Hari impamvu To! Gusa nyine…nako…”

Ako kanya imodoka yahise ihaguruka, dufata inzira ndende, aho nari ngiye bwa mbere, disi nari nkurikiye Queen w’ amateka ntifuzaga kubura mu buzima bwanjye, rwari urugamba rwanyambuye kumva ko hari uwo kwizerwa, muri ako kanya nta kitwa inshuti yari izi byanjye nari mfite.

Mu nzira tugenda Tonzi yanyegamyeho mushyira mu gituza, maze atangira kumbwira akahise,

Tonzi-“Mu buzima ntabwo nari nzi ko nzigera mfata urugendo nkuru, ntabwo nari nzi ko bazampitamo mu bandi ngo bamurike, aya mahirwe asekera bamwe nifuzaga nyaboneye igihe, nizere ko utagiye kuntangiza akazi gusa ahubwo uzajya wicara mubandeba”

Njyewe-“To! Nta…nta kibazo wagize amahirwe yo kujyana nanjye, ntabwo nari nziko byakunda, ikirenze ibyo ndumva…”

Naburaga aho mpera ngo mbwire Tonzi urugendo afashe nicyo nkurikiye, nararuciye ndarumira bimutera gusinzira, twageze ku mupaka wa mbere tuvamo twerekana ibyangobwa mbagurira icyo gushyira mu nda dukomeza urugendo.

Twaganiraga bya hato na hato ariko kuko nari mbitse ibanga rikomeye nkitangira, mu ntekerezo zanjye nibazaga ukuntu ndahuza amaso na Serge aje kutwakira, nkibaza nimpuza imboni na Queen wantunguye nkamenya ko yanyihishemo igihe cyose twari tumaranye, akampepera agagenda ngasigara ndeba hejuru nk’ imifuka y’ ishati ntegereje ngo azaza.

Bitinze cyane twagezeyo, twari tunaniwe cyane bishoboka twinjira mu modoka itujyana aho twagombaga kurara twari gusanga Serge, mu nzira tugenda twatangiriwe n’ abashinzwe umutekano, badusaba kwerekana ibyangombwa.

Twavuye mu modoka mu gushaka ibyangobwa nibuka ko ibyanjye n’ ibya Tonzi byari kumwe mu gasakoshi ke, ako kanya atangira gutaka avuga ko agataye muri busi twari twajemo…………………………………………………………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 87 ejo mu gitondo

 

0 Igitekerezo

  • Mwaramutse neza ahaaa wasanga gutakaza ibyangombwa ariyonzira ya Bruno yogutabarwa ntawamenya gusa nanone birahita bihura neza naza nzozi ZA Maman we kugaruka irwanda bizamugorape ahaaa nahejo reka dutegereze amatsikoyo nimenshi cyane peeee

    • Ahwiiii Mna we reka Bruno afatwe ahere ishyanga pe!Bruno Cyakoze mwitabaze police wasanga ariyo mahirwe yo kubura ibyangombwa mugafungwa hama mukwisobanunura ntimuzahishe nakimwe murengere urubyiruko rugenzi rwanyu wowe na Tonzi.

  • Bruno ni ahawe ubwire Police byose ubundi uwo mugome bamubohe izo nizo nzira nziza zo gukiza Queen kuko nkubwo uzi ineza Tonzi yakugiriye none wowe uhagaze kukibi ngo ubone queen .ibyo ntaho byakugeza niba Queen agukunda koko azabaryarya agaruke ari wawundi.lbanga rimene niyo nzira nziza ubundi wishingane

  • Bruno niyibuke ibyo Tonzi yamukoreye nawe ye kumuroha amurwanire ishyaka nabwire police ariko nawe numunyamafuti kuki yabitse ibanga ryinkozi ryibibi nkuriya tante wa queen yakagombye kuba yarabibwiye police akabereka iriyanzu babamo tante niterabwoba ntacyo yamubwira

  • Uyu mugore ngo ni Tente wa Queen akwiriye gufatwa hifashishijwe inzego z’ubutasi. Zikagenda zitwaje ko ari abakiriya bashaka abakobwa bakamugwa gitumo. Icyo nzi cyo ntago agira abakiriya badahinduka abaza bagenda barangira n’abandi. Nihashakishwe uko afatwa inzirakarengane zitabarwe, Bruno azabwire Police ukuri, iperereza rishyirwe muri Police mpuzamahanga, na bo bakore iperereza ryabo. Brovo ku mwanditsi udufungura intekerezo hakabaho gutyaza ubwenge cyane bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi tubaho kuri iyi si.

  • Birakaze KBS umh komeza mwanditsi nuko ubu nibwo biryoshye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *