• 13/12/2019 7:50 28

Episode 8: Ku munota wa nyuma Ganza yitangiwe n’umwana bigana akomeza urugendo

Duherukana….

Nitsa umutima nkabwira Gaelle n’ umutima uciye bugufi nti…

Njyewe-“Gae! Tuza umutima, humeka utuje ibyo nkubwira si ikibazo nkubajije ahubwo ni akari ku mutima, nzi neza ko utankunda kuko nkubwiye ko ngukunda ahubwo ndi ukundwa wankunda kuko mbikwiye…Gae! Nguteze amatwi ndagusabye mbwira akari kumutima”

Gaelle yongeye kwitsa umutima aho kugira ngo ansubize amarira amuzenga mu maso  maze n’ ikiga kinshi ntazi aho cyaturutse yahise ambwira ati….

Gaelle-“Ganza! Nshimishijwe kandi nkunze ko ufunguye umutima ukangwa kunigwa n’ ijambo, humura ntabwo ugiye kunigwa nanjye gusaa…gusa ntabwo byakunda”

Najyaga numva abantu bavuga ngo guterwa indobo simenye ko ari ukubengwa gusa namenye neza uko bimera nabibonye uwo munsi, numvise ntazi uko mbaye ntangira kwinginga Gaelle mubaza impamvu,

Njyewe-“Gae! Gaelle mwiza, ni iyihe mpamvu utankunda? Hmm! Ariko wa mugani banza nari nisimbukuruje, ubu koko nanjye nakundwa nawe?”

Gaelle yongeye kwitsa umutima andebana imbabazi maze yongera kumbwira ati,

Gaelle-“Ihangane Ganza! Ntabwo ari uko udakwiriye kunkunda ahubwo hari impamvu nkubwiye ko bitakunda, umbabarire impamvu si iyawe ahubwo ni iyanjye, mbabarira Ganza!”

Mu magambo menshi nari mfite yo kuvuga nabuze iryo mvuga, narebye kumubaza impamvu, ndeba gukomeza kumwinginga, narahindukiye ndeba hirya gato ahari hari agakundi k’ abandi bakobwa bagendanaga na Gaelle mbona bari guseka, ako kanya mpita mubwira,

Njyewe-“Gae! Urakoze, urakoze reka ngende, nutongera kumbona muri iki kigo uzamenye ko natashye”

Gaelle-“Ngo?? Ganza! Ugiye kujya hehe? Byose se ni njyewe?”

Njyewe-“Oyaa, oya ntabwo byose ari wowe ahubwo iminsi bari bampaye yo kuba nabonye ibisabwa irarangiye, ngomba gutaha nkajya gushaka ibyangombwa bituma nkomeza kuba mu bandi, nazabibura nkagumayo nta kundi”

Gaelle-“Ibihe byangombwa Ganza? Mbwira ndakwinginze kandi utagendera kuba ntakwemereye urukundo, umfate uko wamfataga, urabizi ko wamfataga nk’ umujyanama ndetse na mushiki wawe, niba bidashobotse ko tubihindura, ukaba boy friend nkaba girl friend wawe ntabwo byasenya ibyo twubatse”

Narebye mu maso ya Gaelle koko nongera kwibuka ko mu magana y’ abanyeshuri twabaga mu kigo ari we wari uzi ibyanjye by’ umwihariko, nikije umutima maze ndamubwiraa…

Njyewe-“Gae! Buriya uko undeba uku naje usibye ticket nta kindi nzanye, muri make naje nta bikoresho ndetse nta n’ amafaranga y’ ishuri, rero  nawe ibya Nyundo urabizi, ntabwo wamara ukwezi utarishyuye, iminsi bari bampaye yarangiye, ejo ngomba gutaha”

Gaelle yanyeretse umutima mwiza utagirwa na bacye, maze ambwira atuje ati…

Gaelle-“Mana yanjye wee, ubu se waje nta na kimwe ufite koko? Basi se nutaha uzabona aho ukura ibisabwa?”

Njyewe-“Gae! Nta kizere, erega ntabwo nakabaye nganya, nuko mukuru wacu wari utugize njye na mushiki wanjye twasanze yaragize impanuka, birumvikana yarekeye aho gukora, yewe sinzi niba naho yakoraga bazamusubiza mu kazi niyo yakira”

Gaelle umukobwa mwiza uha agaciro umutima umenetse yarababaye ndabibona, maze arambwira,

Gaelle-“Noneho, ejo uzabe uretse gutaha tutaravugana sibyo?”

Njyewe-“Ubu se hari ikindi ntegereje? Nta kibazo utigora, narangije no gupanga imyenda, ubwo uzabona ngaruka cyangwa nintagatuka uzamenye ko byanze, mboneyeho kugushimira uburyo wanyitayeho ntabikwiye, ntabwo nzakwibagirwa”

Gaelle yagize ikiniga amfata ibiganza ako kanya ka gakundi k’ abakobwa kari kari hirya yacu karaseka cyane, Gaelle agira ubwoba ahita agenda ubwo nanjye nshogoshera njya muri dortoire, ngezeyo nicara ku buriri ntangira kwiheba.

Mu masaha yo kurya nagiye gufata ibya nyuma ni ukuri nari narangije kwiyakira ko nsezeye ishuri gusa ngiye kuryama, nashimiye Imana yangejeje kuri iyo ntabwe nyisaba kuzahirwa mu yindi nzira ntangiye.

Mu gitondo nakangutse inzogera ivuze, ntabwo nari kujya muri etude kandi nziko ngomba gutaha, narabyutse nkora isuku Bob ansanga aho nararaga maze arambwira….

Bob-“Bro! Twende! Twede darasani wewe, erega n’ agaswayire njya nkavuga, nta rurimi ntazi.

Nubwo yari yishimye Bob ntabwo yari azi ko ngiye gutaha, wenda bamwe babigira imikino, kwiyanga cyangwa kwihererana ibibazo, kuri iyo saha nta na kimwe yari azi.

Yabonye uko nari namanjiwe maze ahita ambwira,

Bob-“Ganza! Wagize ikihe kibazo? Byagenze bite ko mbona nta courage kandi naraguhaye passe y’ umwana uhiye? Utambwira ko wakomeje kwikomeza uvuga umukobwa utazongera kubona”

Nikije umutima maze mbwira Bob ko ntashye, mubwira impamvu, mbega yumva ko ariwo mwanzuro wa nyuma, yarababaye gusa nta kindi yari kubikoraho nahetse igikapu musaba ko nabona ntagarutse azambikira matera, nandika nimero ze n’ iza mama we mu ikayi, ndamusezera ajya muti etude.

Baje kudusohora aho twararaga ntabwo nari njyenyine hari abari bahuje ibibazo nanjye, twagiye ku biro bya Animateur ngo aduhe ibyangombwa bitwirukana, aho niho Gaelle yansanze.

Nkimubona, nahise ngenda musanga, nkimara kumusuhuza,

Gaelle-“Ganza! Wigenda! Nabonye uburyo ugomba kwiga kandi ntubikeretse n’ amahirwe kuri wowe, please, ngwino tujyane”

Ntabwo niyumvishaga ibyo Gaelle ambwira, namugiye inyuma twinjira mu biro by’ ushinzwe umutungo,

Gaelle-“Nari ngarutse”

Countable-“Eeeh! Uyu musore se niwe wavugaga se ushaka ko aya mafaranga tuyamwandikaho akaba ay’ ishuri?”

Gaelle-“Yego”

Countable-“Witwa nde sha?”

Nabwiye umucungamutingo amazina yanjye ayandika ahantu, nibazaga ibyo ari byo ariko icyizere ari ntacyo, hashize akanya katari gato,

Countable-“Sawa noneho mwasubira mu ishuri”

Njyewe-“Nanjye se?”

Countable-“Yego nta kibazo, ntacyo nkikubaza rwose jya mu ishuri ugende wicare utuze wige”

Gaelle yagiye imbere turasohoka, ntabwo niyumvishaga koko niba ari njye babwiye gusubira mu ishuri, twageze hanze dukata inyuma ya salle y’ imyidagaduro maze Gaelle ambwira atuje ati,

Gaelle-“Imana ishimwe kuba abyemeye, ntabwo ugitashye Ganza, amafaranga yabonetse”

Njyewe-“Gae! None se koko nsubire mu ishuri cyangwa?”

Gaelle-“Uzi se? Ubundi njye nishyurirwa na mukuru wanjye cyangwa data wacu uba hanze, kuko rero buri wese aba ari inshingano ze, hari igihe bose bishyura, nkabinona nyuma, rero uriya mwaka ushize banyishyuriye kabiri ibihembwe byose, kandi kuyansubiza ntabwo byakunda, mpise mvuga rero ngo bayankureho bayakwandikeho”

Gaelle yamaze kumbwira ayo magambo mbura icyo mvuga, ibyishimo bivanze n’ agahinda byasaze umutima wanjye, nisanze namuhobeye hashize akanya ndamurekura nsubira kubika igikapu nsubira mu ishuri.

Uwo munsi nongeye guha agaciro gakomeye Gaelle mu buzima bwanjye, iyo namubonaga namubonagamo intwari n’ ingenzi mu kwiga kwanjye.

Ntibyatinze igihembwe cyararangiye turataha, nageze mu rugo ntungurwa no gusanga mushiki wanjye Annie yahantanze, naramuhobeye cyane ampa karibu nkomeza muri salon ndicara,

Njyewe-“Ahwiiiii! Annie! Annie! Ndabona warabyibushye, ibuno ni ubuno kabisa”

Annie-“Hhhhh! Ariko Ganza wagiye ureka, mvuge iki se kuri wowe?”

Njyewe-“Nuko nta gishya nyine”

Njye na Annie twakomeje kuganira, ngashaka kumubaza uko byamugendekeye ngo akomeze ishuri ariko nkabyiyibagiza nibutse njye uko byagenze, tukiri aho hinjiye mukuru wacu Ntwari wari uri kumwe na Ange wa mukobwa w’ umutima mwiza wamurwaje atamuzi.

Bakitubona barishimye cyane turahaguruka turabahobera tumaze kwicara,

Ntwari-“Annie! Ganza! Bite se byanyu?”

Twese-“Ni byiza”

Ntwari-“Nizere ko gutsinda ari ibisanzwe mwatsinze?”

Njyewe-“Njyewe narabitsinze rwose, ahubwo wabaza Annie”

Annie-“Nanjye naragerageje, gusa icyo nshyize imbere ntabwo ari amanota yo mu ishuri ahubwo n’ amanota y’ ikizamini cya leta”

Ange-“Aho ho nanjye ndagushyigikiye rwose, komereza aho”

Ntwari-“Annie! Aka kanya rero shimira Ange wemeye kukwitangira agakomereza aho nari ngeze mu gihe nari nkomerewe n’ ubuzima, niwe wakurihiye iki gihembwe dusoje kandi mu gihe ntari nagarura imbaraga azakomeza agufashe”

Annie yarishimye cyane ahobera Ange nanjye mbona ni byiza, hashize akanya Ntwari arakomeza,

Ntwari-“Ganza! Wowe rwose ntakubeshye, nakomeje kwicara ntegereje ko bakwirukana ariko ndaheba, ntabwo nzi uko byagenze ngo urangize iki gihembwe ariko wihangane igihe kiradusatiye tubuze intama n’ ibyuma ugomba kurivamo Annie ugiye kurangiza agakomeza”

Ange-“Ihangane Ganza! Njye na Ntwari twararebye tubona umwe abanje akiga akarangiza byaba aribyo byiza, Annie kuko ariwe uri imbere niwe twabonye wakomeza wowe ukazaba usubukura nyuma”

Ntwari-“Ahubwo se ikigo cyanyu kitirukana…”

Njyewe-“Oya ntabwo byakunze ko ntaha, kandi nta nubwo nzataha, naho ubundi mwari mwatekereje neza rwose”

Ntwari-“Ngo ngo ntabwo uzataha? Mwigira Ubuntu se?”

Njyewe-“Oya, ahubwo hari umwana nagiriyeho amahirwe….”

Nababwiye uko byagenze Gaelle namenye akemera kumbera umutabazi mu gihe numvaga ko bidashoboka, baratangaye cyane byongera kuba ibyishimo mu rugo.

Ibiruhuko ntibyatinze twasubiye ku ishuri, nagiye mbonanye na Peace inshuro nk’ imwe kubera kwanga guterwa indi ndobo ya kabiri, twageze ku ishuri umuntu wa mbere nari nkumbuye…yari Gaelle yasanze namutegereje ku muryango w’ ikigo ndamuhobera mutwasa ivarisi ari nako tukanira.

Yansabye kugera muri Dortoire gato akagaruka ndabyemera, yagarutse anzaniye impano ifunze ndatungurwa ntangira kumubaza niba ari iyanjye,

Njyewe-“Gae! None se…oya ariko ntibishoboka, none se…iyi mpano…iyi mpano se ni iyande?”

Gaelle-“Ni iyawe rwose, niyo nakugeneye, hari icyo ivuze kuri wowe nanjye, uyifungure wihereye ndabizi uraza kwishima”

Ako kanya amatsiko yaranyishe mpita musezera vuba nihuta njya aho nararaga, manura super net ngo niherere hatagira undi umbona.

Nitegereje impano ndongera ndayitegereza nkomeza kubaza umutima icyaba kirimo ariko ndakibura, ntangira gufungura ngo ndebe ikirimo umutima utera cyane, nkimara gufungura naratunguwe cyane nkubise amaso ……………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 9 yiyi nkuru kuwa mbere mu gitondo

6 Ibitekerezo

  • Urakoze cyane mwanditsi

  • Gael Imana iguhe umugisha

  • Ndashimira umwanditsi w’iyi nkuru kuko irimo inyigisho.
    Iyi so ikeneye abantu bameze nka Ange na Gael bagira neza badategereje ko bizabagarukira. Imana ijye ibiduahoboza kuko birakwiye.

  • Yooooooo Gaelle numwana mwiza disi Imana izamuhembe

  • umuseke ko musigaye muduha inkuru mutinze ra?

  • Indobo, umusanzu w’ishuri then impano mbega inkuru njyewe noneho ndabikunze cyane.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *