• 13/12/2019 7:38 48

Episode 7: Ganza ararikocoye abwira Gaelle ko amukunda

Duherukana…

Nkigera mu rugo ubwo nari mvuye kwa muganga aho Ntwari yari arwariye, Ntabwo niriwe njya ku meza kuko numvaga ntashonje, nahise nerekeza mu cyumba nkuramo imyenda ndaryama, hashize akanya… numvise umuntu ukomanze ndikanga nibaza umuntu unkomangiye muri ayo masaha….

Nakomeje guceceka ntegereje ko yavuga ariko akomeza guceceka ari nako akomanga, nahise mbyuka nkomeza ku muryango, ntega amatwi ku rugi,

Njyewe-“Ninde ukomanga?”

Nahise numva ijwi rivuga buhoro cyane…yari Peace,

Peace-“Ni njyewe Ganza! Kingura!”

Nkimara kumva ko ari Peace narikanze nkingura urugi vuba, yari we koko, yarinjiye ndakinga nshana itara.

Peace wari wambaye igitenge n’ umupira w’ imbeho twararebanye nibuka uko yambwiye, yari yambwiye ko ari buze kuza kundaza ngo ntarara mu nzu ya njyenyine, kuri uwo munota ntabwo niyumvishaga ko byari ukuri,

Njyewe-“Eeeh! Peace! Ni wowe? Aya masaha wari ukiri maso se?”

Peace-“Yego maze, ahubwo se ko watinze? Nakomeje kumva ko urugi ruvuga kuko iyo ukinguye ndabyumva, wari wibagiwe ko ufite umuraza uyu munsi?”

Kugeza kuri uwo munota ntabwo niyumvishaga ko koko Peace ibyo avuga ari ukuri, nahise mubwira nsa n’ useka,

Njyewe-“Pe! Ni ukuri rwose Wavamo umugore mwiza uzi gutegereza umugabo igihe atahira, ngaho igire kwiryamira nanjye ndyame ni ahejo”

Peace-“Uuuh? Uranyirukanye se Ganza? Mbega! Ubwo se iyo umbwira ko utanshaka ntabwo nari kuba niryamiye singutegereze?

Njyewe-“Koko se urakomeje?”

Peace-“Hmm! Ubwo se simba naryamye kare? Nakomeje kugutegereza none dore naho uziye uri kunyirukana mbega wowe ntabwo nari nzi ko rimwe na rimwe ujya wigira umwana mubi gutya”

Peace yabivugaga mbona asa n’ ubabaye, nk’ umuntu natangiye kumva nanjye ngize igisa n’ agahinda, mufata ukuboko twicara mu ntebe, hashize akanya turebana ahita amwenyura,

Peace-“Hmmm! Wowe shahu uba ugira ngo umbabaze, iyo utabona agahinda kanjye ntabwo wari kumpa kalibu nako….ubanza ari njyewe warengeye ngakora ibidakorwa, ariko ubundi wa mugani ubu umfashe ute?”

Njyewe-“Pe! Ntakubeshye ntabwo nari nzi ko ibyo wambwiraga ari impamo, kalibu basi humura nta kundi nagufata, ni wowe Peace nzi gusa nifuza kumenya mu bundi buryo”

Peace-“Oooh! Ganza! Unkandiye ahandyaga, buriya nifuza kukumenya biruseho umunsi ku munsi, nifuza kumenya Ganza mbona buri munsi nkamutekerezaho nyamara nkibaza niba we ajya abikora, nifuza kumenya biruseho uwo nageze ku ishuri ngakumbura, ese basi aho wari uri warantekereje?”

Nikije umutima mpa agaciro umwari uzira inenge wari uri impande yanjye andebana ubwuzu n’ umutima ufungutse maze nitsa umutima ndamubwira,

Njyewe-“Pe! Ntabwo nasibye kugutekerezaho, ntabwo najyaho ngo nirarire wangarutse mu ntekerezo kenshi gusa wari kure yanjye, nariyakiye gusa nakubonye nari ngukumbuye”

Peace-“Nanjye niyo mpamvu ndi hano aya masaha”

Nakomeje kuganira na Peace! Amasaha akomeza kwicuma ndetse agatotsi gatangira kumwiba, nta kindi nakoze namwiyegamijeho ansinziriraho muri uko gusinzira nibwo njye natangiye gutekereza cyane ndetse njya kure cyane mu ntekerezo.

Nibajije umwana wabandi mfite mu gituza ayo masaha, nibajije baramutse bamuzuze bakamusanga iwacu n’ ibyago turimo, nongeye kwibaza impamvu ari aho nanone binkora ku mutima ndawitsa nanjye ndasinzira.

Mu masaha y’ ijoro rikuze Peace yarakangutse nanjye mpita nkanguka, itara ryari ricyaka,

Peace-“Yewee! Aha ndi nihe?”

Njyewe-“Humura ninjyewe Ganza muri kumwe”

Peace-“Ahwiiiii! Nari nikanze”

Njyewe-“Oooh! Nari nabuze uko nkujyana kuryama none ngize amahirwe urakangutse, ngaho ngwino urambike umusaya, sibyo?”

Peace-“oooh Ahwiii! Kuryama?”

Njyewe-“Yego! Ugomba kuryama, nubwo waje ngo ntarara mu nzu ya njyenyine ariko ugomba no kuruhuka, ariko se nkubaze gato Peace, ubu iwanyu baramutse bamenye ko uri hano, sinaba ngatoye?”

Ibyo nabivugaga kuko aricyo cyari igisubizo cy’ ibitekerezo byinshi byari byanjyanye kure cyane, gusa umubiri wari wanze, si ukwirarira numvaga nshaka Peace cyane ntangira kumukorakoraho nitsa umutima, nashigutse ntangiye gushaka kumusoma ariko ahita ambwira,

Peace-“No! Have sha Ganza! Ibyo ni ibiki ushaka gukora?”

Njyewe-“Ooooh! Pe! Ntabwo wakumva uburyo ngushakamo, ndumva umubiri wanjye ushaka kukwegera, amaboko yanjye ari kwikoresha kuko ari gutumwa n’ ubushagarira bunyuzuyemo, ahubwo tuve aha, tujye mu cyumba”

Peace-“Oya sha Ganza! Naje ntorotse mu rugo nje kuguhuza ngo utagira irungu n’ ubwoba, naje nje kukwereka ko nyuma yo kuba ndi Peace uzi nguha agaciro kandi mba numva nakuba hafi nkuwo twamenyanye ntifuza kubura, none dore utangiye gutandukira urashaka ko ducumura, Ganza please”

Njyewe-“Oya ariko wareka tu….kuba ndi kumwe nawe nawe urumva ko….nawe uri umuntu erega”

Peace-“Oya, Ganza! Reka noneho ntahe aho kugira ngo dukore ibyo tutateguye sibyo?”

Njyewe-“Ubwo se koko wataha Pe? Aya masaha? Igumire hano ijoro ritandukane turi kumwe udasohoka kikakurya!”

Peace-“Ayiwee! Oya sha”

Twatangiye gukina muri ayo masaha y’ ijoro, ntangira gukanga Peace ngo kiramuriye  nawe akiruka, muri uko kwiruka twinjira mu cyumba cyanjye, tukigeramo mba ndakinze.

Negereye Peace wari wegamye ku gikuta nawe arankundira ndamusanga ngize ngo mwongorere ako kanya twumvise urugi rw’ igipangu rukingutse turikanga dusohoka mu cyuma vuba, n’ ubwoba bwinshi nzimya itara ryo muri salon.

Natangiye kwibaza aramutse ari mushiki wanjye Annie utashye cyangwa kwa muganga babasezereye, nibajije ari nka Papa we wamubuze akaba ari kumushakira ahantu hose, ntangira kugira ubwoba nyuma y’ akanya gato numvise ari umugabo wa wa mugore Media wakodeshaga impande y’ umuryango wacu wakundaga kuza yasinze cyane.

Yaramukomangiye cyane baramufungurira njye na Peace turiruhutsa, nibwo twongeye kumenya ko turi kwihisha, tutagakwiye kuba turi gukagwa n’ urugi, koko twamenye ko turi kujya mu cyaha, muri ako kanya twabaye nka Adam na Eva muri edeni bo bumvise imirindi y’ Imana bakihisha kuko bari bakoze icyaha,

Peace-“Ganza! Reka ntahe, nu ukuri reka ntahe”

Njyewe-“Eeeh! Ubu se aya masaha urakingurirwa nande?”

Peace-“Nta kibazo, naje nitwaje urufunguzo, ndakingura buhoro ntawe uranyumva”

Nanjye umutima warankomanze menya ko koko bikwiye, Peace naramushimiye disi ibyo yakoraga wari umutima mwiza yashakaga kumba hafi mu bibazo twari turimo, nongeye kwigaya nako ngaya umubiri watandukiye nkamwifuza mu bundi buryo gusa ni umubiri burya kuwutsinda nabyo ni ubutwari.

Peace yarakinguye yongera kumpepera aragenda, maze gukinga nsubira mu cyumba ndakinga nirambika ku buriri, agatonsi kantwara ubwo, nongeye gukanguka mu gitondo.

Nahise mbyuka ntunganya ingemu ngo nerekeze kwa muganga, ngeze ku muhanda aho nategeraga imodoka natunguwe no kubona mu ntera ndende Annie na Ange basindagiza Ntwari mukuru wanjye, nihuta mbasanga….bari babasezereye.

Nabagezeho ntangira kubafasha ibyo bari bafite, dukomeza mu rugo tugezeyo Ntwari aryama mu ntebe natwe twicara aho ku ruhande, ibyo nari mbagemuriye ndabitegura ngo Ntwari arye.

Bigoranye Ntwari amaze kurya,

Ange-“Annie! Sha rero reka mbe ngiye, uyu munsi niwo nari gutangiriraho akazi gusa natinze ngo mabze mbafashe kuzana Ntwari mu rugo, mukomeze mumwiteho kandi nanjye nzaba mpari, nzajya mbageraho kenshi”

Twarikirije Annie mushiki wanjye ashimira byimazeyo Ange, Ntwari we yabuze amagambo abivugamo gusa avuga ko umunsi ari umwe azamubwira akari ku mutima we.

Amaze kugenda,

Annie-“Mana wee! Disi uriya mukobwa Imana izamuhe umugisha, ni ukuri abantu nkawe ni bacye kuri ubu, uzi ko yabaye hafi ya ntwari tudahari, akamugemurira none akaba amwishyuriye byose?”

Njyewe-“Annie mwana wa mama njye byarandenze, ntabwo nari nzi ko hari umuntu wakwita kuwo atazi nta nyungu amutezeho gusa twese tubaye nka Ange isi yaba paradizo.

Iminsi yakurikiyeho ntiyasibaga kuza mu rugo, yinjiye mu muryango wacu twishimira kumugira.

Buhoro buhoro Ntwari yatangiye gukira, ari nako twari dusubiye ku ishuri, birumvikana nta bushobozi bwari buhari kuko Ntwari waturihiraga atari agishoboye gukora.

Nta kundi twagombaga kugenda tukamusiga, twari kumusiga ataragarura agatege gusa ntabwo yabuze kutwicaza nkuko yabidutoje kuva cyera, muri icyo gihe gito yongeye kutubwira…

Ntwari-“Ganza! Annie! Nyuma y’ ibyabaye nongeye kubicaza ngo mbabwire ko nkiri mukuru wanyu, wa wundi wabavanye iwacu mu cyaro ngo tuze kubaho neza, nubwo nagize ibyago ibi bikaba ariko ntacyo ntakoze ngo mbereke ko nifuza kuba ishema ryanyu,

Muragiye ariko ntacyo mujyanye gusa ticket yo irahari, mushimire Imana ko nagize Ange umukobwa w’ umutima mwiza niwe wayimbaye, nimugerayo muzababwire ko mwagize ibyago uwabafashaga akagira impanuka nabo bazabyumva ni ababyeyi”

Twacecetse gato tubura icyo turenzaho, Ntwari aduhereza ticket dufata umuhanda, njye na Annie twatandukaniye Nyabugogo, aragenda nanjye ninjira mu modoka ijya I Butare, dutandukana gutyo.

Nageze ku ishuri nkomeza ku murongo aho batwakiriraga bidatinze nanjye ngerwaho, umucunga mutungo yambajije icyangombwa cyerekana ko nishyuye amafaranga y’ ishuri ariko ndakibura, mubwira uko Ntwari yari yatubwiye, ampa iminsi cumi n’ itanu gusa.

Muri iyo minsi cumi n’ itanu nahawe nta kizere na gito nari mfite ko amafaranga azaboneka, habura umunsi umwe ubwo nari nicaye ku kibuga harya nahuriye bwa mbere na Gaelle, ntangira kwitekerezaho nibaza uko bigiye kugenda.

Nkiri aho natunguwe n’umuntu wamfutse amaso sinzi uko byahise binzamo mvuga Gaelle…byari byo, yari we!

Gaelle-“wooow! Urabikoze maze, umenye neza ako ari njyewe  reka nicare maze neza umbwire icyo ushaka ko nguhemba”

Njyewe-“Koko se?”

Gaelle-“Ubwo se umbwiwe n’ iki Ganza?”

Njyewe-“Oooh! Ubu se muri iki kigo hari uwayoberwa umubavu wawe?”

Gaelle-“Eeeh! Ganza! Sha reka kunkabiriza”

Njyewe-“Gae! Ntabwo nayoberwa intoki zandamiye nkubitwa, ntabwo nayoberwa kumenya uwo twahuriye aha, byongeye kandi nta wundi muntu muri iki kigo wanyisanzuraho nkuko ubikora, niyo mpamvu nkuvuze ntacyeretsa Gaelle mwiza!”

Gaelle yahise yitsa umutima maze yicara impande yanjye maze atangira kunganiriza, ibinezaneza byari byose hamwe nawe.

Muri uko kuganira narebaga isura ye, ituze, inseko n’ indoro itarahishaga umutima utuje ukwiye gukundwa nibwo umutima wakomeje kumpata kubwira Gaelle amagambo yari amaze igihe ambunga mu mutima…

Njyewe-“Gae! Nyuma y’ igihe  kinini hari icyo nifuzaga kukubwira numpa umwanya uko waba ungana kose”

Gaelle-“Humura! Umwanya ni uwawe, isanzure rwose umbwire, ntuzi ko amatwi yanjye akumvira kure?”

Njyewe-“Urakoze cyane! Gae! Imana ishimwe ko turi ah’ amateka, aho nakuboneye bwa mbere, aho nikije umutima uhagaze mu ruhande rwanjye ubwo nakubitwaga, muri icyo gihe cyose nakomeje kuzirikana byose, binsunikira mu kugukunda, Gae! Nisanze nagukunze ni ukuri ndagukunda, Gaelle nifuza kuba undi kuri wowe, uyu niwo mwanya ngo nkubwire ko nifuza umunezero nabuze uva mu rukundo, ngutegeye ibiganza”

Gaelle yaratuje yitsa umutima, hashize akanya gato yubura amaso arandeba maze n’ ikiniga kinshi arambwira…

Gaelle-“Ganza! Urakoze, urakoze kumbwira akari ku mutima gusa….

Njyewe-“Gusa iki Gae? Ntabwo mbikwiye? Mbwira, mbwira nguteze amatwi”

Yongeye kwitsa umutima nanjye nkomeza gutegereza ijambo rimuva ku mutima, hashiza akanya,

Njyewe-“Gae! Tuza umutima, humeka utuje ibyo nkubwira si ikibazo nkubajije ahubwo ni akari ku mutima, nzi neza ko utankunda kuko nkubwiye ko ngukunda ahubwo ndi ukundwa wankunda kuko mbikwiye…Gae! Nguteze amatwi”

Gaelle yongeye kwitsa umutima aho kugira ngo ansubize amarira amuzenga mu maso maze ambwira atuje ati………………………………………………….

Ntuzacikwe na Episode 8 yiyi nkuru ku munsi wejo

4 Ibitekerezo

  • Ganza ararikocoye da

  • wa mwanditsi we uri umuhanga

  • Buriya Ganza ntatangiye gutwarwa n’abakobwa akiri muto, bizatuma yiga neza? None yazibagirwa ko ari umwana w’ibibazo? Kugira urukundo nibyo arabyemerewe mu myaka ye, ariko gushaka kuryamana n’abakobwa agatsindwa n’umubiri, sibyo?

  • Eeee Gaelle sibwo agutsindiye reka uhure n’Umwari maze ndebe uko wifata kbs jean paul mbihanze amaso.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *