• 27/01/2020 9:55 12

Episode 85: Ntwari, Annie na Ganza bashwaniye bikomeye mu kugabana imitungo

Njyewe-“Ni aha turahageze Cherie!”

Kevine-“Ntibishoboka?”

Njyewe-“Ahubwo reka nze mvemo nkingure imodoka yinjiramo nta kibazo rwose”

Kevine-“Buretse gato Ganza! Uyu ni umuryango w’ igipangu k’ inzu yawe waguze Ganza?”

Njyewe-“Bite se ko mbona….Cherie! Bite ko mbona wagira ngo…reka nze nkingure twinjire…”

Kevine-“Oya Ganza mbwira, aya…ni amarembo…y’ igipangu…kirimo…inzu…yawe? Waguze?”

Njyewe-“Hhhhh! Ni hano rwose”

Kevine utarabyumvaga neza yakomeje kunyitegereza, ako kanya ahita ampobera cyane arankomeza, anyereka ibyishimo byinshi, umushoferi niba byaramurenze akubita ihoni,

Kevine-“Ngaho da! Hhhhh! Bigenze bite se kandi kandi Shofe?”

Shoferi-“Wahora niki ko nanjye ntazi ibyari bimbayeho, ariko banza ari akamenyero ko kugera kuri bipangu mvuza ihoni!”

Twese-“Hhhhh!”

Njyewe-“Reka….reka nze mfungure…hagati aho kalibu mu rwawe umwiza nzi, uwo natoye utambuke ushinjagira nkujya murwe”

Nasize Kevine amwenyurana amasoni y’ ibyishimo ndakingura imodokairinjira iraparika, nongera kumukingurira umuryango arasohoka ahanga amaso inzu, ndetse ansiga aho nari mpagaze akomeza kwitegereza cyane.

Naramukurikiye muhagarara inyuma, arahindukira yongera kundeba, asubizayo amaso ndamwegera maze ndamubwira,

Njyewe-“Urayibona ute Kevi?”

Kevine yakomeje guceceka, nongera kumubwira,

Njyewe-“Iyi nzi rero ureba ntabwo ishaje nkuko bigaragara ahubwo nuko imaze igihe itabamo abantu, uko uyireba utya nyuma yo kuyivugurura uzatangazwa n’ ubwiza bwayo, ngwino ngutembereze mo imbere ndetse umpe n’ ibitekerezo by’ irangi twazasigamo”

Nateye intambwe Kevine arankurikira, kubona urufunguzo rufungura kuri salon byabaye ibindi gusa birangira ndubonye turinjira, ntangira kumutambagiza mwereka hose ariko nawe ambwira,

Kevine-“Aha hazanjya salle a mange! Intebe se ubu tuzashyiramo izimeze zite koko? Oya ariko na hano hajya akabati…”

Kevine yakomeje gupanga ibizajya muri salon ariko najye nikiriza dukomeza mu byumba, duhinguka mu gikari.

Negamye ku gikuta Kevine yaje ansanga aranyegera ashyira amaboko mu bitugu byanjye maze anyitegereza neza mu maso, maze arambwira,

Kevine-“Ganza! Muri aka kanya ndishimye bitavugwa gutambagirana nawe aha hantu, ni ukuri umutima wanjye uhimbajwe nuko ibyo ntakekaga ko bishoboka byashobotse nubwo nubu ntaremera neza ko aribyo koko!

Ganza! Narebaga inguni zose nkibaza ahp njye nawe tuzaba nkahabura, ubuzima ubayemo ndabuzi numvaga ko niyo byaba byazaba mu myaka itanu cyangwa irenga, ngakomeza kubaza Imana aho amahirwe azava nkahabura gusa nkizera urukundo rwo mu buto,

Sinzi icyo nakubwira none aha ariko icyo ntashobora kukubwira muri aka kanya amaso yanjye abikubwire nzi neza ko kuva mu buto bwacu yagiye aguhamiriza icyo umunwa wanjye udashobora kuvuga”

Kevine yakomeje kundeba koko amaso ye ampamiriza ko ibyishimo byamurenze, nongera kumufata ndamukomeza,

Njyewe-“Kevi! Ibyishimo byawe ni inkomezi z’ umutima wanjye, amarira y’ ibyishimo byawe nkayakundira ko atuma umutima wawe ubohokera gukomeza gukomera ukankunda,

Kuba dukundana byo mu buto kandi by’ ukuri nicumugisha kuri twe, kandi umugisha ntuza ucagase, ntabwo twari kubura aho tuba n’ inyoni zigondera icyari Imana ni igitangaza”

Kevine-“Yego sha!”

Kevine yongeye kumpobera ndetse yongera kunsoma nirigata iminwa, intekerezo zanjye zijya kure…hahandi nifuje ijoro ryanjye nawe, mu gihe nari nkiri kure ibiganza bye byankoze mu misaya,

Kevine-“Uratekereza iki Ganza ko wageze kure?”

Njyewe-“Kevi! Ntakubeshye ndumva ubushagarira buri kurushaho kunganza nkifuzaa…nkifuza…”

Kevine yanshyize urutoki ku munwa, hashize akanya ankubita urushyi aseka agenda nanjye nk’ imbata y’ urukundo ndamukurikira.

Twasubiye munzu duhinguka muri salon, Kevine ampitiramo ibara ry’ umweru mu nzu naho inyuma nkazasiga umuhondo werurutse, andi mabara nanjye nyahitamo nk’ umuntu umenyereye iby’ amarange.

Twavuye aho ibyishimo ari byose, ngize ngo duce ahantu dufate kamwe dukomeze tuganire ariko Kevine ambwira ko atashye, ko mama we umugongo umumereye nabi, nta kundi naramuretse arataha, nk’ ingaragu nsindagira ntahana amaganya.

Nageze mu rugo nsanga Fils wari waramenyereye kuguma ku rugo no kwirwanaho mu mbaraga nke ari gushaka ibyo kurarira, mufasha tuganira,

Njyewe-“Ndabona umaze kumenyera guteka sha Fils, ariko buriya ntabwo bikugora ntumbwire?”

Fils-“Oya…narabimenyereye, nkiba mu rugo se si njyewe watekaga?”

Njyewe-“Ese?”

Fils-“Kubera ko mama yabaga yagiye naratekaga ahubwo yaza akarya, byaba byashiriye akankubita”

Njyewe-“Yoooh! Mu minsi iri imbere tugiye kwimuka rero, kandi ahantu tuzajya kuba nabonye hegeranye n’ ikigo cy’ amashuri, tangira witegure gusubira ku ishuri”

Fils-“Ubu se nzabishobora ko nabyibagiwe?”

Njyewe-“Humura uzabishobora Fi! Maze nanjye nzasubirayo, bizakunanira wowe ukiri muto?”

Fils-“Eeeh! Ubwo uzatangira se nkabandi bana bato?”

Njyewe-“Hhhh! Oya nzatangira muwa mbere kaminuza, ni amashari makuru nawe uzagerayo Fi!”

Twakomeje kuganira gusa nanyuzagamo intekerezo zigasubira kure, nkabona njye na Kevine twinjira mu gipangu akishimira inzu, nkabona amfashe mu bitugu ambwira ya magambo, umutima ukansimbuka.

Ntabwo nibwiraga ikiri kubintera muri ako kanya gusa byakomeje kumbaho ndetse no mu ijoro naraye nshiguka mbona Kevine arira nkuko yari yambwiye ko yaraye arose inzozi arira amarira adakama.

Umunsi wakurikiyeho njyewe na Ntwari ndetse na Annie twari gufata urugendo tukerekeza mu cyaro, aho twari tugiye kugabana isambu, twahuriye nyabugogo mu cyakare nkatisha amatike nkuko nari nabyemeye dufata umuhanda.

Mu nzira ngenda nongeye kumva ibibazo muri njyewe, bimbaza niba ngiye kugurusha nemeye kutazasubirayo ngasubiza yego mu mutima gusa kandi ukansimbuka buri kanya.

Bidatinze twagezeyo, abaturanyi baza kutwakira gusa Ntwari arabahinda ndetse arabirukana adushyira hamwe aratubwira adukangara,

Ntwari-“Ibyo nkora ndabizi mwimbaza impamvu nirukanye bariya bantu, ntacyo bashaka aha usibye kunywa inzoga z’ abagabo? Ese ubundi baraza kutugabanya ibyacu nkande? Masenge abiduhuguza ntibarebaga?”

Annie-“Yego ra! Nibagende! Erega bari bahururanye ibikombe n’ imiheha ngo ubwo bavuye mu mugi baje gutereka amayoga! Nibagende!”

Njyewe-“Ariko rero iyo mubareka bakaza, uru erega rusa n’ urubanza none ubundi ubwo turiyandikira tunisinyire….”

Ntwari-“Ganza! Wigora ibintu hano, ntabwo utwizera?”

Njyewe-“Ntizera abana ba Mama na Data nakwizera nde?”

Annie-“Hmmm! Kevine! Ko ariwe nabonye ukurutira byose se? Uwo uzatangaho n’ amagara yawe….”

Njyewe-“Ariko se Kevine mumuzanye hano gute kandi?”

Ntwari-“Muceceke mwese ubu ni njyewe ufite ijambo, amasambu dufite murayazi, muzi imvune nagize ngaruza ibyo masenge Mutoni yari yaraduhuguje, ibyo mugomba kubireba ngafata hanini hashoboka kuko narushye mbigaruza?”

Njyewe-“Ibuka ko nanjye nagushije Ntwari! Byibuke neza ko twafatanyije nuko tutatanze amwe”

Ntwari-“Kuburyo twagabana tukanganya rero?”

Annie-“Ubwo nanjye rero mugiye kunsikamira kuko ndi umukobwa?”

Ntwari-“None se nyine urumva wafata ahangana nk’ ahacu?”

Njyewe-“Ibi niki ra?”

Ntwari-“Nako ubundi ibintu biroroshye, njyewe ndafata inzu no munsi yayo, n’ igice k’ ishyamba ryo mu gahinga, na hahandi impande y’ iriba ku bizibaziba kugeza aho twadikanyije na Kavamahanga”

Annie-“Ererere!”

Ntwari-“Ceceka ndacyakomeza! Ganza arafata hepfo y’ urutoki kumanuka kugeza ku biti bya voka, n’igice gisigaye k’ ishyamba, Annie we arafata hahandi mu gishanga no hariya twadikanyije na karamage, nibyo kandi byarangiye”

Njyewe-“Ntwari! Ntabwo ibyo tubyumvikanyeho, gute wampa ahantu hatavamo n’ inkwano, Annie agafata metero mirongo itanu wowe ugafata kimwe cya kabiri cy’ umutungo duhuriyeho twese?”

Ntwari-“Inkwano inkwano inkano! Nta soni? Nta kindi kikuri mu mutwe gusa, Ngo Annie! Ese ubundi we arafata ahiki? Ataha iwanjye, nkamugaburira nkagira gute…ahubwo naho ntako tutamugize, urumva?”

Annie ntabwo yabyihanganiye kandi koko byari bikwiye, yatangiye gutonganya Ntwari ibyacu batatu birarenga abo Ntwari yari yirukanye baragaruka, utubanza rujya mu bagabo.

Aho niho naboneye ko imitungo iteranya abavandimwe bagatungana intoki, byabaye urubanza rukomeye Ntwari akomeza gutsimbarara, ibintu biba ibindi kugeza ubwo ubuyobozi bubijemo.

Bigoranye Ntwari yemeye ko batugabanya bakatunganya gusa umujinya yari afite wari umuranduranzuzi, bamaze kutugabanya ubuyobozi budukorera inyandiko, buri wese bamuha iye, , nashigutse numva abansaba inzoga z’ abagabo ntabwo namenye igihe Ntwari na Annie bagendeye.

Nta kundi nagombaga kubigenza, navuganye n’ umugabo umwe twari duturanye witwaga Kabirigi mubaza uko bigenda, mu mafaranga make nari mfite tureba ibyo tugura byoroheje ngo buri wese asomeho byibura intama ebyiri.

Ibyo kunywa bimaze gushira abantu barikuye nsigarana na wa mugabo w’ umuturanyi Kabirigi, yari inyangamugayo cyane urebye kuva cyera yangaga yabona umuntu  urengana,

Twatangiye kuganira,

Kabirigi-“Naho ubundi nta rubanza rutagira inzoga z’ abagabo, ntabwo mwari kugenda gutyo gusa kabisa, wapi wapi”

Njyewe-“Eeeh! Ntabwo nari mbizi, ahubwo se ko ngize amahirwe tukaba dusigaranye untwa ku ruhisho, sinakwitabaza tukaganira ukaba wamfasha?”

Kabirigi-“Hari ikibazo se? Nta kibazo rwose wambwira”

Njyewe-“Rero urabona ko tumaze kugabana ibyacu, igikurikiyeho ubu njyewe nshaka kugurisha umugabane wanjye”

Kabirigi-“Yeee? Ukagurisha? None se ubwo nugurisha uzubaka hehe sha? Nawe uba iyo mu mugi? Ubundi ntawe ugurisha iumunani,  aha aba ari igicumbi cyawe iyo ubuzima bwanze uraza ukagondagonda ukugamamo akavura, none ngo ugiye kugurisha?”

Njyewe-“Ibyo ndabyumva ariko hari ikihutirwa kuri njyewe kuruta ibindi niyo mpamvu nkwitabaje ngo ube wanshakira umukiriya”

Kabirigi-“Wabitekerejeho neza wa musore we?”

Njyewe-“Narabitekereje rwose!”

Kabirigi-“Ok! Noneho uransigira nimero yawe, ahasigaye…nako ntabwo birenga icyumweru ntakuboneye umukiriya”

Nahaye nimero Kabirigi, ansezeranya ko azanshakira umukiriya ufatika, aramperekeza tugenda tuganira njye gutega imodoka.

Nayibonye bidatinze ndayurira mfata urugendo, agatima kakubitaga kuri Kevine umutima ukansimbuka, aho twanyuraga nta network yari ihari ngo muhamagare, nkomeza kwihangana.

Agatotsi karantwaye ndasinzira, nongeye gukanguka numva bavuga ko nzinge intebe ab’ inyuma basohoke, twari twageze nyabugogo.

Nafashe moto nerekeza mu rugo, bidatinze nageze ku muryango w’ igipangu, nishyura moto, nkinjira nakubitanye na Gaelle ari kumwe na mukuru we, ndetse na Papa Mwezi, n’ abandi bantu ntazi nka bane umutima urankuka nshaka gusubia inyuma ariko bari bandangije.…………………………………

Umwanditsi w’inkuru ndende akwifurije weekend nziza! Arakurarikira kutazacikwa na Episode ya 86 y’iyi nkuru yise “Umwiza wo mu buto”

8 Ibitekerezo

  • Ariko se Ganza koko ari mubiki? Ugomba kubwira kevine ukuri Nina udashaka ko mushwana, ikinfi wirinde guhubuka, witinde no gushaka amafaranga muburyo bwose wumvise bakubwiye kuko uzahura nugutura mu cyaha ugafungwa ukabura byose nk’ingata imennye!

  • Ganza nibashaka .banagukubite kuko urajagaraye mu mutwe Kevine agiye gutuma ukora amakosa menshi ngo urashaka kurongora sinzi uwavuze ngo kurongora ni byiza ariko byaba byiza kurushaho ubiretse

    • @Gilbert uransekeje pe ahaa weeknd nziza basomyi beza

  • Ahaaaa Ganza baraje bakwambure iyo nzu uvuga ngo uzabanamo na Kevine kwa mwezi baguhagurukiye Shaka icyo ubasubiza naho ndabona Ari sinzi neza inzira urimo

  • Asyiwe Ganza rwose ari kubishya inkuru pe! Ubwose iri hubuka rye ryarongora inkumi koko afite akavuyo kenshi mu mutwe, ariko nta Kevine nta Ganza nonec Kevine ntanubwo atekereje aho yavanye iriya nzu yiratana ubwo c umunsi Mwezi yabaturumbuyemo Ganza azajya he yaragurishije no mu cyaro ngo arashaka impano
    None ko Papa Mwezi aje kukwaka imfunguzo zinzu ye hahahahhhhh Ganza we!!!

    Tuza ubanze wumve abavandimwe bawe dore mwakuze mwumvikana mwishwana inkuru irangiye, bwiza Kevine ukuri kose niba ushaka ko muzabana mu mahoro biti ihi se inkwano wirukira gushaka uzashiduka wisamye warasandaye kera

    Merci Umwanditsi

  • sasa njy ndabona ganza azahomba byose pe kuko arakabij gushaka kurongora kevine no gushakir amafarang ahashoboka hose ikind na kevine nubw amukunda ak nae ntangiye kutizera ibyee

  • Iyi nkuru iri kugenda ibiha pe ubundi twarasomaga ,twagera mumakuba mu gitondo tugasanga ari sawa tukagira amatsiko yo gukomeza iyi ndabona ari amanyanga,amakuba….. Garura abantu muburyohe

  • Mwa bantu mwe! Ndabona Ganza agiye guseba weee! Abantu bo kwa Mwezi baragushushubikana weeee!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *