• 14/12/2019 9:07 29

Episode 67: Ganza ati-“Bob! Bob! Niwe wabikoze nta wundi”

We-“Tsuuuuu! Ceceka utazana ikibuli nta micezo iri hano? We! Musake ibyo biyobyabwenge acuruza”

Njyewe-“Ibiyobyabwenge…? Ibiyobyabwenge hano? Ntibishoboka? Afande! mwibeshye! Mwibeshye ni ukuri kose ibyo bintu nta biri hano Afande, ni ukuri kose”

We-“Mumwambike sha, mumwambike amapingu ubundi musake nta na hamwe musize”

Kuko ntacyo umutima wanshinjaga nateze amaboko banyambika amapingu batangira kujugunya ibintu byose hejuru, Fils ubwoba bwari bwamwishe atitira nanjye ntacyo nari kumufashe nakomeje gutuza.

Nagiye kubona mbona umwe mu bapolisi avuye mu cyumba yihuta afite envelope ya kaki, atera isaluti,

We-“Turabibonye Afande! Byari munsi y’ igitanda mu gikarito, udupfunyika tw’urumogi n’ ibindi ntazi”

Nkyumva ibyo ijuru ryanguyeho, narikanze cyane umutima umpubukamo, ntangira guhakana nivuye inyuma,

Njyewe-“Nukuri kw’ Imana yo mu ijuru ibi bintu ntabwo nzi uko byageze muri iyi nzu, niba mbeshya Imana inshe amaguru n’ amaboko aka kanya”

Afande yarasetse maze ako kanya ahita ategeka,

We-“Ok! Niba mwasatse ahantu hose aka kanya mumushyire imbere tugende”

Njyewe-“Oya ntibishoboka! Ni gute nshobora kuzira ubusa? Ni mwebwe mubizanye aka ni akagambane”

Ibyo nabivugaga cyane ari nako bansunika bansohora, tukigera hanze nkomeza kuvuga cyane ngo ahari wenda abo twabanaga mu gipangu babyumva bagasohoka bakamvuganira,

Njyewe-“Baranjyanye dore dore bandenganyije baranjyanye, muze mwese mumvuganire mwo kabyara mwe dore baranjyanye”

Muri ako kanya Agasaro yahise asohoka vuba,

Agasaro-“Mana yanjye wee! Ganza! Ganza! Ganza mumujyanye hehe? Yakoze iki? Oya ntibishoboka!”

Yaje yiruka ampamagara, abandi baramuhinda dusohoka igipangu tukigera hanze umugabo wa Melanie nibwo yari agitaha avuye mukabari,

Njyewe-“Njyewe nta biyobyabwenge nshuruza, ibi biri kumbaho ni akagambane imbere y’ Imana ishobora byose mwabaza nuno mugabo tubana mu gipangu niba hari ibyo anziho”

Umugabo wa Melanie yahise avuga cyane,

We-“Ahaaaa! Aho ntiwumva! Mbivuga! Uyu musore usibye no gucuruza ibiyobyabwenge arabinywa, ejo bundi ntiyari ankubise? Mumujyane! Mumutambikane yari yaratuzengereje”

Amagambo yashize ivuga ndatuza nakira ibyo ntabashaga guhindura, inyuma numvaga ijwi ry’ Agasaro rimpamagara ndetse rimvuganira gusa ntacyo yari gukora twageze ku muhanda baranyuriza.

Amarira y’ Agasaro yaramperekeje imodoka ifata umuhanda turenze nka kirometero ebyiri baparika ku ruhande ndikanga.

Uwari utwaye yavuyemo ndetse na uwari ubakuriye nawe avamo, shoferi atangira kwisobanura,

We-“Ndi kuyishyiramo bikanga Afande! Gushyiramo vitesi biri kwanga kabisa sinzi shida”

Afande-“Bishoboka bite ko imodoka yari nzima? Hari ikibazo muzi yari ifite?”

We-“Nta kibazo yari ifite kabisa, imodoka yari nzima rwose”

Afande-“Hanyuma se muvuga mute ko ipfuye?”

We-“Reka tugerageze turebe Sir!”

Uwari utwaye yafunguye imbere atangira kureba ikibazo aho kiri, arakorogoshora Afande nawe ajya kuri telephone, nyuma y’ iminota nka makumyabiri haje imodoka nziza irahagarara,

Afande-“Ntabwo nakomeza gutegereza, uwo musore mumujyane kuri station ejo tuzamuhata ibibazo tumubaze abo bakorana”

Bose-“Yes Sir!”

Yinjiye muri iyo modoka afata umuhanda aragenda, nari nsigaranye n’ abandi bapolisi batatu, mu gihe shoferi yari yunamye imbere ari gukorogoshora.

Babiri bari bandinze umwe yahise ambwira,

We-“Ganza! Koko babivuze ukuri abahanzi mwese mukoresha ibiyobyabwenge? Wowe ukarenga ukanabicuruza?”

Akivuga atyo narikanze, ndamwitegereza ariko mbona nta hantu na hamwe muzi, niko kumubwira,

Njyewe-“Uranzi se? Unzi hehe? Urinde?”

We-“Ndakuzi, ariko wowe ntabwo wamenya, nakunze indirimbo yawe umwiza wo mu buto kuko nayituye umukunzi wanjye akayikunda cyane kuko itwibutsa amateka yanjye nawe

Narayumvaga ndetse nubu niyo insinziriza, nari nzi ko biriya ari amateka y’ impamo nkuko wabivuze naho nibyo wahimbye wanyweye ibiyobyabwenge? Ubwo se nakomeza gukunda amagambo yavuye mu bwenge bwayobye gute? Ewana uraje wicuze nugera muri kasho”

Muri ako kanya nahuje ibiganza ntangira gutakamba,

Njyewe-“Ni ukuri kw’ Imana yo mu ijuru ijuru rirangwiriye, nkubwiye ko ndengana ntiwabyumva, ariko niba warigeze wizera umwana w’ umuntu inshuro imwe gusa, ongera ubwa kabiri nkubwire ibyanjye”

Undi mu polisi bari kumwe yahise avuga,

We-“Nyamara uno musore ashobora kuba arengana? Ntabwo waba unywa cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge ngo ubane numwana muto ungana kuriya, ahubwo se buriya abaye uwande?”

Wa mupolisi wambwiye ko yakunze umwiza wo mu buto nawe yahise yungamo murye aravuga,

We-“Wa mugani nanjye nabitekereje, ahubwo se wa mukobwa wariraga bite bye? Ariko se ubundi….Ganza mbwiza ukuri, mbwiza ukuri n’ ubundi ingoyi uyiriho nta nuwayigukuraho uretse twebwe”

Muri ako kanya nari mbonye amahirwe meza yo kuvuga ukuri kwanjye, natuje umutima mugihe bari bagikorogoshora imodoka maze ntangira kubabwira,

Njyewe-“Kuva navuka sinzi uko urumogi rusa, nta n’ ibindi biyobyabwenge nzi, ibimbayeho na nubu ntabwo ndabasha kubyakira, nazindutse mu gitondo njya ku kazi, hari urusengero napatanye gusiga irangi…..”

Nababwiye byose kugeza ku guherekeza Kevine, bamaze kumva byose…wa mupolisi wakundaga umwiza wo mu buto ahita ambaza,

Njyewe-“None se uriya mwana uramwizeye Ganza? Uzi neza ko ntaho ahuriye nabyo?”

We-“Afande! Uriya mwana ibye ntabwo nabiguhisha, uriya mwana nuwa masenge, njya kumubona….”

Nababwiye ibya Fils byose nabo bantiza amatwi, imodoka bakomezaga kuyikorogoshora irambanira ikomeza kwanga, ndangije kubabwira iby’ umwana wa Mutoni….

We-“Ganza! None se muri iyi minsi nta muntu wacumbikiye cyangwa undi wageze iwawe?”

Muri ako kanya ubwenge bwahise bumpereza, nibuka Fils ambwira ko Bob yinjiye mu cyumba cyanjye,

Nikije umutima, ikiniga kiraza, ngiye kuvuga birangora, nibutse Bob nizeye, Bob wo mukahise unzi neza, nta kabuza niwe wanzingiye mu mutego ntari kubasha kwikuramo, muri ako kanya nabonye neza ka gatoki yagiye akubita ku kandi.

Njyewe-“Bob! Umusore witwa Bob niwe wabikoze nta wundi”

Bose-“Bob?”

Umwe-“Yaba ari uriya musore waje gutanga amakuru se?”

Undi-“Ganza! Uwo musore ameze ate?”

Natangiye kubashushanyiriza mu magambo Bob, guhera ku kirenge kugeza ku musatsi nyuma yo kumubabwira wese wa mufana w’ umwiza wo mu buto yahise avuga,

We-“Ganza! Uwo musore niwe waje kugutanga! Ibyo uvuga ni ukuri niba yaraje iwawe niwe wabishyizemo nta gushidikanya”

Nyuma y’ akanya gato,

Njyewe-“None se banyakubahwa, mwo kabyara mwe, mwogaheka mwe…nako mwokagira inka mwe mwamfashije ko ndengana”

We-“Wapi kabisa, wapi rwose uburenganzira bwacu bugira aho bugarukira, turakujyana ubwo uzisobanura, urukiko nirwo ruzategeka ko bakurekura”

Nakomeje gutakamba ariko nkuko bari babimbwiye ntacyo bari kubasha gukora, naratuje mpebera urwaje.

Bakomeje gukorogoshora hashize undi mwanya utari muto umupolisi wari shoferi ahita aza,

Shoferi-“Mwari muzi n’ ikindi? Turi guta umwanya w’ ubusa, reka ibi tubyihorere duhamagare indi modoka tugeze kuri station ino mayibobo”

Wa mupolisi wakunze umwiza wo mu buto yahise amanuka ajyana shoferi ku ruhande, hashize akanya aragaruka ajyana na wawundi bari kumwe mbabwira ukuri kwanjye, nsigara ntekereza ukuntu ngiye gufungwa nzira ubusa.

Natangiye kwibuka zahabu ihenze nari namenye ko ibitse kandi nta wundi ikwiye, nibutse ko nari mbonye amahirwe yo gupfukama ngasaba Kevine kuyinsubiza, amahirwe y’ abanyizeye yari ayoyotse, nari ngiye kuvanwa mu bandi ku maherere.

Mu gihe nari nubitse umutwe mu maguru, numvise umuntu ankozeho, wa mukunzi w’ umwiza wo mu buto atangira gufungura amapingu,

We-“Ganza! Tugiye kukurekura ariko ushake aho uhungira, urarengana turabyumva ariko nta hantu wacikira iki cyaha kuko wafatanywe ibimenyetso, uhunge ugende kure turisobanura”

Nagize ngo ni inzozi ndetse barangije kunkuramo amapingu,

We-“Ko utagenda se ugakomeza kwicara?”

Undi-“Tumushituze umugeri se?”

Narahagurutse ndasimbuka, nkomeza kugira ngo barambeshya, wa mushoferi yaturutse hirya ankubita umugeri mwiza ku kibuno,

We-“Iruka wa muswa we, bakugiriye impuhwe birengera amakosa none uraguma uhagaze?”

Jugujugu kibuno mpa amaguru nanyuze aho mbonye naruhutse ngeze kuri ruhurura, ndicara, nari ndi kwahagira cyane.

Natangiye kwibaza aho njya ndahabura, muri icyo gicuku imitima yambanye myinshi umwe umbwira ibyawo undi umbwira ibyawo.

Sinzi uko byaje umwanduro ndawufata, nahisemo gusubira mu rugo ngafata utwangushye, ngasigira umwana Agasaro nkamuha nimero za Ntwari akazmuhamagara bakaza kumufata.

Nashakishije inzira ndayibura, nkomeza gushakashaka kubw’ amahirwe ngera mu muhanda, birumvikana nta n’ igikoroto nari mfite ndetse na telephone Afande yari yayigumanye.

Ibyo ntacyo byari bintwaye nagize amahirwe yo kuva mu menyo ya rubamba nirutse kibuno mpa amaguru mpaka ngeze aho nitaga mu rugo.

Nakinguye umuryango w’ igipangu buhoro, ndanyonyomba muri icyo gicuku, ngeze ku muryango w’ iwanjye nkomanga buhoro.

Nakomeje gukomanga hashize umwanya munini ndimuka njya gukomanga ku muryango wo kwa Gasaro, ngikomanga rimwe yahise akingura,

Akimbona yasimbukiye hejuru arampobera nshyira urutoki ku munwa mubwira guceceka, ndinjira ndakinga,

Njyewe-“Vuga buhoro! Vuga buhoro hatagira umenya ko naje”

Agasaro yasutse amarira y’ ibyishimo ampobeye, hashize akanya katari gato nkingura umuryango w’ icyumba ke, muri ako kanya nabonye neza impuhwe ze, yari yazanye Fils yamuryamishije.

Naramwitegereje maze hashize akanya,

Njyewe-“Wakoze cyane Agasa! Uri umukobwa mwiza unyeretse ko igihe ntahari uzahambera, ngize amahirwe atabona bose ndagarutse ariko ntabwo ntinda kuko ngiye guhunga!”

Agasaro-“Uhunga? Ugiye guhungira he?”

Njyewe-“Nanjye ntabwo mbizi, gusa byose ni Bob! Bob nizeye wangiriye inama nziza nimbi kuko nibwiye ko ari inshuti yanjye, Agasa! Mpungire hehe koko? Njye kure aho ntazongera kubona umwiza wo mu buto nari ngeze aho mwinginga ngo yongere ampfumbatize zahabu ihenze yabitse bwo bukungu butagereranywa nabonye mu buto bwanjye?….”

Agasaro-“Ngo???………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 68 ejo mu gitondo

22 Ibitekerezo

  • Mwaramutse basomyi beza nawe mwanditsi.mbega ibigeragezo ariko ntakundi. Mwibuke ko igihe cyo gutanga inkunga kegereje mube muyegeranya.

  • Mbega umugome uhemukiye ganza ubuse agiye kujyahe mwokabyaramwe gusa bobo nimugome KBS

  • Mwaramutse ndabona ganza adakwiye kwihisha ahubwo yakwitabaza ise wa kevine akamufasha kbs

  • Ganza ntagikwiye gutuma yihisha ibimenyetso birahari nubwo gufungwa Ari bibi kubwanjye akwiye kuruburana ruriya rubanza na Afande yazamufasha

  • Ganza Egera Papa Kevin Umubwire Kbsa Ndabizi Arabikora Bob Afatwe Aryozwe Ubwo Bugome

  • Ganza nubundi guhunga kandi kuri mukuriwapi rwose kuko amaherezo aho bazagufatira uzabiryozwa hama hamwe uvuge ukuri kwawe nubundi hapfa uwavutse nubwo agashwa Kari kuwundi gahandurika.

  • Guhunga simbishyigikiye kuko iyo uhunze uba wemeye icyaha

  • Ganza stop utajya kure ndakubujije hamagara kevine ubundi niwe ugombakukurenganura na ntwari yarashyize arataha haswe ununtu wamenye yuko yageze iwawe biroroshye nkanjye uzi gukora akazi kose cinzwe hariya nukubaza bob ijambo rimwe agahita arya iminwa ubundi ipungu nkarimwambika ubutarivamo kuriwe so rero hama hamwe hariya naha kevine cg papa wiwe

  • Ganza wihunga ahubwo fata iyambere ujyende urebe Kevine ndetse na papa we barabijyamo Bob arafatwa maze abazwe naho yakuye ibyo biyobyambwenge Kandi fils niwe muhamya ufite.

    Nkaho umunyarwanda yaravuze ati:Umwanzi agucira akobo Imana igucira icyanzu humura muhungu wanjye.

  • Ese koko niki gituma umuntu yumvako ariwenyine ubwo najyanaga nabavandimwe gusura icuti yari yarashatse akanibaruka nasanze abantu batandukanye ubwo twisanze mumuryango wabantu babiri ndetse nikibondo gusa sibyabateye ipfunwe ryokutwakiriza ibyo bari bafite harahantu hato bishoboka icyumba ari rido batambitse kuburyo washoboraga guhagarara aho wicaye ugakora kuburiri gusa ntawe byababaje ahubwo twese twanezejwe nokuba baduhaye karibu maze batwakirana urukundo rwici nibineza neza maze turishima turabyina ese mubuzima tubamo bwaburi munsi ntiduterwa ipfunwe nuko tubayeho ese ibaze nanjye nibaze ati ejo ubuzima nibuhinduka nzarwanirira ishyaka ryanjye nakire uko ubuzima buhindutse cg nzigunga numveko isi imbonye? isomo ryumunsi ishimire aho ugeze yaba urigutera imbere cg urigusubura inyuma mwiterambere ryawe knd ntuzacike intege uha karibu abaza bagusanga ngo hato batakunyuzamo ijisho ahubwo uzabiyegereze birushijeho siko bose basanezezwa nuko ubayeho ikizima nuko uzaba utambukije message yawe twibukiranye uko abakene bakwirije ibyiza maze abakire bagenda amaramasa twakire ubukene bwacu nubukire bwacu ubundi tubibanemo neza niko isi yubakitse

  • mbega

  • gusoma iyi nkuru ndabona njye bisigaye byanga sinzi icyo mwamfasha.iyo mfunguye bikomeza bimovinga up and down mbese sinshobore gusoma.niba hari icyo mwamfasha my number is 0788736385.murakoze

  • Ganza nta mpamvu yo guhunga,genda ugaragaze ukuri Bob arahita ajya aho warugiye kujya.Kuba police ibizi ko ariwe waje gutanga amakuru biroroshye ukuri guca mu ziko ntigushye.

  • Ahubwo umwiza wo buto,aribuhamagare Ganza hitabe Afande!

  • Ganza guma hamwe wihunga kuko nta cyaha wakoze ahubwo zinduka ujye kuri polisi uvugishe ukuri bob bamufate asobanure icyo yaje gukora iwawe na magambo yakubwiye ayasubiremo kandi fils arahari azabivuga ukuntu yaje mu cyumba cyawe akamubeshya ko akuzaniye amafaranga kandi ntayo akurimo. Sinangombwa kwiyambaza papa kevine rwose kuko ukuri kurivugira rwose naho Kevine reba uko wamumenyesha ibyakubayeho.

  • Ganza witinya ngo uhunge ahubwo tekereza kabiri, urebe uko wareba kevine kdi aragufasha through papa we

  • Yoooo mbega byiza!!! Ganza kuba urekuwe ni kimwe ariko wihunga ahubwo igera Papa Kevine umubwire byose nacyo umukinze kuko umunyarwanda yabivuze ukuri ko “ukuri guca muziko nigushye.” Nuhunga uraba uhaye ingingo ubushinzacyaha ahubwo wowe gana iyambere utange byose uzi nacyo uhishe. Naho guhunga byo wap kbs. Ikindi kandi numvise Gasaro umubwiye ibya Kevine aratangara nakuzaneho impuhwe komerezaho warugeze kuko Kevine niwe wawe. MBEGA INKURU IRIMO AMAHWA MENSHI KBS. Gusa bigomba kurangira 2 kuko nyuma y’umwijima n’umubabaro haza umucyo n’ibyishimo.

  • MANA we Ganza nakomere

  • yooo mbega ibintu bibabaje

  • inkunga nangahe,ese atangwa incuro zingahe ?

  • N’ubwo Agasaro yeretse Ganza ko ari umukobwa mwiza asigarana Fils,Ganza ntiyari akwiye guhita amubwira ko Kevine ariwe umwiza wo mu buto kuko byahise bibabaza Agasaro wari umaze kwizera ko yegukanye Ganza.Mfite impungenge ko Agasaro ashobora nawe kwivanga mu rukundo rwa Ganza na Kevine rwari rumaze kuzuka kandi Kevine yari yabwiye Ganza ko Agasaro amufuhira(Ganza).Bob we ibyo yakoze bizamugaruka.Ikindi umuntu yauvuga ni uko abantu beza bakirho(abapolisi bemeye kwirengera ingaruka z6 gucikisha Ganza).

  • Ese ko mwadutindiye kuduha agace gakurikiyeho? Amatsiko yatwishe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *