• 15/12/2019 6:03 28

Episode 67: Axel yongeye guhura na Se yarabaye undi bafatanya kusa ikivi

Njyewe-“Ariko Mzee! Nkikubona nabonye isura yawe inshiye mu maso mbura uko nkubaza”

We-“Uti isura yanjye yaguciye mu maso?”

Njyewe-“Yego rwose, nta hantu naba nkuzi ko nakomeje kukwitegereza nkabona amaso si aya?”

We-“Mwana we se twe ko tuba twaranyuze henshi, wabimenye rwose uranzi, kandi nanjye ndakuzi, ubwenge bwanjye ntabwo bwakwibagirwa gitera watumye iryavuzwe ritaha nkitwa usa n’ inshuti nkicuza icyatumye ntaba inshuti nyanshuti”

Njyewe-“Uuuh? Mzee! Uri nde?”

Muzehe-“Tekereza neza, ibuka uwo waje usanga ukiva mu buzima bw’ ishuri aho kugira ngo akwakira akarabukwa isura isa n’ inshuti yakahise yahemukiye agaheza mu rwobo, akikanga kamubayeho agategeka bikubahirizwa ukaruhukira mu gihome yibwiraga ko uzagwamo ariko nyuma akaza gutsindwa igihango kikamugaruka ibyo yubatse akabihindura umuyonga, none akaba yarasubiye ku mwiko n’ inyundo”

Njyewe-“Ntibishoboka! Mzee! Uri…uri Papa Axel se?”

Muzehe-“Wabimenye rwose, ni njyewe wabaye uyu, umbabarire kuba nkwibwiye nuko nta yandi mahitamo mfite, none se ko ntazongera kuba wawundi byarangiye, nuko nyine nari umugabo ntihabwa intebe iyi niyo yanjye, nakubaka se nagira ko ntateze kubaka ibizitwa ibyanjye, igihango ni kibi koko”

Muri ako kanya koko ya sura yanshaga mu maso yisesuye mu mboni zanjye koko yari Papa Axel wari warahindanye, numvise ntazi ibimbayeho, mbura icyo nkora mbura icyo ndeka, mpita musiga aho nihuta njya mu cyumba cyanjye.

Nagezeyo nitsa umutima mfata telephone vuba ndeba nimero za Axel ndamuhamagara hashize akanya gato,

Axel-“Yes Bruno! Bite se?”

Njyewe-“Axe! Uri hehe?”

Axel-“Ahubwo se wowe bite ko ndi kukubura? Kuva twava mu birori wakuyeho telephone, na nimugoroba ntiwaje muri gahunda yo kwinegura, ufite ikihe kibazo utatubwiye nk’ abantu bawe?”

Njyewe-“Axe! Ibyange uraza kubimenya, ahubwo mbwira aho uri ndagushaka cyane none aha”

Axel-“Ndi ku kazi wangu, ko numva uvugana igihunga se bite?”

Njyewe-“Axel! Banguka, banguka…”

Axel-“Habaye iki Bruno? Ahubwo se uri hehe?”

Njyewe-“Ndi mu rugo, ihangane uze wihuta ndagushaka byihutirwa”

Axel niwe wakupye telephone, nagumye mu cyumba, ibitekerezo byanjye bijya kure nongera kwibuka akahise, nubwo ibyahise byangoye kubyakira ariko kuri uwo munsi numvise ngiriye Papa Axel wari igihangange kuri uwo munsi kumubona byari biteye agahinda.

Hashize iminota nka makumyabiri numva umuntu ukomanga, mva mu cyumba nihuta nyura ruguru y’ inzu mpinguka ku irembo ndakingura, yari Axel waje yahagira cyane,

Axel-“Bigenze bite Bruno! Habaye iki?”

Njyewe-“Axe! Banza utuze umutima, humeka utuje hari icyo amaso yawe agiye kubona”

Axel-“Ngo? Bruno! Ko numva ngize ubwoba?”

Njyewe-“Oya wigira ubwoba, Numara gutuza umbwire”

Hashize akanya gato Axel yitsa umutima ubugira kabiri, afata agatambaro yihanagura ibyunzwe,

Axel-“Ok! Noneho ndi tayali”

Nagiye imbere arankurikira nkomeza hepfo duhinguka mu gikari, Papa we wari wunamye atatubonye yakomeje guhonda amabuye,

Axel-“Uuuh? None se unzanye ngo mfashe uyu mufundi cyangwa?”

Akivuga ako kanya Papa Axel yahise yubura umutwe arahindukira Axel akimubona yahise amumenya ndetse na Papa we aramumenya, nabahaye umwanya nigira ku ruhande.

Axel yateye intambwe byanga intege zasaga nkizimucikanye, yegereye Papa we ajugunya inyundo yari afite hasi,

Axel-“Papa!”

Papa Axel yaracecetse ntiyagira icyo avuga, Axel yakomeje kumwegera n’ ikiniga ahita avuga cyane,

Axel-“Papa! Kuki wemeye ko byose biba? Papa! Numvaga ko umunsi umwe nzakubona uri muzima maze nkaguhata ibibazo ukambwira impamve wemeye ko umuryango wacu utatana hejuru y’ ubuhemu bwawe”

Papa Axel-“Tuza mwana wanjye, nshiye bugufi imbere yanyu, ndemera amakosa kandi ndasaba imbabazi”

Axel-“Ariko Papa! Reba ukuntu wabaye, cyera watubwiraga ko wabaye umufundi ibyo utunze byakuruhije none dore wongeye kuruha, twe abana bawe twakwiye imishwaro, Mama yitaba Imana,…Papa….”

Axel yakomeje kugira ikiniga, Papa Axel nawe akomeza guceceka hashize akanya katari gato,

Papa Axel-“Axe! Mbabarira mfura yanjye, rwose ndicuza kandi nzahora nicuza, ndasaba imbabazi kandi nzahora nzisaba, niyo mpamvu niyakiriye nkaba ndi uyu ndi we”

Byankoze ku mutima kubona aho umubyeyi asaba umwana imbabazi, Axel yakiriye byose amuhobera uko yasaga, ako kanya yaramwinginze ngo bahite bajyana ariko Papa Axel aranga, ngo abanze arangize ikiraka.

Yakomeje kumwinginga ariko aranga ako kanya Axel yahise yinjira mu nzu akomeza mu cyumba cyanjye kuko yisangaga, naramukurikiye maze mbona atangiye kureba imyenda mu yanjye, yakuyemo imyenda yari yambaye, yambara iyanjye ya sport,

Njyewe-“Uuuh? None se Axe bite?”

Axel-“Bruno! Reka mfashe Papa mubere umuyede arangize aho yapatanye, ntabwo namusiga aha”

Nongeye kumva nkozwe ku mutima na Axel, yaragiye nsigara nibaza byinshi mu cyumba, nkiri aho telephone yarasonnye ndebye nsanga ni Marc nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello Marc!”

Marc-“Yes Bruno!”

Njyewe-“Bite se? Umukiriya se inzu yayishimye?”

Marc-“Tayali ubu tuvugana amaze kuyishyura cash ariko uriya mugore aradusuzuguye kweli”

Njyewe-“Ngo arabasuzuguye?”

Marc-“Bimwe bibi cyane?’

Njyewe-“Ati iki se kandi?”

Marc-“Ewana! Ngo twagize ngo nagurisha inzu araba agurishije byose, ngo turibeshya cyane azi icyamuzanye, yarahumutse akora byose hakiri kare, Bruno! Mugeni asa nuwacucuye Papa wawe kera hose, uko nabibonye hababaje ibya Papa wawe nitugira amahirwe agakira, sinzi aho azerekeza rwose”

Njyewe-“Ooohlala! Nta kundi nyine akaje karemerwa, uruhu rw’ intama yararwambaye ahuma amaso Data, ariko ntacyo tu, nawe ntazatunganirwa mubyo ataruhiye ndakurahiye”

Marc-“Ahaaa! Uziko yahise azinga ibye akagenda? Kandi nabonaga asa nuwari warabiteguye cyera”

Njyewe-“Marc! Mureke agende abagira iyo bajya baragenda, gashyiga izamushyigura nta byishimo by’ umuhemu”

Marc-“Uko ni ukuri rwose, uri kwa muganga se?”

Njyewe-“Oya ariko umpamagaye nari ngiye kwitegura ngo nze, gusa Mama yazindutse kare ajyayo”

Marc-“Banguka rero tuhahurire turebe uko tubigenza, ubwo amafaranga yabonetse twakwihutisha gahunda”

Namaze kuvugana na Marc nditegura nsigira imfunguzo Axel nerekeza kwa muganga, ngezeyo nasanze Marc na mama ndetse na Migambi ndabasuhuza,

Mama-“Bruno! Ni wowe twari dutegereje”

Njyewe-“Naje, nizere ko ntatinze cyane, Papa se ameze ate?”

Migambi-“Ahaaa! Ni kwakundi nta gihinduka, naraye ijoro ryoseee, ntabwo nigeze ntora agatotsi, abaganga bambwiye ko nta kigenda ndetse ngo ntacyo bagishoboye gukora”

Marc-“Mama Bruno! Ubwo tubonye amafaranga rero, nta kundi Ngenzi agomba kujya hanze vuba”

Migambi-“Oya nibyo rwose”

Nacecetse gato ako kanya igitekerezo kinzamo, nibutse ko wa muganga nari nishimiye wadusobanuriye byose yadufasha kumenya ibisabwa neza mba mbasize aho nihuta njya mu biro mbye ndakomanga, nagize amahirwe nsanga arimo wenyine ndamusuhuza ndicara,

Njyewe-“Muga! Nari nje nkugana, nifuzaga ubufasha bwawe ngo njye na Mama n’ inshuti tumenye ibisabwa byose  ngo Papa ajye kuvuzwa”

Muganga-“Ooh! Nta kibazo rwose, none se amafaranga yabonetse?”

Njyewe-“Yego Imana yadufashije, yabonetse”

Muganga-“Ibisabwa rero bikubiyemo ibintu byinshi, bimwe muri ibyo…”

Muganga yarebye urupapuro rwari rwanditseho ibintu byinshi atangira kumbwira ibisabwa byose, amaze kunsobanurira,

Muganga-“Urebye ni ibyo, mutagira ikibazo mu mafaranga muzatanga tuzabaha umuganga wo kubaherekeza n’ibyangombwa kandi tuzakomeza gukurikirana uko bizagenda, mugerageze kubyihutisha rero turebe ko twaramira ubuzima bwe, njye nitwa Doctor Joson, murisanga icyo mudasobanukiwe mumbaze”

Naramushimiye ndasohoka nsubira aho nari nasize Mama, Marc na Migambi, mbahereza rwa rupapuro mbasobanurira uko bimeze, umwanzuro warafashwe byemezwa ko ejo n’ umugoroba Mama agomba guherekeza Papa akajya kumuha impyiko cyane ko imbogamizi z’ ibyangombwa ibitaro byari kuzikemura bidatinze ngo amagara adakomeza kuseseka.

Uwo munsi niriwe aho Marc na Migambi bajya gufasha Marc kwitegura, mu msaha ya nimugoroba nibwo Queen yansanze kwa muganga we na Nina, bari baje kumba hafi birumvikana batangiye kunganiriza,

Nina-“Bruno! Uzi ibyo nasanze mu rugo?”

Njyewe-“Uuuh? Mbwira se?”

Nina-“Ubwo nabaye ngitaha, ngeze mu rugo ntungurwa no kuhasanga Axel asa nabi, ari kuyora isima ahereza wa musaza umaze iminsi yubaka mu rugo, uzi, Hmmm! Iyaba wari uzi uriya musaza uwo ari we”

Njyewe-“Si Papa we se?”

Nina-“Ayiwee! Ndasebye! Nanjye ngo nari ndi kubara inkuru”

Queen-“Hahaha! Nanjye ndagusetse”

Twakomeje kuganira amasaha akomeza kwicuma, Papa Nina yaje kugaruka kunsimbura turamusezera turataha, Queen yafashe inzira ye nanjye na Nina dufata iyacu twageze mu rugo dusanga mama  yarangije kwitegura.

Nanyuze mu gikari ngo ndebe aho Axel na Papa we bakoraga nsanga baharangije menya ko bajyanye ngaruka mu nzu, tumaze kurya twicaye mu ruganiriro maze Mama afata akanya,

Mama-“Bruno! Nina! Aka kanya reka nkabaharire murabizi ejo n’ imugoroba nzafata urugendo, ndagiye ariko ngiye aho ntazi, ndagiye ariko sinzi niba nzagaruka amahoro, kubw’ urukundo nakunze kandi nzakunda So Ngenzi, aho uwo yashakagaho ibyishimo amutereranye niho nserutse”

Njyewe-“Yego mama!”

Nina-“Ni ukuri pe”

Mama-“Bana ba! Ngiye mfashe iry’ iburyo, ngiye nsaba Imana ngo abe ari cyo gihe cyanjye nari ntegereje, Bruno! Muzasigare mudusabira, muzahagarare gitwari nkuko nabasanze, Imana iri kumwe natwe kandi nizeye ko umunsi umwe tuzicarana aha dushimira Imana ko yabikoze”

Njye na Nina twari duteze amatwi, amagambo yose Mama yatubwiye nta na rimwe ryaducitse, mu ntekerezo nabonaga kugenda kwabo ariko simbone kugaruka kwabo, maze kwitsa umutima,

Njyewe-“Mama! Natwe tuzasigara tubasabira kandi twizeye ko muzagira urugendo rwiza, aho muzaba muri muzumve ko mutari mwenyine, ndabizi amagambo nabwiye Papa umunsi musanga ku gitanda yarayumvise, ntabwo yadusiga atongeye kugira ibyishimo bya cyera yifuzaga”

Twikije imitima icyarimwe dufatana ibiganza Mama adufasha gusenga turangije dusezeranaho tujya kuryama.

Mu gitondo nazindutse kare njya gusimbura Papa Nina kwa muganga, nkigerayo nasanze yahangayitse biruseho maze kumusuhuza,

Migambi-“Bruno! Umva rero! Ndumva urugendo rwasubikwa kuko…”

Njyewe-“Kuko iki Miga?”

Migambi-“Yewe! Mukanya abaganga barampamagaye ngo bampe ibi byangombwa Mama wawe azitwaza ariko rwose nta kizere, nabonye uri ukwanga kutubuza naho ubundi Ngenzi niboneye ahaaa!”

Njyewe-“Oya Miga! Gira ikizere, Ngenzi azakira ahubwo jya mu rugo ujye kuruhuka ukomeze ufashe na Mama kwitegura urugendo, ibindi turabiharira Imana”

Migambi wari wacitse intege yansigiye ibyangombwa birimo ama tickets n’ ibindi  aransezera aragenda, nasigaye aho umunsi wose bigeze mu ma cyenda Axel yahingutse aho nari nicaye ari kumwe na Joshua. Nkimubona narikanze,

Axel-“Bruno! Koko?”

Axel yambwiye atyo nibuka ko ntigeze mubwira ibyabaye, usibye Marc wenyine na Queen nibo nari nabwiye ibyanjye, namenye ko nakoze ikosa gusa ntabwo nari kwirenganya,

Joshua-“Bruno! Utwizera bingana iki kugeza aho uduhisha ko uri mu byago kweli?”

Njyewe-“Axe! Joshua! Mumbabarire rwose nanjye si njye, nishyizemo ko inkuru mbi itayoberana, nibwira ko ahari wenda byabagezeho, murabizi nta mutima mubi mbafitiye watuma ntababwira ko ndwaje Papa hano”

Joshua-“Ariko wa mugani ku rundi ruhande Bruno namugarukira, burya inkuru mbi si nk’ inziza erega ubwira bose, si ubutumire uha abantu ngo bashake imyenda myiza niyo mpamvu kenshi twisanga twenyine, hagati aho ihangane natwe igihe tubimenyeye tuje kuguhumuriza”

Axel-“Bruno! Burya ejo biriya byose byabaye muzehe ari mubitaro?”

Njyewe-“Yego Axe!”

Axel-“Ooohlala! Hanyuma se ari koroherwa?”

Natangiye kubwira Axel na Joshua uko ibintu bimeze, bagumana nanjye kugeza nimugoroba ubwo Mama yaje, kubw’ amahirwe Doctor Joson yarampamagaye ambwira ko byemejwe ko ari we uri buduherekeze.

Ku rundi ruhande narishimye, sinzi aho ikizere cyavuye ambulance ebyiri zagombaga kubageza ku kibuga cy’ indege ziraza kuko hagombaga kugenda abarwayi babiri, mu kureba neza mubari bashungereye ambulance yindi, natunguwe no kubona frère uwo ntazibagirwa mu buto bwanjye.

Nahise mbyigana mu bantu ngenda ngana aho yari ari, ngezeyo mukomangaho arahindukira, yahise amenya,

Frere-“Jesus!  Bruno! Uraho neza mon Fils?”

Naramuhobeye frère cyane,

Njyewe-“Muraho namwe Frere?”

Frere-“Yezu akuzwe”

Njyewe-“Iteka ryose”

Frere-“Bite se ko uri hano se bite?”

Njyewe-“Fre! Ni birebire sinzi niba ufite umwanya ngo nkubwira”

Frere-“Oooh Jesus! Umwanya wo ntawe, ubu mperekeje umwe mu bantu nshinzwe kwitaho muri cya kigo nyobora, ugiye kwivuriza mu buhinde”

Njyewe-“Nanjye nari naje gusezera ku mubyeyi wanjye ugiye kwivuza mu buhinde, banza bajyana namwe”

Frere-“Nyagasani wee! Birashoboka! Uti umubyeyi wawe?”

Njyewe-“Yego! Papa ararembye, ajyanye na mama ngo azamuhe impyiko, ni bariyaa! Iriya ambulance niyo igiye kumutwara, ahubwo reka nze mbasezere ndabona babinjiza”

Frere-“Bruno! Ubwo menye ko njyanye  n’ ababyeyi bawe ndakora igikwiye, Bye Imana ikurinde”

Nihuse nsanga aho bari bari gusezera, Papa bamwinjije muri ambulance mureba nongera kuzenga amarira, mpobera Mama nawe yinjira mu modoka zihagurukira rimwe zirenga tuzireba hashize akanya zigiye, tukitegereza umuhanda zinyuzemo telephone yanjye yarasonnye, ndebye mbona nimero ntabwo nyizi nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“hello!”

We-“Yes Hello! Ni Doctor Joson”

Njyewe-“What? Doctor Joson! Habaye iki ko umpamagaye mutararenga umutaru?…………………………………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 68 ejo mu gitondo

0 Igitekerezo

  • Mana we Imana ifashe bruno papa we aba adapfuye nukuru byambabaza Imana imurinde Ariko ndakeka papa bruno akangutse. umukunzi w’inkuru ndende

  • Imana idufashe ntapfe pe kuko inkuru tuzumve uko byamugendekeye ndetse tuzanamenye amakuru ya Mugeni

  • Mbega inkuru iteye agahinda we!nifuza kubona Ngenzi akira nibura akabona ko urukundo nyarukundo rudashira ko no mubihe bibi rukomeza

  • oya ntabwo aribupfe,ahubwo njye ndumva ari Frere ubemereye ubundi bufasha kuko bajyanye nawe kdi we yabaye mu buhinde arahazi neza

  • oya ntabwo aribupfe,ahubwo njye ndumva ari Frere ubemereye ubundi bufasha kuko bajyanye nawe kdi we yabaye mu buhinde arahazi neza

  • Ko uyu munsi mwadukujeho ubu burira koko

    • REKA DUTEGEREZE TWIHANGANYE

  • Ko twahebye noneho bimeze bite?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *