• 20/01/2020 2:40 56

Episode 85: Bruno abonye uwo bafatana mu mugongo, impungenge za Securite se zihatse iki?

Tante-“Yego! Ntabwo wari ubizi kandi ntabwo wahita ubimenya, niko kazi ntanga, wagashima ukagakora wakanga ugakomeza inzira yawe usibye ko nta mahirwe nyiha kuri wowe kuva umenye ibanga”

Muri ako kanya nabuze icyo mvuga, nashyikije ibyicaro aho maze nitsa umutima aho, ari nkawe se?

Nakomeje guceceka mbura icyo mvuga, nawe akomeza kunyitegereza hashize akanya gato,

Tante-“Ko ntacyo umbwira? Uriteguye gukora cyangwa ntabwo witeguye?”

Nakomeje guceceka, nta yandi mahitamo nari mfite, niyo mahirwe nari mbonye mu biganza ngo nkorane nawe wenda mbe nazagera aho Queen yagiye mucungure amateka y’ urukundo rwanjye nawe ntazazime.

Nta kuntu nanone nari kubyanga kandi namenewe ibanga, uwo munsi nanyuze inzira ntari nziko nzanyura mu buzima bwanjye, ibyo nisanzemo ntacyekaga, nibwo nabonye bwa buzima numva bavuga ko buhinduka nk’ ikirere,

Muri ako kanya nongeye kwitegereza Tante maze ndamubwira,

Njyewe-“Yego nditeguye”

Tante-“Ok! Niba witeguye rero ndumva wafata izi mfunguzo z’ imodoka uzajya ugendamo aho nzajya nkohereza hose, ugomba kandi kuva aho wari usanzwe uba ugatangira kuba mu nzu ndakwereka, naho amafaranga yo nzajya nguha cheque usinye ayo ushaka ntuzagire ikibazo”

Ibyo yavugaga numva n’ amatwi yanjye nta na kimwe cyanshitse, nagize ngo nitse umutima maze ahita yongeraho,

Tante-“Nongere mbisubiremo nta muntu numwe ugomba kwizera kandi uzamenye ko aho kuntanga nzagutanga”

Nakiriye kontaki dusohoka mu cyumba twari turimo ari nako nyura ku bakobwa bato beza byitwaga ko bamurika imideri muri iyo nzu, twageze hanze Tante wa Queen anyereka imodoka ndakingura ndinjira ambwira kumukurikira dufata umuhanda, bidatinze twinjiye mu gipangu kiza tuvamo.

Tante-“Aha niho ugize  kuzajya uba rero, ntuzagire ikibazo hari umukozi n’ ibyangombwa byose, nugira icyo ubura uzambwire…nako ndabyizeye ntacyo uzabura, ibindi byose tuzajya tubipangira kuri telephone”

Narikirije ako kanya Tante ahita yinjira mu modoka ye agenda atyo, nasigaye aho nitegereza byose, natangiye gusuhutsa umutima nibaza ubuzima nisanzemo muri ako kanya.

Narebye guhamagara Joel ngo muganirize ariko mbona naba ngiye kuzambya byose sinzagere kuri Queen ntifuzaga kubura.

Natekereje kwicaza Joshua cyangwa Axel ngo mbabwire ibyangwiririye ariko nibuka amagambo Tante yambwiye anyihanangiriza

Natangiye kwibaza uko ngiye kubaho, nongeye kwibuka ubuzima nari nsazwe mbaho uwo munsi utaraza, nibutse Mama na Data nasangaga buri mugoroba ntashye, kuri uwo munsi nari mbihugijwe.

Nkiri aho ako kanya numvise ijwi ry’ umukobwa,

We-“Ni kalibu!”

Narikanze ako kanya mpindukira vuba, yari umukobwa wari wambaye imyenda  y’ abatetsi, yahise aca bugufi n’ ibyubahiro byinshi,

We-“Kalibu rwose murisanga”

Njyewe-“Urakoze”

Yagiye imbere ndamukurikira twinjira mu nzu duhinguka muri salon maze kwicara no gutuza,

We-“Mwari muraho se?”

Njyewe-“Yego meze neza rwose nta kibazo, ni wowe ukora aha se?”

We-“Yego nitwa Mwiza”

Njyewe-“Ok! Hari iki cyo kwakiriza abashyitsi se?”

Mwiza-“Hari umuvinyo, amazi na ka rufuro”

Njyewe-“Noneho mpa amazi nta kibazo”

Uwo mukobwa mwiza yarahindukiye ajya kuzana amazi aragaruka arayampereza yigira mu kazi ke.

Bidatinze yampaye kalibu ku meza kuko ntamenyereye kurya njyenyine nahise musaba ko dusangira, abanza kubyanga ariko birangira yemeye.

Turi gusangira…

Njyewe-“Nanjye nitwa Bruno!”

Mwiza-“Eeeh! Uje kuba hano se nawe?”

Njyewe-“Yego, hari undi se usanzwe uhaba?”

Mwiza-“Mbere habaga umusore witwaga Serge ariko amaze igihe yaragiye ntabwo nzi aho yagiye”

Njyewe-“Ese? Hanyuma se umaze igihe kingana iki ukora hano?”

Mwiza-“Ko ari kirekire ra? Mpamaze igihe kirekire rwose”

Njyewe-“Ok! Ni byiza noneho, nanjye ndaje rero ngo tubane”

Mwiza-“Eeeh! Imana ishimwe ko noneho ngiye kubana n’ umuntu wicisha bugufi nkawe”

Njyewe-“Koko se?”

Mwiza-“Yego rwose, kuva nagera hano ni ubwa mbere nasangira narira kuri aya meza, ubundi Serge we iyo yambonaga ninjiye no mu nzu yahitaga ankangara”

Njyewe-“Koko se?”

Mwiza-“Yego”

Njyewe-“Ubwo nuko mwari mubanye?”

Mwiza-“Yiiii!

Njyewe-“Humura humeka Serge yagiye hanze kandi amakuru nkeka nuko ashobora kutazagaruka”

Mwiza-“Ayiwee? Koko se?”

Njyewe-“Cyane rwose”

Mwiza umukobwa mukuru wari utuje ndetse ubona neza ko yitonda aho kunsubiza yahise arira ndikanga ako kanya ntangira kumubaza impamvu ariko akomeza gutsikimba yihanagura amarira yamuzengaga mu maso,

Njyewe-“Uuuh? None se kandi niki kiguteye amarira?”

Mwiza-“Ndeka! Ndeka ibyanjye ni birebire”

Nakomeje kubaza Mwiza icyamuteraga amarira yibutse Serge amaze gutuza yitsa umutima maze arambwira,

Mwiza-“Nkuko nabikubwiye nitwa Mwiza, namenyanye na Serge umunsi umwe ubwo nari nagiye mu rusengero, ku ntebe nari nicayeho twari twegeranye, maze mu gihe cyo gutaha Pasiteri adusaba guhindukira tugafatana ibiganza tugasabirana umugisha”

Njyewe-“Yego ndakumva”

Mwiza-“Ubwo nyine twafatanye ibiganza, musabira umugisha nawe arawunsabira, dusohotse nibwo twabonye umwanya wo kuganira, aranyibwira ndetse murangira no mu rugo ansezeranya kuzansura,

Ubwo guhera uwo munsi twatangiye kujya tuvugana, namutuye ibibazo nari maranye iminsi njya gutura Imana mu rusengero, nawe arankundira ambera umuntu mwiza antega amatwi”

Njyewe-“Nguteze yombi rwose komeza umbwire”

Mwiza-“Ubwo nyine namubwiye ibyanjye na murumuna wanjye, mubwira ubuzima bugoye tubayeho na Mama urwaye, nibwo yemeye kudushakira akazi njye na murumuna wanjye,

Hmm! Aho niho nahereye nza gukora hano, Serge yatangiye kujya amfasha mu bibazo, akanganiriza kenshi maze nanjye ntangira kumwiyumvamo wese, nibwo yambwiye ko ankunda nanjye ndamwemerera akomeza kugenda anyiyegereza kugeza ubwo dutangiye kujya turyamana, byaje kurangira mbaye umugore we”

Njyewe-“Koko se?”

Mwiza-“Ubwo nyine akaje narakemeye, anyihanangiriza kutazagira uwo nzabwira ko tubana, nyuma y’ igihe namenye Serge nibeshyeho uwo ari we”

Njyewe-“Yebaba wee!”

Mwiza-“Naje kumenya akazi akora musaba guhinduka ngo ejo atazabizira ariko yanga kunyumva ahubwo anyihanangiriza kutazagira uwo mbibwira, ubu ntwite inda y’ amezi atatu, koko Serge ntabwo azagaruka nkuko ubimbwiye?”

Njyewe-“Ihangane ndumva warahuritse mukobwa mwiza”

Mwiza-“Oya mbwira, koko Serge ntabwo azagaruka?”

Njyewe-“Cyakora ntakubeshye ndumva kugaruka kwa Serge kuri kure, nkurikije umugambi yari afite naje kumenya nyuma”

Mwiza-“Ubu se koko Mana yanjye nzaba uwande?”

Njyewe-“Nta kundi  nanjye ntabwo nari nzi ko Serge ari uwo namenye nyuma, ihangane kandi nanone duhuje amateka, nanjye uwo nizeraga yansize ntabitekerezaga, nahisemo kuza iyi nzira ngo byibura nzamukurikire amateka yanjye nawe atazazima”

Mwiza-“Uwo wawe se uvuga ninde?”

Njyewe-“Ni umukobwa witwa Queen, yari umwizerwa wanjye mu kahise, natunguwe no gutungurwa ansezeye akagenda agahera, nawe yajyanye na Serge, ubu nyine duhuje agahinda”

Twacecetse akanya gato hashize akanya gato,

Mwiza-“Mbega isi yubu? Ubu se umuntu azizere nde koko?”

Uwo munsi namenye uwo dusangiye urugamba, natangiye kubana na Mwiza nka mushiki wanjye, buri munsi ari nako twibaza icyo gukora ariko tukabura aho duhera,

Ku munsi wakurikiyeho nakangutse kare numva telephone isona, mu kureba umpamagaye nasanze ari Mama nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello! Mama”

Mama-“Bruno! Waraye hehe koko mwana wanjye ko ninjiye mu cyumba cyawe ngakubitwa n’inkuba”

Njyewe-“Ariko Mama, ndi umwana wo kubaririza koko? Ndi mu byanjye mbwira niba hari icyo ushaka kumbwira”

Mama-“Bruno! Mwana wanjye nuko umbwiye?”

Njyewe-“Mama! Humura nta kibazo rwose, urabizi akazi kanjye kiyongereye, hari ubwo uzajya umbona rimwe mu cyumweru, ugomba kubyihanganira rero ngomba gushaka imibereho”

Mama-“Ariko se mwana wanjye ako kazi gatuma wihuza umuryango ni kazi nyabaki Bruno?”

Njyewe-“Ni akazi Mama, ahubwo reka tuze kuvugana nimugoroba”

Mama yakupye aganya, maze gushyira telephone hasi nanjye nibwo natangiye kwitekerezaho gusa mbura amahitamo, nongeye kwitegereza inzira ndi gucamo mbona ari umwijima gusa.

Navuye aho nerekeza ku iduka rishya hamwe nari naguriye ibicuruzwa nkomeza akazi, mu masaha ya nimugoroba Tante yarampamagaye ndikanga nitaba vuba,

Njyewe-“Hello!”

Tante-“Banguka iwanjye ndagushaka byihutirwa”

Nagize ngo mubaze icyo anshakira ariko yari yakupye cyera, ako kanya nahise mfunga mfata umuhanda nerekeza kwa Tante.

Mu nzira nagiye nibaza byinshi, nagezeyo bidatinze nkingurirwa na Securite, akimbona aratangara cyane,

Securite-“Eeeeh! Tonto! Ni wowe mbona uje muyindi sura se?”

Njyewe-“Hhhhh! Ni njyewe kabisa”

Securite-“Ewana ndemeye kabisa burya ntawageze kwa Mabuja wasohotse amaramasa”

Njyewe-“Ubutaha ni wowe Securite, ahubwo se mabuja ariko”

Securite yahise atangira kureba hirya no hino asa n’ uwikandagira yitsa ijwi asa n’ unyongorera,

Securite-“Yego mabuja arimo, ariko se ko mbonye bidasanzwe ra? Mwari mufitanye gahunda?”

Njyewe-“Yego twari tuyifitanye rwose nta kibazo”

Securite-“Uuuuh? Tonto nyamara ibuka neza niba gahunda muyifitanye aya masaha”

Njyewe-“Ni aya masaha rwose, kandi ariwe unyihamagariye?”

Securitr-“Ko mbonye se….”

Nabonye ubwoba Securite yari afite bintera igishyika, mva mu modoka twegera hirya gato ntangira kumubaza cyane impamvu………………………………………………..

 

Ntuzacikwe na Episode 86 kuwa mbere mu gitondo

0 Igitekerezo

  • murakoze gusa aka gace kabaye gato

  • Bruno kombona atangiye guhaba nzaba ndiyumvira amaherezoye nyabuna garukiraho mwanditsi nawe rwose uduhaye gato bishoboka mutubabariye mwajya murumva nibitekerezo byabakunzi banyu umunsimwiza

  • Yebabaweee ubuse lundi baragera koko mbega amatsiko mbega amatsikoooo umva sinziko baragera pe gusa mwanditsi mwiza sinzicyo nakubwira urumuhanga pe ubusekoko iyinzira Bruno ahisemo kubwa Queen azayirokoka nyamara Maman we namuroteye inzozi zikomeye iyaba yazibukaga rwose ahaaa naha lundi umenya niba Bruno wacu aramahoro. Nice week end

  • Mana weee!!!birabe ibyuya.Ubuse koko Bruno ntiyishyize Mukama? Umwanditsi urakoze cyane.

  • brino ntiyinjire kwa tante kuko ndabona uriya mukobwa wiyise umugore wa serge ya munekaga ngoyumveko azashobora akazi none akaba yatanze amakuru tante agiye kumunyongape

  • Inzozi za Maman Bruno ziratashye!!Bruno koko yahinnye akarenge agasaba inshuti ndetse na Joel umusada uwo mugore agafatwa ko na Queen azaboneka?Ndizera ko Queen yagiye nk’ugiye mu bucuruzi nk’uko yabibwiwe atazi neza ubwo bucuruzi ubwo aribwo,kdi ntiyaba ari gucuruzwa ngo uwo mugore abe yarasezeranyije Serge kuzamumushyingira!!Dutegereze kuwa mbere wenda hari ikidasanzwe Bruno abwirwa na securite bigatuma ahindura inzira.

  • Bjr. Umwanditsi noneho ko adusondetse ra. Sha Bruno ushatse wagira amakenga ukabwira Joel ibyo uri kunyuramo naho iyo myanzuro ufashe utitaye kunuryango wawe ntuzatinda kubona ko wibeshye. Ahubwo nubishaka wumve inama za sécurité. Bonne chance. Serge we azapfa Ari bihemu wigendera. Ahubwo ubanzay yabwiye mabuja ko imali yaje mubiganza byawe kdi bari barapanze kugucyuza umunyu.

  • Bruno aranze arayobye kubera urukundo rwa queen koko reka dutereze icyo iminsi ihatse

  • ndabona queen yarabwiye serge ko afite umucher witwa brino adashobora guhemukira,serge agahita abibwira tante,tante agahita yumvako brino azahita amuvamo,akaba ashaka kumuvana kwisi,kugirango atamena ibanga,none brino ntinjire kwa tante nahite asohoka vuba yitabaze wamupolisi wamutabaye kugihe cya mugeni,bafate iyo nkozi yibibi yumugore,mwanditsi uri umuhanga pe

  • Umva rwose kuwa gatandatu jya uduha agashyitse dore kuwa mbere ni kera.kandi rwose tubarire Bruno ntagire ikibazo kuko gupfa ko ntiyapfa niwe acteur principal apfuye inkuru yaba irangiye.basi nahamagare Joel amubwire ikibazo uko biteye.

  • Bruno imana imufashe gusa ribe isomo kubakunda bakimarirayo bataziko umuntu ali mugali nugusenga imana ikajya iduha inshuti nomadic.

  • Ariko se Bruno ko mperuka uri umuntu ushyira mu gaciro uyu mugore umwemereye gukorana nawe gute koko. Yewe ntawe unanira umushuka koko ariko ibyo Securite akuburira umwumve

  • Ayiweeee mbega aho Bruno yisanze gusa azabirindirwemo ni Imana ibyo yarenze nibyinshi

  • Mwaramutse neza! I.T y’umuseke nayo rwose ijye igerageza kuwa mbere saa 3:00 ijye idushyiriraho episode kuko Ku cyumweru abantu baba babwiriwe, bazinduka kuwa mbere bashonje baza ku meza bagasanga nta kintu kiriho!! Murakoze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *