• 14/12/2019 8:45 29

Episode 68: Ganza abwije ukuri Agasaro ko agikunda Kevine amuhururiza Polisi

Njyewe-“Nanjye ntabwo mbizi, gusa byose ni Bob! Bob nizeye wangiriye inama nziza nimbi kuko nibwiye ko ari inshuti yanjye,

Agasa! Mpungire hehe koko? Njye kure aho ntazongera kubona umwiza wo mu buto nari ngeze aho mwinginga ngo yongere ampfumbatize zahabu ihenze yabitse bwo bukungu butagereranywa nabonye mu buto bwanjye?….”

Agasaro-“Ngo???”

Njyewe-“Kuki ibi bibaye koko intangiriro y’ inzira nshya y’ ubuzima bushya ikazana n’ ibyago? Ariko n’ ubundi Bob ntabwo yari gutuma nishimira aho yagayitse, zahabu ihenze yabuze ntiyari kuyihomba gutyo gusa”

Agasaro-“Utaranatuza ngo umwiza wo mu buto? Ibindi byose urabyirengagije Ganza? Hmm”

Njyewe-“Agasa! Ntabwo nirengagije ahubwo nuko guhindura ubuzima kwanjye kugiye gutuma mbura byose ku maherere, usibye n’ umwiza wo mu buto ndicuza ukuntu ngiye gusiga business naragijwe mu gihombo, ikiraka nari ndiho kigahabwa abandi, inzira y’ ubuzima bushya ikarangirira aha”

Nyuma y’ akanya gato Agasaro yikije umutima,

Agasaro-“Hmmm! Ese burya? Ganza! Umwiza wo mubuto utampishuriye maze kumenya uwo ari we…ni mabuja nta wundi! Niwe pe”

Agasaro yarahindutse ndabibona, isura ye irijima ndetse arahindukira areba hirya mbonye bimeze bityo,

Njyewe-“Agasa! Ntabwo najyaho ngo nkubeshye, reka nkubwize ukuri ko ari we, ntacyo n’ ubundi ntakubwiye, umwiza wo mu buto ni Kevine, uwo wita mabuja, inzira yanjye nawe aho yatangiriye urahazi narahakubwiye”

Agasaro yongeye guhindukira, ambwira andeba mu maso amagambo yanteye kubona neza ko burya nawe yari yiteguye kujya mu mwanya umwiza wo mu buto yararimo ariko nkirebesha I nyanza,

Agasaro-“Ganza! Ibyo wambwiye ku rukundo rwawe n’ umwiza wo mu buto wambwije ukuri cyangwa warambeshye?”

Njyewe-“Ntabwo nigize nkubeshya, ibyo nakubwiye ni inkuru y’ impamo”

Agasaro-“Ganza! Kuki wibagirwa vuba? Umuhangayiko wagize n’ agahinda aka kanya urabyibagiwe? Mu byago nkibi uritekerereza umwiza wo mu buto? Ariko iyo wamenyereye agahinda ntumenya kuzinukwa ibyo n’ ibyawe buriya hari icyo yaguhaye”

Njyewe-“Agasa….”

Yahise ansha mu ijambo,

Agasaro-“Agasaro Agasaro iki? Ganza! Kuki udashobora kumva ko nakugira inama nka musaza wanjye, uwo uzasiga akagusigariraho, ko nta kibi nkwifuriza kuki utanyumvira?

Ibyabaye byagakwiye kuguha isomo rikomeye ryo kumenya uwo uri we ukamenya uko ukwiye kugenda, uriya mukobwa ukunda ugahangayika abantu bakabura ababo, ugakubitwa, ugafungwa kumureka bikunanira ute koko?

Umuntu umwe kuki yaguhuza abantu, agasanga dutuje dutetse ukagenda ugahera kugeza ubwo ndambiwe nkagenda ntariye kubyo natetse, waza ntibigire icyo bikubwira wumva ko njyewe ntari umuntu Ganza?

Hmmm! Nako byose ni uburenganzira bwawe, uzakore icyo ushaka, humura ntabwo navukiye kugutegeka icyo gukora nuko wanyizeye nanjye nkakwereka ko nta cyasha ku mutima, ukambwira ko umwiza wo mu buto yari uwo mu nzozi nkumva ko ngomba kuba mu mwanya we uramutse ubyifuje”

Agasaro amaze kumbwira atyo yarahagurutse ahita ajya mu cyumba nguma muri salon, nyuma y’ akanya gato agaruka afite umupira w’ imbeho,

Agasaro-“Akira basi ifubike, imbeho yijoro ndayizi”

Njyewe-“Oya nta kibazo ahubwo niba ufite imfunguzo ziwanjye zimpe njye kureba umupira w’ imbeho”

Agasaro-“Ahaaa! Wabmugani ntabwo wakwanga kunyumva ngo wambare n’ ibyanjye, Ganza! Mbabarira ntabwo ibi byose ari ikindi, nuko ngukunda kandi nkwifuriza kubaho ubuzima buzira guhangayika,

Ibuka neza ko wambwiye uwo wifuza mu buzima, ibyo nkora byose ni uguharanira ko naba we, gusa bikantangaza cyane ko utabona ijisho rikureba icyoroshye, ese buriya nta kintu ubonamo wowe?”

Njyewe-“Agasa! Ibyo ukora ndabibona kandi rwose mbiha agaciro, byonyine kuba nsanze wabaye aho ntari birahagije kukugira umwizerwa kandi ndahamya ko utazigera uhinduka,

Agasa! Kutibagirwa umwiza wo mu buto ntabwo ari ikindi nuko namukundaga by’ ukuri, ntabwo najyaho ngo nkubeshye cyangwa ngo nirarire ntabwo urukundo namukunze rwigeze rumvamo burundu igihe yari amaze kunkatira,

Niyo mpamvu iyo duhuye dutindana tugatandukana tutabishaka, gusa umbabarire ko natinze kugaruka ukarambirwa kugeza aho ugiye tudasangiye ibyo wadutekeye, nagiye kuza kwisegura mbona abapolisi ngo baa!”

Nyuma y’ akanya gato twese ducecetse,

Agasaro-“Ntacyo Ganza! Ubwo menye ukuri nanjye menye neza uruhande ndimo, umbabarire kuba narabwiye mabuja ko njye nawe dukundana kuko yambazaga impamvu nkuvuga cyane,ntabwo nari nzi ko ariwe umwiza wo mu buto wanze kukuvamo,

Niba nabasenyeye niteguye kwirega no kwemera icyaha ko nabeshye maze amahoro agahinda, Ganza! Uciye integer umutima wanjye, ibitekerezo byanjye kuri wowe bihindutse inzozi, nawe koko uzi iby’ inzozi?”

Njyewe-“Mbabarira Agasa! Atari Kevine yaba wowe gusa ntabwo najyaho ngo nkubeshye, ntabwo najyaho ngo nkuryarye umwiza wo mu buto iyo angeze iruhande nibagirwa akahise nkifuza gusubira muri bya bihe”

Agasaro yahise asubira mu cyumba aza anzaniye imfunguzo, amaze kuzimpereza ahita ambaza,

Agasaro-“Ntacyo nabikoraho Ganza ahubwo tubireke, harya ngo ugiye hehe?”

Njyewe-“Ngira inama Agasa! Ubu koko njye hehe?”

Agasaro-“Harya nta bene  wanyu ugira kuburyo waba uhungiyeyo? Oya nako Ganza ese ubundi urajya hehe? Niba uziko urengana wahagaze gitwari ukaburana watsindwa ute uri mu kuri?”

Njyewe-“Agasa! Ukuri nubwo guca mu ziko ntigushye kugatinda kugaragara ariko ntiguhere, mu gihe kugitinze nzaba uwande kogereza bayindahiye?”

Agasaro-“Oya Ganza! Nzabyirukamo kubwawe ndetse nitabaze n’ izindi mbaraga, hari umunyamategeko tuziranye, nzemera ibyo yansabye ariko akunde akuburanire, sibyo?”

Njyewe-“Ibiki yagusabye uzemera kubera njyewe Agasa?”

Agasaro-“Ni umusore twakundanaga, yarankundaga nanjye nkamukunda, umunsi umwe ngiye kumusura mutunguye kumufata asambana nundi mukobwa mu ntebe zo muri salon ye”

Njyewe-“Yee data? Agasa?”

Agasaro-“Sha Ganza! Narababaye! Narababaye cyane, anyirukaho ansaba imbabazi ariko ndanga, yanshanyeho umuriro agira aho ambwira ngo agiye kwiyahura, numvise bimeze bityo nahisemo kumubabarira bya nyirarubeshwa”

Njyewe-“Oooh! Kuki utamubabariye bya nyabyo niba yaraciye bugufi akagusaba imbabazi?”

Agasaro-“Hmmm! Ganza! Wowe urivugira ntabwo uzi uko biryana, kubabarira uwaguciye inyuma si nko kubabarira uwagukubise urushyi”

Njyewe-“Ibyo byo!”

Agasaro-“Nyuma yaje kuntungura mu bantu atera ivi gusa kuko namubeshyaga ko mukunda ngo ataziyahura uwo munsi namubwije ukuri, impeta nanga kuyambara, asebera mu bantu”

Njyewe-“Ooohlala!”

Agasaro-“Ese ko numva umufitiye impuhwe? Mwihorere n’ amafuti ye! Kuri iyi nshuro noneho nakwemera nkayambara ariko akadufasha akakuburanira”

Njyewe-“Yeeee?”

Agasaro-“Ikimpangayikishije ahubwo ni abo bapolisi babana beza bakugiriye impuhwe? Ubu se barabisobanura ute? Ndumva ahubwo wakoze ikosa, iyo ukomeza ukagenda, wari kuraramo uyu munsi ariko ejo ugataha”

Njyewe-“Agasa! Ibyo uvuga urivugira, nari kuzataha nte se bamfatanye igihanga? Uravuga kuraramo rimwe wowe ntuzi uko gereza imera”

Agasaro-‘None se wowe urayizi Ganza? Bigeze bagufungaho?”

Njyewe-“Oya ariko Ntwari yarabimbwiye, ahubwo reka nere gutinda, ntiza telephone yawe, naho ibyo kwemera kubeshya ngo ukunde ushake umburanira ntabwo nta mugisha wavuye mu kinyoma”

Agasaro-“Niba ugiye guhamagara telephone yanjye nta mafaranga arimo Ganza, kandi ntabwo nabona uko ngura andi”

Njyewe-“Oolala! Ntacyo reka nguhe nimero za Ntwari mukuru wanjye, mu gitondo umuhamagare umubwire uko byagenze aze atwara Fils, njyewe telephone yanjye bayisigaranye, ngiye kuba ngiye iwacu mu cyaro”

Agasaro-“Yoooh! Ubu se uragiye koko Ganza? Basi ibyo kumubeshya ko tuzabana ndabiretse, nzagufasha dushake amafaranga tumwishyure nubwo ahenda bwose”

Njyewe-“Oya! Oya! Reka ngende ntuze ahari wenda nzamenya neza icyo gukora nyuma, ahubwo reka ngende bucye ngeze nyabugogo”

Mu gihe nari mpagurutse, numvise urugi rw’ igipangu rukingutse ndikanga, numva intambuko z’ inkweto nini,

Njyewe-“Agasa! Agasa! Abo ni bande? Nta kabuza baragarutse! Bagarutse kumfata”

Agasaro-“Ariko Ganza! Ubwo bwoba nubwiki? Iyaba aribo, ahubwo reka nze ndebe ninsanga aribo mbabwire ko uri hano”

Njyewe-“Oya! Oya Agasa!”

Bagihonda ku muryango w’ iwanjye narwanye n’ Agasaro mubuza gukingura ahita avuga cyane,

Agasaro-“Ari hano! Ganza mushaka ari hano”

Yakomeje kuvuga cyane mbonye nta kundi ndamureka arakingura, koko bari abapolisi, mu kureba neza bari ba bandi bari bantorokesheje,

Agasaro-“Ganza mushaka ari hano….”

Wa mukunzi w’ umwiza wo mu buto yahise avuga,

We-“Ganza! Ibintu byabaye ibindi, kari katubayeho iyo turamuka tutakubonye, niba koko uri mu kuri ngwino ujye guhamya ukuri kwawe”

Agasaro-“Yego rwose genda Ganza, genda ujye guhamya ukuri kwawe, ahubwo nanjye ndaguherekeza nibagufunga nanjye bamfunge”

Wa mu polisi yahise avuga,

We-“Oya wowe sigara, sigara ntabwo ugomba kwivanga muri ibi bintu, nibakenera umutangabuhamya tuzaza kugutwara”

Muri urwo rukerera abantu bose babaga mu gipangu barasohotse batangira kubaza ibyo aribyo, mbanyura hagati banjyana utyo, tugeze ku muhanda nurira imodoka, natunguwe no kubona Agasaro nawe arwanira kurira ntangira kumubwira ngo asubireyo ajye kuba iruhande rwa Fils ariko akomeza kwanga ndetse birangira yuriye yicara iruhande rwanjye………………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 69 ejo mu gitondo

12 Ibitekerezo

  • Yoooooo Agasaro disi weeee nawe kumbe yakundaga Ganza arko nyine Kevine niwe waremewe Ganza kandi ukuri kuraje kujye ahagaragara Bob abiryozwe.

  • Ndakeka mbaye uwambere usomye iyi nkuru!
    Gusa Ganza natuze agende avugishe ukuri kose ndetse usibye na Gasaro na Fils agomba kuba mubatanga buhamya Kandi Ganza avugishe ukuri kwimva nimvano yurwango Bob amwanga nimpamvu amwanga.

    Hanyuma ubutabera nabwo bureba kure barakora igikwiye Bob arawujyamo kabsa.

    Hanyuma Agasaro ko ndeba akomeje kwivanga murukundo rwa Kevine na Ganza ?!

    Nareke kwivanga ahubwo yegere iwo mwavoka amubwize ukuri kwa Ganza hanyuma anamwemerere urukundo rwanyarwo ubu ahe umwanya abana bakundanye bakiri bato.

    Kandi ndezerako Kevine nawe bari bumuhe amakuru akajya kureba Ganza kuri station hanyuma akitabaza papawe Ganza agafungurwa.

    sinasoza ntabwiye Eddy Rwibutso ko adukorera umuti pe, gusa nkumbuye kumva Kevine na Ganza muri Episode ikurikira.

    Rwibutso big up bro.

  • Hmmmmmm ko kugira icyo mvuga byanze, gusa akarengane nta gihe katabayeho maze kubona ko ibi bintu birimo izindi mbaraga pe ntabwo ari gusa. Arik rwose Ganza ararengana twese turabizi icyo azira ni urukundo reka ddutegereze ariko rwose business yaragijwe ntihombe pe kuko inkuru yaba yerekana ko nta mahirwe yo mu rukundo.

  • Ariko abantu natwe ntitukajye twirengagiza ko imitima ya muntu atmrimwe
    Ejo bundi sibwo mwatukaga Hanza mumubuza gukomeza gukurikira Kevine kuko bakundanye urudashonoka
    Amuretse ahindura ubuzima atera imbere muti courage
    Agasaro aje muti wapi
    Umuntu wakwitaho nkagasaro kurubu utamukunze wakunda nde? Ganza tekereza kabiri ureke kuba inganzwa yamateka nta muntu wavukiye undi kuri iyi si njye nkunda Agasaro niwe ugukwiye wemeye kukurwanirira ngo utsinde naho Kevine araho araryamye gusaaa
    Thank you Eddy uracyari uwa mbere

  • @Ngenzi turabona ibintu kimwe rwose

  • Waooooooooooo nanjye nibyo nifuzaga Ganza yihunga aruburane ashikamye kdi azarutsinda big Eddy

  • oya mwirenganya Kevine kuko nawe ntiyabimenye ko Ganza yafunzwe ngo aterere iyo.

  • Guhunga = kwemera icyaha , ahubwo nashikame aburane agaragaze ukuri kwe areke bwa bugoryi bwe ajya azana ahishira Bob ngo yamugiriye inama kdi yari afite indi migambi mibi yo kumugirira nabi uriya si incuti ahubwo niwe mwanzi we wa 1, kdi niyo yamaramo 2 azatsinda maze ubuzima bukomeze, naho Agasaro yihangane kuko kuva Ganza agikunda Kevine nta rukundo nyarwo yabona yazabibabariramo ibyiza namufate nk’incuti babane nk’abavandimwe nibyo bizamuha amahoro muri we.
    Murakoze mugire umunsi mwiza!

  • mwaramutse neza bakunzi b’inkuru ndende? agasaro abaye agati k’inkubirane pe! kandi ngo akiziritse kumuhoro gashyirwa kawuciye.nk’ubu koko kevine yaherahe asaba papa we gufasha Ganza kumvikanisha akarengane ke, asanze aka gasaro kamwiziritseho? mpariye umwanditsi,ark baba mugishakisha urukundo mubivange no gisenga kuko rurimo amahwa.

  • eeeee

  • Eeee Ganza humura urafungurwa kandi Bob ahanirwe ibyaha nka 3 kuko yigize umwiza kandi arikibi kuko kubeshya Police ni kimwe no kukubeshyera n’ikindi so bamukatire igihano kimukwiye kandi ndumva ari nkimyaka 5-7 niyazahabu y’ibihumbi 700 kugeza kuri miriyoni 5 bagereke n’indishyi yakababaro kuko yanduje izina ryawe. wenda wayaguramo n’ibikoresho ukagura umushinga ejo cyangwa ejo bundi nawe ukigira. Gasoro we ndumva akomeje kuzana umutima mwiza njyewe musabiye kuzaba umwe mubambarira Kevine. Nubwo numva nawe yakunze ariko azabyikuramo vuba bidatinze.

  • Jye ndabaza impamvu isigaye itinda kutugeraho kuburyo saa tanu zigera itaratugeraho.Urukundo ni rubi kndi ni rwiza,rurica kndi rugakiza.Ingero zirahari z’abo rwicishije n’abo rwakijije.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *