• 20/01/2020 2:15 52

Episode 83: Bruno ageze kwa Queen mu mbere, asabwa kutazamena ibanga agakungahara

Moto William yari ariho yahise ikata iragenda nishyura iyo nari najeho nayo iragenda, nasigaye mu rungabangabo, kwiyumvisha ko Mabuja wa Serge ari we Queen yitaga Tante muri ako kanya ntibyashobokaga.

Ngihagaze aho nagiye kubona mbona imodoka nziza izamuka igana aho nari mpagaze mva mu nzira igeze ku muryango irahagarara ivuza ihoni, ikirahuri kijimye kiba kiramanutse ako kanya mpuza amaso na Tante wa Queen.

Nahise ngenda musanga ngeze imbere ye ngira ubwoba bwo kumusuhuza nsha bugufi mu byubahiro byinshi ndamupepera,

Njyewe-“Mwiriwe neza Mabuja?”

Tante-“Bite byawe? Harya nta hantu nkuzi ra?”

Njyewe-“Muranzi rwose, ni njyewe uheruka hano mbazaniye piece y’ imodoka, ni nanjye buriya…”

Nagiye kuvuga ko ari njye wihebeye Queen ariko nibuka kuvuga nziga ndasubya ndikoroza,

Njyewe-“Ni njyewe burya nitwa Bruno”

Tante-“Hanyuma se ko ugarutse hari ikibazo wagize kuri cheque naguhaye?”

Njyewe-“Oya ntacyo rwose naragiye bayampa uko yakabaye ndetse agishyushye, ahubwo nari nje mbashaka”

Tante-“Ushaka njyewe se cyangwa?”

Njyewe-“Yego Mabuja! Rwose nabashakaga mumpaye akanya gato mwaba mukoze cyane rwose”

Tante-“Ok!”

Ako kanya Securite yakinguye umuryango imodoka irinjira nsigara hanze gato, agiye gukinga ahita ambona,

Securite-“Eeeh! Bite Tonto!”

Njyewe-“Ni byiza wangu, amakuru se?”

Securite-“Ewana ni meza kabisa, ko utinjira se bite? Erega wowe warangije kuba umuntu wanjye, urisanga nta shida tu!”

Ako kanya nahise ninjira ndamusuhuza arakinga, Tante wa Queen yahise atambuka agana mu nzu,

Tante-“Securite! Bwira uwo musore aze ambwire icyo anshakira”

Securite-“Mukurikire Tonto, mukurikire agende muvugane”

Nahise mujya inyuma tugeze hahandi namusanze ubushize yicaye nkuramo inkweto nambara izindi turinjira duhinguka muri salon nziza cyane bitavugwa yari iganjemo iby’ agaciro, ampa kalibu ndicara.

Nakomeje kwibaza icyo nje kubaza niba ndagisubizwa, nari nje kugaragaza akari ku mutima wanjye naniwe kwihanganira, yari yo nzira yonyine nagombaga guca ngo menye ibya Queen nakunze.

Natangiye kwibuka umunsi njye na Serge twari twicaye mu modoka maze agatangira kumbwira ukuntu nyirabuja ashaka kumuha umukobwa we ngo amurongore amuhe imitungo.

Natangiye kwibaza niba uwo mukobwa yavugaga ari Queen cyangwa ari undi, umutima wanjye utera insigane, ibyunzwe biranyica, agahinda gatangira kuzinduka muri njye ntagatumiye.

Muri ako kanya Tante wa Queen yagarutse yambaye imyenda yo kuruhukana mu rugo, yicara mu ntebe maze ahita ambaza,

Tante-“Amakuru yawe se musore?”

Njyewe-“Ni meza”

Tante-“Hanyuma se uranshakira amahoro?”

Njyewe-“Ni amahoro cyane rwose pe! Ahubwo murakoze ntabwo nari nzi ko muranyakira ngo mwumve ikingenza”

Tante-“Oya nta kibazo, ufite ubwoba se?”

Njyewe-“Ubwoba se…oya nta bwoba mfite ubwo mwampaye kalibu!”

Tante-“Ngaho mbwira rero ikikugenza”

Naratuje gato mbura aho mpera mvuga ikinzanye, Tante yakomeje kunyitegereza maze ngorora umuhogo ndavuga,

Njyewe-“Nitwa Bruno! Nkuko Serge yabibabwiye mfite iduka ricuriza piece z’ imodoka, rero hari…”

Tante-“None se Serge muraziranye cyane?”

Njyewe-“Yego rwose! Ni inshuti yanjye usibye ko kenshi duhurira mu bikorwa by’ akazi”

Tante-“Eeeh! Yaba ari we wakubwiye ngo uze undebe se nawe nkwinjize mu kazi cyangwa?”

Yambwiye atyo ndikanga ntangira kwibaza iby’ ako kazi ambwira, ku mutima nahise ntangira gutekereza niba ari kakandi Serge yambwiye  ko kumuzanira piece z’ imodoka  buri uko indi ipfuye.

Natangiye kwishima ko ayo yaba ari amahirwe ngize yo kuza nsanga akazi kantegereje, mfata umwanzuro wo kwikiriza, nkaba umwe mu bagaragu nkarushaho kwegera Queen wari umpagaritse umutima.

Nahise mubwira vuba,

Njyewe-“Mabuja! Ndi tayali rwose!”

Tante-“Ok! Nta kibazo noneho ubwo wemeye gukorana nanjye, ndagira ngo nkubwire akazi muri rusange, kandi ni ibanga rikomeye uzamena ukabizira cyangwa ukaribika ugakungahara”

Yambwiye atyo ndikanga cyane ngira ngo ibyo numvise ntabwo ari byo musubirishamo vuba nti,

Njyewe-“Ugize uti akazi n’ ibanga?”

Tante-“Umva Musore, niba udasobanukiwe neza ibyo nkubwira ndumva wareka kunshura umwuka ukaba ugiye”

Njyewe-“Oya Mabuja, ahubwo ndashaka gusobanukirwa neza kurushaho”

Tante-“Byumve neza rero, niba wifuza ko dukorana akazi ni ibanga hagati yacu, niba Serge ataragusobanuriye neza, uyu niwo mwanya ngo ubimenye”

Njyewe-“None se akazi uvuga si ako kukuzanira piece z’ imodoka mabuja?”

Tante-“Hhhhh! Hhhh!”

Yarasetse arongera araseka ndatungurwa, ako kanya ahita abyuka mu ntebe yicara neza, ahundura isura arahaguruka ajya mu kabati asuka inzoga mu kirahuri aragaruka aricara maze arambwira,

Tante-“Ndacyeka utaje hano uje kuneka cyangwa kunkinisha, aha ntabwo hapfa kwinjira uwo ari we wese, niba utazi ikikuzanye urava hano ukimenye”

Nta kundi nagombaga guca bugufi aho gusubira inyuma aho naboneye Queen arembera,

Tante-“Ngira ngo ni wowe wizanye hano, kuba waje ngo dukorane nuko uzi ko hari aho byagejeje inshuti yawe Serge, nawe waba nkawe ugakira ukiri muto kandi byoroshye,

Niba ushaka ko dukorana rero, nizereko uri tayali mu kubika ibanga ry’ akazi, ahasigaye ukazaza ejo nkagutembereza inzu izwi nk’ iy’ imideli ukareba akazi kihishe uwangezeho akora  mu gihe gito akaba undi, mbisubiremo niba witeguye kutazamena ibanga”

Uko yambwiraga ayo magambo narushagaho kugira ubwoba, umutima watangiye kunkomanga umbaza icyanzanye ariko nkomeza kuwukomeza kuko nari nzi utumye ndi ahantu nkaho muri uwo mwanya.

Tante-“Ko utansubiza se? Uriteguye cyangwa?”

Njyewe-“Nditeguye nta kibazo”

Tante-“Ok! Noneho ubwo witeguye, ejo uzaze nko muri aya masaha, uzasanga niteguye”

Njyewe-“Murakoze Mabuja, hanyuma se Serge azagaruka ryari ra ko…”

Tante-“Ibyo n’ ibanga ry’ akazi kandi wowe ntabwo wari winjira muri twe, rero ntibikureba”

Njyewe-“Ariko buriya yagiye wenyine ra ko atari asanzwe ajya Nairobi?”

Tante-“Ariko se bite byawe musore? Waje hano kuneka cyangwa? Ariko ubundi nkwizere nte?”

Njyewe-“Eeh! Nyizera Mabuja, ubwo se urumva Serge yaguha umuntu atizera?”

Tante-“Ok! Noneho ushobora kugenda tukazabonana kuwa gatanu…nako nzakwihamagarira”

Njyewe-“Reka ngende kandi murakoze, ariko se ubu irungu ntirizabica mabuja, kubaho mwiganiriza, wa mukobwa wawe Serge yambwiye yagiye hehe ngo akumare irungu?”

Tante-“Umva musore, bibe ubwa mbere n’ ubwa nyuma ubaza ibitakureba uri kumwe nanjye, wumvise?”

Njyewe-“Eeh! Mumbabarire ntabwo nzongera, reka ngende ni ahejo”

Nasohotse mu nzu ngeze hanze nambara inkweto nkomeza aho Securite yari ari aramfungurira turasohoka tugeze hanze,

Securite-“Tonto! Ko watinzemo se ni amahoro?”

Njyewe-“Ni amahoro nta kibazo kabisa, akazi tugapanze neza nuko ngiye ntabonye cya gishongore cya mabuja”

Securite-“Ayayaya! Ihangane kabisa, nanjye hashize igihe kirekire ntamubona, sinzi aho yagiye pe!”

Njyewe-“Ewana ukuntu wamumbwiye mba numva mfite amashyushyu menshi ntiwabyumva, ntakubeshye ukimumbwira numvise nshaka kumutereta, numenyera amakuru ye kabisa uzambwire”

Securite-“Eeeh! Ngo kumutereta? Ahaaa! Nzakubwira ariko urarushywa n’ ubusa kuko…”

Njyewe-“Hari undi muntu se ujye uza kumureba hano?”

Securite-“Hmm! Ntacyo mvuze”

Securite yararuciye ararumira ndetse ahita ansezera arinjira nanjye ndikubura nerekeza ku kazi aho nari nasize imodoka ya Serge, Musada arakinga dufata inzira ijya mu rugo.

Kubera kujya kure mu bitekerezo nibaza ibyo Tante nageze mu rugo mpita niryamira, mu gitondo ndakanguka nditunganya ndambara ndasohoka ngeze hanze,

Mama-“Dore re! Bruno! Waraye utashye ryari?”

Njyewe-“Eeeh! Mama! Naraye ntashye naniwe mpita niryamira”

Mama-“Wananijwe niki se kandi mwana wanjye ko nziko wabonye ugufasha?”

Njyewe-“Mama! Uko undeba uku ndahangayitse, umutima wanjye urahagaze”

Mama-“Ayiga Mana! Ubu se koko niki gitumye uhagarika umutima?”

Njyewe-“Mama! Ntuzi wa mukobwa naberetse nkababwira ko ari we umutima wanjye ucyereye gukunda?”

Mama-“Ayiwee! Utambwira ko yaheze mu bitaro”

Njyewe-“Iyaba ari naho yaheze nkaba mubona, Mama! Umukunzi wanjye yagiye umuti wa mperezayo”

Mama-“Ayiweee! Mwana wa! Uti yagiye uwa mperezayo? Oya se kandi utanyibutsa inzozi narose?”

Njyewe-“Inzozi? Warose izihe nzozi Mama?”

Mama-“Bruno! Narose ngo ubwo akavura kari kajojobye maze ukanyaka isinde, ukambwira ko ugiye gusindagiza umukunzi ukamuzana mu rugo aho yari yugamye, ngo twakomeje gutegereza kugeza ubwo utaziye maze nyuma y’ iminsi tubona intumwa idusesekayeho ivuga ko wayobotse inzira y’ umukunzi mu kugaruka ugatana ukayoba ugahera iyo”

Njyewe-“Ngo ndatana?”

Mama-“Yiiiii! Mwana wa! Nyamara ndumva inzozi nakuroteye zifitanye isano n’ ibyo umbwiye”

Njyewe-“None se ujya ukabya inzozi Mama?”

Mama-“Oya ntabwo njye nzikabya ariko ku mwana wanjye no kuzikabya nazikabya data!”

Nakomeje gutekereza icyo izo nzozi za Mama zaba zihatse ariko ndibura, nongera kwitsa umutima nsezera Mama njye na Musada twerekeza ku kazi.

Uwo munsi wari udasanzwe, niwo munsi twagize abakiriya iduka rikenda kwera, natangiye kwibaza uburyo ndabona izindi piece Serge adahari kandi ari we undanguza biranyobera, nongeye kumuhamagara ntiyacamo mfata inzira njya aho yakoreraga.

Nagezeyo ntungurwa no gusanga harimo alimentation ndikanga ndakomeza ndinjira ngezemo mbaza umusore umwe wari urimo,

Njyewe-“Bite Bro!”

We-“Ni sawa Boss! Ni kalibu urisanga”

Njyewe-“Nakubaza se?”

We-“Nta ribi kabisa”

Njyewe-“Nashakaga kukubaza, abantu bakoreraga hano aho bimukiye”

We-“Yewe, naba nkubeshye kabisa, twe twajemo bari kuhasana, bahasiga amarangi nyine nawe urabibona”

Naguye mu kantu nibaza ibiri kumbaho, siniyumvishaga ko Serge yaba yaranyiyegereje ngo ampende ubwenge ahemuke yitwaje ko namwizeye kuva cyera, Ooohlala.

Navuye aho nta mutima nihuta njya kuri hotel, nanze gusubira ku iduka mbona ryambaye ubusa,

Nagezeyo nicara aha njyenyine ntangira kwibaza, mu by’ ukuri ntabwo nahise nakira ako kanya ibimbayeho, nariyanze ntangira kubura uko nifata  muri ako kanya nibwo Tonzi yahingutse aho nari ndi akimbona aza yihuta arampobera, gusa njye nta mwanya n’ imbaraga nari mfite byo kumwishura,

Tonzi-“Mana weee! Bruno wabaye iki? Ninde ukuvuze?”

Nakomeje guceceka ndicara nubika umutwe mu biganza, cyera kabaye buriya ubutwari si ikindi, nuko witwara igihe wumva wiyanze, ukumva ko wenda hari uwakumva.

Narihanganye maze nitsa umutima birarenga ndawufungura ntangira kubwira Tonzi byose, nongeye kwisanga andambitse ibiganza mu gituza andebana impuhwe n’ amaso azenga amarira maze arambwira,

Tonzi-“Humura Bruno! Ihangane ni ukuri ibikubayeho birambabaje cyane, mbega umuhungu? Hmmm! Ariko nziko bitazamugwa amahoro”

Tonzi muri ako kanya yaranyihanganishije amfata mu mugongo navuye aho nkomeye nako niyakiriya ndataha, ngeze mu rugo mbura uko ndihingutsa ngo mbabwire uko byagenze, nariryamiye mbura ibitotsi burinda bucya.

Ku munsi wa gatatu ibyo bibaye, ntabwo nari ngisubira ku kazi kuko  nageragamo agahinda kakaba kose ndeba nta kintu kirimo, Musada niwe wari usigaye yirirwamo,

Kuri uwo mugoroba ubwo nari nicaye munsi y’ igiti cyari mu rugo, sinzi uko nagiye kumva numva telephone irampamagaye, ndebye nimero nsanga ntazo nzi nkanda yes nshyira ku gutwi n’ umujinya mwinshi,

Njyewe-“Wowe se uri inde umpamagara?”

We-“Aaah! Boss! Mutubabarire nanone, erega natwe ntabwo ari twe, kuba ibicuruzwa mwatumije byararenze Nairobi aho mwari mwavuze ko bizapakururirwa bikaza mu Rwanda si ikosa ryacu, nimwe mwujuje nabi impapuro, ahubwo twashakaga ko ejo mu gitondo muza kudusinyira ko mubibonye”

Njyewe-“Ngo gupakururirwa Nairobi?”

Uwo muntu akimbwira atyo numvise nsa nuri kurota, namenye ko ari bya bindi twatumije njye na Serge ngo dutangire business byari binsanze maze nongera kumubaza vuba,

Njyewe-“Uravugisha ukuri cyangwa uri umutekamutwe?”

We-“Oya ntabwo ndi umutekamutwe, njye nkorana na Company mwatumye Piece z’ imodoka ndetse n’ imodoka……”

Njyewe-“Eeeh! I am Sorry kabisa, umbabarire….ahubwo se uri hehe ngo…”

We-“Oya tubonane mu gitondo kuri Magerwa ubu abasaha arakuze”

Njyewe-“Ok! Sawa urakoze cyane, saa mbiri zuzuye ndaba nkugezeho”

Nkimara gukupa telephone nasimbukiye mu bicu kuguruka biranga ndamanuka ngwira intebe yari iraho iravunika sinabyitaho, nabuze aho nyura niruka, niba nari ngiye hehe ntumbaze..………………………………………….

Ntuzacikwe na #Episode84 ejo mu gitondo

0 Igitekerezo

  • Hello Guys! Uyu mwanditsi ndamufana kabisa!!! Ni uwa mbere kabisa!!! Sinzi njyewe icyo namuhemba kuko uburyo inkuru ze ziba zanditse zinahumuriza abantu bari mu bibazo zibereka ko Imana izabibakuramo mu buryo bw’igitangaza!!! Mana ya Aburahamu ujye uha umugisha w’amajya n’amaza Umwanditsi Eddy Rwibutso Alien rwose ndetse n’abasomyi b’iyi nkuru!!! Amen!!! Mbega ngo Bruno Imana iramukunda we iyo yibeshya agatungutsa ijambo Queen byari kuba ibye birangiye pe!!! Ndumiwe!!! Abantu nkaba Tante bariho kuri iyi si ya none pe!!! Umunsi mwiza

  • Bruno genda gake ndumva ibya mabuja bikomeye ahubwo Queen yakurikiye akaryoshye none kuhikura byaramunaniye tuza nawe utajyanwa mubyo utazi ahubwo uharanirw ko Queen yabisohokamo kuko na Serge yakurikiye ifaranga aherayo. Amatsiko ni menshi

  • Bruno ntuzajye kureba ntate utazasiga agatwe yakumenye rwose ihutire gufata ibyo bukoresho byayobye nyineKubera Imana Serge yari yizeue ko yanditseho Nairobi kumbi yanditsrh u Rwanda ngaho geda ubishyikire ukore Queen azaza nubwi ari kwangara aho atazi ngo akurwaniriire

  • Byambabaza Bruno atabanye na Queen gusa bruno yitondere aka kazi agiye guhabwa katazamushyirishamo agafungwa

    Reka twizere Queen ko azarwanirira Bruno ishyaka ntagire undi akunda kuko yaba ahemukiye Bruno

    Serge nawe nabwirwa ko Queen akundana na Bruno azarwanire ishyaka Bruno nicyo inshuti nya nshuti ziberaho

    Umwanditsi uri unuhanga kabsa urakoze cyane

  • muzi ko Tante wa Queen acuruza abakobwa we. serge yajyanye queen kumugurisha pe. Imana ifashe queen imigambi bamufitiye izaburizwemo maze azagaruke yibanire na Bruno.

  • Yooo!!koko disi uyu mu tante ashobora kuba acuruza abana b’abakobwa!!akabanza akabiyegereza ngo arabafasha bikarangira abacuruje!!cg ajya kwa shitani Mana weee!!!Nyagasani nadutabare twe kumva inkuru mbi kuri Queen na Bruno!!

  • ariko buriya ntabwo mubona ko Tante akorana na shitani ahubwo abajyana ikuzimu mbega umutante mubi

  • Nukuri Bruno nagenze gake naho ubundi byazamukoraho uriya mu tante simwizeye habe namba

  • Yayayay uziko Serge yari atekeye Bruno umutwe koko none kwibeshya kwe bibaye amahirwe kuri Bruno. Sha nanjye ndabona tante ajya ikuzimu cg acuruza abantu. Imana ubwo igobotse Bruno nizeye ko arinako izatabara Queen. Merci umwanditsi wacu

  • Umwanditsi arakoze cyane, Bruno yitondere iby’ubucuruzi bashaka kumushoramo kdi yikomeze adakora amakosa kuby’urukundo rwe na Queen.

  • ibi bintu bibere isomo urubyiruko rwacu ruhora rushaka amafranga kubura hasi kubura hejuru ……bagahora bigana abandi ubuzima babayemo batazi bo aho bakura ibyo bafite….sha nzarya ducye ndyame kare pe!! Kandi ibi bintu bitiho….ntimugire ngo ni inkuru gusa. Hanze aha ba bagore b’ibishongore mubona bagenda mu madoka y’ibitangaza, bakubisemo za sunglasses (lunettes z’izuba), bambara imyenda y’ikirenga, amasakoshi reka sinakubwira…..inkweto ukagira ngo bahahira ku isoko abandi batageraho…..ni abo kwitondera!! Ngaho reba Serge urebe Queen…..urabona batagiye burundu bakaba baheze mu byo batazi?! Bruno rwose have gira amacyenga…ahubwo ifatire utwo dupieces tuje utubyaze umusaruro ubundi ibyo abandi birukira ubivemo!!

  • niba inkuru yuyu munsi itata mutubwire.dupange izindi gahunda apana guhengereza buri kanya

  • Iyi migambi ntizahama kuko Serge akunda queen aho kumutanga azamuhungisha gusa Queen azagarukana amateka!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *