• 25/01/2020 7:20 57

Episode 72: Invitation za Nina zasohotse, Bruno atumira Tonzi ngo basangire

Mba mubajije niba hotel ari iyo yaguze maze arambwira ati:

“Oyaa, ahubwo ngize amahirwe mbonye uwo dufatanya, iyi hotel ntabwo nari kuzayishoboza, ubundi aya mazu ureba yose naya murumuna wanjye wavuye iwacu ananiranye, ntabwo yari ashobotse, yatahaga amajoro mbega mu magambo macye yari ikirara, ejo bundi rero twatunguwe no kubona aje iwanjye, ambwira ko umugabo yari yarashatse yapfuye kandi yamusigiye imitingu harimo na hotel, aba ayintije atyo”

Njyewe-“Wivunika kandi wihangayika, uwo si indaya Papa yahaye inzu ahubwo ni Mugeni”

Mama-“Ngo? Mugeni? Oya Bruno, oya rwose wivuga ibyo utazi, niba ari no kundyoshyaryoshya ngo ntuze….”

Njyewe-“Mama! Namenye Mugeni wa cyera, namenye uko yamenyanye na Papa, nta kabuza niwe cyera wari ikirara, wiyambitse uruhu rw’ intama ubwo yahuraga na Papa”

Mama-“Uuuh? Ibyo uvuga ubifitiye guhamya?”

Njyewe-“Cyane rwose, nahoze nganira na Papa, niwe wambwiye Mugeni ntari nzi, nkurijije uwo yari we, ahubwo yamfashe neza igihe nabaga iwe”

Mama-“Mana yanjye weee! Ahubwo se niba iriya htel koko yarafashwe na Mugeni nzayikoreramo gute mwo kabyara mwe? Aho namenya ko nkorana na mukuru we hazaca iki?”

Njyewe-“Mama! Humura, wowe icyo uzashyira imbere n’ inyungu iriya hotel yahoze ari ya data uyubyaze umusaruro, njyewe ndumva niyo yamenya ko ufatanya na mukuru we ntabikunde mwese yabakuramo”

Mama-“Ahaaa! Nzaba ndeba aka hotel…”

Njyewe-“Humura, ubonye umwanya mwiza wo kubaka amateka, ibuka ko hariya ariho ubuzima bwongeye kugaruka, iriya hotel ifite amateka  tugomba gusigasira…

Tukiri aho Papa nawe yahise yinjira mu cyumba cyanjye,

Papa-“Ibya hotel numvise muvuga se ni ibiki? Eeeh! Umbabarire Mama Bruno! Nari nibagiwe kugusuhuza kandi tutirirwanye”

Amaze gusuhuza Mama nawe yicaye ku buriri,

Papa-“Nari nyuze aha numva muvuga hotel, ntabwo nari kugenda mutambwiye icyo mwayivugagaho”

Njyewe-“Papa! Mama yabonye umuntu bagiye gufatanya bagakorera muri iriya hotel yahoze ari iyacu”

Papa-“Ntibishoboka? Ubwo se…”

Njyewe-“Agiye gukorana na mukuru wa Mugeni, Mugeni yabaye amuhaye iriya hotel kuko wayimweguriye”

Papa yacecetse gato hashize akanya yitsa umutima,

Papa-“Byose ni njyewe wemeye gushukwa nawe nkayimwandikaho, none se hari amakuru yuwo mugore muzi?”

Mama-“Arahari ariko ntiwamenya aho aherereye gusa ngo azi ko wapfuye”

Papa yongeye kwitsa umutima,

Papa-“Ashyiiiiii! Koko yari azi ko ntazabaho, ndabyibuka ubwo nari mvuye kumwandikishaho hotel, natashye umutwe uri kundya kuko nari niriwe ku zuba, ngeze mu rugo ndyama mu ntebe ndasinzira, yaje kunkangura ambaza aho impapuro nazishyize maze kuzimuha aramwenyura mubwiye ko umutwe uriho udya ati ihangane njye kugushakira umuti,

Nyuma y’ isaha nari ntangiye no gutitira, yaje yihuta ampereza utunini tubiri afungura icupa rya prastic maze arambwira ngo: “Gotomera aka gacupa ukamare, bambwiye ko ushobora kuba wagize ikibazo cya stress kandi urebye nabi yaguhitana, Numara kunywa uyu muti uruhuke uraza gukanguka wakize”

Naragotomeye ariko numvaga bisharira cyane ariko ndamirirana kuko nanywaga umuti hashize akanya munda harandya cyane Mugeni atangira guseka, amagambo yambwiye yo sinayasubiramo kuko ateye agahinda kenshi, kuva ubwo ntacyo nongeye kubona no kumva”

Njye na Mama twari twitangiye itama twumva ibyo Papa yatubwiraga, yari atubwiye ibyo tutabashije kumenya mbere, mama amaze kwitsa umutima,

Mama-“Icyo nzicyo byose bizamugaruka”

Njyewe-“Papa! Njye mbona bitazagarukira hariya, nzihorera”

Papa-“Oya, oya mwana wanjyewe aho kwihorera uzababarire, uragira ngo uzabigerageze bagufunge koko?”

Njyewe-“Papa! Kwihorera si ugukubita cyangwa kwica, nzakwereka icyo nzakora”

Muri ako kanya Nina yahise aduhamagara atubwira ko yarangije gutegura ameza turasohoka twerekeza muri salon, turasenga dutangira kurya tuganira, dusoje twatunguwe na Nina waduhereje initation,

Nina-“Ubu se namwe koko ndabatumira?”

Njyewe-“Uuuh? Nina! Initation se zasohotse?”

Nina-“Yego! Zasohotse rwose nagiraga ngo mumenye itariki naho ubukwe bwo ni ubwanyu ntabwo nagakwiye kubaha invitation”

Papa-“Nibyo se koko Marc agiye kukwegukana?”

Mama-“Nuko nuko shenge, wahisemo umugabo ubikwiye, ariko se ko uri muto kuri we muzahuza ibyishimo?”

Nina-“Humura Mama Bruno, twarangije kubiganiraho kandi nzagerageza murememo ibyishimo byanjye kuko aribyo bigishibuka”

Mama-“Nuko nuko maa!”

Papa-“Ariko nagende Marc naramuhemukiye pe, buriya cya gihe nza nabuze aho muhera musaba imbabazi gusa nzashaka umwanya…”

Nina-“Nta kibazo Papa Bruno, yakubabariye cyera kandi byamuhaye isomo”

Papa-“Isomo ahubwo ni njye naribonye, iyo mba naramugabiye nkomeje nkamwandikaho iriya hotel ntabwo mba ndirira mu myotsi.

Papa yavuze atyo koko nongera kwibuka, buriya koko hari kunyaga umwizerwa nta mugisha wabyo ndagusabye uzabizirikane.

Twakomeje kuganira Nina atubwira uko bapanze ubukwe natwe tumuha ibitekerezo, amasaha akuze dusezeranaho tujya kuryama.

Nageze mu cyumba mfata telephone yanjye ndeba nimero za Queen nkanda yes nshyira ku gutwi ahita anyitaba vuba,

Queen-“Hello Cheri!”

Njyewe-“Bite Honey?”

Queen-“Ni byiza sha, uziko nari ngiye kuguhamagara ariko?”

Njyewe-“Koko se? Nta kibazo ngaho bikore noneho”

Queen-“Bruno!”

Njyewe-“Karame!”

Queen-“Ubwo se singuhamagaye? Urakoze kuba unyitabye ahubwo?”

Twese-“Hhhhhhh!

Njyewe-“Wiriwe ute se?”

Queen-“Sha, niriwe nez rwose, natashye kare nkora ka sport ubundi aba ari njyewe uteka, mbega umunsi wanjye wagenze neza”

Njyewe-“Ariko Quee! Maze iminsi ntekereza cyane impamvu ukomeza kumbuza kugusura ngo ndebe murugo ndetse nsuhuze na Tante mwiza mpora nsabira umugisha”

Queen-“Bruno! Koko sinakubwiye ko nzakubwira? Ni ukuri mba nanga ko Tante abibona ukundi, ashobora kugira ngo iby’ urukundo nibyo nshyira imbere gusa nyine arabizi ko mfite umukunzi n’ ifoto yawe yarayibonye”

Njyewe-“None se ubusanzwe ubishyira inyuma mukunzi?”

Queen yabaye nkuceceka gato,

Queen-“Oya ntabwo mbishyira inyuma ariko nyine nawe urabizi ko nta kwanga ko unsura ahubwo nifuza ko uzaza umunsi twafashe icyemeza nkagutumira nkakwereka Tante mubwira ko tugiye no gukora ubukwe”

Njyewe-“None Bae! Ubu koko William yantanze kumenya umuryango ugana aho uba?”

Queen-“Ntacyo bitwaye Bruno! Uzi nawe uko yaje, yaje ari umurwayi ukeneye muganga”

Njyewe-“Ok! Ubwo noneho icyo nsabwa ndacyumva, ni ukwihutisha ubukwe”

Queen-“Nabyo nta kibazo ko ngukunda se! Ariko nyine nawe urabizi ko hari byinshi dukwiye kubanza gutegenyiriza ejo hazaza hacu”

Njyewe-“En bon, urakoze basi kumpa ikizere ndagukunda”

Queen-“Nanjye ndagukunda Bruno!”

Njyewe-“Sawa ngaho ugire ibitotsi byiza”

Nakubye telephone maze nitsa umutima, nongera kwitekerezaho cyane nibuka inzira yanjye, maze gusibira muri bya bihe ntangira kwibona mu hazaza, nasinziriye ntabizi nongeye gukanguka mu gitondo tumaze gufata ifunguro rya mugitondo nerekeza ku kazi.

Nakomeje gukora cyane nk’ ibisanzwe, agatima kateraga ntekereza byinshi sinzi ukuntu nagiye kure, mba mfashe telephone ndeba nimero za Tonzi nkanda yes, hashize akanya,

Tonzi-“Hello! Bruno!”

Njyewe-“Yes Hello! Umeze ute se?”

Tonzi-“Ewana ni sawa kabisa wowe se bite?”

Njyewe-“Nanjye meze neza rwose”

Tonzi-“Byaciyemo rero Mama wawe na Mama bagiye gukorana”

Njyewe-“Nabimenye kandi nabyishimiye cyane gusa sicyo nguhamagariye ahubwo ndashaka ko tubonana, tukicara tugasangira tukaganira”

Tonzi-“Koko se Bruno?”

Njyewe-“Yego rwose, biragutunguye se?”

Tonzi-“Cyane rwose, ni ukuri ndumva ntazi uko mbaye, cyangwa sha uragira ngo wumve akamvamo nirirwe natse natokombeye nyuma uze kumbwira ngo wambeshyaga rata?”

Njyewe-“Oya ntabwo nabikora rwose, ahubwo se nkubonye gute”

Tonzi-“Ooooh! Nta kibazo nimugoroba ndahari umbwire aho duhurira aho ariho hose ndaza”

Njyewe-“Okey! Byiza cyane, ndaza kuguhamagara”

Nakupye telephone nkomeza akazi, muri ako kanya hari umusore muto winjiye, yasaga nkaho ananiwe cyane kuko yari yuzuye akavumbi, amaze kunsuhuza,

Njyewe-“Ushaka iyihe piece se ngo nguhe kiriya?”

We-“Oya ntacyo nje kugura ahubwo…”

Njyewe-“Ahubwo iki?”

We-“ntaho mwandangira akazi?”

Njyewe-“Akazi?”

We-“Yego”

Njyewe-“Oya ntaho nakurangira, muri iyi Kigali nta muntu urangira undi umukozi kirazira, ubwo se ugiye ukiba sinjye bafata?”

We-“Ntabwo ndi umujura yewe nta nubwo nigeze mbigerageza niyo mpamvu ndi gusaba akazi”

Njyewe-“Ese ubundi witwa nde uturetse he?”

We-“Banyita Musada, naje ino nturutse ku gisagara, nabonye ubuzima bunaniye ndavuga nti akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze ndavuga ngo reka mve mu rugo ngende”

Njyewe-“Ese? None se ubu washobora gukora iki?”

We-“Byose, ako mwampa kose nagakora”

Naratuje gato nibuka ko aho ngeze nanjye nkeneye umukozi uzajya umfasha gusa ndebye uwo musore mbona ni muto,

Njyewe-“Mba nguhaye akazi ariko ndabona uri muto, ese ufite imyaka ingahe ?”

We-“Mfite imyaka 21 yose, urubavu rwanjye ruto wenda nirwo ruri gutuma mugira ngo ndacyari muto”

Njyewe-“None se nguhaye akazi ko kujya umfasha gucuruza wagashobora?”

We-“Eeeeh! Ni ukuri kose nagashobona ndetse nanjye nkurura abakiriya, do! Icya mbere najya njya ku muhanda ngahamagara abahisi n’ abagenzi ko tubafitiye ibintu byiza ku giciro cyiza kandi ko uguze byinshi tutwaza kugeza aho ategera moto”

Njyewe-“Hhhhhh! Ubwo se wahamagara abagenda n’ amaguru ngo baze bagure ibyuma by’ imodoka koko?”

We-“Boss! Buriya hari ababa bazisize mu rugo zarapfuye cyangwa bazisize mu magaraje, ubwo rero mbahamagaye mu icumi ntihabura batatu”

Njyewe-“Ariko uzi ko aribyo”

We-“Yego Boss! Buriya erega hari n’ abagura imodoka buhoro buhoro, uyu munsi akagura imipe, ejo Volant ejo bundi vitess mbega…”

Njyewe-“Hhhhhhh!”

Uwo musore muto yaranshimishije mba muhaye akazi gutyo, mutangiza ibihumbi 30 akajya ataha mu rugo.

Natangiye kumwereka ibyo nshuruza mubwira n’ ibiciro, nasanze azi gufata mu mutwe cyane, abakiriya atangira kujya abakira.

Nahamagaye Nina ngo naza gutaha ace ku kazi batahane kuko nari mfite gahunda yo kubonana na Tonzi, nka saa tatu z’ ijoro yaraje abonye wa musore,

Nina-“Eeeh! Uyu musore se niwe wambwiraga Bruno?”

Njyewe-“Yego, uwo niwe nakubwiraga uzajya umfasha mu kazi, nagiraga ngo mutahane njyewe hari gahunda ngiyemo”

Nina-“Yitwa nde se?”

Njyewe-“Yitwa Musada ariko ubutaha ntabwo nzongera kumuvugira nawe ni umuntu w’ umugabo”

Nina yaramwishimoye ndetse ako kanya amutwaza agakapu dusohokera rimwe ndakinga burira moto baragenda, ako kanya telephone yanjye yarasonnye nsanga ni Tonzi unyihamagariye murangira aho duhurira,

Nuriye moto mfata umuhanda ngera aho twari twavuganye, hari mu kabari ka Kinyarwanda hari jardin iteye ubwuzu nicara ahantu hari udutebe tubirintegereza Tonzi.

Hashize iminota nka mirongo itatu numva umuntu umfutse mu maso mpita mvuga Tonzi ndahindukira, koko yari we, yari ahagararanye n’ umusore wakoraga aho menya ko ari we umurangiye aho ndi, yari yambaye neza cyane nahise menya ko aricyo cyamutindije maze kumuhobera akansoma ku itama namukururiye agatebe aricara aratuza ari nako amwenyuramo

Bamuzaniye icyo kunywa ariko akomeza kureba mu isakoshi yongera afunga, hashize akanya arambwira,

Tonzi-“Bruno! Nishimiye cyane ubutumire bwawe, mbese ntiwabyumva niyo mpamvu hari akantu gato nakuzaniye gusa nizere ko karagushimisha”

Njyewe-“Koko se?”

Tonzi-“Ahubwo fora ako ari ko nubikora unsabe icyo ushaka cyose”

Nakomeje kwibaza ako kantu ariko ndakabura, nawe akomeza kumwenyura areba mu isakoshi hashize umwanya utari muto………………………………………………………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 73…

0 Igitekerezo

  • Tonzi ko atangiranye gift knd ariwe watumiwe atatumiye buriya ntagiye kuba ikibazo murukundo rwabanda, gusa bazamuhuze na William

  • Ibyo ari byo byose hari impamvu Queen yanga kuzana Bruno iwabo, Tante ashobora kuba afitanye amateka nawe, reka bravooo kuri Nina na Marc, Bruno se yisubiyeho agiye kwiteretera Tonzi? Ejo biratinze

  • Bruno arashaka kubaza Tonzi amakuru ya Mugeni ngo azabone uko yihorera.Tonzi yikundira Bruno kuva kera bakimenyana none agiye no kumuha cadeau.Ese iyo mpano iracurera iki ra?Reka tubitege amaso.

  • Brono, numuhanga cyne, agiye, kuneka nez tonzi, amenye aho mugini, ari?

  • Queen arabeshya Bruno niwe nshuti mubisa n’inshuti.hari impamvu yanga ko Bruno amusura.reka dutegereze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *