• 14/12/2019 8:46 00

Episode 69: Ganza imbere ya Afande, amenye neza iby’umutego yaguyemo

Tugeze ku muhanda nuriye imodoka, ntungurwa no kubona Agasaro nawe arwanira kurira ntangira kumubwira ngo asubireyo ajye kuba iruhande rwa Fils ariko akomeza kwanga ndetse birangira yuriye yicara iruhande rwanjye,

Njyewe-“Agasa! Mbabarira umanuke mu mudoka kuko n’ ubundi ntiturajyana ngo unshungure bataguhaye umwanya wo gutanga ubuhamya, subirayo nibiba ngombwa ko uza gutanga ubuhamya nzagutumizaho”

Agasaro-“Oya turajyana Ganza! Ntabwo nakubona urengana ngo nicare hamwe ntuze, nibabona nanjye nitanze baramenya ko urengana bakurekure, aho uzagwa niho nzagwa, nemeye kwitanga nanjye maze ndore”

Njyewe-“Agasa! Aho kugira ngo tujyane noneho ndagusabye jya gushaka wa munyamategeko umubwire ikibazo cyanjye nibiba ngombwa wemere kwemera ibyo yagusabye ariko adufashe”

Hashize akanya gato Agasaro acecetse, wa mupolisi wakunze indirimbo umwiza wo mu buto yahise avuga,

We-“Muri gutinda gufata umwanzuro kandi muzi ko ijuru ryatuguyeho, wowe wa mukobwa we, ibyo urimo bisa n’ imikino, uri kwivanga nabi mu bibazo bikomeye, ubwo urakeka ko bagufungana na Ganza? Nkaho washatse ubundi buryo bwo kumuvuganira ngo nawe babafungane? Aho ho usa nutekereza nk’ umwana w’ igitambambuga”

Njyewe-“Agasa! Ndagusabye subira mu rugo umparire urugamba rwanjye ninjye nzi umwanzi mpanganye nawe, ibyo wakora byose usa nuhubuka aho kunshungura nawe wagwa mu byago”

Muri ako kanya Agasaro yarahagurutse ava mu modoka agikandagiza ukuguru hasi imodoka yahagurukiye mu ijana, umuyaga wo mu modoka inyuma uranzibiranya gusa ibyo ntabwo nari mbyitayeho.

Turenze  nka kirometero imwe ba bapolisi batangiye kuganira basa naho noneho basubije agatima impembero,

Umwe-“Ayayaya! Nubwo tugutaye muri yombi ariko kurundi ruhande turarwikengeye kari katubayeho, eeeeeh! Uziko wagira ngo ni umwana w’ umwami wari wabuze?”

Undi-“Hmmm! Ibaze iyo turamuka tumubuze? Ariko n’ ubundi sinzi ko Afande turamukira tu”

Njyewe-“Mumbabarire kubashyira mu byago, ni ukuri kwanjye kwagarukiye mu nzira, ndizera ko ni kugera kubarenze mwebwe nta kabuza nabo bakora nkibyo mwakoze, ndumva mfite ikizere”

Twakomeje gukenda bambwira uko ndi bwitware, tukigera kuri polisi nasanze Afande mukuru wa wundi waje uri kumwe n’ abandi gusaka iwanjye.

Navuye mu modoka, ba bandi twari tuzanye batera isaluti bamubwira wa mukunzi w’ umwiza wo mu buto,

We-“Turamuzanye Afande! Ntacyo yishisha uyu turahamya neza ko ari umwere, niyo mpamvu tutiriwe tumwambika amapingu”

Afande-“Dore mbese uko bareba! Mugende ndaje mumbwire neza amafuti yanyu atuma mutandukira inshingano mugatorokesha umuntu atanyuze mu butabera nta soni”

Bahindukiriye rimwe baragenda nsigarana na Afande, akomeza kundeba igitsure maze anshyira imbere twinjira mu cyumba kimwe,

Afande-“Icara aho ubundi umbwire neza ukuntu biriya biyobyabwenge byageze iwawe, utatinyuka kumbeshya kuko nushaka kumbeshya ibyo uvuga bigasobanya n’ amakuru namenye  urishyira mu kaga”

Muri ako kanya nibajije amakuru Afande yaba yamenye ariko ibyo ndabyirengagiza ntangira kumubwira ibyanjye ntaho mukinze, nafunguye umutima ngeza naho mubwira iby’ umwiza wo mu buto, ndetse mubwira ko mpamya neza ko byose ari Bob.

Amaze kumva byose nagiye kubona mbona ampereje telephone ndikanga,

Afande-“Akira telephone yawe”

Natinye kuyifata nibaza uburyo Afande yaba yemeye ukuri kwanjye atajijinganyije, akomeza kumpereza ariko ntinya kwakira, ayirambika imbere yanjye maze ahita ambwira,

Afande-“Shirika ubwoba uri umuntu w’ umusore, nako reka nze gato”

Afande yasohotse gato ansiga aho nkomeza kwibaza ikigiye gukurikiraho, hashize akanya katari gato natunguwe no kubona Bob yinjiye ariwe wambaye amapingu ndikanga cyane, ndetse mpaguruka vuba aho nari nicaye,

Njyewe-“Yeeee? Bob? Uyu ni Bob se?”

Afande-“Tuza Ganza! Tuza uraza kumenya byose”

Bob yakomeje kubika umutwe yanga ko duhuza amaso Afande ahita avuga,

Afande-“Uyu musore Bob yaguye mu mutego atazi kubera umutima mubi w’ ubuhemu, yashatse kuguhemukira yitwaje ko uri inshuti ye kandi waramufataga nk’umwizerwa, niyo mpamvu ari mu maboko yacu, uti byagenze bite rero,

Uyu musore yagiranye ubushuti bwa nyirarubeshwa n’ umukobwa witwa Kevine, uwo mukobwa ngira ngo niwe umaze kumbwira ko yaba aguhora kandi koko nibyo, ubwo yashakaga kumenya akamurimo, Kevine yamubwiye ko ashaka kuguhemukira kuburyo uzicuza ubuzima bwawe bwose, ko adashaka kukwica ariko ashaka kuha igihano kizakubabaza uri aha wenyine nko muri mabuso,

Kevine yasaga nuworosoye uwabyukaga, uyu musore amusezeranya kuzamufasha  maze Kevine amusaba gushaka icyo bamukorera agafungwa, igitekerezo cyo kugutega ibiyobyabwenge ni Bob wakizanye,

Yaragiye arabishaka, umunsi wamwirukanye iwawe yari aje gushaka uko yakwiba urufunguzo akazaza agakingura akabishyira iwawe ariko umugambi we urapfuba, umunsi ya agarutse mu rugo akahasanga umwana yari aje yitwaje urufunguzo rw’ urucurano rufungura hose…..uru ureba hano kumeza, gusa yahasanze umwana amubaza aho uri ,umwana amubwira ko wagiye ku kazi,

Yongeye gusubirayo agaruka bwa kabiri, ashuka umwana ko asanzwe aza ndetse agera no mu cyumba cyawe, niko kubishyiramo aragenda, ibyo byose Kevine yari abizi”

Njyewe-“Oooh my God!”

Afande-“Amakuru yageze kwa Papa wa Kevine nawe abitugezaho mbere, Bob yaje kurega twamenye umugambi we kare, niyo mpamvu ubu tumufite ngo tumubaze aho yakuye ibiyobyabwenge, tumuhanire icyaha cy’ubugambanyi,

Umunsi tuza kugusaka, habuze gato ngo tuhasange Kevine, Papa we niwe watubwiye ko yamubwiye ko aje kukureba ngo arebe impumeko yawe mbere yuko bikubaho, urabyibuka mwatandukanye igitaraganya.

Tuza mu buzima ntugahunge urugamba, ukuri iteka kuratsinda, umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu, ndagushimira Kevine wakomeje kukuba hafi harya….ngo nukuva mu buto bwanyu?”

Njyewe-“Yego Afande! Cyeraaa! Cyeraa cyane ampa agakayi n’ agakaramu nakanuye amaso mu bandi bana”

Afande-“Hhhhh! Aracyari wa wundi, niwe ugukuye muri uyu mutego yashutse Bob ngo agutege azi neza aho azanyura ngo akubohore”

Afande yakomye amashyi kabiri ngiye kubona mbona nguwo Kevine arinjiye, ahagarara mu muryango duhuza amaso aramwenyura, aza yihuta arampobera, kurekurana byabaye ibindi, nikanze mbonye Papa Kevine yinjiye ndamurekura,

Papa Kevine-“Wikanze iki sha Ganza!? Mwebwe mukomeze ibyo mwarimo nta kibazo, nta kibazo rwose! None se iyo abana bangana? Hhhhh!”

Papa Kevine yasuhuje Afande baraseka batangira kuganira ibyo ntumvaga kubera Kevine wihanaguraga amarira ku maso, nanjye ikiniga k’ ibyishimo cyari cyose, Bob bamutwaye amaguru adakora hasi, mfata ukuboko Kevine dusohoka twihuta.

Twageze hanze mbura aho nyura ngo tujye ahantu ha twenyine , mfa guca aho mbonye duhinguka munsi y’ inzu nongera kumuhobera, igituza kisimbizaga kubera umutima wateraga itsigane akirambikamo umusaya mu kanya gato kiratuza maze mwitegereza mu maso ndamubwira,

Njyewe-“Kevi! Ubu se mvuge iki? Mpere he ko amagambo andi kumutima ikiniga k’ ibyishimo kitatuma nyakubwira aka kanya?”

Kevine-“Ganza! Humura! Humura tuza iki ngenzi nuko utsinze! Humura ufite ingabo ikomeye ikugaragiye, niwowe ukwiye Zahabu ihenze mbitse kandi uzahatana ashaka kuyiba azabona akaga kabone niyo utakwemera kongera kuyakira, ntabwo umwiza wo mu buto ari uwo mu nzozi Ganza!”

Njyewe-“Kevi! Ndakwinginze nyemerera dore nteze ibiganza, ndifuza gusubira mu mwanya nahozemo, ndifuza kongera kuba Ganza wawe, ukaba umwiza wo mu buto, aho ntawe uzatwitambika hagati,

Kevi! Humura nta bitambo bizongera kuboneka kubera urukundo rwaacu ahubwo benshi bazazira kwitambika urwo mu buto, Kevi! Ndacyagukunda! Uku ni ukuri kuvuye mu ndiba y’ umutima wagukunze kuva mu buto bwanjye!”

Muri ako kanya Kevine nta kindi yakoze usibye amarira yamunaniye guhagarika akayatura mu biganza abyegeka mu gituza cyanjye, igitonyanga nanjye kiba kiraguye, burya iyo byageze aho ku muntu w’ umusore biba byabaye ibindi.

Mu gihe twari tukiri aho twikanze numvise umuntu umpamagaye dushigukira rimwe, duhindukirira rimwe, twakubisa amaso Agasaro… yari uri kumwe n’ umusore usoretse koko, afite ibitabo mu ntoki………………………………………………….

 

Ntuzacikwe na Episode ya 70 ejo mu gitondo

27 Ibitekerezo

  • Mbaye Uwambere Mwaramutse Basomyi Biyinkuru Eddy Urakoze Nukuri Iyi Epsode Iranshimishe Cyane

    • ndisabira abasomyi bagenzi bajye ko ababishoboye twamuha agashimwe ka weekend ntako aba atagize ngo aturyohereze
      murakoze

  • Ahwiii,amahoro arahinze ,ikizere kiragarutse

  • Yayayaaaaaa, mbega Bob ubu se abaye uwande nahame hamwe yumve uko igihome kiryana Ganza humura ubu uri ndakorwaho rahira ibiyobwabwenge bob atarabihawe na Mwezi?. Umwanditsi urakoze

  • Oh Ahwi,Imana ishimwe Ganza imurinze umunyururu kdi ahuje ibiganza n’umwiza wo mu buto ,umwanditsi watwemereye tukabutaha bakabyara Hungu na Kobwa bagatunga bagatunganirwa,imfubyi yabuze agakayi ikayobora business,Kandi tukabona ko atareshya aramukanya.Urakoze cyane.

  • Kevine rwose warakoze guhagarara kuri Ganza ukamurengera igihe Kiza gikwiye

    Ganza arahirwa impande zombi
    Gasaro we tuza urukundo RWA Ganza nurw’umwiza wo mubuto wowe vamo rwose.

  • Ahwi ukuri kuransinze nukuri peeee Imana ishimwe Ganza nawe Kevine mukomeze urukundo ubu noneho murashigikiwe peeee.

  • Umuseke mwakoze web yanyu ko iri kugorana uratangira gisoma bigahagarara bikanga kugenda

  • urukundo rubaye ibamba imbaraga zarwo ngizo urukundo ruraryoha.
    Mwaramutse neza basomyi
    nshimiye numwanditsi hamwe numuseke muri abagaciro

  • Agasaro arifata ate imbere ya kevine na Ganza? Wabona buriya yemereye umunyamategeko ko banana? hahahaaaa, mwanditsi uri uwa mbere, dukwiye kugukora mu ntoki rwose umuririmbyi mwiza iyo yizihiye ibirori akorwa mu ntoki ejo ni umuganda uwukora burimunsi mukubaka societe Nyarwanda

  • Murakoze mwanditsi mwiza utuma twishima,nukuri inkuru yawe irimo inyigisho nyinshi z’urukundo .naho Ganza nafatiraho kuko afande yamaze kumwemera nk’umukwe ,nibatangire bategure ubukwe rwose ibintu bitungane.

  • Byz kbs

  • Kbs noneho inkuru iraryoshye pe kevine yongeye kuba uwaganza naho bob na bugemo niwe wabikoze kandi ntazicuze papa kevine nawe ndamushimira nk’umubyeyi rwose mwiza. kandi mukomereza aho turabashimira ariko harigihe mutindamo gake.

  • Jew ntaco norenzak gusa birashimishij kub Ganza yosubiran na Kevine

    Ark knd mutubwir ah twobon part 67&68

  • Mwiriwe!Ahuiiii umutima uratuje
    Weekend niyumunezero gusa gusa thank you again umwanditsi wacu

  • Wawuuu urukundo rw’umwiza wo mu buto ruragarutse ndumva binshimishije kbs, Eddy uruwingenzi mu~buzima bwacu bwaburi munsi kbs. K’UMUGANI WA KAMI NUKURI MUREKE DUSHAKE UKO TWAHA EDDY 1K BURI MUNTU BASI ATANGIRE WEEKEND AFITE NKA 20K z’abakunzi b’Umwiza wo mu buto. Nimubyemeza mubwire kuriyi namber 0786059801 / 0786819233 / 0726752687. Kuko njyiye mukazi kandi nshobora kutabona time y’uko ngaruka k’Umuseke kubwigihe gito.

  • Sha Uwizeye Imana ntagirira pe, barayamaze ngo URUCIRA MUKASO RUGATWARA NYOKO, Bob arabyibonyeko,bimuhaye isomo

  • gusoma njyewe ni hatari binsaba kubanza gushyiraho comment

  • Ndagufana vraiment.bandanya utubwire ingene ivya ganza na kevine vyabandanije.i burundi précisement à muramvya nous sommes ensembes mon grand-frère.

  • Ahwiiiiiiii Imana ishimwe yo yobgeye guhuza Ganza na Kevine kuko raise byari bibabaje naho Agasaro agiye kubasaba imbabazi nawe akomeze urukundo rwe n’umunyamategeko cyane ko abakuyeho n’isomo ryo kubabarira

  • Iraryoshye weeee!!? Umwanditsi ujye uduha 2 Ku munsi pe!

  • Mbega ngo inkuru iraragera aharyoshye!Bob narebe uko ugira nabi ukabisanga imbere nukuri turikwiga muri iyinkuru ni amasomo gusa mwanditsi courage

  • ESE uyu munsi byagenze gute kontankuru muduha

  • Useka neza burya ngo aseka Nyuma. Dutegereje 70 y’uyu munsi

  • Uyu munsi se hari akanunu kinkuru ra?

  • Nukuri pee urukundo nyarwo naho wapfa ukazuka uraruzukana nkomeze nshimire umwanditsi kandi mubwiranti courage

  • Mbese ko mbona Episode ya 70 ntayibonye? Abandi yabagezeho?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *