• 15/12/2019 8:24 06

Episode 84: Bagiye gutandukana….Sabine asabye Ryan kumutega amatwi

Sabine yagize ubwoba njye biba akarusho, arijijisha  akingura umuryango vuba, nanjye ntangira gushaka uko nasohoka, nibazaga ikigiye kuba Directeur asanze mpobeye umugeni we.

Sabine yarakinguye arasohoka, nanjye ndasohoka,

Directeur-“Oya niba ari hano mwashatse kuza kuganirira nta kibazo mugume mu modoka, ahubwo nari nje kureba za mpapuro ziriho budget y’ ubukwe ngo nereke Databukwe uko ibintu bimeze”

Sabine-“Ese?”

Directeur-“Sabine yakinguriye umuryango w’ imbere Directeur, areba izo mpapuro zari zimuzanye, arongera aragenda, amaze kurenga twongera kwinjira mu modoka,

Twese-“Ahwiiiii!”

Njyewe-“Ubu se tuvuge ko Directeur atigeze atubona?”

Sabine-“Ndabizi se? Ariko abaye yatubonye nta kuntu yabyirengagiza, gusa nanone nta cyaha twakoze, guhoberana se si ibintu bisanzwe”

Njyewe-“Kuri wowe ni ibisanzwe, ariko rwose sinkubeshye kuri njye ni ibidasanzwe, ntabwo nari nzi ko nzongera kubona aya mahirwe”

Sabine yikije umutima, hashize akandi kanya,

Njyewe-“Sabi! Nyuma yuko dutandukana, igiti twateye kigakura gitoshye kikuma, ubuzima bwarakomeje, nihanganira kutakugira nk’ ubukungu bukomeye, namenye neza ko abantu bose batanganya ubukungu habaho guhirwa,

Nakomeje kugusabira ngo uzahirwe n’ amahitamo yawe, ngo Imana izahe Directeur byose byose maze uzitoreremo ibigushimisha nkuko nari narakubereye isezerano n’ ibyishimo,

Kandi koko ndabona warongeye kwishima, itoto n’ itoto, utatse imyambaro y’ agaciro mbese ni ibyishimo byinshi kuri njye kuba uri mu maboko meza, ubutumire bwawe narabubonye kandi rwose nzabutaha”

Sabine yongeye guceceka, ibyo byose nabivugaga ntamureba mu maso, nategereje ko ansubiza ndaheba, ndahindukira duhuza amaso, akomeza kunyitegereza ntacyo avuga,

Njyewe-“Ahubwo se wibutse gutumira inshuti zanjye? Gentil, Provy, Gaelle, Cedro na Sandrine byarangiriye hariya?”

Sabine yakomeje guceceka ntiyansubiza, nongera guhindukira duhuza imboni, nongera kureba imbere,

Njyewe-“None se ahubwo Samantha uracyamwibuka? Doctor se we harya ntiyava aho yagiye akaza gushyigikira umukobwa we? Eeh! Wibutse kumubwira se ko umugisha yasize aduhaye wagurukanywe n’ inkubi y’ umuyaga ukagwa kuri Doctor mugenzi we?”

Sabine ntiyavuze, yakomeje guceceka, ndongera ndacyebuka mbona areba ruguru mu kirahuri, asa nushaka ko tutongera guhuza imboni,

Njyewe-“Sabi! Basi se nawe ujya wibuka kunsabira ngo nzabone andi mahirwe yo kubona udi nkawe cyangwa unsabira kuzicuza ubuzima bwanjye bwose kubera agahinda naguteye ntabigambiriye?”

Sabine yongeye kwihanagura amarira yamubungaga mu maso, nanjye wari wakomeje kwihagararaho numvise igitonyanga gitembye kijya mu nda, ako kanya ahita ambwira,

Sabine-“Ryan! Mbabarira tuve aha, dusubire aho Cheri na Papa bari”

Nta kundi ikifuzo cy’ uw’ akahise cyagombaga kuba itegeko, twavuye mu modoka, agenda yihuta aransiga, muza mu nyuma nageze aho bari bari yicaye kare impande ya Directeur,

Directeur-“Uuh! Cherie! Ko mbona amaso yawe yatukuye bigenze bite? Hari inkuru mbi uyu musore mutari muherukanye akubwiye?”

Sabine yaramwenyuye,

Sabine-“Oya, oya rwose nta nkuru mbi ambwiye, nuko ahari hanze hari izuba ryinshi”

Directeur-“Usanze nari maze kwereka Databukwe budget y’ ubukwe bwacu….”

Bravo-“Eeeh! Ko buzaba ari injyanamuntu ra? N’ ubwa mbere nabona ubukwe buzatwara akayabo uko ngana ntya”

Directeur-“Hhhhhh! Ntacyo ntatanga Mzee! Ntacyo ntatanga ngo nshimishe umwari unkwiye”

Bravo-“Ariko njye ndumva ari ugusesagura pe! Ubukwe si ibintu by’ agatangaza, ubukwe ni abantu”

Directeur-“Abantu se? Abantu bo barahari, mfite umuryango ndetse n’ inshuti, abo twiganye, abo twakoranye, mbese nyine umuryango urahari”

Bravo-“Hanyuma se twe?”

Muri ako kanya nongeye kwibuka ko Sabine nta muryango mugari afite, kuri uwo munota nongeye kugira agahinda, maze mvuga vuba,

Njyewe-“Umuryango wo urahari rwose, Sabine afite abamukunda, Mama, na Papa ndetse n’ inshuti zanjye tuzishimira kumugaragira kuko twese twamumenyeye kutazamwibagirwa, byongeye kandi buriya Mama yamwemereye kumubera Mama we igihe yamuhungiragaho….nako niko kuri”

Narikoroje….kuko nari mvuze akahise ntabishaka, gusa Directeur  ntiyabyitayeho, yahise avuga vuba,

Directeur-“Nuko nuko musore, erega urabizi ukigemurira Sabine kwa muganga, narakwishimiye kuko wamubaye hafi, nakubonyemo ikizere cyo kumfasha kumuha ibyishimo yabuze mu kahise,

Ndagira ngo mbonereho kuguha ikaze mu rugo rwacu rwejo, rwose uzisange ukomeze ube hafi ya Sabine, urabona ko ukoze ibyo tutakekaga, ukatuzanira Databukwe….uzakira inkwano wa mugani wawe.

Ntabwo niyumvishaga ko bishoboka, nibajije niba Directeur ibyo avuga ari ukuri, nabonye neza ko ari umuntu mwiza we wahaye agaciro ko nabaye hafi ya Sabine, ntampeze akampa ikaze.

Igicamunsi kigeze,

Directeur-“So, reka ngende rero, uyu munsi ndarara izamu, reka mbahe nimero yanjye, tuzajya tuvugana, ikindi kandi mbasabye imbaraga zanyu mu gukomeza kuba hafi y’ umwari wanjye ngo ubukwe buzagende neza”

Bravo-“Ntugire impungenge turahari rwose, nta kibazo ubukwe si ubwumwe! Kandi nishimiye kukubona nk’ umukwe wanjye”

Directeur-“Hhhhhh! Nanjye nishimiye kukubona nka Databukwe kandi rwose ngiye kuguhindurira ubuzima, nzakwiture ko wambyariye umwari unkwiye”

Bravo-“Nuko nuko rwose”

Directeur-“Reka nsimbuke rero tuzasubira”

Sabine yarahagurutse aherekeza Directeur, njye na Bravo dusigara aho, bamaze kurenga,

Bravo-“Mbega mbega wee! Niko se Ryan! Wabonye umukwe? Uriya niwe mukwe ndakambura Data, Bravo nongeye nasetse pe! Burya koko Imana irasetsa!”

Yakomeje gukubita ikivugirizo, muri make numvaga bitanyuze, natangiye kwifuza iyaba ari njye yirahira gusa nabirenzeho kuko numvaga ari ibidashoboka ndetse ko ntabikwiye,

Njyewe-“Ni umukwe byo ntubeshya”

Bravo-“Buriya rero Ryan umuntu ntamenya uko ubuzima buhindutse, ubu iyo tudahura nari kuzakura he aya mahirwe? Cyakora ndakemanga imbabazi za Sabine!”

Njyewe-“Ubivuze neza uti-“Umuntu ntamenya uko ubuzima buhindutse” Wasanga wari kuzahura nundi nkajye akakuyobora kuri Sabine, naho ubundi se ko amahirwe aza rimwe mu buzima, tugomba guhora duteze ibiganza”

Muri ako kanya Sabine wari uvuye guherekeza Directeur yahingutse aho, Bravo atangira gukomeza gutakamba, muri make ntabwo hyumvaga ko yababariwe, gusa Sabine imbabazi zaramusaga.

Yakomezaga kuntera imboni akongera akubika amaso, Bravo aravuga araruha aratuza,

Sabine-“Rwose wivunika, nakubabariye cyera kandi nabikoze atari uko nashakaga kwereka umugabo wanjye ko nta mbabazi ngira, narakubabariye kandi uri Papa, kuko sinshobora kwima agaciro uwo uri we nitaye kuko byagenze ngo mbone ubuzima, humura Papa, namenye ko hari impano yo kubabarira”

Bravo-“Sabi! Ni ukuri nzahora ngushimira kandi nzagerageza kuziba icyuho nkubera Papa ubikwiye, rwose uri ishema ryanjye, Hhhhh! Uriya mukwe ndamushimye rwose pe! Harya ngo ni Directeur w’ ibitaro?”

Sabine-“Uuuh? Papa! Kuba ari Directeur w’ ibitaro nicyo wamushimiye se?”

Bravo-“Oya…oya rwose ariko nabyo birimo da! Birimo rwose buriya erega umugabo aba afatika, umuntu ugomba kurongora umukobwa nkawe agomba kuba ari umugabo uhamye, utazakwicisha inzara kandi uzaguha byose wifuza”

Sabine-“Eeeh! Uriya rero ibyo byose sibyo nahereyeho mwemera, namukundiye ko ankunda kandi akaba yarangaruriye ibyishimo, ahubwo se Papa, ahitwa murugo ni he? Ubayeho ute?”

Bravo yatangiye kumubwira byose nta na kimwe amukinze, Sabine yarushijeho kubabara yumvise ko umugore wa Bravo, uwamuhekuye akabura ntikaboneke ariwe wamwangaje akamwambura byose n’ icyubahiro,

Nyuma y’ ikiniga kinshi,

Sabine-“Papa! Ihangane, ihangane rwose warahuritse ariko n’ ingaruka y’ amahitamo mabi, ubwo wangeze imbere ndifuza ko uba mushya, kandi mbifite mu biganza”

Twakomeje guceceka, hashize akandi kanya gato,

Sabine-“Papa! Nyuma yo kukubura nabonye undi Papa, yansigiye byose yewe n’ inzu yabagambo….uwo ni Doctor uwari umugabo wa Mama uzi”

Bravo yohise ahakana vuba cyane,

Bravo-“Oya ntibishoboka, ntibishoboka rwose, ibyo se birashoboka? Sabi! Mbabarira rwose Doctor naramuhemukiye ntabwo nakinira mubyo yaruhiye naramuhemukiye ndetse ndamusuzuguza…..

Sabine-“Papa! Erega akahise karahise, kandi ibyo nagabiwe nuko nari mbikwiye, nuko nari nkwiye kuvuka uko naba naravutse kose naravutse, kandi ni kubwawe na Mama, nyumva ndi ikinege cyawe, nongeye kugira amahirwe,

Ndashaka kukugabira ibyo yansigiye, inzu…n’ ibindi, nubwo ari akahise ariko umubyeyi ahora ari umuyobozi w’ intambwe z’ umwana, ubwo uzi uko uzabigenza ukisubiza icyubahiro”

Bravo byaramurenze arahaguruka ahobera umukobwa we, njye wabitegerezaga nongeye kwibuka akahise, nibuka ku kibuye….koko burya ubuzima bugira ijoro n’ umunsi, kwa Bravo na Sabine bwari bukeye.

Amasaha yarakuze burira, twagombaga gutaha nta kundi ibya Sabine byo byari byararenze ntacyo nagombaga gukora ngo yongere kuba uwanjye, koko kandi narabyakiye, nshima Imana ko nahawe karibu mu rugo rwabo gusa icyo nari ntegereje ni ukubaza Sabine niba koko nawe abyifuza.

Muyumbo yabanje kunyihererana amurikira ibyo yagezeho..,yari yarateye imbere koko.

Byaranshimishije ndetse musaba gukomereza aho, mu nzira dutaha, muri ako kagoroba haje moto imwe, muri ako gace kandi moto zari imbonekarimwe, twarayiteze motari arahagarara,

Motari-“Twagiye!”

Njyewe-“Mota! Washatse undi mumotari se ko turi babiri?”

Motari-“Wayikura hehe se aya masaha? Ubu ni njyewe usigaye mu muhanda, niba muri babiri ubwo muricaraho mbatware mukube kabiri ayo mwari kumpa”

Njyewe-“Oya Mota! Urabizi nawe ko gutendeka ari amakosa, ahubwo byaruta ugatwara umwe”

Motari-“Ubwo rero urarara nzira”

Njyewe-“Aho kugira ngo nkore amakosa nyazi nararanzira, ubuzima burahenda aho kugenda ntazi ko ngerayo amahoro nararanzira”

Motari-“Sawa! Ngaho urira tugende”

Njyewe-“Oya ahubwo twara Papa Sabine njyewe ndaza nyuma”

Motari-“Ubwo wowe uramuke!”

Bravo yaruriye motari afata urugendo, nasigaranye na Sabine ku muhanda ariko ibyo kuvuga ari bike, hashize akanya numvise rya jwi nitaba vuba,

Njyewe-“Karame Sabi!”

Sabine-“Uyu mwanya reka nere kuwitesha, untege amatwi nkubwire akandi kumutima”

Njyewe-“Nguteze yombi”

Sabine yikije umutima hashira akandi kanya yongera kuwitsa, amatwi yanjye yari ategereje kumwumva, nkuko namwumvise rya joro, bwa mbere mubona………………………………

Ntuzacikwe na Episode 85 y’ inkuru ndende “Sabine”

19 Ibitekerezo

  • UMWANDITSI WACU AKWIYE AGAFANTA UYU MUNSI YATURYOHEREJE

  • MANA ISHOBORA BYOSE UHINDURE IBIDASHOBORA GUHINDUKA SABINE ASUBIRANE NA RYAN. AMEN

    • Nanjye nicyo kifuzo cyonyine nfite nibasubirana tuzanezerwa pe

  • Eddy Rwibutso urakoze cyane Imana iguhe umugisha. inyigisho gukura mu nkuru zawe ni nyinshi. Gusa aho bigeze iyi ya Sabine wagira ngo ni story yanjye. mu rukundo.

  • Harakabaho ubumwe n’ubwiyunge

  • Ndemeye uri umuhanga Imana ikwagurire inganzo abashaka ko utera imbere turi benshi

  • Iyi nkuru ndayikunda pe gusa mwanditsi ihangane ushake uko sabine na Ryan basubirana turagusabye ntarirarenga buriya bukwe nibushake bupfe kd bibaye byiza wajya uduha udu episode 2 kumunsi murakoze

  • Mwaturyohereje uyu munsi.

    Umuhanzi wacu komeza utere imbere.

  • Ko mbona byanga Sabine akaba uwa docteur ra! Ubanza ubukwe bugiye gutaha.reka dutegereze amaherezo gusa bizambabaza nibutaha.

  • AHWIIIII, NDABONA INZOZI ZANJYE ZIGIYE KUBA IMPAMO NYAMAZE SABINE AZASUBIRANA
    NA RYAN, GUSA INKURU IRI KURYOHA PE

  • Nimureke kujagaraza Sabine agende yiyubakire urugo nubwo no kubana na Ryan byari byiza kuko nanone Directeur ntakwiye kuba victime y’urukundo kandi atarabigizemo uruhare

    • Ndagushyigikiye rwose ,Ryan nagerageze amahirwe ahandi areke sabine yiyubakire
      Ntamuntu utagira umu ex . . .hato sabine atazagira igisebo cyo kwica ubukwe no kugira uwo ababaza nkuko bamubabaje!!! Mwanditsi rwose turwaneho Sabine akomeze ubukwe bwe harimo isomo ryo kumenya kurekura ibyagusize.turagukunda

  • Niko bigomba kugenda tu ubukwe burataha kbxa kuko ntakuntu inkuru yarigutangira bitotombera urukundo ubwo rero tugomba kubona impamvu yuriya witotombaga gusa aho bigeze ni big up kuri Eddy Uhoraho akumurikishirize mû nyonga ziwe uri isi kbxa amasomo turi gukura hano ndahamya neza ko atawe azafasha mubizima busanzwe tubayemo

  • Flory wee ntabyo ubonye ubwo nyine wabivuze ni inzozi kereka nimba ujya uzikabya

  • kimwe mu bintu nangiye sabine nuko atagira umwanya wo gutega amatwi. ibyo yakoze ntibikwiye umuntu uzi agaciro ko gukundwa. ese nubwo washaka gutandukana n’umuntu ntiwanamuha n’akanya nibura ngo wumve icyo avuga basi? birababaje kuba ageze igihe cyo gukora ubukwe atanazi impamvu nyamukuru yamutandukanyije n’umukunzi we . biteye asyiiiii

  • Nyamara Sabine namara kumubwira akali ku mutima,Ryan nawe araboneraho kumubwira ibyago yaboneye kwa Nyandwi bya nyakuli.Nicyo cyali kitarajya mu matwi ya Sabine kugeza ubu. kuko aheruka Alysie abeshya ko atwitiye Ryan.

  • Uyu munsi Sabine natamenya ukuri ko kuba Ryan yarabanye na Elysie inkuru iraba imbihiye pe!

  • iyi nkuru irimo inyigisho ndetse nimpanuro kubantu badatega amatwi abakunzi babo ninabyo bivamo isenyuka ry’ ingo nyishi kubera kudatega amatwi uwo wita ko yaguhemukiye icyo nabwira RYAN nuko yareka SABINE nawe akamenye ko yarafite zahabu ntamenye agaciro kayo

  • Episode y’ uyu munsi mwayibonye??

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *