• 14/12/2019 7:14 35

Episode 70: Atarashyitsa umutima mu nda, Kevine yongeye guhamagara Ganza igitaraganya

Turisegura ku bakunzi b’Inkuru Ndende, Episode ikurikira iraboneka mu masaha ari imbere 

 

Mu gihe twari tukiri aho twikanze numvise umuntu umpamagaye dushigukira rimwe, duhindukirira rimwe, twakubisa amaso Agasaro… yari uri kumwe n’ umusore usoretse koko, afite ibitabo mu ntoki,

Agasaro yakomeje kutwitegerezaaa…. hashize akanya katari gato ntawe ubuga wa musore wari uri kumwe nawe naketse ko ari we munyamategeko Agasaro yambwiraga, yahise avuga,

We-“Uuuuh? None se….unzanye mu munsi w’ abakundana cyangwa unzanye mu rubanza?”

Agasaro yabuze icyo avuga ako kanya ahita ahindukira aramuhutaza ibitabo birabarara, amucaho yihuta, wa musore amukurikira amugamagara,

We-“Agasa! Agasa!”

Hashize akanya bamaze kugenda,

Kevine-“Hanyuma se bite bya bariya?”

Njyewe-“Bariya se?…Kevi! Nkundira muri aka kanya biriya tube tubirengeje ingohe, tubyibagirwe umwanya wabyo urahari nzakubwira neza ibyanjye n’ Agasaro kuri uru rugamba unsindishirije”

Kevine yandebye indoro imbwira yego, nongera kumushyira mu gituza, nyuma yo kongera kwitsa imitima, Papa Kevine yahingutse aho akitubona twongera kwikanga ahita aseka,

Papa Kevine-“Hahahahah! Ariko se ko mwikanga sha Ganza? Nta cyaha mbibonamo rwose, ahubwo muze tugende…muze tuve aha iyo mission irangiye …nako mwe ntabwo mubizi! Hahahaha!”

Twavuye aho njye na Kevine dukurikira Papa we, tugeze aho yari yazize imodoka twinjiramo, muri ako kanya nibazaga niba ndi Ganza murumuna wa Ntwari musaza wa Annie?

Ntabwo nari kumva uburyo nakwicarana n’ abakomeye ku munsi nari nziko ngiye kwicara muri gereza, umutima wanjye n’ ubwenge ntabwo byari gupfa kwakira ko ntari mu nzozi, nikoragaho buri kanya ngo ndebe ko mpari, byari birenze ukwemera ariko kandi nawe wanyumva!

Mu gihe imodoka yari igiye guhaguruka, Papa Kevine yitabye telephone, hashize akanya ahita ayivugiraho…

Papa Kevine-“Umva sha! Bantwarire, bibaye ngombwa barampamagaye, Kevi! Ube ugiye mu rugo bishobora kuba ngombwa ko ngukenera isaha ku isaha, Ganza! Nizere ko noneho utazongera guhangayika kuko ubonye ko nta cyasha cyangwa ubwoba ugomba kugira uri kumwe n’ umukobwa wanjye, wowe icyo usabwa ni kimwe…nako tuzaba tubivugana sha”

Mu gihe nari ngiye gusubiza yakubiseho urugi ndikanga,

Njyewe-“Uuuh? Nari ngiye gushimira none….”

Kevine-“Hhhhhhh! Ganza! Papa niko ameze, ibintu byose abikora vuba nta mwanya wo gutakaza aba afite! Nyine abyime Kama Jeshi!”

Njyewe-“Eeeh! Hanyuma se ubu tugiye hehe?”

Kevine-“Hari ahandi se? Ngwino tujyane murugo, Mama aragukumbuye kandi ibi byose yari abizi…Ganza! Iteka yajyaga ambaza amakuru yawe nkabura icyo mvuga, uyu munsi ndashaka kumutura ibyishimo byateye umupira wawe gutoha, nkundira tujyane”

Nacecetse akanya gato maze mbwira Kevine,

Njyewe-“Kevi! Urabona…umubyeyi wakubyaye ni umuntu ukwiye icyubahiro, uwafashije Imana kubaho kwawe n’ umumalayika wayo, ndumva ntajya imbere ye nsa ntya, uziko naraye nirukanka ibinani, nkarara ntasinziye, nkicara nkarambya…nako ntabwo byari byoroshye”

Kevine-“Ganza! Uko usa kose ntabwo mbirebaho, ubu se nahinguka mu rugo mvuga ko nzanye iki?”

Njyewe-“Basi nkundira wumve ko ntanze kuza aka kanya ahubwo unyemerere njye nawe tubanze dushyitse umutima mu nda, ubundi ejo cyangwa ejo bundi nzitegure nze gushima”

Kevine-“Wooow! Ntako bizaba bisa Ganza! Noneho nibiba nkabona urinjiye, uricaye, ndakuzimaniye imbere y’ ababyeyi…Hahaaaa! Mana yanjye weee!”

Kevine wari unyegamyeho nakomeje kumucigatira, nanjye nkomeza kubona izo ntekerezo muri njyewe…twikanze Shoferi avuze,

Shoferi-“Nonese ko mwatwawe mukibagirwa kumbwira aho tujya?”

Kevine-“Eeeeh! Sorry! Sorry! Ni ukuri pe! Tugende! Tugeze Ganza mu rugo ubundi tubone gutaha”

Imodoka yahagurutse ubwo, tugeze mu marembo barakingura, tugisohoka narebye mu idirishya mbona Agasaro na wa musore w’ umunyamategeko basa n’ abaterana amagambo, tubacaho ndahindukira, mu kugarura amaso nyahuza na Kevine azamura urutugu ahengekaho itama, mu rwego rwo kumbwira ko nta kundi twabigenza, dukomeza urugendo.

Twageze hahandi ku muhanda shoferi arahagarara, mpuza amaso na Kevine, mufata mu biganza, aho kuvuga ndabisoma.

Nongeye kumwitegereza, ngiye kugenda yongera kunkomeza, nawe agira nkuko nari ngize, ararenga abikora ku itama,

Njyewe-“Oooh! Urakoze cyane kuba ubonye ko nkwiye iyo mpano benshi basaba bibagiwe ko ntawe usaba ko bamuha impano”

Kevine yongeye kumwenyura nkingura umuryango ndongera ndakinga ndamupepera Kevine agenda atyo.

Nikije umutima ndahindukira, manuka ngana mu rugo, kwirarira nikubi namanutse numva ndi kugendera hejuru nko muri metero icumi uvuye ku isi, yewe ninjiye mu gipangu nunamye…nibwo nabonye ko ibintu byabaye ibindi.

Naramwenyuye nkomeza imbere, uwo nakubise amaso bwa mbere ni Melanie wari wicaranye n aka Fils.

Melanie yarikanze,

Melanie-“Eeeh! Ganza! Uragarutse?”

Yarishimye cyane ndabibona ndetse arahaguruka arampobera ariko ahita andekura atangira kunshira amasiri ko umugabo we ahari, arongera aricara yigira nkaho ntacyo bimubwiye.

Muri ako kanya umugabo we yahise asohoka yihuta akenyeye essui-main andeba nkinka yica, nyuma y’ akanya gato,

We-“Nanubu cya cyana kikiri hano?”

Melanie-“Ahaaa! Dore nguyu araje! Ganza! Nabonye umwana asigaye wenyine mba musigaranye ubwo uje ni amahoro”

Njyewe-“Eeeh! Mwakoze cyane rwose! Fils! Ngwino…ngwino naje”

Fils yarahagurutse, yari afite impfunguzo ebyiri, izanjye niz’ Agasaro, narakinguye turinjira nicara mu ntebe ndiruhutsa,

Fils-“Ko bari bakujyanye kugufunga wakoze icyaha?”

Narikanze ndeguka,

Njyewe-“Ninde wakubwiye ibyo sha Fils?”

Fils-“Numvaga uriya mugabo abivuga, ngo wakoze ibyaha ngo ntuzagaruka ngo nzasubira mu muhanda”

Njyewe-“Humura Fils! Uriya mugabo ibyo avuga ntabwo ari byo, ntabwo uzasubira mu muhanda nkuko yabivugaga”

Fils-“Cyangwa uzanjyane kwa Mama sinzasigare njyenyine”

Njyewe-“Fils! Kwa Mama ntabwo nanze kugusubizayo, ahubwo impamvu nifuje ko tugumana nuko nshaka kumufasha kukurera, ukajya urya neza, wambara neza, ukiga kuko mu bushobozi mfite ntabikuburira”

Fils-“Niga?”

Njyewe-“Yego! Maze nanjye ntabwo ndahagarika kwiga nzakomeza vuba Imana nidufasha! Harya wavuye iwanyu ugeze muwa kangahe?”

Fils-“Muwa kabiri”

Njyewe-“Wabaga uwa kangahe se?”

Fils-“Igihembwe cya mbere nabaye uwa nyuma sinasubirayo”

Njyewe-“Yoooh Humura nzaganira na mukuru wanjye Ntwari turebe uko tuzabigenza”

Fils-“Oya ntabwo nzasubirayo, aho gusubirayo najya kwa Mama”

Fils akivuga atyo ako kanya telephone yanjye yarasonnye, mu kureba umpamagaye yari Pasiteri, nahise nitaba vuba ntanguranwa no kwisegura ngo mubwire ko nagize ikibazo,

Njyewe-“Hello Boss…nako Pasite!”

Pasiteri-“Uri amahoro ko ntakubona ku rusengero?”

Njyewe-“Yego ni amahoro, nari ngiye gusimbuka ngo mpagere…”

Pasiteri-“Ahubwo se mwene da! Niba uri ku kazi waretse nkahagusanga tugafata irindi rangi ko abakozi bambwiye ko ryarindi ryari rishize? Nibo bambwiye ngo mbaguhamagarire”

Njyewe-“Eeeh! Nta kibazo rwose waza, waza tugakomezanya nta kibazo”

Pasiteri-“Nuko nuko reka nze rwose mukomeze mukore umurimo w’ Imana! Erega nawo ni umurimo w’ Imana! Rwose Imana iri kubishimira kandi iri guha umugisha imirimo y’ amaboko yanyu niko neretswe”

Njyewe-“Amen Pasite! Imana ihabwe cyubahiro rwose”

Pasiteri-“Sawa ubwo ndaje mwene Da!”

Muri ako kanya koko nongeye gushima Imana ko mu gihe k’ ibyago aho numvaga ko iby’ abandi naragijwe bigiye guhombywa n’ umutego naguyemo, muri ako kanya ahubwo nari nziye igihe ngo nkomerezeho mfatanye n’ abandi kutaka inzu y’ Imana.

Niteye utuzi ntanguranwa na Pasiteri, maze kwitegura,

Njyewe-“Fils! Reka nyaruke njye ku kazi rero! Usigare ku rugo kandi uhumure ntawe uri bugaruke kukwinjirana”

Nasize Fils aho mfata inzira ijya ku kazi, twahahuriye neza neza na Pasiteri, amarangi stock hasigayemo make, byari byiza kuri business ya Mwezi nanjye ntizize.

Twageze ku rusengero nsanga abakozi batigeze badohoka, nambara isarubeti nkera kubafasha, ari nako banganiriza bambwira buryo ki ndi Boss gusa nanjye nkababaza aho bahera bashingira, tugatebya tukikomereza akazi.

Amasaha yakomeje kwicuma, nimugoroba turacumbika, hari hasigaye umubyizi umwe tugasoza ikiraka kwa Pasiteri.

Mu nzira ntaha Mwezi yampamagaye, nitaba telephone vuba,

Njyewe-“Yes yes!”

Mwezi-“Bite bite Ganza!”

Njyewe-“Ni sawa! Amakuru amakuru?”

Mwezi-“Ni meza cyane rwose pe! Ubu meze neza nta kibazo, ndamenyereye”

Njyewe-“Ntiwumva se! Byiza cyane kabisa natwe ntabwo twicaye ubu akazi kameze neza ubu nkavuyemo”

Mwezi-“Aaah! Ejo naraguhamagaye ndakubura ngira ngo nkubwire ko nabonye message ya Bank, imbwira ko nshatse namwenyura”

Njyewe-“Hhhhh! pasiteri yarabikoze? Ushatse waseka da! Harimo n’ umugisha w’ Imana!”

Mwezi-“Hhhhh! Nibyo rwoze komereza aho”

Njyewe-“Na Stock yashize ubu ejo ni ukurangura”

Mwezi-“Eeeh! Ntiwumva se! ahubwo rero ako kantu! Erega buriya iyo ibintu ubishyizeho amaso n’ umutima nta mpamvu yo kutakubyarira umusaruro, courage rwose”

Twakomeje kuganira bisanzwe ndinda ngera mu rugo, nibwo twakupye musezeranyije kuzajya gusura Gaelle ejo akazi karangiye.

Agikupa ako kanya Kevine yarampamagaye, nari ngeze ku muryango w’ igipangu, mwitaba vuba nk’ ibisanzwe,

Njyewe-“Hello umwiza nzi, uwo mu buto w’ itoto, utari gito, usa n’ itiro ry’ inka, umutoni wa se, umutako utagereranywa!”

Kevine yacecetse gato, hashize akanya,

Kevine-“Ahwiiii! Uziko nari nibagiwe ko nari nguhamagaye byihutirwa? Uri hehe Ganza?”

Njyewe-“Ngeze mu rugo meze neza maa! Ni amahoro se ko numva usa n’ uvuga wihuta cyane nkuri gusiganwa n’ ibihe?”

Kevine-“Ganza! Mbarira witegure vuba nje kukureba, hari ikintu gikomeye ngushakira, bibaye ngombwa ko…nako itegure vuba ndaje”

Njyewe-“Ngo..ngo…Cherie…?”

Kevine-“Mbabarira ugire vuba ndakwinginze….”

Telephone yarikupye, nta mwanya wo kwibaza no gutekereza nagize, wa mugani wa Papa Kevine, Kama Jeshi ninjiye mu gipangu, ngana ku muryango waho nabaga, mu kwinjira mu nzu nihuta, nakubise amaso uwo ntakekaga ko yaba yicaye muri salon…………………………………..

Umwanditsi w’inkuru ndende, akwifurije weekend nziza! Ntuzacikwe na Episode ya 71 ku wa mbere mu gitondo

37 Ibitekerezo

  • Birabe ibyuya nibibe amaraso buriya Papa kevine aramushaka cg ahamagaye kevinne amumubaza niko kuguhamagara Ganza Nugire Ubwoba

  • Ubwo se ni Agasaro Mama ninde mwo kabyara mwe ahaaaaaaa

  • Ese niba umuseke musoma comment mwakoze web yanyu

  • Byiza kbs, bigeze agaryoshye pe

  • Umwanditsi urakoze cyane

  • ahaaa njye biba byanyobeye p

  • Ko ndi gu scrolling bigahita biguruka, episode nabuze uko nyisoma munyerekere rwose

    • iki kibazo kimaze ibyumweru birenga 3, ntabwo scroll igikunda pe, umuseke mugerageze murebe site yanyukuri mobile version ntigikora neza, ntamuntu ugisoma inkuru nimwe igarukira hagati ikanga kumanuka, namwe mwabyigeragereza. murakoze

  • hahahahhaha

  • Njye gusoma nihatali

  • Bandanya ncuti yacu mu kuduha inkuru zimeze neza kandi zidyoheye amatwi n’abazisoma.ndanezerejwe nuko ganza na kevine basubiye kwiyunga.

  • Sha wasanga akubitanye na producer too

  • Ganza kbx akaz koxe umuxa

  • Komereza aho musore wange

  • Gu-Scrolling-a biranga. Gusa biri kwanga muri CHROME. Muri Opera ho birakunda, ariko byo bakosore iki kibazo.

  • Dutegereje indi episode , turanyotewe

  • Eeee inkuru imaze kuryoha kbs, gusa abantu inkuru iri kwanga mukoreshe OPERA MINI yo ntago ijyipfa kwanga Gu-Scrolling

  • ababonye 71 mutubwire jye byanze

  • Ntabwo iratambuka !!!!

  • Wapi sha ntayo turabona episode ya 71, amaso yaheze mu kirere. Eddy dutabare turakwinginze. Tubabarire pe, cg c basi niba uyu munsi itari buboneke utumenyeshe nabwo. Thx

  • Mwiriwe nibyp yashize iminsi bitunanira gufungurra iyi nkuru nziza.
    Ariko nareste gukoresha Chrome na Google, noneho nkoresha Mini Opera kandi byakunze neza ikura irafunguka neza ukayisoma yose

  • 71 ntiraza buriya araduhera rimwe 2

  • Bakunzi b’inkuru ese mwe hari Ep 71 mwabonye?

  • ESE BANDI MWABA MWABONYE INKURU YUYU MUNSI RA? JYEWE NAHEBYE RWOSE

  • ariko umwanditsi ubanza yibagiwe ko uyu munsi ari kuwa 1

  • amaso yaheze mukirere

  • Ubwo ejo tuzazibonera rimwe ari ebyiri?

  • Umwanditsi ashobora kuba yafatiriw twomusaba ejo akaduhera 2 rimw

  • Mwiriwe neza ese uy’umunsi nta Episode muduha?

  • ganza asanze mwiza yamusuye kbsa

    • Bikunze bwira amaso yaheze mukirere

    • oya nawe wihimba

  • Nahoze ngirango nijye jyenyine utarabona inkuru .ariko bigeze ahashimishije.umwanditsi azagerageze uru Rukundo finalement ruzagire réussite.kuko urubyiruko rwaba rubonye isomo ryiza ryo kwigiraho .

  • Nge nagizengo ni tel yange yapfuye muri screen kkkkk

  • nanubu ntayo.ndaye nabi

  • Gusa episode tutabon muz mutubwir ah twozikur di 67&68 ntaz nabony

    knd ub wosang na 71 yarasomw mutubwir kbx

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *