• 11/12/2019 9:20 44

Episode 71: Papa Kevine abajije Ganza imitungo afite arya indimi

Telephone yarikupye, nta mwanya wo kwibaza no gutekereza nagize, wa mugani wa Papa Kevine, Kama Jeshi ninjiye mu gipangu, ngana ku muryango waho nabaga, mu kwinjira mu nzu nihuta, nakubise amaso uwo ntakekaga ko yaba yicaye muri salon,

Njyewe-“Yeee? Mwiza? Mwiza! Hahahaaa!”

Nakubise amaso mwiza wari uri kumwe na Producer, Fils yari ahagaze ku muryango w’ icyumba, naketse ko ahari yari yabaye ibamba ngo hatagira uwinjiramo agakora nkibyo Bob yakoze.

Njyewe-“Eeeh! Mwi! Bite? Na Producer ageze aha? Hahaha!”

Nahobeye Mwiza tutaherukanaga, buri uko numvaga umwiza wo mu buto nawe nibukaga ko yigeze kuza mu buzima bwanjye, nkamurutisha zahabu ihenze, maze kumuhobera no gukubitana ibiganza ngahuza intugu na Producer,

Njyewe-“Eeeh! Ko muntunguye se ni amahoro?”

Mwiza-“Ni amahoro Ganza! Ariko se kuki wagiye ugahera? Habe no kuvuga? Babivuze ukuri koko abafundi babana bari kugikwa inzu yarangira umwe agaca ahe nundi agaca ahe?

Njyewe-“Mwi! Ntawarenganya undi, ikosa ryanjye niryo ryawe ariko bihinduke kabisa, ahubwo Producer wenda ibyo byo byashoboka kuko ntakiririmba, ariko nta kibazo, icyangombwa nuko ntigeze nkwibagirwa”

Mwiza-“Ko watinze gutaha se Ganza? Ese ubundi niki cyaguhugije abantu? Usigaye ukora iki?”

Njyewe-“Ahubwo se…nako ntababeshye aka kanya ntabwo ntekanye”

Producer-“Cyo re? Ni bite?”

Njyewe-“Mpfite gahunda yihutirwa, hari umuntu umpamagaye ko anshaka cyane ubu ndi mu bagenda muranyihanganira”

Producer-“Sinakubwiye Mwi! Ganza ntabwo yakwemera ko tuganira, nta mwanya yaduha, urumva ko ahise apanga gahunda itunguranye ngo dukunde tumuvire aha?”

Mwiza-“Ganza! Waduhaye umwanya ko twigomwe byinshi ngo tuze tukugereho? Ntabwo tugushakira ikindi, rwose tuza ntaho bihuriye na ya mafaranga nakubikije, ahubwo….”

Njyewe-“Mwi! Murantunguye ni byiza, nishimiye yewe no kubabona ariko hari umuntu umpamagaye ko anshaka nta gahunda yamuruta, niba mushobora kwihangana mukantegereza nta kibazo”

Producer-“Nabikubwiye ariko! Ganza nta mwanya yaduha erega, wagira ngo hari uwaduteranyije…ariko nubundi ntiyabura, twigendere kabisa nubundi wanzanye aha ntabishaka”

Bakivuga ako kanya hari uwakomanze ndetse ahita yinjira…yari Kevine wari wambaye neza cyane, amaze kumpobera no kumpa bizou ku itama,

Producer-“Eeeh! Kevi! Bite byawe? Aha nahe? Dusigaye dukubitana imitwe kweli? Ugeze aha ute?”

Kevine-“Hhhhh! None se ahubwo na hano urahazi Tonto?”

Producer-“Uranyumvira? Reka nze mpamagare Papa wawe mubwire ko ngusanze ahantu…”

Kevine-“Hhhhh! Muhamagare nta kibazo, ahubwo se ko nshaka Ganza cyane? Mumbabarire mumumpe ndabasabye!”

Producer-“Ntibishoboka! Reka nze mbwire Papa wawe ko usigaye udukwepa ukinjira mu mazu y’ abasore uko wiboneye”

Kevine-“Hhhhh! Ahubwo njyewe reka muhamagare mubwire ko ngusanze kwa Ganza, mubwire ko wanatwimye umwanya wenda naramuka abikubwiye uraduha umwanya”

Producer-“Yampaye inka! Ngo ugiye kumwihamagarira?”

Mwiza-“Ariko se Produ! Ntabwo uzi ko uyu ari umwiza wo mu buto?”

Producer-“Karabaye? Koko se Ganza? Uyu ni umwiza wo mu buto?”

Njyewe-“Cyane! Ni umwiza wo mu buto naririmbye, ni inkuru y’ impamo ntashobora gusimbuza indi, uyu niwe wampamagaye ko anshaka ngahibibikanira kumwitaba, nkabasaba umwanya ariko mukanga kunyumva”

Kevine-“Oya reka mpamagare Papa, wenda yabigiramo uruhare Tonto akaduha umwanya kuko ndagukeneye cyane”

Producer-“Oya! Oya nta kibazo!Nta kibazo ahubwo….nako reka tugendere rimwe, nubundi nari nje kwinginga Ganza ngo aze kuririmba iwanyu umwiza wo mu buto, ndakeka nawe aricyo kikugenza”

Njyewe-“Ngo??”

Kevine-“Nibyo Ganza! Nari nje ngo tujyane mu rugo, ngwino uririmbire Papa mbere yuko agenda, agiye mu butumwa bw’ akazi kandi azagaruka atinze, ngwino uririmbe umwiza wo mu buto yakunze kubera njyewe”

Muri ako kanya Kevine amaze kumbwira ibyo nikije umutima… numva neza icyo yambwiraga ko anshakira byihutirwa,

Twavuye mu rugo Fils ntabwo nari kumusiga twarajyanye, tugeze ku muhanda dusaga imodoka Kevine yari yajemo, tuyinjiramo, musaza wa Annie, murumuna wa Ntwari nongera kwicara mu byicaro byiza ntacyekaga muri uwo mugoroba.

Twageze kwa Kevine aho nakubitiwe, aho natinyaga kwinjira, tukihagera nasanze hari abantu batari bake ariko kandi batari benshi, ntangira kubasuhuza, nongeye kubona Mama Kevine nyuma y’ igihe kirekire tutabonana.

Mama Kevine-“Yoooh! Ganza! Yambiiii! Uraho neza?”

Njyewe-“Muraho cyane Mama Kevi?”

Mama Kevine-“Ko wagiye ugahera koko? Ni kalibu nari ngukumbuye cyane rwose pe! Ganza disi”

Urugwiro Mama Kevine yanyakirije rwongeye kunyereka ko nisanga aho natinyaga, ibinezaneza byakomeje kunzamukamo mpawe kalibu muri salon, aho nasanze Papa Kevine yicaranye n’ abandi,

Papa Kevine-“Aaaah! Bite sha Ganza!”

Njyewe-“Ni sawa ni sawa!”

Papa Kevine-“Uyu ni wa musore nababwiraga uzi kuririmba”

Bose-“Eeeeh!”

Nagiye kwicara aho hafi ariko Kevine ahita amfata akaboko, ajya imbere ndamukurikira,

Papa Kevine-“Ntureba! Umukobwa wanjye erega azi ubwenge! Azi icyo gukora kabisa! Hahhaah! Mugende mwiherere nanjye nganire nabo tungana”

Basigaye baseka Kevine za soni ze zitiburiraga gutambuka biramugora ariruka, siwe warose tugeze ku kabaraza kari ahagana inyuma mu gikari ampobera aseka,

Kevine-“Mbega Papa! Uziko nari nikubise hasi!”

Njyewe-“Hhhhh! Pole maama! Humura nari kukuramira”

Kevine-“Mbega! Sha ni kalibu rero, ntabwo ushobora kumva buryo ki nishimye kubwawe, kubona Papa akwakira mu rugo binteye ibyishimo bitagereranywa, sinzi icyo nakubwira muri aka kanya gusaaa….”

Kevine wandebaga mu maso adahumbya yongeye kundyama mu gituza, twikanze Mama we amuhamagaye turicara asanga dutuje,

Mama Kevine-“Yoooh! Ganza! Nari ngukumbuye ni ukuri, ese buriya ntabwo wajyaga unkumbura?”

Njyewe-“Eeeh! Nari ngukumbuye cyane byo!”

Mama Kevine-“Yewee! Nuko nuko disi ndabona Kevine yakumaze irungu? Ariko se Ganza! Umukobwa wanjye wamuhaye iki? Bavuga gukunda? Ni ukuri ntabwo nzi uko nabikubwiramo nubwo atantumye”

Muri ako kanya Mama Kevine ambwira ibyo, Kevine yahise ahaguruka adusiga aho, Mama Kevine akomeza kumbwira,

Mama Kevine-“Ganza! Rwose ndishimye ko noneho winjiye aha ugahabwa ikaze, najyaga nicara nkifuza uwo munsi ko uzagera, nkafata iry’ uburyo none dore uwo munsi urageze”

Njyewe-“Yoooh”

Mama Kevine-“Ganza! Buriya rero iyo igihe cy’ umuntu kigeze atambuka aho yahezwaga, uwahindwaga agahabwa ikaze, uri umugabo wo guhamya ibyo bamwe bumva ko bidashoboka, ishimire igihe cyawe amahirwe ufite aha hatagira na make usiga”

Njyewe-“Murakoze cyane Mama Kevi!”

Mama Kevine yaramwenyuye, koko ibyishimo bye narabibonaga, Kevine yaje anzaniye icyo kunywa Mama we adusiga aho ngo tube tuganira.

Igihe cyarageze Papa Kevine araduhamagara, burya ntabwo ari we washakaga ko muririmbira wenyine ahubwo mu kuririmba umwiza wo mu buto naririmbiye Kevine hagati yabo nongera kumubwira amagambo y’ ukuri kwanjye.

Byari ishema rikomeye kuri njyewe, byari gihamya yuko njye na Kevine urwacu rushyigikiwe, ibyo numvaga ko bidashoboka muri ako kanya nabonye neza ko bishoboka, niko kuririmba ibivuye mu ndiba yawo ngira nti,

“Wari umunsi umwe utazibagiranaa! Ubwo amaso yanjye yahumutse nkabona urumuri rudasanzwe, umutima ugatuza, ubwiza nkabwiyegereza,

Akazuba karavaga akayaga gahuhaaa, wari umunsi usanzwe gusa wabaye uw’amatekaa ni nayo mpamvu nkuririmbaa! Nibuka ibihe byacu byo mu buto, mbona ka kacu kacumbikiye amahirwe yacu,

Sinari nziko nshobora gukundaa! Ariko byanyeretse byinshi bitazamva ku mutima ngo bizime nubwo nava mu buzima,

Oooh! Hindukira undebe ni njyewe wahisemo! Sinzigera mpinduka! Uyu niwe mwanya ngo umenye ko nahisemo ubuzira kwisuriho, niyo mpamvu impano yaguhingukiyeho, nkaririmba umwiza wo mu buto,

Oya si undi ni njyewe! Ni Ganza wawe! Ooh umwiza ntazasiga ansanga, uhatse byinshi ntazigera nibagirwa, uwemera kubeshya ko atankunda ngo angaragarize urukundo bene kurusenya bagahera mu manzaganya,

Ooh ndagukunda! Ndagukundaa! Ma Dona my Every Thing I need tambuka! Unyegere nshire agahinda, ushimangire urwo wankunze kuko nsa neza kubera wowe.

Oooh! My Boo! Ngaho nsanga nshyire akaraso ku mubiri! Ni ukuri ntawundi nshaka ni wowe, wowe nabonye bugicya nkaguhamagara ukanyikiriza, ukantegera amaboko nkibagirwa byose umwijima ukimukira urumuri mu mutima wanjye hagatama impumu yandinze umwuma,

Kevine izina ry’ umutako nahamagaye ngapfukwa umunwa, umunsi uzanyumva nkuririmba nizeye ko uhatse byinshi ntazigera nibagirwa ngihumeka, ubwo ni yose kuko nzahora nkuririmba,

Nkigeza aho Kevine byaramurenze yararize n’ amarira, nanjye naratuje kubera ibyishimo byari byinshi mu mutima wanjye igipimo cyabyo kirarenga kiraturika.

Nasoje mpogoza ngira nti,

Oooh! Ibuka igihe nagusanganiye!

Ngatega ikiganza ukagisanganira, ibuka ko nagukunze wenyineee! Nkakwiharira kuko ari wowe nifuza ko uzanderera

Uyu mwanya niwo mbonye ngo nguhe iyi mpano nakubikiye ngo wemere ko ari njye wavukiye, ukaba umwiza wo mu buto.

Umukobwa udasanzwe, umwambaro wambereye, inkingi yankingiye agahinda Cyo ngaho iyizire ube urumuri rwanjye

Humura ntawe uzagukura mu gituza nagutujemo, Ni ukuriii! Ni impamo, iyi ni impamba y’ impano nkesha wowe. Uyu ni Ganza wawe”

Muri ako kanya Kevine yabaye nkucika intege ndamuramira, amashyi menshi ndayahabwa, mbonye atakibasha guhagarara neza ndamusindagiza turasohoka, dusubira hahandi twari twahose ngo atuze.

Nyuma y’ akanya katari gato nibwo yongeye kumererwa neza, mu gihe nari nkimuhumuriza Papa we yaduhingutseho, Kevine ahita ahaguruka adusiga aho aragenda,

Papa Kevine-“Eeeh! Ganza! Wakoze kunshyuhiriza ibirori kabisa”

Njyewe-“Mwakoze cyane namwe kungirira ikizere”

Papa Kevine-“Ikizere se ko nakikugiriye nkimara kwemera ko umukobwa wanjye agukunda ndetse ko yakwimariyemo ntacyo nabikoraho? Ahubwo mbere yo kugenda ndashaka kugusigira inshingano”

Njyewe-“Inshingano? Izihe nshingano?”

Papa Kevine-“Yego sha Ganza! Ndashaka kugusigira inshingano zo kwita kuri Kevine, ugatekereza cyane kuri ejo hanyu haba mu rukundo no mu mibereho, ndashaka kuzagushyingira umukobwa wanjye sha! Hhhhh!”

Ijambo nishimiye kumva ryari iryo, naramwenyuye ngaragariza Papa Kevine ko nishimye gusa mbura amagambo nabimubwirano, ntarakomeza,

Papa Kevine-“Byaba bibabaje uramutse udatekereza kuri ejo hazaza hanyu ntibiherere muri ariya magambo asize umunyu ubwira umukobwa wanjye, ngira ngo wabonye ko namutangirije utu business tugiye dutandukanye ngo azabeho neza ejo hazaza, n’ ibindi byinshi biri mu nzira, ahubwo se wowe ufite iki ngo numve ko mwazabana koko mukazavanga umutungo?”

Njyewe-“Icyo mfite se? Mu mitungo se?”

Papa Kevine-“Yego sha Ganza!”

Nakomeje guceceka mbura icyo musubiza, numvaga nta jambo navuga ryatuma Papa Kevine yisubiraho akumva ko ntakwiye kurongora Kevine, mu gihe nari nkirya indimi yahise yongera arambaza,

Papa Kevine-“Ko utansubiza sha Ganza? Mbwira ndashaka kumenya uko uhagaze, nubwo Kevine agukunda nkaba nshaka no kumugushyingira ariko ntabwo namugushyingira ntacyo ufite”

Njyewe-“Papa Kevi! Rwose ntagiye kubeshya ntacyo mfite ubu rwose pe! Gusa ibintu ni ibishakwa urukundo nirwo rwa mbere”

Papa Kevine-“Reka reka reka! Kuburyo nagushyingira umukobwa wanjye utanamukoye?”

Njyewe-“Inkwano yo ntabwo izabura Papa Kevi! Rwose habura ikindi ariko inkwano ntiyabura”

Papa Kevine-“Ese ubundi sha, harya wize amashuri angahe ngo numve ko usibye kuba Kevine agukunda ubikwiye?”

Njyewe-“Amashuri….”

Papa Kevine-“Ubundi se hari inzu cyangwa ikibanza ufite? Imodoka yo wenda tuyihorere izaba iza….ahubwo se wa mugani wa bagenzi banjye ko ari nabyo bambwiraga, urumva nagushyingira umukobwa wanjye nkanakubakira, nkana….ntibishoboka, ibyo ntaho byabaye”

Papa Kevine yakomeje kumbaza byinshi, ibyo yambazaga byose koko nongeye kubona ko ntacyo mfite, ntangira kwiheba no kwemera ko ntakwiye Kevine, ibyo numvaga ko bitabuza urukundo kogera.

Papa Kevine bamuhamagaye kuri telephone ansiga aho, mu gihe nari mpanze amaso mu mwijima nihebye, nabonaga inzira zitangiye kuzamo utununga, koko nabonye ko nubwo urukundo ari rwo rwa mbere n’ ubushobozi bigendana.

Mu gihe nitsaga umutima, nasuherewe meze nk’ ikibabi cyakubuswe n’ izuba, numvise intoki mu gituza, nta gushidikanya namenye ko ari Kevine umwiza wo mu buto, mu guhindukira, nabonye isura ye nawe yasuherewe, byasaga nkaho hari amagambo Papa we yari amaze kumubwira maze ambwirana ikiniga mu kajwi gato,

Kevine-“Ganza!………………………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 71 ejo mu gitondo

 

20 Ibitekerezo

  • Iyi nkuru kbsa niya mbere! hhhhh ati ariya magambo aryohereye ubwora Kevine ntago ahagije, nagushyingira umukobwa wanje nkanakubakira hhhh gabanya imitoma ushake cash ganza nicyo gituma benshi turi ingaragu zingaramakirambi zitegereje za nkoni bazajya bakubita ingaragu😂😂😂

    • Eeeh story nibwo yaryoha dutangire dutange inkunga ku mwanditsi wacu umuseke mutwibutse nimero zumwanditsi Rwibutso

  • @Ngoga uransekeje muri iki gitondo
    Ase dushyize mu gaciro ubundi Ganza akwiye kurongora umwana wa afande? Atareshya ntaramukanya mwana. Uraje ugarukire agasaro utakimubonye urukundo ni rwiza ariko ntawe upfa gushyingira umwana we aho abonye biba bisa no gushyingura ihangane ujye gushaka inzu nimodoka nuvuza ihoni bagakingura uzaba umbwira

  • Biroroshye ubwo papa kevine agiye kuri mission ganza kora umuti utere inda kevine maze nzarore

  • Ahwiii,Inkuru twari dutegereje turayibonye,ariko rwose aba bana batabanye kubera ko Ganza adafite byose byaba atari byo,Wamugani waba uhawe intebe ngo amaboko atareshya ntaramukanya,kdi sibyo .nkaba mbona Ganza yakomeza gukura amaboko Mu mufuka agakora cyane,hanyuma inkwano n’ibindi byangombwa byo gutangira ubuzima akabishaka.kuko na papa kevine uvuga kuriya ntiyabivukanye,yarabishatse.kuko haguma ubuzima ibintu byo n’ibishakwa.nkaba nifuza ko Ganza udufaranga akorera yatangira kutuzigama ,kdi na none ntakuke umutima NGO kuko yakunze mu ba kire ,kuba umugabo bisaba gukura amaboko mu mufuka.kdi na kevine ashingire igiti umukunzi we bafatanye gushaka ejo habo heza.urukundo nyarwo nicyo ruvuga.ntamuntu uhitamo Aho avukira.kuba yarasanze yaravukiye mu bintu ntibivuze NGO azakunde ababifite,nicyo nkundira urukundo ,rujya Aho rushaka.nibafatanye hanyuma murebe ukuntu uru rugo ruryoha.ndifuza ko iyi nkuru yazakomeza kugeza babyaye nka kabiri

  • Thank you Eddy Rwibutso uri umuhanga inyigisho zawe nizo zangize iwo ndiwe Imana igukomereze impano tukirinyuma

  • Ganza niyihangan urukundo rurangwa nivyiza nibibi

  • Igitondo kiza basomyi!
    Reka turebe aho urukundo ruhangana nubukungu da!
    Ndumva Ganza ubwo afite akazi yakora cyane kugirango abone inkwano ninzu Sebukwe amusaba ibindi bikazaza nyuma,nubundi ntagiye kubashyingira nonaha.

  • inkuru nuburyohe.umwanditsi wacu dukomeje kumushimira

    • Wagiye kera kubusa aha papa kevine namwumva ntawashyingira umukobwa we wikinege umusore utifashije kandi aha ho ndatekereza iyi nkuru ari impamo courage Eddy biryaryoshye pe

  • Mwaramutse inkuru igeze aharyoshye Ganza komeza ukunde umwana unakore cyane papa we azava muri mission umaze kwigurira inzu ufite n’inkwano ubundi umurongore.

  • Mwaramutse neza basomyi b’umwiza wo mu buto. Mbonereho n’umwanya wo kuramutsa umwanditsi wacu kuko adahwema kumara irungu abaje bagana umuseke bose byumwihariko mu nkuru ndende. Ntizirimbye mu magambo rero ndagirango mbwire Ganza ahumure kuko ibintu nibishakwa Kevine nakabuza agomba kuba uwe kuko abavugako “atareshya ataramukanya” bamenyeko “uganira na sebukwe aba yiteretera.” So rero njyewe ndumva ntakabuza agomba kwegukana umwiza wo mu buto vuba bidatinze. Gusa ndumva nijwi ryagarutse ashaka yagana producer bagakora show, akavanga umuziki n’irangi kuko byatuma yica utunyoni 2 n’ibuye rimwe. Naho imitungo yo nimumutwe nakabuza izaza. Papa Kevine nawe areke kwivanga mu rukundo rw’umukobwa we cyane kuko life is short than warkers. Natuze areke abana bakundanire nibiba ngombwa anakore kwikofi ahe Ganza profit ashake ibyo akora then abone nawe agere aho Sebukwe ashaka. NSOZE NSHIMIRA UMUNYARUBUGA WESE KUKO BAKINA NEZA CYANE TWE DUSOMA STORY TUKIRIZA UMUNSI TUMEZE NEZA.

  • Sha Gnza mukobwa wa Afande kumwe gukana nihatari peee urasabwa byinshi rwose kugirango witwe mukwe wa afande nugukora cyne rwose uko byagenda kose
    mugihe atarisubira urashakira ahandi peeeeee.

  • @Gaga kuba ari ikinege niyompamvu atagomba kumubabaza kuko nubundi ubukungu afite bwose nubwumukobwa we. Ganza agomba gukora cyane kuburyo Afande azagaruka afite inkwano kd Kevine azafatanya na maman we bashakire Ganza inzu kugirango afande azishimire iterambere rya Ganza. Inkuru ni uburyohe kd inyigisho nuko urukundo nyarwo rutareba ubutunzi kd amaboko atareshya arahoberana kubera urukundo.

  • iherezo ryinkuru rirarimbanyij ariko ganz agomba gukor cyane izi nkuru zireb abasore kbsa

  • Oya rwose ibi sinabishyigikira. Ganza niyongere imitoma yongere na cash. aryame atinze abyuke kare kdi imitoma ayikube kenshi. Nonese ko Kevine yakunze Ganza atagira n’agakayi ka kasuku! Murumva hari ikindi amukeneyeho, uretse urukundo ruzira icyasha? Gusa Ganza niyibeshya agahemukira Kevine, muzanshakire imihini!!! Ndifuza uru rugo, bamaze kubyara kabiri. Ganza wowe nguhaye gasopo! Nuhemukira Kevine ni nge nawe!!

  • Mwanditsi ushobora kuba uhuze muri iyi minsi pe 71 turayirangije itegerejwe ni 72. Ahubwo uyu munsi wakaduhaye nikurikira

  • Iyi nkuru ni sawa ariko rero turabanenga ko mutubahiriza amasezerano ejo kuwa mbere ntitwakoze akazi twiriwe dutegereje turaheba mwisubireho cyangwa muge mutumenyesha ko inkuru itaboneka. Naho ubundi turabemera kbs muri aba mbere

  • Ese mwiriwe neza bavandimwe dukunda inkuru za Eddy mwsretse tugakora umuhuro koko tukazatumira Eddy akababahari abyemeye twakwandikirana kuri WhatsApp no 0788845654 tukabinoza neza murakoze

  • Asha Ibintu Byaribisubiye Kumurongo,ariko Haraje Gisobya.Ariko Humura Bizacamwo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *