• 29/01/2020 10:29 15

Episode 82: Nina ashyingiwe Marc, Bruno we amaso akomeje guhera mu kirere

Nagezeyo bidatinze, mpagarara aho abinjira banyura nkomeza kureba abantu bose sinzi uko namurabutswe ari kubyigana kuko haburaga iminota micye, ngize ngo musange musezere abashinzwe umutekano barankumira.

Narababaye mbura uko mbigenza, nkomeza kwisimbukuruza  mureba, mu gihe yari ari kwinjira muhamagara cyane,

Njyewe-“Queen!”

Queen yahindukiye vuba manika ikiganza arakitegereza, nawe amanika ikindi agenda atyo nanjye ndikubura ndataha.

Nageze mu rugo nsanga bose batashye, Mama atangira kumbwira uko kuri hotel bimeze, nishimiye ko abakiriya bagarutse bakaba benshi kurenza uko mbere byari bimeze.

Iminsi yakomeje kwicuma, nageragezaga guhamagara nimero ya Queen ariko bikanga nkiyakira nkaryama ariko gusinzira byo bikanga, Serge nawe byari uko ntitwongeye kuvugana.

Buracya ngo Nina ashyingirwe Marc uwo mugoroba mu rugo byari ibirori byiza, urubyiruko rwari rwaje kumusezera, inshuti zanjye nize zari zabukereye, ibirori byari byahumuye.

Akazi kari kenshi kuri njye wari usa nuyoboye byose, nazengurukaga hose ndeba uko bimeze, nahihibikaniraga mushiki wanjye ngo agende gitore.

Ntibyatinze natangiye kubona ba Axel, Stella n’ abakunzi babo, nabaye nkugiye kure mu ntekerezo ndetse ndigunga, igitaramo kiratangira Nina atanga uburenganzira bwo kwitagadura kugeza umuseke utambitse.

Nakomeje kwitegereza abandi babyina bishimye, nkabona abatamba bavuga ibyiza by’ urukundo, aho nari ndi nabuze uko nifata guhagarara birananira nyura mu gikari nicara ahanjyenyine ntangira gutekereza Queen.

Ibyumweru byari bibaye bine kandi yari yarambwiye ko azaba yaragarutse, nta kanunu ke nari nakamenya kugeza uwo munsi, narababaye ndiheba amarira atangira gutemba ajya mu nda, nkiri aho muri icyo kizima hari umuntu waje aririmba indirimbo yabyinwaga muri ako kanya maze atangira gufungura ipantaro ngo yihagarike,

Njyewe-“I am sorry! Reka mve mu nzira…”

Yahise yikanga cyane akinyumva…yari Axel

Axel-“Eeeh! Bruno! Bite? Ni wowe uri hano muri iki kizima? Byagenze bite? Utambeshye nta kibazo ufite?”

Njyewe-“Oya nta kibazo nako nyine nta mugabo utagira ibyago”

Axel yibagiwe icyari kimuzanye maze twigira hirya gato atangira kumbaza icyanteye kuza kwigunga ibirori byaje, ugira Imana agira uwo abwira ibye nanjye natangiye kumubwira agahinda kanjye,

Njyewe-“Axe! Nanjye ntabwo ari njyewe, urabizi siko namye meze, ubundi urabizi ko nabagaho ubuzima bw’ ibyishim natewe no kubona ko byose bishoboka nkongeraho urukundo rwahoraga rutoshye ubwo nabaga mfite Queen,

Axe! Queen wanjye yaheze ishyanga, ubu icyumweru kirenzeho ku gihe yari yambwiye azagarukira, nta kuvugana basin go andeme agatima, niyo mpamvu niheje mu birori nkaza kwitekerezaho”

Axel-“Ooohlala! Bruno! Ihangane ndakumva, nakomeje gutegereza kubikubaza ngira ngo wenda hari amakuru ntafite naho agahinda karakwegetse pe?”

Njyewe-“wahora niki, Axe! Ngaho mbwira, nkore iki koko?”

Axel-“None se iwabo urahazi basi ngo ugende ubaze uko byagenze?”

Njyewe-“Ashwiiii da! Ntaho nzi, yakomeje kumbwira ngo igihe kizagera antumire anyerekane ndetse abwire Tante we ko ari njye tuzibanira, rero yagiye uwo munsi utari wagera”

Axel-“Eeh! Ubu igihe cyose mumaranye ntabwo wari wakamusura?”

Njyewe-“Oya, ahubwo nungutse igitekerezo, hari umusore umwe witwa William wajyaga ajya iwabo, nubwo yashatse kuduteranya bikarangira aserutse kibwa agaseba ariko  kuri iyi saha namukenera, akamfasha nkagera kwa Queen nkaba uko byagenze”

Axel-“Ahubwo rero ako kantu, niko bimeze rwose”

Njyewe-“Ubu se muhamagare? Oya nako Inkoko niyo ngoma nkajya kumureba”

Axel-“Oya banza witonze ubukwe burangire n’ ubundi ntabwo uzajya kureba uwo musore ngo ahite amuguha”

Umwanzuro wabaye uwo, Axel yongeye kunsubiza mu bandi bari basazwe n’ ibyishimo turabyina bamwe inkweto zitangira kubacikiraho, bigeze nka saa kumi za mugitondo Nina yantumyeho ko anshaka njye kumureba, nahingutse mu cyumba cyari kirimo ibishyingiranwa bye, yari yicaye wenyine asa antegereje.

Nicaye impande ye maze,

Njyewe-“Karame umugeni, barambwiye ngo uranshaka, ese ko utaruhutse kandi mukanya turaba tugushagaye?”

Nina-“Bruno! Nanze kuryama ngo ntica umusatsi, buriya  niko abageni bigenda”

Njyewe-“Ese burya? None se iyo uwukoresha mu gitondo ariko iri joro ukiryamira?”

Nina-“Oya mugitondo ntabwo byari gukunda, nawe urabizi turazinduka”

Njyewe-“Eee! Rero nari nkwitabye, bambwiye ko unshaka”

Nina-“Bruno! Nari nguhamagaye ngo muri ibi bya nyuma nitwa umukobwa, muri iki gitondo gihatse ibyishimo by’ umunsi, umuseke utambike nkubwiye akari ku mutima wanjye”

Njyewe-“Ooh! Mbwira ni ukuri ndakumva Nina”

Nina-“Bruno! Ndakwibuka kanzi uzampora ku mutima, ndibuka umunsi uza usanga bene Migambi turaho, uwakwibarutse aganje intimba yo gutabwa hanze, uwambyaye akakwakira ari amaburakindi,

Guhera ubwo njye nawe twabaye akana n’ akandi dufatana ibiganza menya agahinda kawe nawe umenyera ibyishimo byanjye, ndibuka untera amazi twuhira imboga mu gishanga uri kwibaza ubuzima uyu munsi ubayemo…humura ndacyazirikana Bruno wo mu buto”

Nakomeje kwitegereza Nina wambwiraga ayo magambo n’ ikiniga, nkomeza kumutega amatwi y’ umutima,

Nina-“Bruno! Nakomeje kuzirikana umunsi ku munsi intambwe yanjye nawe mu buzima, nasanze ari wowe muntu nzi kandi nzizera igihe cyose nkiri muri ubu buzima, dore ndagiye ariko ndagusabye uzakomeze umbe hafi, igihe cyose ninkebuka nzaguhamagara, uzambe hafi ndagusabye”

Njyewe-“Humura Nina! Nanjye ndazirikana, nka musaza wawe nzaba mpari, nzakuba hafi uko bikwiye, umuryango wawe uzaba uwanjye, uzakomeze ube umukobwa mwiza wiyubaha nkuko wakuze, uzakomeze ugire amahitamo meza utitaye ku bandi nkuko wahisemo Marc ngo mubane akuruta,

Igihe cyose uzaharanire ishema ry’ umuryango wawe, uzabe agacu keza kagwisha imvura y’ ibyishimo mu muryango wawe n’ Imana izabubakira nimuyiyegereza kuko ariyo igena byose”

Nina yikije umutima, maze ako kanya ndamuhobera ndamugumana, nari maze gusezera mushiki wanjye Nina nakundaga.

Mu gitondo imyiteguro yararimbanyije, abo mu muryango wa Nina bava mu cyaro barahasesekara ngo bakire inka n’ iyayo yakowe umukobwa wabo, ryari ishema kuri we.

Akazi kari kenshi gusa inshuti zanjye n’ iza Nina zambaye hafi ubukwe buba ubwabo, abakwe baraje tubakiriza amashyi n’ impundu bidatinze Nina ndamusohokana nka musaza we dukimbagira mu njyana nziza mba ndamutanze…. nako mba mushyikirije Marc, iryavuze riba riratashye!

Umugeni twaramutanze dukomereza mu mategeko no kwa Padiri ubundi tujya kumanura akavumbi, ntiwakumva ukuntu nari mbangamiwe no guhindukira nkabura Queen mu gihe abandi bari bagaragiwe, burya ubukwe n’ ibirori byiza abakundana bishimira gutaha kuko ari insinzi y’ urukundo.

Umunsi wuje ibyishimo, ishema ku muryango Nina wasojwe arurayemo ba nyirasenge bati nagende yubake nanjye narubatse, Papa na Mama ndetse na Musada twinjiye muri ya modoka Serge yari yaransigiye dufata umuhanda turataha.

Twageze murugo naniwe dore ko nari mperutse kuryama cyera mpita nirambika ku buriri nsinzira ntyo, nongeye gukanguka izuba ryacanye, Musada wari waramenyereye akazi we yabaga yazindutse yagiye mbere yanjye ngo abakiriya batabura aho bagurira.

Narabyutse nditunganya maze nerekeza ku kazi, muri iyo minsi abakiriya bose bazaga bambazaga ikibazo mfite, koko ntawimenya ntabwo namenye ko abantu bamenye ko hari icyo nabuze mu buzima.

Umugoroba umwe nasubiye hamwe nigeze guhurira na William yaje kureba umupira igihe nari ndi kumwe na Tonzi, nari ngiye kwiyibagiza Queen nahoraga ntekereza nkabura amahoro agahinda kagashira akandi ari ibagara,

Nagezeyo nicara imbere ya television ntangira kwigana abafana, abari iruhande yanjye bambajije iyo ndi gufana batungurwa no gusanga muzakinnye nta nimwe nzi baranseka bajya hasi, nta kundi naremeye urubwa rurambera.

Mu gihe igice cya mbere cyari kirangiye narasohotse nkigera hanze mba nkubitanye na William, ashatse kunkwepa ngo agende mpita muhamagara cyane,

Njyewe-“William! William!”

Yahise yijijisha nkutari wambonye maze arahindukira aza ansanga,

William-“Eeeh! Bro! Ese ni wowe? Umbabarire ntabwo nari nakubonye”

Njyewe-“Yayaya! Aho ho urambeshye tu! Kandi duhuje amaso?”

William-“Erega…buriya nako iyo umuntu avuye kuri television hari ubwo aba atabona neza”

Njyewe-“Hanyuma se andi makuru yawe ko tuburanye?”

William-“Amakuru yo yari meza, naho kubonana byo…Bro! Utijijishije koko ntabwo uzi ukuntu naserutse kibwa hagati yanyu? Ubwo se urumva nabagaruka imbere mvuga iki koko?”

Njyewe-“Oya biriya byararangiye, ahubwo ngwino twicare ngure kamwe burya abasore ntacyo bajya bapfa”

Twasubiye kwicara hahandi neza njye na Tonzi twari twicaye, mugurira irya mbere mugurira irya kabiri, irya gatatu William agasemburo gatangira kumuvugisha,

William-“Naho ubundi buriya nari nakubonye, wampamagaye ngiye kunyerera ngo hwiii! Ngahita nigendera”

Njyewe-“Oya nta mpamvu yo kunyihisha, nta makuru se ahubwo ya Queen wandusha ko ntamuherutse?”

William-“Naba nkubeshye kabisa, muheruka cyera igihe mwari muri kumwe, nyine igihe nseruka kibwa”

Njyewe-“None Willia! Ko tutigeze tuganira kuri Queen cyane, buriya umubona ute? Ubona ankwiye cyangwa si uwanjye ntangire nige kwiyakira”

William-“Buriya rero nuko nashatse kukubwira ngo ukuremo akawe karenge nkanyura mu nzira itariyo, Queen si uwawe Bro! kandi nanjye si uwanjye, sibyo uzibonera…buriya hari amabanga najyaga mbika iyo nabaga nagiye iwabo”

Njyewe-“Uuuh? Amabanga? None se niba atari uwanjye ni uwande Willia?”

William-“Wowe bifate utyo, nanisindiye kandi njyewe”

Njyewe-“Oya banza umbwire, ngo Queen ntabwo ari uwanjye?”

William-“Uzambaze undi munsi ahubwo reka ntahe”

Njyewe-“Wigenda Bro, nari nkwitabaje ngo nkubwire ko Queen namubuze, yagiye ambwiye ko azagaruka nyuma y’ ibyumweru bitatu none byararenze, ubu agahinda niko kaganje umutima wanjye”

William-“Ambaaa! Mbivuga!”

Njyewe-“Nabuze icyo nkora nicyo ndeka, ndagira ngo undangire iwabo nzajye kubaza byibura bambwire nsubize agatima impembero”

William-“Ewana pole sana kabisa, naho iwabo ho nta kibazo ejo nimpembuka nzaza kukureba njye kuhakwereka”

William wasaga nkaho bitamutunguye yatashye ubwo nanjye ndataha, ku munsi wakurikiyeho mu masaha ya nimugoroba nibwo yaje kundeba ngo ajye kunyereka kwa Queen.

Nasize imodoka twurira moto nkurikira iyo William yari ariho natunguwe no kubona dukase umuhanda ugana hahandi najyanye piece y’ imodoka bidatinze mbona moyo ihagaze ku muryango wa cya gipangu…kwa mabuja wa Serge.

Narikanze cyane mvanamo casque nihuta nsanga William wari wanze kuva kuri moto maze mubaza vuba,

Njyewe-“Willy! None se ko duhagaze?”

William-“Ni hano Bro! Urasona hariya bagukingurire, njyewe ntabwo tujyanye rero ndagiye”

Moto yari ariho yahise ikata iragenda nishyura iyo nari najeho nayo iragenda, nasigaye mu rungabangabo, kwiyumvisha ko Mabuja wa Serge ari we Queen yitaga Tante muri ako kanya ntibyashobokaga.

Ngihagaze aho nagiye kubona mbona imodoka nziza izamuka igana aho nari mpagaze mva mu nzira igeze ku muryango irahagarara ivuza ihoni, ikirahuri kijimye kiba kiramanutse ako kanya……………………………………………..

 

Ntuzacikwe na Episode 83 ejo mu gitondo

0 Igitekerezo

  • Mamase ni Queen uje? ni tante?Imana ifashe Bruno

  • Bruno wihangayika Queen aragukinda impamvu atakubwiye byose nukugirango akurinde guhangayika ari kwiga uburyo yabivamo amahoro mukibanira kdi tuza udafata umwanzuro uhubutse Tonzi akabona icyuho kuko we akwifuza cyane kdi wibuke isano afitanye na Mugeni.

  • Mana we ko Bruno ambabaje, ubu koko Queen niwe wahinduka gutya ese koko amakuru William afite ni ay’ukuri, ariko nanone twibuke ko Serge yavuze ko umukobwa wa Nyirabuja atamukunda ibyo ari byo byose hari ikintu kibyihishe inyuma tuzamenya ejo umwanditsi nabitwemerera. Gusa amatsiko ni yose. Big up ku mwanditsi wacu.

  • Ese ubundi kuki Queen atabwiza ukuri kose Bruno? Ahubwo se kuki atamutera ishema kuburyo adashaka no kumwereka aho atuye. Ibi nabyo birancanga. Sha birabe ibyuya. Nizere ko Queen atazibagirwa aho Bruno yamukuye umunsi M Vava amuroga. Aho wenda iyo modoka wasanga ariwe igaruye

  • njye ndashima umwanditsin peeeh uretse kutumara irungu atugira inama

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *