• 11/12/2019 11:38 18

Episode 68: Nina atsinze igitego we n’ ababyeyi be babara mu byishimo

Nihuse nsanga aho bari bari gusezera, Papa bamwinjije muri ambulance mureba nongera kuzenga amarira, mpobera Mama nawe yinjira mu modoka zihagurukira rimwe zirenga tuzireba hashize akanya zigiye, tukitegereza umuhanda zinyuzemo telephone yanjye yarasonnye, ndebye mbona nimero ntabwo nyizi nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

We-“Yes Hello! Ni Doctor Joson”

Njyewe-“What? Doctor Joson! Habaye iki ko umpamagaye mutararenga umutaru?”

Dr Joson-“Humura nagiraga ngo nkubwire ukomere, ngiye mu mwanya wawe, nanjye mfite amateka nk’ayawe, niyo mpamvu niyemeje kugenda nkitanga mu buryo ubwo ari bwo bwose”

Njyewe-“Koko se?”

Dr Joson-“Buriya nanjye umubyeyi wanjye yazize indwara nkiy’ uwawe ariko twe twabuze ubushobozi bwo kujya kumuvuza atugwa mu biganza, ni nayo mpamvu niyemeje kwiga ubuganga”

Njyewe-“Ese niko byagenze?”

Dr Joson-“Humura rero tuza nzagerageza kuzirikana agaciro k’ umubyeyi nkore uko nshoboye n’ abaganga nzasangayo”

Njyewe-“Urakoze cyane Doctor! Wongeye kundema agatima Imana iguhe umugisha”

Dr Joson-“Merci beacoup”

Call end.

Namaze kuvugana na Docter ndiruhutsa, narahindukiye mbona koko inshuti n’ umuryango, Axel, Joshua, Nina na Papa we bari bahagaze aho buri wese ari mu bye bitekerezo, Queen yahageze atinze aza adusanga, mubwira ko bamaze kugenda nyuma y’ akanya gato nta kundi twasezeranyeho turikubura turataha.

Twageze mu rugo Nina atangira gushaka icyo gushyira mu nda, twese ntabwo twari kugenda nagumye muri salon nganiriza Papa Nina,

Njyewe-“Naho ubundi nuko mwaje turi mu bihe bibi, aka kabyeri karamirika, mwihangane ntabwo gakonje”

Papa Nina-“Oya nta kibazo rwose reka nkagotomere nari maze iminsi mpabye”

Njyewe-“Ntiwiyime, unywe rwose hano nta kibazo ibintu biriho”

Papa Nina-“Ugira ngo mba ngaherutse, reka nkagotomere ahubwo se wowe ntabwo ufataho ko kunywa wenyine bitera ubunebwe?”

Njyewe-“Wa mugani reka nze mfate amazi niyo ndumva nshaka”

Papa Nina-“Eeeh! Amazi? Amazi avura inyota ntavura icyaka”

Njyewe-“Hhhhh! Wa mugani reka mfate kamwe nkuko bajya babivuga, naho ubundi wisanzure ni kalibu mu rugo”

Papa Nina-“Nuko nuko sha Bruno! Uzi ko uri umugabo mu rugo neza neza? Ndi kukubona nkakubonamo Ngenzi rwose, umbabarire mwana wanjye ntabwo nari nzi ko uzanyicaza ukanyakira nkuku”

Njyewe-“Oya nta kibazo rwose, umunyarwanda yaravuze ngo ibyahise biba byarahise, buriya ntabwo njye nibuka akahise mpora ntumbiriye akazaza”

Papa Nina-“Nuko nuko rwose, buriya ntabwo nari nzi ko uzaba uyu uri we, koko ukandagira agahungu ntahonyora”

Njyewe-“Oya biriya byose byabaye ni amateka kandi amateka yose abereyeho kutwigisha, biriya bitabaye ntabwo abazaza nyuma yacu bamenya inzira bazacamo”

Papa Nina-“Wahora niki se mwana wanjye ubu simbayeho nicuza, ubu rwose iyo nibutse Mama Nina agahinda karanyica nkabura aho ngahungira”

Njyewe-“yoooh! Humura, ubu se aho ari we aracyakuzirikana?”

Tukiri aho Nina yahise ahahinguka atereke igisuperi ku meza, yihanagura intoki maze ahita aduha kalibu twegera ameza,

Turi gusangira…

Nina-“Papa! Nishimiye ko twongera gusangira”

Papa Nina-“Wahora niki mwana wanjye, njye mba nabuze icyo mvuga erega, ni ukuri kungaburira kwawe kunyibukije byinshi”

Nina-“Ariko buriya ntabwo ujya ukumbura mama?”

Papa Nina-“Byihorere mwana wanjye, kumukumbura gusa se?”

Nina-“None se iyo umukumbuye ukora iki?”

Papa Nina-“Mba numva najya kumureba ariko nkikandagira”

Nina-“Papa! Ndifuza kugukomeza intambwe nkagufasha kugenda tugasanga mama”

Papa Nina-“Aho ntiwumva, mwana wa, wansomye ureba ibindimo neza neza? Nuko nanjye nicyo nifuza mwana wanjye gusa sinzi…”

Nina-“Humura Papa, nta kibazo rwose ndabizi mama aho ari aracyagutekereza, erega ntawasimbura amateka, buriya nawe ajya yicara agatekereza ubuto bwanyu, akibuka cyera umusanga ukamubwira ko umukunda, ukamubwira ko aruta bose”

Papa Nina-“Uuuh! Nina! Uranyibukije, uzi ko unyibukije ubuto bwacu koko? Nibutse umunsi dusezerana guhurira ku kiriziya misa ya kabiri irangiye nkamutegereza kugeza ubwo muburiye ngataha mu kagoroba nagiye mu gitondo”

Nina-“Hhhhh! Koko se Papa?”

Papa Nina-“Nibyo da, nyuma y’ icyumweru nibwo nabonye urupapuro rwambwiraga ko ataraza mu misa, ugira ngo sinahuritse?”

Twese-“Hhhhhhh!”

Muri uko kuganira koko Papa Nina yanjiye neza mu kahise, gahunda irafatwa mu gitondo yemera kujyana n’ umukobwa we gusura mama we.

Niko byagenze mu gitondo tumaze gusangira icyayi narabaherekeje bafata umuhanda berekeza aho Mama Nina yari yarahisemo gukomereza ubuzima, nanjye nakomeje njya ku kazi ngezeyo nsanga abakiriya benshi bantegereje, nkingura vuba ntangira kubaha ibyo bifuzaga, bamaze kugabanyuma Tonzi yarinjiye, akimbona asa nuwikanze,

Tonzi-“Ahwiiiii! Bruno waje? Mana yanjye wee!”

Njyewe-“Naje kabisa, amakuru se?”

Tonzi-“Amakuru se shahu, nayo kukubura nyine”

Njyewe-“Warambuze se?”

Tonzi-“Cyane sha, uzi ko nazaga hano inshuro nk’ eshanu ku munsi? Ahubwo mbwira, wari waragiye hehe koko ku buryo ukuraho na telephone?”

Njyewe-“To! Hari akabazo nari narahuye nako, niyo mpamvu ntazaga ku kazi”

Tonzi-Yoooh! Ihangane ni ukuri pe, ariko nizere ko cyakemutse?”

Njyewe-“Oya ntabwo biracyemuka neza gusa nizeye ko bizakemuka”

Tonzi-“Nari ngukumbuye shahu, ntabwo ushobora kubyumba mbese cyeretse urebye mu mutima wanjye nibwo wabona neza urukumbuzi ngufitiye”

Njyewe-“Oooh byiza cyane”

Tonzi-“Wowe se ntabwo wari unkumbuye?…nako mbwira bite ko nategereje ko Mama wawe aza kureba Mama ngo bapange uko bakwagura ibikorwa?”

Njyewe-“Ni bya bibazo nyine nakubwiraga, ntabwo yabyanze yewe nta nubwo yabikerensa, nahuguka azaza”

Tonzi-“Ese? Ntazatinde ariko kuko mama yishimiye cyane igitekerezo cyanjye, arifuza ko bahura bakaganira”

Njyewe-“Oooh ni byiza rwose, umubwire abe yihanganye ategereze si cyera ni vuba Mama akagaruka, nicyo kintu cya mbere azahita akora”

Nakomeje kuganira na Tonzi wangaragarizaga kenshi ko anyishimira, nanjye nakomeje kubimwereka kuko uko bucya nuko bwira amagambo ye yakomezaga kurushaho kuza asize gusa nkagira aho ngarukira ngo ntazatandukira nkajya kure ya Queen.

Birumvukana nagombaga no kuba mu mwanya wa Mama kuri restaurant, nagezeyo menya uko byose bimeze Mapengu ndamwizera ngo yakire amafaranga ndetse amenye byose nkuko yari asanzwe abikora nsubira ku kazi.

Uwo munsi wije ntegereje kumenya niba abagiye bagezeyo ariko ntabwo byakunze, naratashye ngezemu rugo nsanga Nina na Papa we bataraza, nkuko nari narabimenyereye cyera ntangira gusha amarariro gusa aho niho igitekerezo cyo gushaka umukozi.

Nkiri kubishaka telephone yarasonnye nkura mu mufuka vuba, nabonye ari nimero yo hanze nshyugumbwa kwitaba, nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Nahise numva ijwi rya Doctor Joson ndarimenya,

Dr Joson-“Bite bite Bruno?”

Njyewe-“Ni byiza, mwagezeyo amahoro se?”

Dr Joson-“Twagezeyo rwose reka nguhe Mama wawe muvugane”

Hashize akanya gato,

Mama-“Bruno bite mwana wanjye?”

Njyewe-“Ni byiza Mama, Imana ishimwe ubwo mwagezeyo amahoro”

Mama-“Twagezeyo rwose, kandi twagezeyo Papa wawe agitera akuka, abaganga batangiye kumwitaho, mu masaha ari imbere nibwo ndaza gutanga impyiko”

Njyewe-“Eeeh! Hanyuma se wabonye ute I mahanga?”

Mama-“Wahora niki Bruno! Amahanga arahanda, ndumva nakwigarukira rwose”

Njyewe-“Ihangane mama, nta kundi ha agaciro igitumye uri aho”

Mama-“Nuko nuko maa! Ngaho Imana ikomeze ibarinde”

Njyewe-“Yego namwe Mama”

Telephone imaze kwikupa nayirambitse hasi, nongera gutekereza cyane njya kure, nongeye kwibuka kabitera Mugeni numva umujinya unzamutsemo ariko kuko nari narabwiwe na Queen ko atari mwiza ndatuza.

Nkiri aho numvise ukomanze nihuta njya gukingura, nagezeyo urufunguzo rubanza kungora gusa numvaga abantu bavugira inyuma y’ urugi harimo n’ umubyeyi, nagize amatsiko menshi nkomeza kugerageza gukingura byanze mfata umwanzuro wo gukingura nk’ ukingurira imodoka.

Ngikingura nakubise amaso Papa Nina wari ufashe ku rutugu Mama Nina, Nina na barumuna be bari bari inyuma yabo, nasrishimye cyane ngenda mbasanga ndabahobera, kuri iyo saha Nina yari atsinze igitego cy’ umutwe ahuje Papa we na Mama we.

Nabahaye kalibu twinjira mu rugo, ugira ngo uwo munsi ntibyabaye ibirori? Marc yahise adusura aza yikoreye, irembo arifata iryo joro, wooow!

Mu gitondo twaherekeje ababyeyi basubira aho bahoze cyera, nkomereza ku kazi Nina nawe ajya ku ishuri, nageze aho naviragaho moto iraparika ndishyira nkomeza ngana ku iduka, ngeze nko mu ntambwe icumi…

Njyewe-“Ntibishoboka! Ibi niki mbona?……………………………………………………….

Ntuzacikwe na Episode 69

0 Igitekerezo

  • Ahwii barabe batamwibye we!!!! Sinakongera kugirira amashyushyu ino nkuru

  • Bruno bamwibye too ariko ntibikabe thanks mwanditsi winkuru kuko utumarirungu kandi ukanatwigisha kubana kuko iyinkuru yawe irubaka

  • Mana we Ninde uje kubuza Bruno ibyishimo bye

  • Ubonye iki?

  • Imana irinde Bruno undi mubabaro ataba yibwe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *