• 29/01/2020 4:31 40

Episode 69: Urugendo rubaye ruhire Bruno yakirana ibyishimo ababyeyi be

Nabahaye kalibu twinjira mu rugo, ugira ngo uwo munsi ntibyabaye ibirori? Marc yahise adusura, yabaye umushyitsi mwiza aza yikoreye, irembo arifata iryo joro, wooow!

Mu gitondo twaherekeje ababyeyi ba Nina basubira aho bahoze cyera, amateka yari yiyanditse Nina yari yesheje umuhigo, tuvuye kubategera imodoka nkomereza ku kazi Nina nawe ajya ku ishuri,

Nageze aho naviragaho moto iraparika ndishyura nkomeza ngana ku iduka, ngeze nko mu ntambwe icumi…

Njyewe-“Ntibishoboka! Ibi niki mbona?”

Nahasanze umurongo w’ abakiriya, ntabwo nari nzi ko aho bigeze abakiriya babaye benshi ku buryo bari batangiye no gutanguranwa kuhagera, kugeza ubwo batonze umurongo.

Nabanyuzeho bansaba gukingura vuba nkabaha ibyo bifuzaga, numvise nishimye muri njye mbona neza ko ndi mu mwanya mwiza ndakingura ntangira kubahereza ibyo bifuza.

Bahavuye nongera kurangura, kugeza uwo munsi inyungu yari yarikubye inshuro nyinshi, sinaherukaga kureba konti yanjye uko ihagaze, uwo munsi naratangaye cyane mbonye amafaranga yari ariho.

Nkiri gutangara nta kindi nahise ntakereza, kwari uguhamagara wa mu Boss wari waraguze inzu yo ku irebero ngo numve niba twakumvikana nkayisubiza tukabona ubuturo.

Nahise ndeba nimero ye nkanda yes nshyira ku gutwi ubwa mbere yikuraho, nongera bwa kabiri yitaba vuba,

We-“Hello!”

Njyewe-“Muraho neza Boss?”

We-“Bite musore? Uziko nashatse kuguhamagara nkibagirwa uko nanditse kuri nimero yawe sha? Mbibonye ari uko mbonye umpamagaye ngasanga handitseho nyir’ ibyondo”

Njyewe-“Hhhhhh! Boss! Nta kibazo rwose ndakwihamagariye”

We-“None se ko ureba ngiye kwigendera, ibyo wambwiye warambeshyaga ntagahunda ugifite yo kugura iyi nzu nyishakire undi mukiriya cyangwa?”

Njyewe-“Oya Boss! Gahunda ndayifite rwose, ahubwo nicyo gitumye nguhamagara, ubu noneho twakumvikana”

We-“Eeeh! Ok! Ntiwumva noneho, buriya njyewe nkunda abantu bagira gahunda, niba ufite umwanya uze kuza  nimugoroba iwanjye tuvugane, ntugire ikibazo kandi turaza kumvikana, nta kibazo cy’ amafaranga mfite, urabizi ko iyi nzu nayiguze nanga agasuzuguro ka Papa wawe”

Njyewe-“Rwose aho ni amahoro, ndaza kuza kukureba ndangije akazi tuvugane rwose mfite gahunda”

We-“Ok! Aho ni sawa noneho”

Nasezeye Boss ndakupa, muri njye numvaga bibaye inzu nkayisubiza waba ari umuhigo ukomeye nesheje, ntako byari kuba biza kongera kugira mu rugo, nibukaga aho byose byavuye nkikomanga mu gituza ngashimira Imana nkayiragiza no mu buzima buri imbere buteye amatsiko.

Nakomeje akazi n’imbaraga nyinshi, burya iyo ubona uri gutera imbere umunsi ku munsi nta mpamvu yo kudakora cyane, birumvikana nagombaga kuba no mu mwanya wa Mama kuri restaurant.

Agatima ntikavaga ku babyeyi banjye bari iyo I rwotamasimbi, gusa nageragezaga guhamagara ya nimero ya Dr Joson nkayibura, nkishyira mu mutuzo, nkabaragiza Rugira nakundaga kwita Rubasha cyangwa Rusengo.

Nimugoroba nibutse kujya kureba Boss, nasanze yatashye kare aranyakira, natunguwe no gusanga yaravuguruye inzu, ntangira kugira ubwoba ko ashobora kumpenda, yansukiye jus mu kirahurira ndamushimira, yari umugabo mwiza wicisha bugufi,

We-“Isange musore muto”

Njyewe-“Murakoze cyane”

We-“Ariko ubundi uriya twaguze iyi nzu ni Papa wawe ra cyangwa ni So wanyu?”

Njyewe-“Oya uriya ni Papa”

We-“Uuuh? Ko nabonye se adaciye bugufi nkawe? Uzi ko nari ngiye kurara hanze iyo ntaza kwihagararaho?”

Njyewe-“Mwihangane buriya umuntu arahinduka kandi akenshi umuntu ahindurwa n’ abantu, buriya Papa ntabwo yamye ameze kuriya”

We-“Ibyo byo ntabwo ubeshye, ibitekerezo byawe ni bizima, nudatandukira uzaavamo umugabo nyamugabo”

Njyewe-“Murakoze cyane”

We-“Ngaho rero dupange, umusibo nejo ejo bundi njye n’ umuryango wanjye tukimuka, nakomeje kuzirikana ko wambwiye ko ushaka kwisubiza iyi nzu, ariko se ufite afaranga ahagije?”

Njyewe-“Amafaranga se? Amafaranga buriya iyo ushaka icyo ushaka uyashakira kubura hasi no hejuru”

We-“Ushobora kuba uri umuhanga, amagambo yawe ntabwo mungana, iyaba umuhungu wawe yatekerezaga nkawe, hanyuma se uratanga angahe ko ureba navuguruye?”

Njyewe-“Byaterwa nawe, igiciro urampa ndumva niba najyamo cyangwa nakwitabaza inshuti n’ abavandimwe”

We-“Hhhh! Oya nta kibazo, tuza nta nzara y’ amafaranga mfite, nuko nanze gusiga inzu ntawe nyisigiye”

Twarumvikanye njye na wa mugabo ucishije macye ambwira igiciro, yewe naratunguwe cyane kuko ayo yambwiye ntaho yari ahuriye n’ agaciro kayo, nubwo ntayo nari mfite yose gusa yemeye ko asigaye nzayamwoherereza ninyabona.

Naramushimiye ndataha, mu gitondo nabiikuje ayo nari mfite yose nyamushyirira kuri konti, nyuma y’ iminsi ibiri yaransezeye yewe ndanamuherekeza, kurundi ruhande yagiye abaye inshuti andi mahirwe nagize.

Umunsi wa kane nazindutse bisanzwe njya ku kazi nkuko byari bisanzwe, nkigerayo telephone yanjye yarasonnye, nkirebamo nahise nibwira umpamagaye, yari Dr Joson nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Dr Joson-“Bite musore?”

Njyewe-“Oui Doctor! Ndakumva kandi niteguye kwakirana yombi inkuru ugiye kumbwira”

Dr Joson-“Wabimenye, nari nguhamagaye ngo nkubwire…”

Njyewe-“Ndakumva Doctor! Operation yagenze ite? Mbwira mpagaritse umutima”

Dr Joson-“Tuza umutima, operation yagenze neza rwose”

Njyewe-“Woooow! Ishimwe niry’ Imana”

Dr Joson-“Ubu tuvugana Papa wawe rwose yatangiye gusubira ibumuntu, ubu noneho aragerageza kuvuga, Mama wawe nawe ari gutora agatege nyuma yo gukurwamo impyiko, mukomeze kudusengera tuzagaruke amahoro”

Njyewe-“Doctor! Rwose ntabwo nabona uko mbashimira gusa umutima wanjye wishimiye kumva iyo nkuru nziza indemye kandi aho muri ntabwo muri mwenyine, muri kumwe natwe”

Doctor yandemye agatima nako umutima uba mushya, ibyishimo byarandenze nongera kugira ikizere, naramushimiye aransezera akupa telephone, natuje umutima ndawitsa ndaruhuka koko.

Umunsi wakurikiyeho njye na Nina twagombaga kwimuka tugasubira aho twahoze, byari ibyishimo byinshi kuri twe, Joshua na Axel baje kutwimura, Queen ntiyari gutangwa isuku yakundaga niwe wayikoze, nimugoroba twaruhutse tuganirira muri salon mu ntekerezo hari hibereyemo umunsi Papa na Mama bagarutse tukicarana mu rugo, ibyiza nifuzaga kuva mu buto.

Burya inshuti nziza ntisisiba kukugaya iyo wagayitse cyo kimwe ko zidasiba kugushima iyo wesheje umuhigo, Axel yanshyize ku ruhande nibaza icyo agiye kumbwira,

Axel-“Bruno! Ntutungurwe nuko nkuzanye aha hanze, nta kindi nari nkuzaniye aha, ni ukugushimira ko wesheje umuhigo, kuba wongeye gutaha iwanyu nibyo kwishimira cyane ko n’ umuryango wawe wari utakigira aho ubarizwa,

Bruno! Umunsi wemeye gusohoka aka ukajya kwihina mu kazu ko hanzi, ndabizi neza inzozi wari ufite ari izi, nka mukuru wawe uzi byose kabisa kora aha, uragitsinze kandi turagushyigikiye”

Ntiwakumva ibyishimo byongeye kwisuka muri njye, numvise koko nesheje umuhigo, nakubise mu biganza bya Axel arankomeza,

Njyewe-“Axe! Ndagushimiye kandi nzajya mpora ngushimira kuko uzi amateka yanjye nawe, uri mukuru wanjye koko nkuko ubivuze, unyongeyemo imbaraga kandi iyo ushimwe burya ntibiba birangiye ahubwo nibwo biba bitangiye”

Axel-“Ntiwumva se, nanjye ukomeza unsabire nzabashe kubaka ibyo Data yasenye nawe uzi uko byose byagenze”

Njyewe-“Turi kumwe Axe! Kandi uzabigeraho, byose ni umugisha, urabizi mpora ngusabira”

Twavuye aho dusubira mu nzu, amasaha akomeza kwicuma bigeze nka saa tatu za nijoro njye na Nina turabaherekeza tugaruka mu rugo.

Umunsi wakurikiyeho nibwo namenye ko Papa na Mama bari buhaguruke bagafata inzira nako ikirere bagaruka mu rwababyaye mbibwiwe na frère, namusabye kurutahamo nawe nkamwibutsa amateka, narashyuhagujwe ntangira gutumira abantu bose.

Nahamagaye Queen vuba ansanga ku kazi, kuko ari we wari umujyanama mukuru wanjye atangira kumbwira uko abona byose byagenda, mu byo yambwiye nta na kimwe nasubije inyuma,

Nagize ngo muhe amafaranga yo kugura indabo n’ ibindi yari ambwiye ariko ambwira ko arabyishoboza, yongeye kumbwira ko ari we mugore w’ ahazaza tugomba gufashanya muri byose.

Saa mbiri za nijoro Joshua yaje kudufata n’ imodoka mu rugo twerekeza ku kibuga k’ indege, Queen we yari yagiye mbere ngo ashake ibyangombwa twari bukenere, saa tatu twari tuhageze tuhahurira nawe aduha indabo ubundi twigira neza dutegereza ko basohoka.

Bakomeje gutinda ntangira guhangayika, narebaga ku isaha buri kanya ari nako Axel akomeza kunyongorera ambaza impamvu nanjye nkamubwira ko ntayo nzi, saa tatu ni gice narabonekewe mbonye Dr Joson asohotse mbere akurikiwe na Papa waje yigenza ndetse na Mama amuri inyuma.

Byabaye ibyishimo bikomeye kuri njye, nahise ntambuka mbere ngenda mbasanga mpobera Dr Joson ahita ampereza kalibu bisa no kumurikira akazi gakomeye yari avuye gukora, nongeye guhuza imboni na Papa, amarira antanga imbere ntitaye kubari aho.

Nongeye kumva ijwi ry’ umubyeyi,

Papa-“Bruno! Mbabarira mwana wanjye”

Iryo niryo jambo yambwiye rigasiba byose, amateka agatangira bundi bushya uwo munsi nkaamuhereza indabo z’ ikaze.

Namaze guhobera na Mama n’ abandi baboneraho, nabonye muri ako kanya ko mfite inshuti koko, burya ugira amahirwe arazigwiza zikamugaragira mu bihe nkibyo by’ ibyishimo.

Dr Joson yaranyegereye,

Dr Joson-“Bruno! Ngira ngo ibyo nagusezeranyije ndabikoze, nubwo bitari byoroshye ariko birangiye neza, ukomeze ubiteho kuko batari bakira neza, Papa ukomeze kumubahafi by’ umwihariko hanyuma rero reka ngende kuko mfite abandi barwayi bamaze iminsi bantegereje”

Njyewe-“Ooohlala! Doctor! Wakwihanganye koko ukaza tukajyana mu rugo tugasangira ibyishimo ko uzi neza ko uri mu babigizemo uruhare 100%”

Dr Joson-“Oya nta kibazo, yego tuba dusangiye ibyishimo ariko hari abari kuribwa bantegereje, undi munsi nimuntumira nta kibazo nzaza”

Nta kundi Doctor yahise yinjira muri taxi voiture agenda atyo nsubira aho abandi bari bari. Nta kindi cyari gikurikiyeho twinjiye mu modoka, frère ntabwo namusize we ntabwo yajyanye n’ umurwayi yari yaraherekeje, yakatiye hafi twerekeza ku Irebero aho nifuzaga kumumurikira ababyeyi nkamwibutsa aho yankuye nuwo ndiwe uwo munsi.

Papa yakomeje kumbaza aho tugiye aganya mbese yicuza,

Papa-“Bruno! None se ko mama wawe yabimbwiye ko inzu yagurishijwe, tugiye hahandi yambwiye usigaye ukodesha?”

Njyewe-“Oya Papa! Aho tugiye urahabona”

Papa-“Ko mbona se inzira isa nigana ku irebero hamwe nari mfite inzu, nkaza kuyigurisha uriya mugore nako ingirwa mugore ikayatwara yose ngo Se ararembye ameze nabi nyuma nkaza kumenya ko nta nuwo agira”

Njyewe-“Ooohlala! Ihangane Papa, umunyarwanda yaravuze ngo ibyahise biba byarahise kandi akatari amagara barahaha”

Twakomeje urugendo bidatinze tuba duhingutse ahari harabaye mu rugo,

Mama-“Dore re! Ubivuga! Bruno! Ko utuzanye mu rugo rw’ abandi?”

Njyewe-“Hhhhh! Muhumure mama, aha ni mu rugo”

Papa-“Inka ya Data! Bruno…”

Baratunguwe cyane biba ishema rikomeye kuri njye, Papa ntiyabyumvaga, mu ntege nke yavuye mu modoka ndamusindagiza twinjira mu nzu, twakiriwe na Nina ntungurwa no gusanga William yambariye ibirori, aba ari we utangira kutwereka ibyicaro.

Byabaye nk’ ibinshanga gusa ndiyumanganya ndicara, nakomeje kumwitegereza mbona ukuntu ibirori yabigize ibye nongera kwicuza umugambi nari namucuriye, nishimira ko yisanze iwacu byerekana ko nta mutima mubi nkuwo nari namugiriye.

Tutararuhuka ako kanya Papa yahise afata umwanya,

Papa-“Turaruhuka niba mubinyemereye mumfashe dushimire Imana, nayibwiye mu mutima ko ninkiza ikansubiza mu buzima nzayishima hagati yabantu ntazi, ubwo ni mwebwe nta gushidikanya”

Twumviye umubyeyi kandi koko nicyo cyagombaga kuba icya mbere, natunguwe n’ ukuntu Papa yavuze isengesho ryiza, risozwa n’ amashyi turicara ibirori by’ ibyishimo biratangira.

Twatangiye gusangira, aho nari nicaye hagati y’ ababyeyi numvaga ndi ngo mu kajuru gato, narakebukaga nkahuza inseko na Queen nahindukira Joshua akanshira isiri, Marc wari aciye bugufi imbere ya Papa byanyibukije akahise.

Tukiri aho urugi rwo kuri salon rwarakingutse Axel arinjira…yari avuye kuzana  Papa we, nkibibona nibajije ibigiye gukurikiraho we na Papa bongeye guhuza imboni………………………………………………………….

 

Ntuzacikwe na Episode ya 70 ejo mu gitondo

0 Igitekerezo

  • Murakoze cyane

  • Imana ishimwe ko yongeye guhuza Bruno n’ababyeyi be , unwanditsi nakomereze aho, ikindi Mugeni agarure ibyo yajyanye kandi aryozwe ko yarahitanye inzirakarengane, Hotel yo twizere ko ariyo Mama Bruno na Mama Tonzi bazakoreramo. Umunsi mwiza

  • Wawooooooo Bruno wesheje umuhigo wicaye hagati yabakwibaurutse Imana ikomeze ikongerere ubwenge

  • Umwanditsi Imana ijye ikomeza kukwagura ubwenge, uri umuhanga njye biba byandenze

  • Mana we sinzi muko nabivuga gus byandenze gusa Imana ishimwe. mugire Igicamunsi cyiza Imana ikomeze kubana namwe nawe mwanditse komerezaho good bless you.

  • Yeee, Papa wa Axel siwe wagambaniye Papa Bruno bakamutsinda mu ishyamba ariko ntapfe ra? Ubu se aramubabarira? Marc disi yongeye kugaruka imbere ya shebuja, Bruno uragitsinze kabisa uberetse ko uri imfura, ishimwe urabikwiye, rubyiruka musoma iyi nkuru habwirwa benshi kakumva beneye, thx umwanditsi w’ impano itagereranywa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *