• 27/01/2020 10:58 58

Episode 84: Ganza akomeje kubura abakiriya ajya kwereka Kevine inzu yise iye

Agasaro-“Ese ubundi urukundo rwanyu ukuririza rushyigikiwe nande? Mbwira Ganza! Mbwiza ukuri niba umuryango wawe ugushyigikiye menye neza umugisha ufite kuko urasumbirijwe kandi wishutse wese nta nurugingo ufite rutazababazwa nibizakubaho”

Njyewe-“Agasa! Ibyo ….ibyo uvuga uri kubikura hehe? Ngo…ngo….ntabwo mbyumva neza Umva Agasa! Nibiki uzi kuri Kevine ntazi ushaka kumbeshya? Ahubwo se umuzi hehe? Oya nako ntabwo ibyo nshobora kubyumva usibye no kubyemera, wari uzi n’ikindi?”

Muri ako kanya nahise mpaguruka, Agasaro yongera kumfata akaboko,

Agasaro-“Ganza! Buretse kugenda ndagusabye ntega amatwi unyumve wisuzugura ibyo nkubwira, ntabwo nifuza  ko wagwa mu mutego nkureba, iyaba wanyizeraga byonyine ukemera kunyumvira nakurinda kuzicuza”

Nari mpagaze Agasaro amfashe akaboko anyitegerezanya agahinda, hashize akanya gato,

Njyewe-“Agasa! Mbabarira umpe umwanya ngende nikoreshe inama, ntuze umutima ibyo umaze kumbwira biteye umutima wanjye guhaba, birahagije ntabindi nifuza gukomeza kumva”

Agasaro-“Ganza! Ndagusabye winyumvira ubusa ngo ugende, gumana nanjye nshire impumu, ntabwo naba nkwigaragarije wese ngo ugende utyo, jya ugira umutima w’ ubumuntu ariko?”

Muri ako kanya nongeye gutuza, Agasaro yanteye agahinda andeba, nongera kwicara, dukomeza kuganira ibindi, nyuma y’ akanya katari gato ndamusezera, dutandukana atabishaka gusa nagombaga kugenda.

Nageze iwanjye ndebye ku isaha ntungurwa no gusanga ari saa munani z’ ijoro, ninjira mu mashuka.

Nakangutse mu gitondo mfata telephone ngo mpamagare Mwezi, mu guhamagara nasanze telephone ye itariho menya ko ibyo ari byo byose indege yayuriye.

Nongeye kwibaza byinshi, nongera gutekereza kuri Gaelle umutima urankomanga, ndawitsa.

Mu gihe nari ngifashe telephone numvise umuntu unyitaba, mu kureba neza nasanze nahamagaye Kevine ntabizi,

Njyewe-“Hello! Ma Cherie yambiiii!”

Kevine-“Yambiii Ganza! Bite ko utavugaga?”

Njyewe-“Mbabarira ntabwo nari nabonye ko wanyitabye, waramutse neza?”

Kevine-“Yego naramutse neza ariko naraye ndose nabi”

Njyewe-“Yeee? Waraye urose nabi? Waraye urose iki?”

Kevine-“Hmm! Uziko naraye ndose ndi kurira amarira adakama Cherie?”

Njyewe-“Ngo? Ubwo nari ndi he?”

Kevine-“Wumve ko nawe wari uhari”

Njyewe-“Ntibishoboka, nkaba nananiwe kuguhoza?”

Kevine-“Ahaaa! Cheri! Nanjye nicyo nanubu cyangoye kucyakira, ntabwo nakwiyumvisha ukuntu narira ngahogora turi kumwe ukampoza ariko bikanga?”

Njyewe-“Humura rukundo rwanjye, nta kibeshya nk’ inzozi, umunsi tuxaba njye nawe twibanira utandi kure, ukabana nanjye mu ijuru ry’ urukundo, ukaryama buri joro mu gituza cyuwagukunze ntuzongera kurota inzozi nkizo”

Kevine-“Yoooh! Urakoze Ganza! Nuko bitinze!”

Njyewe-“Oya ntabwo bitinze dore biraje, ahubwo nimugoroba uze kunshakira akanya uze tujyane njye kukwereka inzu yanjye”

Kevine-“Ngo? Inzu? Ntibishoboka! Ganza! Inzu yawe?”

Njyewe-“Hhhhhh! Yes inzu yanjye! Ubuturo nshaka kugutuzamo, aho tuzatangirira ubuzima twahoraga twifuza, humura icya mbere mubyo databukwe yifuzaga narakibonye!”

Kevine yarishimye cyane ndabyumva, nyuma y’ akanya katari gato numva ibyishimo mu magambo ye anyemerera kuza tukajyana nkajya kumwereka inzu yanjye…nako ya Mwezi nagombaga gusana bidatinze, tukazabanamo ibindi bikazaza nyuma.

Maze gukupa telephone nakomeje gutekereza njya kure, ngaruka nshigutse ndabyuka njya kwitegura nsezera Fils nerekeza ku kazi.

Nagezeyo ndakingura wa musore Bazina araza tuba tuganira, byageze saa sita nta muntu numwe winjiye ngo byibura anatubaze ibyo dukora.

Natangiye kwibaza byinshi, intekerezo zitangira kujya kure, natangiye kwikanga ideni ry’ abandi.

Nishyize mu mutuzo, nkomeza kuguma aho, nka saa kenda nibwo numvise ndambiwe nsiga Bazina aho ngo mbe ntembera nanure amaguru.

Namanutse mu muhanda ngenda ndeba hirya no hino, sinzi uko numvise umuntu usifura nanje ndahindukira.

Nabonye umusore wari uhagaze hejuru ku nyubako ya etage, mu kwitegereza neza yasaga na Robert umunyamategeko…nibyo koko, yari we!

Yarandembuje ako kanya ngenda musanga, nzamuka hejuru kuri etaji muhingukaho ansuhuzanya ibyishimo,

Robert-“Ganza! Hahahaha! Ubundi wowe nzajya ngenda ngucakira! Nkubu urava he ukajya he?”

Njyewe-“Hhhhh! Ahubwo se buriya umbonye ute kweli? Ntabwo nari nzi ko ubarizwa muri bino bice? Njyewe nkorera hariya ruguru gato, niho nshururiza amarange no kuyasiga buriya nkoraho rikaka!”

Robert-“Eeeh! Nanjye hano niho nkorera, niho hari ibiro byanjye umuntu ushaka niho ansanga”

Koko nahise nsoma icyapa cyanditseho amazina ye, ko ari umunyamategeko wigenga nk’ akazi ke, yampaye kalibu twinjira mu biro bye turicara,

Robert-“Aaaah! Ganza! Twari tuburanye rero! Weekend ishize nari nzi ko nzaguhamagara ariko byaranze pe, nari nagize urugendo kure mu ntara, nizere ko utamfashe nk’ utagira gahunda”

Njyewe-“Oya nta kibazo, ahubwo se ahari njyewe ugira ngo nari kuboneka ko nari mfite gahunda nyinshi? Hanyuma mu ntara wari wagiye….wari wagiye gusura umuryango se cyangwa?”

Robert-“Oya…nari nagiye gusenga”

Njyewe-“Reka da? Ubwo se ntubeshya Robert? Ngo wari wagiye gusenga? Burya bwose se urasenga cyane kuburyo ujya no gusengera mu ntara?”

Robert-“Cyane rwose”

Njyewe-“Biratangaje pe! Kubona umusore nkawe usenga ibi bya cyane bita ko umuntu yabirambarayemo kuri ubu ntabwo byoroshye ndaakubwiye!”

Robert-“Hhhhhh! Njyewe rero binteye ishema, gusenga nabirambarayemo wa mugani wawe, kuwa gatandatu nabanje I kibeho kwa nyina wa jambo, ku cyumweru ngaruka njya mu Ruhango kwa Yezu nyirimpuwe, ubu naje nuzuye Roho mutagatifu kandi nazanye ibisubizo by’ ibibazo nari mfite”

Njyewe-“Ese? Ni byiza kabisa, hanyuma se ibisubizo by’ Agasaro nabyo warabizanye?”

Robert-“Hhhhhh! Ariko uranyibukije kabisa, kuki wampishe ko muba mu gipangu kimwe Ganza?”

Njyewe-“Nguhisha? Hhhhh! Ntabwo naguhishe, urebye…mbese nashakaga kuzagutungura umusni umwe…”

Robert-“Hhhhh! Ntabwo ukintunguye rero namaze kubimenya, duherutse kuganira ambwira ko aho uba nawe ariho aba ndetse ko ariho mwamenyaniye”

Njyewe-“Nibyo ntabwo yakubeshye ahubwo ngize amahirwe nkuboneye hafi”

Robert-“Uuuh? Hari amakuru mashya se umpfitiye?”

Njyewe-“Cyane! Robe! Agasaro tumaze iminsi tuganira, ntabwo nari muzi bihagije ariko twabonye umwanya wo kuganira aranyiyereka wese, nabonye koko ari umukobwa ukwiye gukundwa nawe, reka umwirukeho ni mugihe, iyaba ntarahisemo nanjye nari kwiyiriza iminsi myinshi nkamusaba kumbera urubavu”

Robert-“Koko se?”

Njyewe-“Yanyeretse umutima we ndawushima, ubwenge karemano Imana yamuhaye ntibigira uko bisa, muri make koko wari warabonye ko ariwe mukobwa ukwiye umusore usenga nkawe”

Robert-“Uravugisha ukuri?”

Njyewe-“Ahaaa! Ubu se nkubwire ko ndi kumutaka? Oya si ukumutaka ahubwo ndi kukubwira ukuri kose kandi ngutera courage ngo ukomeze inzira watangiye utacika intege aka ya ndirimbo, nanjye nkomeje kuhakubera, ahubwo nyine wambwiye ko nimbikugiramo uzantera akantu, ushatse waba umpaye avance ngakomereza aho dore nkeneye n’ amafaranga yo gusana inzu…”

Robert wari wakomeje kunyitegereza yaramwenyuye maze arambwira,

Robert-“Ganza! Ibyo umbwira nabibonye mbere yuko nsaba Agasaro urukundo, sinzi impamvu ubigaruye ubu?”

Robert yambwiye atyo mbura icyo mvuga, muby’ ukuri ibyo nari ndimo byari nko kongera gushumuriza Robert Agasaro ngo njye kuruhande atujye hagati ariko kandi ya kamere na ya ndahiro narahiye yo gushakira ifaranga hasi no hejuru ngo ndongore Kevine iranganza nisanga nasabye ikiguzi k’ ikinyoma.

Ntabwo natuje nakomeje kubwira Robert,

Njyewe-“Nabikwibutsaga Robe! Erega buriya hari ubwo umuntu afata ibintu ntagereranywa nk’ ibisanzwe, biba bikwiye ko umuntu akwibutsa kuko uwambaye ikirezi ntamenya ko kera”

Robert nyum y’ akanya gato acecetse yahise ambwira,

Robert-“Ganza! Wari ukoze cyane kubinyibutsa, ariko muri aka kanya ndagira ngo nkubwire ko iby’ Agasaro nabaye mbishyize ku ruhande, ntuzongere kwirushya ahubwo umunganirizaho cyangwa umubwira kubyo kumukunda”

Njyewe-“Ntibishoboka?”

Robert-“Birashoboka cyane Ganza! Aho nari ndi mu masengesho nahakuye igisubizo, Agasaro ntabwo ari uwanjye kuko ari umunyakinyoma, nasanze niyo twabana yanjya anshuka akambeshya nkuko yambeshye ikintu gikomeye kubera wowe”

Muri ako kanya natangiye kumva ko ari njyewe wamuteye kubeshya, mbura aho mpera ngo nisobanure,

Njyewe-“Robe! Niba ari ukubera biriya byabaye rwose nawe byakubaho, ntabwo wabona umuntu arengana azira amaherere ngo ntugire icyo ukora, nanjye nabeshya kubwawe ariko nkagucungura”

Robert-“Aho rero niho icyaha kibera kibi, gute umuntu yaba ari mukuri, ugacumura ngo umurenganure? Ingoyi ibabaza nyirayo ntibabaza abamureba Ganza! Ibyo kubana n’ Agasaro narabyiyambuye, narasubijwe Imana yambwiye ko nzabona undi nzishimira kandi bitari kera”

Muri ako kanya natuje umutima nongeye kubona neza ko Robert yahinduye inzira koko.

Maze gucurangira abahetsi nashatse impamvu zankura aho hantu kuko urebye igisa n’icyangenzaga cyari kirangiye,

Njyewe-“Robe! Cyakora warakoze kunkinisha ugatuma mbwira Agasaro amahomvu, ubu se nzasubirayo mubwire ngo iki kweli?”

Robert-“Hhhhh! Ndumva nta mpamvu yo gusubirayo ariko? Ibyo wamubwiye birahagije, ndumva kandi nta n’ ibyangiza wamubwiye, niba kandi nabwo ushaka kumubwira ko wamubeshye nta kibazo wamubwira da!”

Njyewe-“Ewana! Reka nanigendere kabisa, nanga gukorana n’ abantu batagira gahunda, mbabajwe n’ umwanya wanjye nataye”

Robert-“Uuuh? Erega urahagurutse? Ganza! Kweli umuntu w’ umugabo yivumburira umwanzuro wundi kweli? Ubu se tuvuge ko utazongera kunkenera cyangwa nta handi tuzongera guhurira? Ariko ntacyo tu! Binyeretse ko ibyo ari byo byose hari ikintu kinini uhombye wari kuzunguka”

Muri ako kanya koko nabonye ko ibyo ndi gukora atari byo, ko ndi kwikunda cyane ngakabya, ko natandukiye ngashaka gufata Robert nk’umwana utazi icyo akora nirengagije ko mbere hose we n’ Agasaro bari baziranye kandi bakundanye

Njyewe-“Robe! Rwose tuza usibye ko wabinsabye nkakora nkuwikorera nta nyungu nari mfite mu byanyu kabisa, nagerageje kugusabira imbabazi z’ icyaha gikomeye wakoze cyatumye mushwana…”

Robert-“Icyaha gikomeye cyatumye dushwana?”

Njyewe-“Uuuh? Ushatse kwihakana se ko Agasaro yagufashe uri kumuca inyuma bikaba intandaro yo gushwana kwanyu?”

Robert-“Ibi niki mwa bantu mwe? None se nibyo yarabikubwiye kandi?”

Njyewe-“Yabuzwa niki kubimbwira se? Wabona utabihakanye? Nta mpamvu ariko zo kubihakana, umugabo nuwemera icyaha akagisabira imbabazi, akanga amazimwe abandwa habona”

Robert-“Ganza! Ntabwo nigeze mpakana ko nakosheje ariko kandi ntabwo nigeze nsimbarara ngo nange gusaba imbabazi, niba narakoze ikosa ritababarirwa n’ Agasaro Imana yo yarambabariye kandi impindurira intekerezo, niyo mpamvu ibyo bizaba umugani n’ amasigarakicaro kuri njyewe”

Njyewe-“Ahaa! Reka mbe ngiye hari umuntu uraza kundeba mukanya, ndabona koko warahinduye inzira, ariko kandi ntibirangirire hano wa mugani wawe dukomeze tubane bisanzwe, ejo nejo bundi nzagukenera kandi nawe uzankenera…ariko nzagukenera vuba da….ubu ndi gutegura ubukwe kandi ugomba kumfasha nk’ umuntu senga cyane…”

Nakomeje kumutereta birangira mpavuye duseka, ngeze ku muhanda ntabwo nakomeje inzira yanjye dore ko nari ngiye ntazi aho ngana, nasubiye ku kazi mu kugerayo nasanze wa musore Bazina yasinziriye ku muryango.

Narahagaze ndamwitegereza, nibaza icyo namusigiye aho, ntangira kugira amakenga ko ahubwo baba batamwibye, nkimukoraho ashigukira hejuru,

Bazina-“Nguyu…nguyu…ndamufashe! Umujura!”

Njyewe-“Dore mbese? Nta soni kweli?”

Bazina-“Hhhhh! Boss! Ntabwo nari nsinziriye ariko! Ntabwo nari nsinziriye nijijishaga ngo umujura naza mpite mugwa gitumo mucakire”

Njyewe-“Umva mbese? Wishaka kundeba mu mutwe ngo umbeshye! Uzi igihe naziye njyewe?”

Bazina-“Boss! Umbabarire nari nkubeshye byo! Gusa ariko aha hantu nawe hatuma usinzira, nawe se ahantu hatinjira abakiriya umunsi ukarinda wira? Njye mbona baraturoze ahubwo ari ugushaka umuganga akahagangahura”

Bazina yambwiye atyo byongera kuntera ubwoba, nacecetse gato ako kanya numvise message kuri telephone, nyikuramo mu kureba…yari iya Kevine yagiraga iti,

“Bite Ganza! Nizere ko umeze neza, sha nayobewe hahantu wambwiye ukorera, niba naharenze niba ntarahagera ntabwo mbizi”

Nahise mpamagara Kevine vuba, murangira neza aho nari ndi maze mbwira bazina vuba,

Njyewe-“Injiza izo ntebe vuba, injiza mfite gahunda none aha!…”

Bazina-“Ambaaa! Si ngaho! Ubu se urakinze aya masaha Boss? Umunsi wose nta mukiriya tubonye? Ubu dukoreye amafaranga Zero n’ igihombo k’ igihe twataye twicaye aha?”

Njyewe-“Injiza intebe vuba wana ngende nta mwanya w’amagambo mfite”

Bazina yinjije intebe avugira mu matamatama, ndakinga nzamuka ku muhanda, bidatinze hari imodoka yaparitse imbere yanjye mu cyapa mbona ikiganza kimpamagara ndakimenya…yari Kevine”

Nakinguye umuryango w’ inyuma ndinjira, amaze kumpobera no kumpa ya mpano badasa, ihabwa uwishimiwe ikamutandukanya n’ abandi mu bandi dufata umuhanda werekeza ku Gisozi.

Twagiye tuganira, ibyishimo byari byinshi kuri twe, ngenda ndangira Shoferi turinda tugera kuri cya gipangu,

Njyewe-“Ni aha turahageze Cherie!”

Kevine-“Ntibishoboka?”

Njyewe-“Ahubwo reka nze mvemo nkingure imodoka yinjiramo nta kibazo rwose”

Kevine-“Buretse gato Ganza! Uyu ni umuryango w’ igipangu k’ inzu yawe waguze Ganza?”

Njyewe-“Bite se ko mbona….Cherie! Bite ko mbona wagira ngo…reka nze nkingure twinjire…”

Kevine-“Oya Ganza mbwira, aya…ni amarembo…y’ igipangu…kirimo…inzu…yawe? Waguze?…………………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 85 y’ inkuru “Umwiza wo mu buto” ejo mu gitondo

8 Ibitekerezo

  • Si ngaho Ganza azanye Kevine ahari iwabo? byongeye kandi yanze kumubwira ukuri ko yatijwe? inkuru igeze aho ruzingiye thx eddy weekend nziza ufate kamwe wihembe ntako uba utadushimishije bravoo

  • ganza akaramuka adahinduye ivyiyumviro ngo akore nka Robert ivyiwe bizamurwa nabi

  • Ganza ndagusabye bwira kevine ukuri umubwire n’ibyo utekereza byose kuko nziko urukundo rwihanganira byose nk’umufasha arakugira inama.

  • Tanga igitekerezo Yamarira Kevine yarose ahise ayabona kubera guhuzagurika kwa Ganza, Ukuri niko kwa ngombwa , namubwire byose bagire uko babyitwaramo.

  • Njye Ganza natangiye kumwanga kubera kwiyemera kwe kdi abasore benshi niko bameze ubuse arabeshya Kevine ngo agere kuki koko ngaho nimumbwire namwe koko uziko Ganza nta mbwenjye akigira🙉🙉🙉🙉🙉🙉🙉🙉🙉🙉🙉🙉🙉🙉🙉

  • Ganza ganza rwose umaze kuntera isereri, nigute wiyemera kugeza no kumugore ukunda kweri? Ubwo se mwezi naza akabasohora munzu? Uzavuga iki?, wowe ndabona urimo usenya urwo utarubaka, ikindi urimo urahubuka cyane tegura ibintu witonze kandi mubushobozi bwawe ureke kwiyemera, reka ibyo rwose.

  • Bwiza kevine ukuri kose agufashe gufata umwanzuro

  • Nyamara Ganza ushaka wagenza gake niba utari mu mwijima uri mumucyo ngaho waranguye amarangi kumwenda nta numukiriya wo kubara inkuru Kevine ugiye kumwerwka iwae utagira ahaaa nibyoroshye peeee.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *