• 10/12/2019 10:22 48

Episode 72: Ryan aracyarya isataburenge Sabine, bongeye guhura bwa kabiri

Bina! Ibuka bambi duterana intambwe, amagana akaturangarira, ibuka ko nifuzaga kukugira igitego kitwinjiza mu byishimo, tukaba ikitegererezo mu rukundo, tukazamanika ibendera benshi bazarangarira bakariha icyubahiro…..

Nashigukiye hejuru numvise umuntu unkozeho, ngikuraho ishati nari nitwikiye mu mutwe. Nahuje imboni n’ isura nasiganirwaga nsanga, umwiza Sabine ampagaze imbere,

Nagize ngo mvuge ariko biranga birananira, ahita avugana umujinya mwinshi cyane atitaye aho twari turi….

Sabine-“Ryan! Kuki wabikoze??”

Njyewe-“Sabi! Bina bambi ni wowe?”

Sabine-“Ni njyewe nyine! Ntumbona? Ni gute waza unkurikira amajoro yose? Ntabwo utuje? Ntabwo uri kumwe n’ umugore wawe? Ko utampa amahoro ugakomeza kunkurikira?”

Njyewe-“Binaa! Mbabarira….

Mbabarira ryo jambo ryandaje amajoro menshi, uwo munsi nari mbonye amahirwe yo kurivuga,

Sabine-“Nkubabarira nkubabarira iki? Genda…genda sinkigukeneye sinari nzi ko urukundo ari umusaraba kuwutura bidashoboka, iyo nza kumenya ko ari inzira itabwira umugenzi sinari kweyerekeza,

Ryan! Ndekera agahinda kanjye, n’ ubundi namenyeye akabi, kuva nkiri muto ko n’ umutima wanjye ntibitana, cyakora warakoze kunsogongeza ku byishimo ukambwira ko akaryoshye kadahora mu itama”

Njyewe-“Oyaaa! Oya Sabi! Bina! Ndakwinginze nyumva…..!”

Ibyo Sabine yanze kubyumva ahita yihanagura amarira ku maso ahindukira vuba yongera kwiruka, ngize ngo mpaguruke mukurikire ukuguru kuranga, nanirwa gutambuka

Agahinda kabaye kenshi, mubona arenga, imvune yanjye yatumye ntakurikira Bina, burya koko umubiri uraryana, wakwihanganira uburibwe ubw’ umutima bwo bukanga, Uzi ahantu utabasha gushima?

Ariko burya nanone mu rugendo rushaka amahoro y’ umutima ntuzasubire inyuma ahubwo uzagume aho wicaye, nagumye aho, amarira atemba ajya munda, izuba ruhumbye ndongera ndahaguruka, nshumbagira nkomeza urugendo.

Nongeye gukanguka mbona abantu banshungeye, ndahaguruka, ndisakasaka nambara ishati ndacumbagira nkomeza urugendo.

Uwo nahuraga nawe wese namubwiraga Sabine, bamwe bakanseka nkibuka twa twana twambwiraga ngo: “Sinahara Bina” nkomeza kugenda muvuga kugera aho umunsi uciye ikibu.

Noneho sinaraye hanze, nageze ku rugo rumwe ndakomanga, barakingura nari naniwe cyane mbagwa mu maboko.

Nongeye gukanguka mbona Sabine mu maso yanjye, ibyo nakegaga ko ari inzozi byari impamo, mpanga amaso Bina bambi.

Njyewe-“Sabi! Ahwiiii! Imana ishimwe ko nkubonye…

Ntarakomeza yongeye kumbwirana agahinda kavanze n’ umujinya n’ uburakari bwinshi,

Sabine-“Ariko uranshakaho iki Ryan? Wampaye amahoro ukareka kunkurikira ukagenda ukabaho ubuzima bwawe n’ umugore wawe?”

Njyewe-“Sabine! Ndi hano kubwawe, ndakwinginze mpa ukanya niyo kaba ari gato ndakakirana ibiganza byombi”

Sabine-“Ryan! Umwanya naguhaye urahagije, ntacyo ntakweretse yewe nta nicy ntakoze ndeka njyenyine”

Yahise ahindukira ngo agende ariko nongera kumuhamagara cyane,

Njyewe-“Sabine…!”

Yarasohotse arakinga, manuka ku gitanda vuba, nkandagiye guhamya biranga, ako kanya hari uwakinguye.

Yari umugore ukuze, ntabwo nahisha ko yanganaga na Mama, yari akwiye icyubahiro cy’ abashyize imugongo yahise ambwira…

We-“Nitwa Munyana ariko Sabine mubereye Tante! None se Sabine muziranye he? Natunguwe no kuba muziranye? Twakwakiriye hano mu ijoro ubwo wazaga ugwirirana, wari unaniwe cyane, imvune yawe yo yanze, naraye ngukanda ariko Sabine we yarari mu cyumba arira”

Njyewe-“Yeee? Ni mwebwe Sabine yambwiye?”

Tante-“Uranzi se?”

Njyewe-“Yego, yego. Sabine yarakumbwiye, uru umwe mubo akesha kuba ahumeka umwuka w’ abazima, uri umwe mubabaye inking ya mbwamba, uwagerageje gutabara nyina wari wararozwe, ariko bikarangira yitahiye”

Tante-“Yooooh! Uranzi disi, nonese uba he? Uba mwene nde?”

Njyewe-“Yewe! Ibya Data na mama se…? Oya ibyo ni ibindi, gusa njye ndiyizi nimenye ari uko menye Sabine, umwana ubereye umubyeyi, muri make ni wowe nzi mubo mu muryango we”

Tante-“Uuuh? Umuzi ute? Umuzi he?”

Njyewe-“Sabine ni umukobwa wateye umutima wanjye gutera utuje, ni umukunzi wanjye”

Tante-“Yoooh! Aha rero niho we na mama we barware baje kwibera, ejo yarantunguye aransura, ariko banza afite agahinda ntazi aho kava, natangiye kwishinja amakosa ntegereje ko wenda afunguka umutima akambwira ko yenda hari icyo ntakoze mukahise”

Njyewe-“Oya…oya Mama, wakoze ibikomeye, kuba Sabine ariho ni wowe, ahubwo byose ni njye”

Tante-“Ariko ubundi wa mugani ko ari nkibyo byose, twagucumbikiye, ariko se uravahe ukajya he?”

Njyewe-“Urebye, naturutse I Kigali nza gushaka agasaro nabuze ku maherere, ni Sabine wafashe umwanzuro wo kumpunga……”

Nabwiye Tante bike muri byinshi, yanteze amatwi ndetse akikiriza mureba, amaze kuntega matwi,

Tante-“Ni umwana wanjye, tuziranye byinshi, reka nze murebe muganirize, niyo waba umunyamakosa ute nta kosa ritababarirwa, niyo yarenzaho ariko yenda umutima watuza”

Njyewe-“Oya…oya mfasha Sabine niyo yambabarira ariko ntarenzeho, uri umubyeyi uzi uko umwana ataka ijoro akakuraza rwantambi, uzi uko guhemuka bibuza amahwemo, ndakwinginze nkundira unyumve, nkuko wantabaye ukomeze unkande imvune y’ ukuguru n’ umutima, byose ni ukubera urukundo nakunze Sabine”

Umubyeyi wari utuje cyane, andeba indoro y’ ikizere yakindemyemo, ambwira ko yabikora, arahaguruka,

Tante-“Ihangane! Ibyakubayeho nundi byamubaho, erega kuri ubu hari inseko z’ ikizamuka, ikimanuka, igitambika…ariko zose zahimbwe n’ abantu, hari inseko wabonye ugakunda, si benshi nkawe baha agaciro ko bakunze, bagata byose bagakurikira akabavu babuze,

Ndi mama w’ urukundo, mfite amateka, hari impamvu Imana yabikoze ijoro rikagwa ugeze iwanjye, kugufasha….nako humura, nta kosa ritababarirwa”

Maze kumva ayo magambo naratuje ndatungana, umutima wanjye wisesura umucyo w’ ikizere, nongera kwisegura umusego kuko numvaga ko Sabine agiye kungarukira….we nacigatiye…we mwezi nkumbu yanye akaba Bina utuma ntatinya igicuku, ngacumbagira nicumba inkoni ariko nkamukurikira.

Nimugoroba byarageze, nabibwiwe n’ igicuku cyabuditse, ntabwo nari nzi aho ndi, ntabwo nari ndi, umuryango wongeye gukinguka….yari Tante

Tante-“Aaah! Ryan! Urumva umeze ute? Nari nje ngo nkubwire uhaguruke…utembere…mbese umenye naho uri, ko wageze aha mu gicuku se ubu urahibuka?”

Njyew-“N’ ubundi erega burije, none se ubundi nareba he?”

Tante-“Yewe…Nari nibagiwe, nari nje kugukura mu cyumba ngo uze utembere, urebe uko aha tubayeho”

Njyewe-“Eeeh! Nta kibazo reka nze neguke…”

Naregutse ndetse ntanakandagira, ndacumbagira ariko numvaga ko ndasohoka nkabona Bina, uwanyibagije byose.

Twarasohotse duhinguka muri salon, nabonye akana k’ agahungu kari kari kwandika utuntu mu ikayi, nkomeza gucumbagira ndicara.

Hari ahantu heza kuri njye. Ni salon yari itandukanye no kwa Elysie, ameza, intebe, ibintu byose hari harimo ikinyuranyo.

Ameza y’ ibirahuri ntayo nabonaga, utubati twiza nifuzaga nk’ umusore usoretse wifuza ejo hazaza heza ntatwo nabonye nubwo kuri uwo bwanya ntabitekerezaga, naricaye ndatuza.

Muri ako kanya nabonye Sabine ahingutse, duhuza imboni, nari ndi iwabo ntari nzi mu buzima ko nzagera, ahari habitse amateka, aho yakuriye kuri iyo saha, byanyibukije ataha iwanjye, aho Johnson yatahaga, ese…byagenze ute?………………………..

Ntucikwe na Episode ya 73 mu masaha ejo mu gitondo.

12 Ibitekerezo

  • Sabine n’ubwo yagutega amatwi gusa waruhuka mu mutima ugatuza.Kandi urababarirwa,Elysie we ntazaguhiga?

  • imbabazi zo urazihabwa ariko ntuzongere kuba umwana kdi nushaka wigumire mucyaro.

  • Igitekerezondabizi Bina azakumva kuko numwari ufite urukundo numutima!
    courage!

  • Sabine arakumva, kdi arakubabarira nubwo wamubabaje

  • Inkuru igeze aharyoshye cyane rwose. nubwo bibabaje , ariko Ryan ari mu nzira igana aho azahererwa imbabazi. hari ikintu nibajije muri iyi nkuru: Ese koko nubwo waba warahemukiwe n’umuntu (bitewe na version ufite) kuki bigora abantu gutega amatwi basi ngo ducire abantu urubanza dufite nibura ibimenyetso bihagije? ndababara buri gihe iyo nsomye ibi ngibi!!!!

    • Kuba bigora ko umuntu yagutega amatwi Bituruka k’umutima wababaye.

      ikindi burya igihe ukeneye ko bagutega amatwi nawe ugomba kubiharanira nkuko Ryan biri kumugora

  • yoooo Ryan imbabazi arazikwiye kubwumutima umenetse tugiye gusubira mu buryohe bwurukundo RWA bombi Ryan nizereko wabonye amasomo ahagije.

  • (Mwanditsi wacu urakoze cyane. twifuza abanyarwanda nkawe. uti: mu nzira ishaka amahoro aho gusubira inyuma waguma aho wicaye, bravooo

  • WOOOW TANTE ARAJE!! NDAMWIBUKA NYUMA YUKO UMUGORE WA BRAVO AROZE MAMA SABINE NA SABINE NIWE WABARWAJE BIRANGIRA SABINE ARIWE URUKOTSE NYINA ARAPFA. WELCOME TANTE UMWANDITSI URI UMUHANGA CYANE

  • Njye iyi nkuru izambihira sabine nabana na Ryan kubera ko byaba bigaragaye ko abakobwa dufata abo tubonye mbese nta gaciro bazaba bahaye umukobwa pe ese ubundi urwirukansa Ryan kuki atumva ko na Elysie arirwo rwamurukankije agaca izi busamo we yaribwiraga ko akeneye kwishima😭😭 rwose Sabj ne ababarire Ryan amusabe kubaka urwe kuko nahano hanze haba abakobwa babyara kdi batabyiteze bakarera abana cg bakabana nabagabo batashimye ariko Imana ikubaka rero Sabine sagende gusenya yihagarareho.

  • Igitekerezo oya rwose ryan yarahohotewe ntabwo yabana nuwo atakunze pe.

  • urikunda kbsa.ubwose kwihagararaho uvuga gushingiye kuki?
    iyaba wari Uzi ingaruka zokubana nuwo udakunda ntiwakavuze ibyo.ikindi Kdi winukeko Ryan atabikoze abishaka yahatairijwe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *